Digiqole ad

Gisagara/Mukindo: Imbonerakure zihangayikishije abaturage bavuga ko zibashimuta

 Gisagara/Mukindo: Imbonerakure zihangayikishije abaturage bavuga ko zibashimuta

Munyantwali Alphonse Guverineri mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kumenya uburenganzira bafite bakirinda ibyabakururira ikibi

Abaturage batuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, cyane  abo mu tugari duhana imbibi n’u Burundi  nka Gatunda n’ahandi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba iyo bamanutse bajya kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga, bahohoterwa n’Imbonerakure kuko ngo zibafata zikabajyana zikabakubita.

Munyantwali Alphonse Guverineri mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abaturage kumenya uburenganzira bafite bakirinda ibyabakururira ikibi
Munyantwali Alphonse Guverineri mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kumenya uburenganzira bafite bakirinda ibyabakururira ikibi

Ikibazo cyo guhohoterwa n’Imbonerakure, zigizwe n’Urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-Fdd riri ku butegetsi mu Burundi, ni kimwe mu byo abaturage b’aha bagejeje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, ubwo kuri uyu wa gatatu yasuraga uyu murenge muri gahunda yo gukemura ibibazo byananiranye.

Abaturage bagaragaje ko iki kibazo cy’Imbonerakure gikomeje gukaza umurego kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka, ndetse bakavuga ko ubusanzwe bajyaga mu Burundi bakanagurayo imirima, ariko kugeza ubu ngo imirima bari baraguze mbere imyaka yabo bahinzemo babuze uko bajya kuyisarura kuko ngo uwibeshye akambuka akubitwa bikomeye.

Nyirimana JMV, umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamabuye avuga ko iyo abaturage bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo bashimutwa n’izo Mbonerakure kuko ngo ziba zihishe mu migende.

Ati “Iyo umanutse baba bakwihishe, bamara kugufata bakakujyana hakurya i Burundi ubundi bakagukoresha icyo bashaka, gusa iyo wemeye ko ubaha amafaranga barakurekura ukabaha wenda ibihumbi mirongo itanu (Frw 50 000) y’u Rwanda.”

Mu buhamya bwa benshi mu baturage bavuga ko abamaze gutwarwa muri ubu buryo ari benshi, bakavuga ko hari umukobwa baherutse gutwara bamuvanye ku nkengero z’u Rwanda n’u Burundi baramukubita bamugarura iwabo bemeye gutanga inka ngo babone amafaranga yo guha abo bagizi ba nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moise iki kibazo koko gihari kandi ari imbogamizi ku baturage, gusa ngo bakomeza gukangurira abaturage kwirinda kwambuka bajya hakurya, dore ko ngo kuba Akanyaru karakamye bituma hari n’Abanyarwanda bambuka bakajya gushaka ubwatsi bw’amatungo mu Burundi.

Ndungutse yagize ati “Turabasaba ko mwakwirinda ikintu cyose cyatuma mujya ku butaka butari ubwanyu muri iyi minsi, kuko na yo ni imwe mu mpamvu zo guhohoterwa.”

Goverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali we asaba abaturage kurushaho kumenya uburenganzira bwabo bakamenya ko aho bugarukira ari ho ubw’abandi butangirira, agasaba abaturage kuba maso birinda ikintu cyose cyabateza umutekano muke kandi bakihamagariye.

Iki kibazo cy’abaturage batuye muri uyu murenge wa Mukindo, bavuga ko kibahangayikishije dore ko nta handi bashobora gukura ubwatsi bw’amatungo muri iyi minsi uretse muri iki gishanga cy’uruzi rw’Akanyaru, ariko bakaba bafite imbogamizi z’uko bahahurira n’ibibazo byo kuba ariho Imbonerakure zisigaye zirirwa ndetse ngo akenshi ziranaharara.

Ndungutse Moise Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge-wa-Mikindo
Ndungutse Moise Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge-wa-Mikindo
Abaturage bavuga ko Imbonreakure zihisha mu migende mu gishanga cy'Akanyaru rimwe na rimwe zikagirira nabi abaturage
Abaturage bavuga ko Imbonreakure zihisha mu migende mu gishanga cy’Akanyaru rimwe na rimwe zikagirira nabi abaturage
Mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Gisagara
Mu ibara ritukura ni hafi ya Centre ya Kibayi mu murenge wa Mukindo
Mu ibara ritukura ni hafi ya Centre ya Kibayi mu murenge wa Mukindo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

3 Comments

  • Imbonerakure zisa zite?

  • Ubwo impamvu y’urugamba ruri imbere n’aho ruzatangirira turabyumvise.

  • Nangwanabo bajyimbere bakabivugira kumugaragaro.Ahandi baragushimuta abandi bakanuma kugirango badahura nuruva gusenya

Comments are closed.

en_USEnglish