Nyuma y’uko ababyeyi bo mu turere duturiye ikiyaga cya Kivu bagaragaje ko hari abana babo batwarwa n’abarobyi (abashyana) bakorera mu makipe, hakaba hari n’ababajyana mu bihugu bya Uganda, abari ku isonga mu gukekwaho gukoresha abana no gucuruza imitego itemewe batawe muri yombi. Umuseke uherutse kuganira na bamwe mu babyeyi b’i Nyamasheke bavuga ko bafite impungenge […]Irambuye
Umuntu werekeje Batima avuye i Kigali bimusaba amafaranga 1000 kugera muri Centre ya Ramiro, agafata moto y’amafaranga 1 500 ikamugeza muri Centre ya Batima. Aho Ramiro haba n’imodoka zishobora ku kugeza Batima ariko ntiziboneka buri kanya ari nay o mpamvu ku bantu bihuta bakoresha moto. Ni Centre bigaragara ko itera imbere, amazi akonje ushobora kuyabona […]Irambuye
*Ibihumbi 21 batuye mu manegeka,… Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 27 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’Ibiza n’impunzi, Sérphine Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kubakira imiryaango 21 yo mu murenge wa Kabaya na Sovu yari ituye mu manegeka. Muri uru rugendo rwatangirijwemo umushinga wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi bucye […]Irambuye
Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nganda-Mubuga, mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda usanzwe wifashishwa mu kugeza umusaruro wabo kuri kaburimbo rikomeje kubateza igihombo. Aba baturage bavuga ko n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) itagipfa guca uyu muhanda, basaba ubuyozi kubakorera uyu muhanda. Uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’abaturage bo mu murenge wa Musaza, […]Irambuye
*Umunyamakuru w’Umuseke yiboneye aya mazi, mu mudugudu wa Mbuganzeri, *Abaturage ntibemera ko azahamara igihe kirekire ngo azasubiranayo na Perezida uteganya kubasura, *Umuyobozi w’akarere ka Bugesera aramara impungenge abaturage ko amazi azahaguma. Bugesera kimwe na twinshi mu duce tw’Intara y’Uburasirazuba amazi abona umugabo agasiba undi, ubwo Umuseke wasuraga umudugudu wa Mbuganzeri uzimurirwamo abaturage bo mu kirwa […]Irambuye
Abasore n’inkumi basaga 30 bibumbiye mu muryango ‘Rwanda Youth Volunteer Community Polising’ bo mu karere ka Ngoma bakoze igikorwa cyo kurwanya indwara ya Kirabiranya yibasiye ubuhinzi bw’urutooki mu murenge wa Zaza, banatanze imfashanyo y’amatungo magufi n’ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye. Uru rubyiruko rugizwe n’abakorerasbushake rwishimira intambwe rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho y’abaturage, n’uruhare rusanzwe […]Irambuye
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abahinzi b’inanasi mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ryabo kunyereza amafaranga yavuye mu musaruro w’inanasi babariraga mu miliyoni 18 . Ngo ubu bahagaritse ubuhinzi. Aba baturage babarirwa muri 95 bavuga ko buri muntu yari yizigamiye ibihumbi 12 n’umusanzu wibihumbi 20 batanze binjira muri iri shyirahamwe. Aya mafaranga baguzemo […]Irambuye
Ikigo ‘women for women ‘ gitanga inyigisho ku gutunganyiriza abana indyo yuzuye mu karere ka Kayonza gisaba ababyeyi bo muri aka karere kugaburira abana babo indyo yuzuye kuko idahenze kandi bimwe mu bisabwa nk’imboga basanzwe bazihinga. Bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Kayonza bavuga ko gushyira mu bikorwa gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana […]Irambuye
*Imitego itemewe mu Rwanda mu burobyi bw’isamba yitwa Kaningini iri mu yatumye isambaza zibura, *Abajya Uganda ngo bajyana n’abana ba bamwe mu baturanye, *Akarere kahagurukiye iki kibazo cy’imitego itemewe. Nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bamaze igihe kinini bataka ko babura isambaza, aho bashinja bamwe mu bayobozi b’abarobyi gukoresha imitego iteme, ubu kubera […]Irambuye
Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Isoko ndengamipaka ku mupaka wa Rusumo itangiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buratangaza ko bufite intego zo guteza imbere igice cyegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania kikaba icyitegererezo mu Karere. Mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko bwishimira uburyo imwe mu mihigo bwahize muri […]Irambuye