Digiqole ad

Agakono ku umwana, igikoni cy’umudugudu…ingamba mu kurwanya kugwingira mu bana

 Agakono ku umwana, igikoni cy’umudugudu…ingamba mu kurwanya kugwingira mu bana

inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama

Huye – Abana bagwingira hirya no hino mu gihugu ngo u Rwanda rutanga amafaranga menshi mu kubitaho nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’imiryango ishinzwe kurwanya imirire mibi mu Rwanda mu nama yarihurije mu karere ka Huye. Agakono k’umwana n’igikoni cy’umudugudu ngo ni ingamba bagiye gukaza mu kukirwanya.

inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama
inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama

Iri huriro ngo rigendeye ku bushakashatsi bwa MINISANTE  n’abafatanyabikorwa bayo ngo basanze byibura amafaranga Miliyari 503 ashyirwa mu kurwanya imirire mibi  no kugwingira  kw’abana ndetse no gusibira mu mashuri bigatuma hasohoka amafaranga yo gukomeza kubitaho, aya ngo asohoka kuri iki kibazo buri mwaka.

Butera John Mugabe Umuyobozi wa ririya huriro bita SUN Alliance yavuzeko abana bagana na 38% bafite ikibazo cyo kugwingira biturutse ku imirire mibi mu Rwanda, akavuga ko hasaba imbaraga n’ubufatanye mu gushaka icyatuma iki kibazo gikemuka burundu.

Chantal Mbakeshimana umuhuzabikorwa w’inama  y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara, we avuga ko kurwanya imirire mibi bishoboka kuko bidasaba amafaranga menshi ahubwo  ahubwo imyumvire mibi abantu bagira ariyo ituma imirire mibi ikomeza kugaragara.

Ati “twe iwacu Gisagara abimukira baza baturutse i Burundi ni bamwe mubatuma iki kibazo cy’imirire kidashira bitewe nuko imyumvire yabo itandukanye, gusa tugiye kurushaho gukora ubukangurmbaga turwanye iki kibazo.”

Mukagatana Fortune umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga avuga ko mu karere abereye umuyobozi iki kibazo cyo kugwingira gihari.

Ati “kuba iwacu turi kuri 41,6% (abana bagwingiye) ni ukuvuga ko duhagaze nabi mu mirire,bityo tugiye guhuza imbaraga turwanye iki kibazo.”

Ubujiji bw’ababyeyi mu gutegura amafunguro nicyo kibazo nyamukuru gitera abana kugwingira, ikindi ngo ni amakimbirane y’abashakanye atuma batita kubo babyaye, inda zitateganijwe nyinshi mu bakobwa n’ibindi.

Abantu banyuranye bavuye mu turere tw’Intara y’amajyepfo bitabiriye iyi nama bafashe umwanzuro wo kurandura imirire mibi binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, agakono ku umwana, ndetse n’igikoni cy’umudugudu.

umuyobozi wa SUN asobanura ibyo bateganya gukora mu kurwanya imirire mibi
umuyobozi wa SUN asobanura ibyo bateganya gukora mu kurwanya imirire mibi
umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza ati iwacu haracyari ikibazo
umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza ati iwacu haracyari ikibazo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mubwire abashinzwe imirire batwegere tubereke igihingwa cyarangiza ibyo bibazo by’imirire mibi. Niba bishoboka mumpe contact z’umuyobozi w’iryo huriro. Number zacu ni 0788511561/0788461317

Comments are closed.

en_USEnglish