*Igiciro cy’inyanya cyari cyarazamutse cyane, 100 Frw ryaguraga Ebyiri, ubu ni umunani! Abacururiza mu isoko ry’ akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba, baratangaza ko ibiciro by’inyanya byari bimaze iminsi byarazamutse ubu byagabanutse ku buryo izo bamaze iminsi barangura 8 000 Frw ziri kurangurwa 3 000 Frw. Abasanzwe bahahira mu isoko rya Gicumbi bamaze […]Irambuye
* “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo…” Abagabo batandatu bari mu gatsiko k’amabandi akomeye mu mujyi wa Rusizi n’abagore 12 bari mu buraya, bavuga ko bakijijwe izi ngeso, mu mirimo itandukanye ituma babaho buri munsi bavuga ko babangamirwa no kutagira aho bakorera hazwi ngo n’abagerageje gukora amashyirahamwe ngo ubushobozi bwayo buraciriritse cyane. Habimana Lucie bazi cyane ku […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, mu murenge wa Bwishyura akagari ka Gitarama umudugudu wa Kivomo umusore w’imyaka 20 uzwi ku izina rya Mutabazi w’imyaka 20 yagiranye ikibazo n’umugabo w’imyaka 35 witwa Ngororuwanga Philppe bararwana. Abaturanyi babo bavuga ko uyu musore yatemye n’umuhoro uyu Ngororuwanga ku ijosi no mu mutwe agakomereka bikomeye, uyu mugabo yaje gupfa ageze kwa […]Irambuye
Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze. CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu […]Irambuye
*Burya ntibasoma amagambo gusa, n’amashusho atanga ubutumwa, *Ngo n’umwana utarageza igihe cyo kujya mu mashuri y’Incuke hari byinshi yakwigishwa, *I Matyazo, impinja zitozwa gusoma…Ngo banahabwa impamyabumenyi! Abanyarwanda bo hambere ni bo bagize bati ‘Umwana apfa mu iterura’ bagaragaza ko icyo umwana atojwe akiri muto agikurana. Mu murenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero ho abaturage […]Irambuye
Abaturage batuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, cyane abo mu tugari duhana imbibi n’u Burundi nka Gatunda n’ahandi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba iyo bamanutse bajya kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga, bahohoterwa n’Imbonerakure kuko ngo zibafata zikabajyana zikabakubita. Ikibazo cyo guhohoterwa n’Imbonerakure, zigizwe n’Urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-Fdd riri ku butegetsi mu Burundi, ni […]Irambuye
*Abahinzi ngo babe baretse gutera imbuto imvura *Imvura iri kugwa ubu ngo ni 1L/m², iyi ngo ntisomya ubutaka Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itaganyagihe bwabwiye abanyamakuru ko bukurikije ibipimo bufite bigaragara ko imvura izagwa muri uyu muhindo izaba nke mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali ugereranyije n’ubushize gusa ngo mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ho izaba […]Irambuye
Inteko Rusange idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi, yibandaga cyane ku kibazo cy’Umutekano ushobora guterwa n’Ubutagondwa bwatangiye kuvugwa, ndetse no gukumira Ibiyobyabwenge na byo bigira uruhare mu guhungabanya umutekano, yateranye kuri uyu wa gatatu i Gicumbi, BrigGen Eugene Nkubito yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano. Uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, BrigGen. Eugene Nkubito yatangarije abayobozi b’imirenge n’utugari, ko nta […]Irambuye
Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano muri aka karere n’Abanyamadini kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’iterabwoba rikomeje kuvugwa mu Rwanda, Umuyobozi wa Police muri aka karere, CIP Rutaganda Janvier yavuze ko police itazihanganira umuntu wese uzashaka kuyirwanya afite intwaro ko ‘izajya imurasa’. Mu minsi ishize, mu mugi wa Kigali no […]Irambuye
Inzu y’urubyiruko bafite yitwa “Coin de Jeune” ngo nta kintu ibamariye kuko itabaha amahirwe yo kwagura impano zabo cyangwa amakuru ahagije yatuma impano zabo zikura. Bibasaba urugendo rw’isaha imwe mu kiyaga cya Kivu kugira bajye i Kamembe ahari ibibuga, ahari television zifite chaines mpuzamahanga, ahari Internet n’ibindi byatuma impano zabo zikura, naho ubu ngo zipfa […]Irambuye