Digiqole ad

Rukumberi: Ingona ngo ntizizongera kubarya kuko ubu begerejwe amazi meza

 Rukumberi: Ingona ngo ntizizongera kubarya kuko ubu begerejwe amazi meza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda ishami rya Ngoma kuri uyu wa kabiri cyashyikirije akarere ka Ngoma umuyoboro w’amazi ureshya na 6km cyari kimaze iminsi cyubaka mu murenge wa Rukumberi, abahatuye bavuga ko bishimira cyane iki gikorwa kuko batazongera kuribwa n’ingona aho bajyaga kuvoma mu biyaga.

Abatuye hano begerejwe amazi meza
Abatuye hano begerejwe amazi meza

Uyu muyoboro umaze igihe kigera ku mwaka wubakwa amazi yawo aragera kubo mu tugari twa Gituza na Rubona, aka ni agace kari gasanganywe ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza kuko wasangaga bavoma mu biyaga bya Birira cyangwa Sake.

Umwe mu baturage ba Gituza witwa Thelesphore Ahishakiye ati “Kuva cyera tumenyereye amazi mabi y’ibiyaga duhorana kurwara inzoka bidakira, ubu turashimira Perezida Kagame utekereza agasaba ko batugezaho ibyiza.”

Undi witwa Juventine Mukamana ati “Ingona zahoraga zituvanamo abana buri gihe kubera kuvoma ibiyaga, ariko nukuri ubu batugiriye neza kuduha amazi meza hafi.”

Aba baturage bashyikirijwe ku mugaragaro aya mazi hashize iminsi bayavoma yarabagezeho nk’uko babyemeza, ngo ni ikintu gikomeye mu buzima bwabo kuba bafite amazi meza ubu.

Alexis Kanayoge Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma avuga ko bashimira WASAC ku kazi yakoze ko kwegereza abaturage amazi meza, ubu hakaba hari byinshi bizahinduka mu buzima bwabo.

Genevieve Mugenzi uyobora ishami rya WASAC rya Ngoma we arishimira ko ishingano bahawe n’Akarere bazisohoje neza abaturage bakaba babonye amazi nkakimwe mubyifuzo bikomeye bari bafite.

Aya mazi yahawe aba baturage ba Rukumberi agizwe n’ibigega 8 bya 40m³ buri kimwe ndetse n’amavomo ane buri rimwe rifite robine ebyiri ebyiri.

Abayobozi bajya gusura urugomero rw'aya mazi
Abayobozi bajya gusura urugomero rw’aya mazi
Umuyobozi wa WASAC i Ngoma n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma
Umuyobozi wa WASAC i Ngoma n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma
Aha berekwaga uburyo amazi akwirakwizwa mu murenge wa Rukumberi avuye kuri uru rugomero
Aha berekwaga uburyo amazi akwirakwizwa mu murenge wa Rukumberi avuye kuri uru rugomero
Abaturage bajyaga kuvoma muri iki kiyaga cya Birira aho bahuraga n'ingona zikabagirira nabi
Abaturage bajyaga kuvoma muri iki kiyaga cya Birira aho bahuraga n’ingona zikabagirira nabi
Ahishakiye avuga ko bashimira Perezida Kagame ugerageza kubagezaho ibyiza
Ahishakiye avuga ko bashimira Perezida Kagame ugerageza kubagezaho ibyiza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Twishimiye uyu muyoboro, ariko hakorwe ikosorwa kandi hakurikiranwe imikorere yayo kuko nayoherejwe mu kagari ka Ntove (Aho bita mu mudugudu wa IBUKA) hashira igihe nta mazi aharangwa bityo abantu bagasubira kuvoma ikiyaga ari naho ingona ibonera abagiye kuvoma.

  • Ntacyo byaba bimaze kwereka abaturage imiyoboro y’amazi azabageraho rimwe gusa ari uko Perezida yaje kubasura! Gukorera ijisho burya ni ingeso mbi cyane bavandimwe!

  • Kubaza ngo bitera kumenya. Ko iwacu hari Rukumberi, I Ntove, Gituza na Rubona bihurira he na Rukumberi? Aho mperukira, kuva Rubag, Ntove, Rwimpongo na Rukumberi, Rwamibabi na Rukongi ndetse na Mugwato, no hakurya I Sangaza, twese twavomaga Mugesera. Birira na Sake ntaho twahuriraga.

  • What is there to moderate? I asked a simple, legitimate question.

Comments are closed.

en_USEnglish