Digiqole ad

Gicumbi: BrigGen yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano

 Gicumbi: BrigGen yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru ati ‘Abarembetsi bamenye ko tutanganya imbaraga’

Inteko Rusange idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi, yibandaga cyane ku kibazo cy’Umutekano  ushobora guterwa n’Ubutagondwa bwatangiye kuvugwa, ndetse no gukumira Ibiyobyabwenge  na byo bigira uruhare mu guhungabanya umutekano, yateranye kuri uyu wa gatatu i Gicumbi, BrigGen Eugene Nkubito yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano.

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru ati 'Abarembetsi bamenye ko tutanganya imbaraga'
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru ati ‘Abarembetsi bamenye ko tutanganya imbaraga’

Uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, BrigGen. Eugene Nkubito  yatangarije abayobozi b’imirenge n’utugari, ko nta kibazo cy’umuteno gihari kuko imbaraga za gisirikari atari izo kurwana n’abarembetsi.

Ati: “Dufite umutekano usesuye ariko aka karere kavugwamo abarembetsi kandi imbaraga zacu ntabwo ari izo guhangana na bo ahubwo twe duhangana n’abakoresha imbunda, abakoresha intwaro za gakondo bakwiye kumenya ko tutanganya imbaraga.”

Guverineri Bosenibamwe Aime na we yatangarije abitabiriye inteko Rusange ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge na kanyanga kirambiranye, ko agace kazajya kavugwamo ubucuruzi bwayo bizajya bigira ingaruka ku bayobozi kuko ngo igihe cyo gutora kigeze udakora neza agakurwaho.

Yanagarutse ku kibazo cyo kwirindira Umutekano bakamenya abantu bari mu midugudu, kugira ngo hatazagira intagondwa zigeze kuvugwa na bamwe bagafatwa, ibameneramo.

Abadepite 20 batangiye uruzinduko muri iyi ntara y’Amajyaruguru na bo bitabiriye iyi nama, ndetse banajya gusura imirenge itandukanye baganira n’abaturage.

Depite Abbas Mukama Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, yavuze ko bajyanywe no kuganira n’abaturage kuri gahunda  zitandukanye z’igihugu, ku bijyanye n’abana bataye amashuri, isuku nke, ndetse n’imirire mibi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rwasama Hakuzimana JMV  yavuze ko bacibwa intege no kugeza abantu bafatiye mu makosa kuri Police bagahita babarekura, gusa abayobozi bo hejuru bavuze ko umuntu ufite gihamya ko yakoze icyaha ko adashobora kuzarekurwa.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko Kanyanga ikwiye gushakirwa izindi ngamba nshya ngo icike
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko Kanyanga ikwiye gushakirwa izindi ngamba nshya ngo icike
Bamwe mu badepite batangiye gusura abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru barimo na Hon Bamporiki Edouard
Bamwe mu badepite batangiye gusura abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru barimo na Hon Bamporiki Edouard
Abitabiriye iyi nama barimo n'abayobozi mu karere ka Gicumbi
Abitabiriye iyi nama barimo n’abayobozi mu karere ka Gicumbi

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

2 Comments

  • Nibyiza cyaneee

  • Baraje babarase rero kahave.Kurasa.com

Comments are closed.

en_USEnglish