Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba nta bumenyi baba bafite ku mafumbire n’imiti bakoresha mu buhinzi, ari imwe mu mbogamizi bahura na zo mu gutuma imyaka yabo ikomeza kugira ibibazo harimo no kutabona umusaruro uhagije. Karengera Narcisse umuyobozi wa Koperative y’abahinzi bakorera mu karere ka Nyarugura avuga ko kuba usanga hirya no […]Irambuye
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara,mu Ntara y’amajyepfo zivuga ko kuba bahabwa impungure nk’ibiryo byabo bya buri munsi bibabangamira cyane kuko abana bato batabasha kuzirya bagasaba ko bajya bahabwa amafaranga mu mwanya wo guhabwa izo mpungure abadashoboye kurya izi mpungure kugura ibindi biribwa. Mbarunge Kabera umwe mu mpunzi zicumbikiwe muri […]Irambuye
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batujwe mu mudugudu wa Karuhinda uherereye mu kagari ka Nyakagezi, mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye, baravuga ko babuze aho barambika umusaya nyuma y’aho inzu bubakiwe mu 1997 zisaziye zikangirika. Aba barokotse Jenoside batishoboye, bavuga ko bari bagize amahirwe Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami […]Irambuye
Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi imaze guhindura benshi mu kagari ka Gacurabwenge nk’uko babitangaza, Umudugudu wa Rwasama wafashwe nk’indashyikirwa mu kwitabira iyi gahunda kurusha indi midugudu igize ako kagari, mu byo yafashije abaturage harimo no kumenya iminsi 1000 ku buzima bw’umwana. Abaturage bo mu mudugudu wa Rwasama bavuga ko mu minsi ya mbere ubwo babasabaga kwitabira Umugoroba […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuwa mbere imvura irimo umuyaga mwisnhi wangije inzu ebyiri mu buryo bukomeye zo mu mudugudu mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi. Inzu ya Zachee Nzeyimana w’imyaka 45 yashenywe bikabije n’umuyaga mwinshi, kimwe n’iya Josephine Nyiranzitabakuze w’imyaka 65 zombi zubatswe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira. Izi nzu […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda ishami rya Ngoma kuri uyu wa kabiri cyashyikirije akarere ka Ngoma umuyoboro w’amazi ureshya na 6km cyari kimaze iminsi cyubaka mu murenge wa Rukumberi, abahatuye bavuga ko bishimira cyane iki gikorwa kuko batazongera kuribwa n’ingona aho bajyaga kuvoma mu biyaga. Uyu muyoboro umaze igihe kigera ku mwaka wubakwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Nyanza Akagari Nyaruteja umurwayi wo mu mutwe witwa Niyibizi Jean Damascene yishe abantu babiri akoresheje umuhoro. Niyibizi watemye aba bantu ubusanzwe mu 2014, yagize uburwayi bwo mu mutwe aza kujyanwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe, nyuma amaze koroherwa yoherezwa mu rugo akajya ahabwa imiti. Abapfuye barimo Ntezirembo […]Irambuye
Imvura yiganjemo urubura yaguye mu ijoro ryishyira ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2016 yangije cyane cyane imyaka y’abaturage ihinze mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana cyane cyane mu kagari ka Rusura, ubuyobozi bwabasuye kuri uyu wa mbere bubizeza ubuvugizi kugira ngo bafashwe. Iyi mvura yarimo urubura rwinshi yangije imirima y’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi iri […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe urugendo rurerure bakora bajya kwivuza dore ko bagenda n’amaguru ibilometero 20 bajya ku ivuriro ry’i Ntaruka cyangwa I Nasho (ni ho hari amavuriro yitwa ko ari hafi). Bakavuga ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ariko ko babuze ubufasha bwa […]Irambuye
Liberee Mukasahaha wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi avuga ko amaze imyaka itandatu akurikirana isambu yambuwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakayiha abantu baje biyitirira ko ari abavandimwe be kandi atari bo. Ubu ngo yabwiwe ko nakandagiza ikirenge muri ubu butaka azahasiga ubuzima. Uyu muturage uvuga ko yambuwe isambu n’ubuyobozi bw’ibanze bukaza no kweguzwa […]Irambuye