Gicumbi: Inyanya zari zageze kuri 8 000 Frw ubu zasubiye kuri 3 000 Frw
*Igiciro cy’inyanya cyari cyarazamutse cyane, 100 Frw ryaguraga Ebyiri, ubu ni umunani!
Abacururiza mu isoko ry’ akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba, baratangaza ko ibiciro by’inyanya byari bimaze iminsi byarazamutse ubu byagabanutse ku buryo izo bamaze iminsi barangura 8 000 Frw ziri kurangurwa 3 000 Frw.
Abasanzwe bahahira mu isoko rya Gicumbi bamaze iminsi biyasira, bavuga ko bamaze iminsi barya ibiryo bisa nabi kubera kubura inyanya zimaze iminsi zihagazeho.
Iki gihe inyanya ebyiri zaguraga amafaranga 100, naho abazirangura bakazifatira ibihumbi umunani ku cyo bita ijerekani (bapimisha).
Byavugwaga ko intandaro y’ibi ari uko aho zavaga mu Mutara zari zarabuze bityo bituma igiciro cyazo kizamuka ku gipimo kitigeze kibaho mbere.
Abacuruzi b’inyanya muri iri soko, bavugaga ko bakeneye ba Rwiyemezamirimo bajya kuzibashakira mu bice zeramo.
Bamaze kumva aya mahirwe, ba rwiyemezamirimo biyemeje kujya baza kuranguza inyanya muri iri soko none ngo ibiciro byasubiye uko byahoze.
Ijerekani (bapimisha inyanya iyo baranguza) yari imaze iminsi irangurwa ibihumbi umunani ubu yasubiye kuri 3 000 Frw zahozeho zitarabura.
Umucuruzi w’inyanya, Mukandori alice Ni Umwe (twari twavuganye ubwo inyanya zari zabuze), ubu yatubwiye ko ikibazo cyakemutse kuko abazibagemurira babonetse.
Uyu mubyeyi uvuga ko ibi biciro byo hejuru byari byaramuciyeho abakiliya, avuga ko ubu abakiliya bagarutse ndetse ko na we ubucuruzi bwe buri kugenda neza dore ko ari bwo bucuruzi akora gusa.
Uwineza Antoine usanzwe agurira inyanya muri iri soko, avuga ko abatifite bari barasezeye ku nyanya ariko ko ubu bongeye kurya ibiryo bisa neza kuko inyanya zongeye kuboneka.
Aba baturage bahahira mu isoko rya Gicumbi bavuga ko ibi bidahagije kuko n’ibindi biribwa nk’ibirayi byazamutse cyane, bakavuga ko haramutse hagize igikorwa bikamanuka byabafasha.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI