Digiqole ad

Gicumbi: Umugoroba w’Ababyeyi wabafashije kumenye gahunda y’Iminsi 1000

 Gicumbi: Umugoroba w’Ababyeyi wabafashije kumenye gahunda y’Iminsi 1000

Urubyiruko rufasha abaturage kumenya indyo yuzuye

Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi imaze guhindura benshi mu kagari ka Gacurabwenge nk’uko babitangaza, Umudugudu wa Rwasama wafashwe nk’indashyikirwa mu kwitabira iyi gahunda kurusha indi midugudu igize ako kagari, mu byo yafashije abaturage harimo no kumenya iminsi 1000 ku buzima bw’umwana.

Urubyiruko rufasha abaturage kumenya indyo yuzuye
Urubyiruko rufasha abaturage kumenya indyo yuzuye

Abaturage bo mu mudugudu wa Rwasama bavuga ko mu minsi ya mbere  ubwo babasabaga kwitabira Umugoroba w’Ababyeyi bajyagayo baseta ibirenge, ariko ngo iyi gahunda yabafashije kumenya byinshi nko kwirinda indwara zitandukanye, ubu ngo nta muturage ushobora  gusiba ikiganiro adafite impamvu ikomeye.

Mukeshimana  Denise atuye mu mudugudu wa Rwasama ari mu kigero  cy’imyaka 25 na 30 yatangarije Umuseke, ko nubwo yitabira ibiganiro bitandukanye bibigisha uko barinda ubuzima bwabo, we ngo yishimira ko yamenye gahunda y’iminsi 1000 ku buzima bw’umwana abikesheje  Umugoroba w’Ababyeyi.

Avuga ko yamenye ibyo umubyeyi utwite agomba gukurikiza n’uburyo yarera umwana we bitamusabye amafaranga menshi.

Ati: “Byinshi turi kugenda tubimenya ndetse bamwe bakigisha abandi, cyane cyane isuku yari ikibazo, njye namenye ko iminsi 1000 ari ukuva umubyeyi atwite kugeza  umwana afite imyaka ibiri n’uburyo yabyitwaramo bidasabye ubushobozi bwo hejuru kugira ngo umwana akure neza.”

Yongeraho ko mu byo yamenye bizatuma azajya yonsa umwana we mu gihe cy’amezi atandatu nta kindi amuha nk’isomo ry’ibanze yahungukiye.

Ndicunguye Philbert ni umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake rwishyize hamwe rugamije  guhugura abakuze muri gahunda zitandukanye, zirimo kubaka uturima tw’igikoni, agakono k’ababyeyi  n’ izindi zifasha ubuzima bw’abaturage mu midugudu yabo.

Yagira ati “Twe ibyo twigisha twabikuye ku rugerero, mu itorero twahuguwe byinshi twamarira igihugu.”

Nyuma yo kuva mu Itorero, urubyiruko rwisunze Ishyirahamwe riharanira Amahoro n’Ubumuntu (APH, Association pour la paix et l’Humanite), ubu rugenda rwigisha benshi mu baturage.

Kwifashisha Urubyiruko muri gahunda za Leta ni imwe mu nkingi ishobora guhindura imyumvire y’abaturage, dore  ko haba hari bamwe mu rubyiruko barangije amashuri batarabona akazi.

Ababyeyi ngo bamenye uko bagaburira abana bagakura neza bitabahenze
Ababyeyi ngo bamenye uko bagaburira abana bagakura neza bitabahenze
Umugoroba w'Ababyeyi ngo basigaye bawitabira cyane
Umugoroba w’Ababyeyi ngo basigaye bawitabira cyane
Umudugudu wa Rwasama uhiga indi yo muri Gacurabwenge mu bijyanye no kwitabira Umugoroba w'Ababyeyi
Umudugudu wa Rwasama uhiga indi yo muri Gacurabwenge mu bijyanye no kwitabira Umugoroba w’Ababyeyi

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Dushimire about bas-relief ndetse na banding bosemail barometer gushyigikira ,ibiki rwa ntibicyenewe byifasheeee kumwana n,umu by eying, cyawe cyawe Dushimire SFH Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish