Gisagara: Impunzi zirasaba guhabwa amafaranga zikaruhuka impungure
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara,mu Ntara y’amajyepfo zivuga ko kuba bahabwa impungure nk’ibiryo byabo bya buri munsi bibabangamira cyane kuko abana bato batabasha kuzirya bagasaba ko bajya bahabwa amafaranga mu mwanya wo guhabwa izo mpungure abadashoboye kurya izi mpungure kugura ibindi biribwa.
Mbarunge Kabera umwe mu mpunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi avuga ko afite abana 14 kandi abenshi ari bato batabasha kurya ibigori n’ibishyimbo, bityo imbereho yabo ikaba imugoye cyane.
Mbarunge ati “Bituma dushaka uburyo bwo kugurisha ibi bigori ngo tubashe kugura ibyo abana babasha kurya, ariko iyo abashinzwe imirire yacu bagufashe ubigurisha baraguhana kuko batubwira ko tutemerewe kubigurisha.”
Basaba ko bajya bahabwa amafaranga yo gusimbura izi mpungure cyangwa bakemererwa kujya bazigurishaho kugirango babashe guhindura indyo ntibahore barya ibi bigori gusa.
Seraphine Mukantabana Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi avuga ko hatangijwe gahunda yo guha impunzi amafaranga zikigenera ifunguro yatangirijwe mu nkambi ya Gihembe, ngo bateganya ko n’iyi nkambi ya Mugombwa n’izindi bitaratangira izahagera vuba.
Minisitiri Mukantabana avuga ko ibyo kugurisha ibiribwa byo batabyemererwe kuko ngo usanga ubigurishije ahabwa amafaranga make kuko bafatirana izi mpunzi bakazigurira ku giciro cyo hasi cyane kitagira icyo kimarira uwagurishije ibigori bye.
Minisitiri Mukantabana n’itsinda ry’abambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuye iyi nkambi ya Mugombwa kuri uyu wa 22 Nzeri ngo barebe icyakorwa mu bibazo bitandukanye zifite.
Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’abanyeCongo zigera ku ibihumbi 18 000.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara
1 Comment
Izi mpumzi zijya zinsetsa kweli.
Comments are closed.