*Mu gice kimwe, umuriro ngo wavuye mu bavumvu bahakura ubuhura *Umwana watwikaga icyocyezo yatwitse ikindi gice bihurira hagati Ishyamba ry’ibiti bya Pinus riri mu midigudu itatu ya Gisenyi, Mitango na Kagari mu kagari ka Karengera Umurenge wa Kirimbi rimaze iminsi itatu ririmo inkongi y’umuriro abaturage n’inzego z’umutekano bagafatanya kuwuhashya ariko ntirirazima. Iri shyamba rihana imbibi […]Irambuye
Bamwe mu borozi b’inka bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko abaza kurangura amata mu buryo butemewe n’amategeko ari bo bangiza umwimerere w’amata kuko abayabagemurira bayazana bayashyizemo amazi ntibabyiteho kuko baba baje bitwikiriye ijoro. Aba borozi batunga agatoki bagenzi babo banze kugemura amata ku makusanyirizo yemewe, bavuga ko abenshi muri aba baza kurangura mu buryo […]Irambuye
Mu muhanda mukuru (Route National) uva mu mugi wa Nyanza werekeza mu karere ka Karongi, Ikiraro cya mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice gipfuye nyuma yo kwangirika, abaturage bakoresha uyu muhanda barimo abacuruzi, bavuga ko byabateye igihombo kuko hashize igihe kinini rifunze. Umuhanda wa Nyanza-Karongi ukunze kurangwa n’urujya […]Irambuye
Umusore w’imyaka 24 wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kabuga Akagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 30 Kanama abaturage baramufashe bamushyikiriza station ya Police kuko nawe yemera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itatu wo mu rugo ruturanye n’abo yakoreraga. Byukusenge nyina w’umwana wasambanyijwe yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Ku kiyaga cya Muhazi, ahagana ku ruhande rw’akarere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda ntihakirangwa ibiti by’imigano byahahoze, bamwe mu baturage bakavuga ko aho ibi biti bicikiye amazi y’iki kiyaga akomeje gusatira ubutaka bwabo basanzwe bahingamo akabutwara. Aba baturage baturiye aha hahoze imigano ariko itakiharangwa, bavuga ko babwiwe kenshi ko ibi biti biba bifatiye runini […]Irambuye
Ibyiza hari ubwo bizana n’impungenge runaka, abaturage bo mu kagali ka Gasura Umudugudu wa Ruganda Umurenge wa Bwishyura bavuga ko batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi menshi zibaca hejuru zivuye ku ruganda rutunganya amashanyarazi muri Gaz Methane yo muri Kivu. Iki kibazo kikaba gifite imiryango igera kuri 25. Aha mu mudugudu wa Ruganda mu bwishyura uhabona amapoto […]Irambuye
Mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa mbere ubwo uyu mukecuru wari utuye mu mudugudu wa Kanunga, Akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yakingaga umuryango asohotse. Insinga z’amashanyarazi zaje gukora kuri urwo rugi ahita afatwa nk’uko abaturage bo muri aka gace babitangarije Umuseke. Uyu mukecuru ngo yaba yazize […]Irambuye
Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Ngarama, mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibikorwa bemeza ko ari iby’urugomo bakorerwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge batuyemo aho gusenyerwa inzu bikorwa kandi batarigeze baganirizwa ngo bagaragarizwe niba bagomba kuvugurura cyangwa bakubaka izindi nzu nshya. Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Ngarama buvuga ko aba baturage bagomba […]Irambuye
Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba uravuga ko uje gufasha abaturage no mu karere ka Huye kuva mu bwigunge baterwa no kutagira amashanyarazi, by’umwihariko bagaca ukubiri no gucana udutadowa kuko bimwe mu bikoresho utanga birimo amatara atanga urumuri ruhagije. Bamwe mu baturage badafite amashanyarazi, bavuga ko babangamirwaga no gucana udutadowa […]Irambuye
Mutemberezi, umuturage utuye mu kagali ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera yakubiswe iz’akabwana biturutse ku makimbirane y’amasambu kugeza agizwe intere mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa gatatu, ubwo yari avuye mu isantire ya Rugabano mu kagali ka Nyarugenge, aya makuru yagizwe ibanga aza kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru. Ageze aho atuye mu mudugudu wa […]Irambuye