Ku Nkombo, urubyiruko rwaho ngo impano zarwo zipfa ubusa
Inzu y’urubyiruko bafite yitwa “Coin de Jeune” ngo nta kintu ibamariye kuko itabaha amahirwe yo kwagura impano zabo cyangwa amakuru ahagije yatuma impano zabo zikura. Bibasaba urugendo rw’isaha imwe mu kiyaga cya Kivu kugira bajye i Kamembe ahari ibibuga, ahari television zifite chaines mpuzamahanga, ahari Internet n’ibindi byatuma impano zabo zikura, naho ubu ngo zipfa ubusa. Ubwo ahaheruka, Minisitiri w’Urubyiruko yabijeje ubuvugizi.
“Coin de Jeune” ni inzu yari yagenewe imyidagaduro y’urubyiruko, ariko ubu isa n’idakora, imiryango yayo irindwi umwe niwo uba ufunguye, harimo television imwe idakora buri gihe, hakanatangirwa inyigisho z’ibijyanye n’imyororokere no kwirinda SIDA.
Urubyiruko rw’aha ku Nkombo rwaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke rwamubwiye ko narwo rugira impano ruvukana nk’abandi, ariko zipfa ubusa kuko nta buryo bwo kwidagadura buhari, nta n’amakuru ajyanye nabyo baba bafite.
Salah Mukamugema umwe mu rubyiruko rutuye ku birwa bigize Umurenge wa Nkombo, avuga ko gukora urugendo rw’isaha rujya i Kamembe gushaka imyidagaduro no kugerageza kuzamura impano bituma hari benshi bapfukirana impano.
Mukamugema ati “komoka utanze amafaranga kugira ngo uge nko ku kigo cy’urubyiruko i Kamembe biravunanye, bituma benshi twigumira hano izo mpano zacu zigapfa ubusa. “Coin de Jeune” nayo ntacyo imaze nawe ugende urebe.”
Ubwo Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga aheruka gusura Umurenge wa Nombo yabonye iki kibazo avuga ko bikwiye ko urubyiruko rw’aha ku Nkombo ruhabwa ikigo gikwiriye, abizeza kubikorera ubuvugizi bigakorwa.
Ku Nkombo uhasanga urubyiruko rwinshi rwiganjemo ururi mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga, rusaba cyane ko ruhabwa ikigo gikwiriye cy’imyidagaduro rukazamura impano rufite ntizizazime nk’uko byagendeye abatuye kuri iki kirwa mbere yabo.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW