Digiqole ad

Wari uzi ko uruhinja rw’amezi rusoma (Inyandiko)?…Uwabitojwe akurana itandukaniro

 Wari uzi ko uruhinja rw’amezi rusoma (Inyandiko)?…Uwabitojwe akurana itandukaniro

Uyu mwana w’amezi ane yatojwe gusoma agitangira kureba/kubona, ubu areba u gitabo ukagira ngo ari gusoma ibyo azi

*Burya ntibasoma amagambo gusa, n’amashusho atanga ubutumwa,
*Ngo n’umwana utarageza igihe cyo kujya mu mashuri y’Incuke hari byinshi yakwigishwa,
*I Matyazo, impinja zitozwa gusoma…Ngo banahabwa impamyabumenyi!

Abanyarwanda bo hambere ni bo bagize bati ‘Umwana apfa mu iterura’ bagaragaza ko icyo umwana atojwe akiri muto agikurana. Mu murenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero ho abaturage bakorana n’Umuryango uharanira Inyungu rusange witwa ‘Umuhuza’ ni abahamya b’iyi mvugo, bemeza ko burya n’umwana ukivuka atozwa gusoma kandi agakurana itandukaniro n’utarabitojwe.

Uyu mwana w'amezi ane yatojwe gusoma agitangira kureba/kubona, ubu areba u gitabo ukagira ngo ari gusoma ibyo azi
Uyu mwana w’amezi ane yatojwe gusoma agitangira kureba/kubona, ubu areba u gitabo ukagira ngo ari gusoma ibyo azi

Taliki ya 08 Nzeli ni munsi Mpuzamahanga wahariwe gusoma, kubara no kwandika, ubwo bizihizaga uyu munsi, abaturage bo mu murenge wa Matyazo basanzwe bahugurwa n’Umuryango ‘Umuhuza’ kuri gahunda y’imbonezamikurire, bavuze ko hari byinshi basigaye batoza abana babo kuva bakivuka kandi babona bizabagirira akamaro.

Aba baturage bagarutse kuri gahunda yo gutoza umwana gusoma, bavuga ko batiyumvishaga ko umwana umaze kureba/kubona yatozwa gusoma (inyandiko).

Mukeshimana Clementine ufite umwana w’amezi ane avuga ko uyu mwana yatangiye kumutoza gusoma agitangira kureba. Ati “ Ntabwo niyumvishaga ko umwana ashobora gusoma akivuka.”

Uyu mubyeyi witegura ibirori byo guha impamyabumenyi uyu mwana we w’amezi ane, avuga ko nyuma y’aho Umuryango ‘Umuhuza’ utangirije gahunda yo gutoza abana babo gusoma, asigaye afata igitabo agakikira umwana we ubundi bagasoma.

Ati “ Turicara ngafata igitabo kirimo amafoto, akareba amabara, nkamwereka icupa, nkamwereka inka ubundi akitegereza cyane.”

Mukeshimana avuga ko kuva yatangira gutoza gusoma umwana we w’amezi ane, byatumye agaragara nk’ukerebutse.

Ati “ Agira amatsiko kubi, nk’ubu iyo abonye iki kirahure arakitegereza cyane ukabona aragaragara nk’ushaka kumenya icyo ari cyo.”

Uyu mubyeyi uvuga ko ibi bigaragaza ko umwana we azakurana inyota yo kumenya no kuvumbura, avuga ko igihe uyu mwana nagera mu gihe cyo gutangira ishuri bizamworohera gufata mu mutwe kuko azaba asa nk’usubiramo ibyo yabonye.

Mugenzi we witwa Tumukunde Marie Chantal ufite umwana uzi kuvuga ariko utaratangira ishuri, avuga ko gutoza umwana gusoma bimutegura ndetse akagaragaza ibimurimo.

Ati “ Ndamwereka, yabona umwana ati dore umwana, agahita amuhimba izina, yareba kuri twa tugambo turi hasi akisomera ibyo yivaniye mu mutwe, ku buryo aba agaragara nk’unyotewe gusoma.”

Aba babyeyi banatozwa uko bafasha abana babo gukurana uburere bwiza, bavuga ko batarahawa izi nyigisho batari bazi uko bayobora abana babo mu nzira nziza.

Tumukunde ati “ Mbere yajyaga aza ndi kwoza amasahane nkamukubita nkamwigizayo ariko ubu araza nkamwereka uko ndi kubikora kandi na we ukabona arashaka kubimenya.”

Mbarubukeye Augustin ukora mu Umuhuza avuga ko umwana watojwe gusoma akivuka akura akarishye mu bumenyi
Mbarubukeye Augustin ukora mu Umuhuza avuga ko umwana watojwe gusoma akivuka akura akarishye mu bumenyi

 

Umwana watojwe gusoma akiri uruhinja mu ishuri arigaragaza…

Mbarubukeye Augustin ushinzwe imishinga muri uyu muryango ‘Umuhuza’ uhugura aba babyeyi, avuga ko iki gikorwa cyunganira gahunda ya Leta yo kwita ku burera bw’abana bataragera mu kiciro cyo kugana ishuri ry’incuke.

Avuga ko umwana watojwe gusoma akiri uruhinja akura ashaka kumenya. Ati “ Akura ari umwana ubona ko hanze hari ibintu bimutegereje, abifitiye amatsiko kandi yifuza kugeraho no kumenya.”

Mbarubukeye avuga ko umwana wakuze atozwa gusoma aba afite itandukaniro n’abataragize aya mahirwe.

Ati “ Kuko hari umuco aba yakuranye n’ubwenge buba bwatangiye gusa nk’aho bwiyonera kare ku buryo mu ishuri usanga ari we ukurikira.”

Mu murenge wa Matyazo, umuryango Umuhuza uri guhugura ababyeyi 442 bafite abana bataratangira amashuri y’incuke, aba babyeyi bagiye bibumbiye matsinda yo mu midugu 26 igize uyu murenge.

Uretse gushishikariza abana n’abakuru gukunda gusoma; kubara no kwandika, umuryango ‘Umuhuza’ ugira uruhare mu Kubaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane no kuyakumira nka zimwe mu ntego zawo.

Uyu muryango ukorera mu mirenge 10 muri 13 igize akarere ka Ngororero no mu tundi turere turimo Gasabo, Gicumbi na Burera, unatanga amahugurwa ku mbonezamikurire y’abana bato aho uhugura ababyeyi n’abakangurambaga mu kunoza uburere bw’abana.

Umwana burya arasoma rwose
Umwana burya arasoma rwose
Umwanya ubonye wose uramwereka agakurana imvumburamatsiko
Umwanya ubonye wose uramwereka agakurana imvumburamatsiko
Icyo ukora ni ukugenda umusobanurira
Icyo ukora ni ukugenda umusobanurira
Udukuru dushushanyije n'imikino bikarishya ubwenge ku bana
Udukuru dushushanyije n’imikino bikarishya ubwenge ku bana
Ati burya iyo umwana umwereka ibimenyetso aba asoma kandi unabimutoza
Ati burya iyo umwana umwereka ibimenyetso aba asoma kandi unabimutoza
Umwana umwereka amashusho y'ibikoresho agakura abizi neza
Umwana umwereka amashusho y’ibikoresho agakura abizi neza
Ababyeyi b'i Matyazo bibukijwe ko umwana utangiye kubona asoma rwose
Ababyeyi b’i Matyazo bibukijwe ko umwana utangiye kubona asoma rwose
Abana bahawe ibitabo bazajya basoma
Abana bahawe ibitabo bazajya basoma
Abiga mu mashuri abanza barashanyijwe gusoma
Abiga mu mashuri abanza barashanyijwe gusoma
Abana barushije abandi mu marushanwa yo gusoma bahembwe
Abana barushije abandi mu marushanwa yo gusoma bahembwe
Bahemwe ibikoresho by'ishuri
Bahemwe ibikoresho by’ishuri

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bene ngofero ndabona babibutse????

Comments are closed.

en_USEnglish