Digiqole ad

Rusizi: Abahisemo kureka uburaya n’ubujura barasaba aho gukorera hazwi

 Rusizi: Abahisemo kureka uburaya n’ubujura barasaba aho gukorera hazwi

Aba ni bamwe mu bagore n’abagabo bari mu ngeso mbi y’uburaya n’ubujura barahindutse

* “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo…”

Abagabo batandatu bari mu gatsiko k’amabandi akomeye mu mujyi wa Rusizi n’abagore 12 bari mu buraya, bavuga ko bakijijwe izi ngeso, mu mirimo itandukanye ituma babaho buri munsi bavuga ko babangamirwa no kutagira aho bakorera hazwi  ngo n’abagerageje gukora amashyirahamwe ngo ubushobozi bwayo buraciriritse cyane.

Aba ni bamwe mu bagore n'abagabo bari mu ngeso mbi y'uburaya n'ubujura barahindutse
Aba ni bamwe mu bagore n’abagabo bari mu ngeso mbi y’uburaya n’ubujura barahindutse

Habimana Lucie bazi cyane ku izina rya Mateso yabwiye Umuseke ko yafunzwe imyaka 11 nyuma yo kwiba, afunguwe ngo yahisemo kutazongera kwiba ukundi, akora akazi ko gusiga amarangi ku nzu z’abaturage no kwandika ku nzu kuko ngo nta keza ko kwiba.

Mateso ati: “Kwiba si umwuga, nafunzwe imyaka 11 yose. Mba ngeze kure ahubwo ndabyicuza, ndumva nabwira abakibirimo ko bagaruka mu murongo mwiza Leta yadushyiriyeho. Naho kwiba, nta keza k’ubujura ndashima Polisi y’u Rwanda n’Akarere ka Rusizi karadufashije.”

Mukamugema ni umwe mu bagore waretse ingeso mbi y’uburaya, acuruza ubunyobwa. Yabwiye Umuseke ko bakoze ishyirahamwe, ariko bakaba babangamiwe n’uko ubushobozi bwaryo buri hasi cyane.

Ati: “Turi 12 twavuye mu buraya duhitamo gushinga ishyirahamwe, ntiriremerwa, ariko njye nahisemo gucuruza ubunyobwa abandi bajya gusuka imisatsi.”

Avuga ko ibyo bakoraga kwari ugukiza ubuzima, ari ko ku bufatanye bwa Polisi n’Akarere ka Rusizi babakuye muri ubwo buzima. Avuga ko babangamiwe no kutagira ibyangombwa byemewe by’ishyirahamwe ryabo, agasaba ko ubuyobozi bubafasha kubibona.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye kubakorera ubuvugizi nk’uko Ujeneza Olive ushinzwe Inama y’igihugu y’abagore  abivuga.

Ati: “Tugiye kubakorera ubuvugizi kandi muri ab’agaciro. Aba bantu bazadufasha kwigisha abandi bakiri mu mihanda batanga ubuhamya mu Mugoroba w’Ababyeyi n’ahandi hahurira abantu benshi.”

Uko ari 18 bari mu ngeso mbi bavuga bashaka kugera kure babifashijwemo n’itsinda bise “Imboni y’umuturanyi” aho ngo bari gufasha inzego z’umutekano n’ubuyobozi.

Abayobora Polisi bababwiye ko biteguye kubafasha ndetse banabasaba ko bakomeza bagahindura n’abandi ku buryo mu ishyirahamwe ryabo bazava kuri 18 bakagera kuri 40 no kuzamura.

Ujeneza uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore yabemereye kubakorera ubuvugi
Ujeneza uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore yabemereye kubakorera ubuvugi

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish