Digiqole ad

Uyu muhindo imvura izaba nke. Imvura y’abahinzi ngo ntiragwa

 Uyu muhindo imvura izaba nke. Imvura y’abahinzi ngo ntiragwa

Heavy Downpour — Image by © Anthony Redpath/Corbis

*Abahinzi ngo babe baretse gutera imbuto imvura
*Imvura iri kugwa ubu ngo ni 1L/m², iyi ngo ntisomya ubutaka

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itaganyagihe bwabwiye abanyamakuru ko bukurikije ibipimo bufite bigaragara ko imvura izagwa muri uyu muhindo izaba nke mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali ugereranyije n’ubushize gusa ngo mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ho izaba ihagije ku rugero yaguyeho mu muhindo ushize.

Imihindagurikire y'ikirere ituma hagwa imvura idasanzwe cyangwa ikabura hakaba amapfa. Iyi ni ifoto yafashwe mu itumba rishize i Kigali ubwo imvura yacaga ibintu
Imihindagurikire y’ikirere ituma hagwa imvura idasanzwe cyangwa ikabura hakaba amapfa. Iyi ni ifoto yafashwe mu itumba rishize i Kigali ubwo imvura yacaga ibintu

John Ntaganda Semafara uyobora kiriya kigo na Twahirwa Antony ushinzwe gusesengura ibipimo bavuga ko hari uturere tuzagira imvura nke biturutse ku miterere yatwo.

Muri two ngo hari Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza  na Nyagatare.

Umujyi wa Kigali: Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro,

Amajyepfo: Kamonyi ,Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyanza.

Nyamagabe na Nyaruguru ngo ho bazagira imvura izagwa mu kigero kiza nk’uko isanzwe igwa mu muhindo.

Muri rusange Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bizagira imvura ihagije kandi basanzwe babona mu muhindo.

Twahirwa Antony avuga ko bakurikije ibipimo bifite bagira inama abaturage yo kwitegura imvura, bakegeranya imbuto bagatunganya imirimo ariko bakaba baretse gutera kuko ngo kugeza ubu imvura y’abahinzi itaragwa.

Ubuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe bwasabye abafite ubuhinzi mu nshingano zabo mu turere gukomeza gusobanurira abaturage uko igihe giteganyijwe kandi kuhira imyaka bikongerwamo imbaraga.

Semafara ati: “Abanyarwanda bumve ko kuhira imyaka ari byiza, ko batagomba gutegereza kweza imyaka ari uko imvura yaguye gusa.”

Muri iki kiganiro kandi hari abakozi b’ikigo cy’Iburayi gishinzwe ibyogajuru bitanga amakuru ku buhinzi, aba bakaba basobanuye imikoranire y’ikigo cyabo n’abahinzi muri rusange n’abo mu Rwanda by’’umwihariko.

Vincent Gabaglio ushinzwe ububanyi n’amahanga muri kiriya kigo yasobanuye ko bafasha ibihugu byo muri Africa kubona amakuru y’uko ikirere kimeze buri minita 15, gusa ngo muri 2024 hazaza ibibyogajuru bitanga amakuru y’ikirere cy’isi muri minota 10.

Yongeyeho ko kugeza ubu ibihugu 54 by’Africa bihabwa amakuru y’ikirere k’ubuntu ariko bigahendwa no kugura ibikoresho remezo no kwishyura amafaranga y’ubunyamuryango.

Yabwiye abari aho ko u Rwanda rushimwa kubera ubufatanye bugirana n’uriya muryango kandi abashinzwe gukusanya, gusesengura no gutangaza amakuru ku iteganyagihe bakaba babikora neza.

John Semafara uyobora Meteo Rwanda avuga ko abahinzi baba baretse gutera imbuto
John Semafara uyobora Meteo Rwanda avuga ko abahinzi baba baretse gutera imbuto kuko imvura yabo itaragwa
Twahirwa Antony ushinzwe gusesengura ibipimo muri Meteo Rwanda
Twahirwa Antony ushinzwe gusesengura ibipimo muri Meteo Rwanda
Ishusho ya Meteo y'uko imvura y'umuhindo izaba yifashe
Ishusho ya Meteo y’uko imvura y’umuhindo izaba yifashe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish