Digiqole ad

Karongi: Umusore arashinjwa gutema akica umugabo bapfuye 750Frw gusa!

 Karongi: Umusore arashinjwa gutema akica umugabo bapfuye 750Frw gusa!

Mu ijoro ryakeye, mu murenge wa Bwishyura akagari ka Gitarama umudugudu wa Kivomo umusore w’imyaka 20 uzwi ku izina rya Mutabazi w’imyaka 20 yagiranye ikibazo n’umugabo w’imyaka 35 witwa Ngororuwanga Philppe bararwana.

Iburengerazuba mu karere ka Karongi
Iburengerazuba mu karere ka Karongi

Abaturanyi babo bavuga ko uyu musore yatemye n’umuhoro uyu Ngororuwanga ku ijosi no mu mutwe agakomereka bikomeye, uyu mugabo yaje gupfa ageze kwa muganga kubera ibikomere.

Aba basanzwe ari abaturanyi mu murenge mudugusu wa Kivomo, ni hafi ya Centre ya centre ya Bupfune ikunze kugaragaramo ubusinzi bukabije bw’inzoga z’inkorano.

Aba bombi ngo barwanye bapfa amafaranga 750 uyu mugabo yari arimo uyu musore, abaturage bavuga ko batabaye bagasanga uwo musore amaze kumutema, gusa ngo yafashwe ahita ashyikirizwa Police ya Bwishyura.

Emmanuel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yabwiye Umuseke ko ubu bwicanyi bwavuye ku makimbirane ashingiye ku mafaranga macye.

Asaba abaturage ko mu gihe bafitanye ikibazo batagomba kukikemurira ahubwo bagomba kureba inzego zibishinzwe kandi bakirinda kwihanira.

Ati “iyo ugiye kwihanira usanga wishyize mu bibazo bikomeye kurusha ibyo washakaga gukemura.”

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish