Digiqole ad

Gisagara: ‘Umurwayi wo mu mutwe’ yahitanye abantu babiri

 Gisagara: ‘Umurwayi wo mu mutwe’ yahitanye abantu babiri

Mu muhango wo gushyingura KWIZERA Jean de Dieu w’imyaka 7 wishwe.

Kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Nyanza Akagari Nyaruteja umurwayi wo mu mutwe witwa Niyibizi Jean Damascene yishe abantu babiri akoresheje umuhoro.

Mu muhango wo gushyingura KWIZERA Jean de Dieu w'imyaka 7 wishwe.
Mu muhango wo gushyingura KWIZERA Jean de Dieu w’imyaka 7 wishwe atemwe.

Niyibizi watemye aba bantu ubusanzwe mu 2014, yagize uburwayi bwo mu mutwe aza kujyanwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe, nyuma amaze koroherwa yoherezwa mu rugo akajya ahabwa imiti.

Abapfuye barimo Ntezirembo Jean wari mu kigero cy’imyaka 50, yatemwe ajyanye ibishingwe mu murima, ndetse agiye gukorera urutoki rwe. Undi ni umwana w’imyaka 7, Jean de Dieu Kwizera watemwe ajyanye ihene ku gasozi.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Agahehe bavuga ko Niyibizi usanzwe urwara mu mutwe yahuye na Ntezirembo afite umuhoro agiye gukorera urutoki, arawumwaka ahita awumutemesha, ndetse ahita atema n’uriya mwana wari ujyanye ihene ku gasozi, abanje no gutema iyo hene yari afite.

Umuturage wo muri uyu mudugudu wari uhari ibi biba witwa Patricie Mukuru yabwiye Umuseke ko nawe aba yamwishe yakijijwe n’amaguru.

Yagize ati “Hari mu gitondo abantu bari bahugiye mu mirima nta bantu bari hafi, navugije induru nanjye aranyirukankana ndamucika.”

Abaturage ngo bahise baza ari benshi baje gutabara bahamagara abashinzwe umutekano bafata uyu NIyibizi bafatanyije na Police.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Uwimana Jean Bosco avuga ko uyu watemye aba bantu yari mukigero cy’imyaka 28. Kandi ngo yari asanzwe azwiho kugira ikibazo cyo mu mutwe, ariko akaba yari yarorohewe.

Uwimana Jean Bosco yatubwiye ko ubu Niyibizi Jean Damascene yahise asubizwa mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Aha abaturage bari bitabiriye umuhango wo gushyingura kwizera umwana w'imyaka 7 wishwe.
Aha abaturage bari bitabiriye umuhango wo gushyingura kwizera umwana w’imyaka 7 wishwe.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

14 Comments

  • RIP

    • Ibi ntibyabagaho mu Rwanda mbere ya 1994. Nta kundi nyine akaje karemerwa.

      • kavunumuheto, wamaheru we se warikubimenya gute nta internet ihari

        • Genocide.com

  • ubuyobozi ni bugire icyo bubikoraho kuko usanga hirya no hino abafite uburwayi bwo mu mutwe bakora byinshi bibi ubuyobozi burebera ngo ni umurwayi.

    • nonese ko ari uburwayi buba bwabiteye urumva leta yakora iki, cg ntuzi icyo indwarayo mu mutwe aricyo, cyereka niba ari ukubyigira, naho uburwayi bwo mu mutwe bwo ntakundi twabugenza, iyo uhuye n’umurwayi n’uguhunga naho nawe siwe, ubwo se we arara mu gihuru, agasambanwa na buri wese, akarya amabyi, ubwo se we aba yiyanze?

  • Uwo we mwamaze kwemeza ko arwaye mu mutwe, ari na byo byatumye atemagura bariya bantu 2. Hanyuma se izindi mfu nyinshi tumaze iminsi twumva zo ziterwa n’abarwaye mu nda cg mu mugongo? Hari hakwiye kubaho isuzuma-rusange ku Banyarwanda bose kuko ibintu turimo kubona muri iyi minsi biraca amarenga yuko ishyamba atari ryeru! Ahubwo biriya bitaro by’i Ndera dushake uko byakwagurwa kugirango bishobore kwakira abarwayi benshi, kuko iryo suzuma rishobora gusiga bake cyane ari bo basigaye batarwaye mu mutwe! Nawe se, ejo ngo umwana yajugunywe mu itanura ryaka umuriro nka Danieli wo mu Byanditswe Byera, ubushize na bwo umusirikari mukuru yajanjaguye agahanga kumwana wumusore, ubundi ngo umugabo yatemaguye umugore we, na none tukumva ngo Polisi yarashe abantu bo muri Islamic States i Rusizi nahandi, et patati et patata …namwe mushobora kunyibutsa izindi mfu nibagiwe. Rero mwitonde kuko mu Banyarwanda batari bake harimo ikibazo gikomeye cyo kurwara mu mutwe (simvuze ubusazi mutavuga ngo ndatukanye), si uriya musazi wenyine ahubwo turasaba ko ubushakashatsi bukomereza no ku bandi bose!

  • Abashinzwe service social kuva ku Kagali kugeza ku Karere, abantu bose batagira ubitaho kandi bashobora guhungabanya umutekano n’umudendezo rusange bakwiye kwibuka ko biri mu nshingano zabo. Abo ni nk’abarwayi bo mu mutwe, abasabiriza ku muhanda, abana bo mu mihanda, abakene, n’abandi! Plz

  • nkayomaheru ngo ni umusazi baba bayororamo iki? ubu bazongera bakirekure ngo cyakize.
    Bajye bagiha uburozi gipfe cg bakinige ariko abazima bagire amahoro.

    • Wowe wiyita nkotanyi burya umubiri ubyara udahatse!Nawe ubwawe ejo cyangwa ejobundi
      warwara m’umutwe!Ni indwara ishobora gufata uwariwe wese!

  • @ Nkotanyi
    Wowe ndakwemera sha! iriya myanda iba imara iki mu muryango nyarwanda? bigenze bityo hasigara nde? abazunguzayi twabica,abana bo mu mihanda tukabajyana IWAWA, ziriya mfungwa aho kuturira impungure tukazikoramo isabune… iyo mitekerereze itaniye he niya Hitler?

  • @nkotanyi,
    Kwicwa n’umusazi ni nko kugongwa n’imodoka yacitse feri.
    Ubwo se umuvandimwe wawe asaze wahita uvuga ngo bamwice?

    • Vuga uti ninkokwicwa n’imbwa cga ikindi gisimba runaka. naho se uwagongwa n’imodoka yacitse feri ko mumara gushyingura uwanyu wapfuye, mwarangiza ikiliyo ukagana ikigo cy’ubwishingizi bakaguhereza cash (impozamarira), imbwa cga ikindi gisimba bigira ubwishingizi(assurance)? Ababuze ababo nibihanagure bumirwe kandi bihangane. Ahubwo Imana yakirane impuhwe n’imbabazi abayitabye muri ubwo buryo.

  • imiryango yababuze abayo niyihangane ariko barebe niba byari ibisazi???kuko byaba ari ikibazo niba abantu bari bazi ko aruburwayi bwomumutwe ariko umuryango ntube waramuvuje

Comments are closed.

en_USEnglish