Digiqole ad

Rusizi: Umuyaga ukabije wangije inzu mu mudugudu w’ikitegererezo w’Akarere

 Rusizi: Umuyaga ukabije wangije inzu mu mudugudu w’ikitegererezo w’Akarere

Zachee imbere y’inzu ye yashenywe n’umuyaga

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere imvura irimo umuyaga mwisnhi wangije inzu ebyiri mu buryo bukomeye zo mu mudugudu mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Zachee imbere y'inzu ye yashenywe n'umuyaga
Zachee imbere y’inzu ye yashenywe n’umuyaga

Inzu ya Zachee Nzeyimana w’imyaka 45 yashenywe bikabije  n’umuyaga mwinshi, kimwe n’iya Josephine Nyiranzitabakuze w’imyaka 65 zombi zubatswe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira.

Izi nzu zombie zubatswe ku nkunga y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abafatanyabikorwa babo nubwo byagaragaraga ko zo zitubatswe neza ngo zirangire.

Abatuye muri uyu mudugudu babwiye Umuseke ko bafite impungenge ko iyi mvura niyongera kugwa kuriya n’izindi nyinshi zishobora kubagwaho.

Umwe muri aba baturage witwa Alexis Mugiraneza ati “aya mazu yatangiye gusaza cyane ubu mu mvura dufite impungenge ntiwasinzira imvura iri kugwa kuko twumva zishobora kutugwira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Rukazambuga Gilbert yabwiye Umuseke ko aya mazu 14 bagiye kuyavugurura kandi ko bari banasabye abaturage ko bava muri aya mazu bakabashakira aho berekeza  aya mazu agasanwa.

Imirenge ya Bugarama, Muganza, Nzahaha na Gikundamvura ni imirenge ikunze guhura n’ibiza bikangiza ibikorwa remezo nk’ubuhinzi bw’umuceri ndetse n’ibindi bizamura imibereho y’abahatuye.

Hari abandi umuyaga nabo wasenyeye ariko inzu ntijye hasi
Hari abandi umuyaga nabo wasenyeye ariko inzu ntijye hasi
Umuyobozi w'Umurenge avuga ko bari gutabara abahuye n'ibiza
Umuyobozi w’Umurenge avuga ko bari gutabara abahuye n’ibiza

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish