Abaturage b’i Save mu karere ka Gisagara bavuga ko hari aho bamaze kugera mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nubwo aha i Save ngo ari iwabo wa Habyarimana Yozefu Gitera Joseph uzwi cyane mu gucengeza amacakubiri mu myaka ya 1950. Mu cyumweru cyashojwe ubushize cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge abanye-Save bakoze ibikorwa byo kubakira abatishoboye no kwegeranya amafaranga yo […]Irambuye
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego z’umutekano burasaba buri wese gufatira ingamba ikibazo cy’abana bo mu muhanda by’umwihariko ababyeyi, hirindwa amakimbirane yo mu miryango, bagasaba ko hakwiye ubufatanye no kujya hatangwa amakuru mu rwego rwo gukumira iki kibazo. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, inama yabereye mu karere ka Huye. Kuba […]Irambuye
Ubwo hasozwaga itorero ry’abanyeshuri bashya batangiye muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, kuri uyu wa 07 Ukwakira, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye aba banyeshuri ko nabo bagomba kujya bagira imihigo biyemeza kandi bagaharanira kuyesa nk’uko bigenda ku bakozi b’iri shuri. Aba banyeshuri binjiye muri kaminuza ya UNIK mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017, bamaze ibyumweru bitatu batozwa indangagaciro […]Irambuye
Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta bafatanya mu gushaka umuti. Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, […]Irambuye
Mu minsi ishize, akarere ka Nyagatare kibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryanatumye amwe mu matungo yororerwa muri aka gace nk’inka adatanga umukamo uhagije. Abaturage bavuga ko amata asanzwe afatwa nk’ikinyobwa cya buri wese muri aka gace, muri iyi minsi anyobwa n’umugabo agasiba undi kuko litiro yaguraga 150 Frw iri kugura 500 Frw. Bamwe mu borozi […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge ya Huye na Mbazi, n’abandi bakoresha iteme rya Munyazi rihuza iyo mirenge, batangaza iryo teme rimaze igihe gisaga umwaka risenyutse rikaba ritarasanwa, basaba ubuyozi bw’akarere ko bwabafasha rikubakwa, kuko ngo ryakoreshwaga mu buhahirane. Iri teme aba baturage bavuga, riherereye ahitwa mu Gahenerezo ku mugezi witwa Munyazi. Rihuza utugari twa Rukira mu […]Irambuye
Abatwara ibinyabiziga binywa Mazout na essance mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bavuga ko kuba batagira aho babigura hafi, ari kimwe mu bibagora mu kazi kabo ka buri munsi, ku bw’iyo mpamvu ababicuruza babicururiza mu nzu babamo. Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo MUNYANTWALI Alphonse avuga ko bagiye gushaka uburyo hashyirwaho ahantu ho gucururizwa mazout na […]Irambuye
*Iki kibazo ngo kiganje cyane mu ngo z’abimukira baza gushakira amikoro muri aka karere, *Ubuyobozi ngo byashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ngo iki kibazo gikemuke. Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana basigara […]Irambuye
Mu murenge wa Murama kuri uyu wa kabiri tariki 04.10 2016 (15h5min) mu Kigo cy’Ishuri cya E.P Rukira Umunyeshuri witwa Batamuriza Jeannine, w’imyaka 13, wigaga P4 yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, nyuma yo kumira agapfundikizo k’ikaramu. Batamuriza Jeannine akomoka mu murenge wa Rukira mu kagari ka Buriba se yitwa Hategekimana Petero, nyina ni Nyirabagenzi Jeannette. […]Irambuye
Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru, Bosenibamwe Aime arasaba abaturage bo mu karere ka Gicumbi kuzirikana aho bavuye n’aho bageze kugira ngo barusheho kwiteza imbere baharanira kutazasubira mu by’abatanyaga. Avuga ko ibyo Abanyarwanda bari kugeraho babikesha kureba kure bagahitamo kumva ko bose ari bene Kanyarwanda. Ni mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru […]Irambuye