Digiqole ad

Rweru: Bigirabagabo aburana isambu kuva 2010, yayitsindiye muri 2013 ariko ntayihabwa

 Rweru: Bigirabagabo aburana isambu kuva 2010, yayitsindiye muri 2013 ariko ntayihabwa

Impapuro ze yaburaniyo arazitwaza ategereje ko umunsi umwe ikibazo cye kizakeuka

*Ikibazo cyari kigiye gukurikiranwa mbere gato y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu murenge wa Rweru, ariko birangirira aho,

*Kubera kujuragizwa, akajya mu nkiko, akagaruka mu zindi, ngo byagezeho abonye ko kumurangiriza urubanza byanze arituriza.

Bigirabagabo Faustin wo mu mudugudu wa Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murengewe wa Rweru, mu karere ka Bugesera, avuga ko amaze imyaka itandatu ategereje kongera guhinga mu isambu yari iye, akayamburwa ayifitiye ibyangombwa, ndetse akaza kongera kuyitsindira mu rukiko mu 2013, ariko na n’uyu munsi ntarayihabwa.

Impapuro ze yaburaniyo arazitwaza ategereje ko umunsi umwe ikibazo cye kizakeuka
Impapuro ze yaburaniyo arazitwaza ategereje ko umunsi umwe ikibazo cye kizakeuka

Iki kibazo yita ‘icy’akarengane’, ngo cyatangiye kuva muri 2010 aho isambu yahawe na Leta akanayibaruzaho akaba ayifitiye ibyangombwa byose bya burundu, yayambuwe na Hakizimana Joseph.

Bigirabagabo agira ati “Isambu nayihawe na Leta, kimwe n’abandi igihe cyo kubaruza kigeze ndabaruza, nta makimbirane yigeze aba uretse abantu gukora itsinda ryo gushaka kuyinyambura.”

Iyo sambu iherereye mu Mudugudu wa Nyakabingo mu kagari ka Nemba, mu murenge wa Rweru. Ikibazo gitangira kuvuka, ngo Bigirabagabo yagiye ku kagari arega Hakizimana Joseph uvuga ko aburanira abana ba mukuru we.

Ikibazo cyavanywe ku kagari, gisubizwa ku mudugudu, aha ku mudugudu, Bigirabagabo aratsinda, nyuma ikibazo kijya muri Polisi, ndetse kigera mu karere ka Bugesera bamuhuza n’abanyamategeko, na bo bamusaba gutanga ikirego mu rwego rw’Abunzi, araburana aratsinda.

Abo yaburanaga bagiye kurega mu rukiko rwa Nyamata, na bwo Bigirabagabo aratsinda, urukiko rubategeka bategekwa kwishyura amagarama y’urubanza.

Bigirabagabo yibwiraga ko isambu ayibonye, ariko urukiko rwa Nyamata rwamusabye kujya ku rukiko rwa Gasabo kureba ko abo yatsindiye i Nyamata batajuriye, kugira ngo bamuhe icyemezo kizamuhesha iyo sambu, urwo rubanza rwari rwaciwe mu 2013.

Mu rukiko rwa Gasabo yasanze abo baburana batarajuriye, bamuha urupapuro ashyira urukiko rwa Nyamata, na bo bamuha urupapuro ruteyeho Cashet mpuruza izamuhesha iyo sambu.

Bamubwiye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru ari we muhesha w’Inkiko, ajya kumureba.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa witwa Rwabuhihi Jean Christophe (nubwo dukoresheje nomero ye iri ku rubuga rwa Internet rw’akarere ka Bugesera, yabwiye Umuseke ko iki kibazo atakizi kuko ngo ni ‘uw’agateganyo’ (acting)) ngo yahamagaye uyu Hakizimana Joseph amuhuza na Bigirabagabo.

Hakizimana yasabwe gusinyira ko agiye gutanga isambu, ariko ngo abyanga avuga ko abana aburanira badahari, atanga umunsi wo ku wakane (icyo gihe) ko azazana n’abo bana bagasinya, ariko ngo ku wa kane hageze inshuro eshatu atagera ku murenge.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ngo yahaye urupapuro Bigirabagabo rutumiza uyu Hakizimana (Convocation) ariko ntiyaruteraho cashet, biza gutuma Hakizimana yanga kujya kwitaba ku murenge yitwaje ko convocation idateyeho cashet.

Bigirabagabo yasubiye ku murenge, ariko ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa amubwira ko aho bigeze, akwiye kujya kurega ahandi ashaka.

Ati “Uzagende urege ku mudugudu urubanza rutangire bundi bushya, kandi nutabikora gutyo, iki kibazo cyawe kizarangira ntakiyobora uyu murenge.”

Bigirabagabo abonye ari uko bimeze ngo yahise arekera aho, kuko ngo yanageze i Kigali ku rwego rw’Umuvunyi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Vuba aha Perezida Paul Kagame afite uruzinduko muri Rweru ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 22, tariki ya 4 Nyakanga 2016, abantu yita ko ari abo mu rwego rwa Perezidansi, bamusabye inyandiko zose zivuga ku rubanza rwe, azijyana ku murenge, ariko ngo nyuma uwitwa Gasana yaje kuzimwaka ku ngufu bigera ubwo ikaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari yanditsemo ko azarangiza ikibazo, icika.

Bigirabagabo agira ati “Icyo nifuza ni isambu yanjye, nta kindi kintu nifuza ndamutse nyibonye.”

Kuri iki kibazo, Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko icyo kibazo ari icyo gukurikiranwa hakarebwa niba uwo muturage afite cashet mpuruza.

Agira ati “Iyo hariho cashet mpuruza, ugasanga iyo sambu aburana ihari, ubuyobozi bushyira mu bikorwa icyo amategeko avuga, icyo gihe tuzareba impamvu umuyobozi w’umurenge atarangije urwo rubanza nk’uko urukiko rwabitegetse, tumugire inama abishyire mu bikorwa. Ndabona ari ibyakera, ni ukubikurikirana tugafasha uwo muturage.”

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko tariki ya 21 Kamena, 2016 yavuze ko mu bibazo bakira harimo iby’uko abahesha b’inkiko batarangiza imanza bagasiragiza abaturage, banga kwiteranya, asaba ko kurangiza imanza byaza mbere y’ibindi.

Icyemezo urukiko rwafashe muri 2013 ntikirashyirwa mu bikorwa muri 2016
Icyemezo urukiko rwafashe muri 2013 ntikirashyirwa mu bikorwa muri 2016
Izi ni zimwe mu nyandiko zigaragaza uko imanza Bigirabagabo yagiye aburana zakurikiranye
Izi ni zimwe mu nyandiko zigaragaza uko imanza Bigirabagabo yagiye aburana zakurikiranye
Inyandiko zigaragaraza ko yaburanye arazifite
Inyandiko zigaragaraza ko yaburanye arazifite
Uyu ni Bigirabagabo Faustin umaze imyaka itandatu atagera mu murima afitiye ibyangombwa
Uyu ni Bigirabagabo Faustin umaze imyaka itandatu atagera mu murima afitiye ibyangombwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Sinkunda abayobozi batigirira icyizere kandi barahawe inshingano!
    Ubundi iyo urubanza ruriho Kashe mpuruza, umuhesha w’inkiko asabwa guhita ashyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko nta yandi mananiza.

Comments are closed.

en_USEnglish