Digiqole ad

Nyaruguru: Hari abahinzi bemeza ko bahabwa imiti imyiganano

 Nyaruguru: Hari abahinzi bemeza ko bahabwa imiti imyiganano

Dr Ngomiraronka umukozi muri MINAGRI avuga ko hari gahunda yo kubarura abantu bose bacuruza inyongeramusaruro n’aho bakorera

Abahinzi  bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba  nta bumenyi baba bafite ku mafumbire n’imiti bakoresha mu buhinzi, ari imwe mu mbogamizi bahura na zo mu gutuma imyaka yabo ikomeza kugira ibibazo harimo no kutabona umusaruro uhagije.

Dr Ngomiraronka umukozi muri MINAGRI avuga ko hari gahunda yo kubarura abantu bose bacuruza inyongeramusaruro n'aho bakorera
Dr Ngomiraronka umukozi muri MINAGRI avuga ko hari gahunda yo kubarura abantu bose bacuruza inyongeramusaruro n’aho bakorera

Karengera Narcisse umuyobozi wa Koperative y’abahinzi  bakorera mu karere ka Nyarugura avuga ko kuba usanga hirya no hino imiti y’ibihingwa ndetse n’amafumbire y’ubwoko bwose, akenshi ugasanga utabasha kumenya aho yakomotse, ari bimwe aheraho avuga ko bituma abahinzi bayigura kandi batazi niba yujuje ubuziranenge.

Ati “Twebwe iyo tubonye ahantu hari imiti, turagenda tukayigura tutitaye aho icururijwe, bityo ugasanga ari imyiganano, twayitera bigasa n’aho ntacyo twakoze, turasaba ko abagenzuzi basuzuma imiti abahinzi dukeneye mu rwego rwo kudufasha kuko abadutuburira babaye benshi.”

Kimwe na mugenzi we NGENDAHAYO Benoit umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Munini muri aka karere ka Nyaruguru avuga ko ibi bikorwa byo gucuruza inyongeramusaruro bikwiye kwitonderwa kuko ngo abenshi usanga babikora uko bishakiye mu rwego rwo kwishakira amafaranga ariko ntibite ku nyungu z’umuhinzi.

Ngendahayo asaba ko hakwiye kugira igikorwa hagatangwa amahugurwa atandukanye mu guhugura abahinzi uburyo bwo kugenzura imiti n’amafumbire bakoresha mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa imiti y’imituburano itagize icyo ibamariye mu buhinzi.

Dr. Emmanuel NGOMIRARONKA umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI) avuga ko iki kibazo cyo kuba hari abacuruza imiti batabifitiye uburenganzira ari bimwe mu mpamvu zituma bacuruza imiti itujuje ubuziranenge.

Ibi ngo ni imwe mu mpamvu  idindiza iterambere ry’umuhinzi. Avuga ko ku bufatanye na MINAGRI bagiye gukora ibishoboka byose mu gukora urutonde rw’imiti yemewe n’itemewe mu rwego rwo gufasha abahinzi kwirinda ababashuka bakabaha imiti n’amafumbire bitujuje ubuziranenge.

Dr Ngomiraronka ati “Mu rwego rwo guca aka kajagari mu bucuruzi bw’imiti n’amafumbire, hari gahunda dufite yo gusaba abacuruzi bose bifuza gucuruza n’abasanzwe babikora, gushaka ibyangombwa byose bibemerera gukora aka kazi no kubaruza inyubako bakoreramo ubucuruzi bwabo bakabikora mu buryo buzwi.”

Abakozi ba MINAGRI basuye Akarere ka Nyaruguru muri gahunda yo guhugura abamamaza buhinzi, abayobozi b’imirenge, abahagarariye amakoperative, n’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa n’imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’imiti ikoreshwa mu buhinzi.

Bamwe mu bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry'inyongeramusaruro muri Nyaruguru
Bamwe mu bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro muri Nyaruguru

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYARUGURU

en_USEnglish