Ihuriro ry’abamotari bo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu ryahaye imiryango itatu yarokotse Jenoside itishoboye inka amati n’amafaranga byo kubafasha imibereho yabo isanzwe itaboroheye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. François Xavier Mahoro uhagarariye iri huriro ry’abamotari yabwiye Umuseke ko inkunga batanze ari iyo bishatsemo kandi bashatse kuyigenera imiryango yari ifite abayo bishwe […]Irambuye
Imvura nyinshi iguye muri uyu mugoroba mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda Amajyaruguru no mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Karongi Umurenge wa Bwishyura yahitanye abantu batatu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Aba bantu ni Josephine Mekeshimana w’imyaka 55 n’umwana we Violette Mukarugema w’imyaka 15 batuye mu kagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura, ngo bariho bareka […]Irambuye
Kirehe- Mu nkambi ya Mahama yatujwemo impunzi zaturutse mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abana b’inzererezi bahunze batari kumwe n’imiryango yabo, ngo iyo ijoro riguye birara mu mahema bakiba ibiribwa baba bahawe nk’imfashanyo. Aba bana batungwa agatoki guteza umutekano mucye, ngo ntibajya kwishuri nk’uko bagenzi babo babigenza ahubwo birirwa baryamye mu mihanda iri […]Irambuye
Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu, Charlotte Ndiziyabose wo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu yaregeye abayobozi umugabo we Jean Munyarugerero kuba yarashimuse umwana babyaranye w’imyaka itandatu akamutwara ntibagaruke, ngo byari nyuma y’igitutu uyu mugabo yari yashyizweho ngo atange indezo. Charlotte nyuma yo kuvuga ikibazo cye mu ncamake imbere y’abayobozi, […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri mu Kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, umukecuru n’umwuzukuru we w’imyaka 12 bishwe n’abagizi ba nabi babasanze mu buriri babajombagura ibyuma. Amakuru y’urupfu rwabo, abaturanyi bayamenye mu gitondo kuwa kabiri. Uwishwe ni umukecuru witwa Mukasingirankabo Meleciane n’umwuzukuru we Emelyne Muragijimana bari […]Irambuye
Abakora ubucuruzi bw’amatungo mu karere ka Gicumbi bamaze iminsi batungwa agatoki kutubahiriza amabwiriza yo gutwara amatungo aho bakoresha ingorofani bajyanye inka ku isoko. Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko uzafatwa ahohotera amatungo muri ubu buryo atazihanganirwa, ko azajya ahita acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Byavuzweho kenshi ko itungo n’ubwo […]Irambuye
Menshi mu marimbi rusange ya Leta mu mirenge yo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yaruzuye, abaturage bavuga ko usanga hari aho bashyingura hejuru y’abashyinguwe mbere nubwo imyaka 20 iteganywa itarashira, amarimbi asigaye ngo ni ay’amadini nayo ngo ubu ayakomeyeho kuko ashyingurwamo ababatijwe muri ayo madini gusa. Amadini muri utu turere niyo usanga agifite ubutaka […]Irambuye
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuraga Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye mu kwezi kwa gatandatu, abaturage bamugaragarije bimwe mu bibazo bishingiye kuri ruswa, servisi mbi no kunyereza umutungo wa Leta. Nyuma gato abayobozi batatu muri uyu murenge batawe muri yombi, mu butabera umwe muri bo yagizwe umwere ubu ntagifunze. Abafashwe icyo gihe ni ushinzwe […]Irambuye
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari barambiwe guhinga ibyo batanywa bakaba bari kwiyubakira uruganda ruzajya ruyitunganya kugeza ku kiciro cyo kunyobwa bityo bakajya bayinywa n’abaturiye aka gace bakumva uburyo bw’umusaruro uva mu mitsi yabo. Aba bahinzi basanzwe bafite urundi ruganda rutonora kawa […]Irambuye
*Iyo uri bujye gutega nturyama kereka iyo ucumbitse hafi y’aho imodoka zihagarara, *Haturuka Taxi minibus eshanu ariko urengeje saa kumi z’urukerera usanga zagusize. *Kera hakiri bus ya ONATRACO iyahakoraga ngo yagendaga hakeye ubu ntikihakorera. Abenshi kuri ubo ni amateka, kurara ijoro bateze imodoka ngo itabacika, ni ibyabagaho mbere ya 1990, ubwo umuntu wabaga asahaka kujya […]Irambuye