Digiqole ad

Gatsibo: Kuboneza imbyaro byahariwe abagore, abagabo ngo batinya kwifungisha

 Gatsibo: Kuboneza imbyaro byahariwe abagore, abagabo ngo batinya kwifungisha

Wibabara Therese uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibondo asaba abagize urugo kumvikana ku buryo bwo kuboneza imbyaro bubaboneye

Gahunda yo kwifungisha burundu ku bagabo ni imwe mu zikoreshwa mu kuboneza imbyaro, gusa bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo ngo ntibarasobanukirwa akamaro ko kuba umugabo yakwifungisha akareka kubywara,  bityo abagabo bahariye abagore ibyo kuboneza imbyaro ngo kuko ni bo bafite uburyo bwinshi bakoresha.

Wibabara Therese uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibondo asaba abagize urugo kumvikana ku buryo bwo kuboneza imbyaro bubaboneye
Wibabara Therese uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibondo asaba abagize urugo kumvikana ku buryo bwo kuboneza imbyaro bubaboneye

Bamwe mu baturage twasanze ku kigo nderabuzima cya Kibondo mu murenge wa Kabarore  batubwiye ko ubundi gahunda zo kuboneza urubyaro zireba abagore ngo nta mugabo ukwiye kwifungisha ngo areke kubyara kuko babafunga burundu.

Umugore twasanze yaje kwipimisha inda, akaba yarasamye afite umwana muto cyane, yatubwiye ko we adashobora kwemerera umugabo we kwifungisha burundu kuko ngo nta we umenya uko bucya bimeze.

Uyu mugore witwa Mukandayisenga Janviere ati “Njyewe sinshobora kwemerera umugabo wanjye ko yifungisha burundu, n’ubwo nahuye n’ikibazo cyo gusamira ku kiriri ariko ubu ngiye kubikurikirana ku buryo bitazongera kutubaho, naho kuvuga ngo umugabo wanjye yifungishe burundu byo ntibishoboka kuko nta we umenya uko bucya bimeze.”

Abandi bagore bavuga ko badashobora kwemerera abagabo kwifungisha kuko bishobora kuba imwe mu ntandaro yo kubaca inyuma kuko ngo icyo gihe nta cyo baba bikanga ku kuba batera inda uwo baryamanye.

Abagabo twasanze aho kwa muganga bo bavuga ko nta muntu w’umugabo wo kwifungisha burundu ngo areke kuzongera kubyara kuko ngo nta bwenge bwaba burimo, ngo nta cyizere baba bafite ko abana babyaye batahura n’icyorezo cyikabica bagashira, hagakenerwa kubyara abandi.

Mu myumvire yabo ngo umugabo wifungishije urubyaro bishobora kumuvirano kuba ikiremba bigatuma, umugore we yajya amuca inyuma bitewe n’uko yananiwe kuzuza inshingano z’urugo.

Sanzabaganwa Emmanuel agira ati “Singiye kwiyicira ubuzima ngo ndifungisa, hari mugenzi wanjye wambwiye ko yabikoze ahinduka ikiremba none ubu umugore asigaye yigira mu bandi bagabo.”

Wibabara Therese, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibondo, avuga ko gahunda zo kuboneza urubyaro mu busanzwe zitabirwa n’ubwo bitaragera ku kigero gishimishije.

Ngo bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa neza ibyiza byo kuboneza urubyaro ku iterambere ry’umuryango wabo.

Ati “Ubusanzwe hano, abaturage bagerageza kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ariko iyo kwifungisha burundu yo ntabwo yari yasobanuka neza bitewe n’imyumvire y’abaturage bacu.”

Yongeyeho ko asaba imiryango kujya yicara ikaganira ku buryo igomba gukoresha mu kuboneza butabagiraho ingaruka ndetse bakibuka ko kuboneza urubyaro ari kimwe mu bintu bisigasira iterambere ry’umuryango.

Muri rusange uburyo bwo kwifungisha burundu ku bagabo ntiburitabirwa kuko kubera imyumvire y’abaturage, muri iki kigo nderabuzima cya Kibondo abagabo batandatu (6) gusa ni bo bamaze kwifungisha.

Umwe mu bagabo witwa Nsanzubuganwa avuga ko atakwifungisha burundu
Umwe mu bagabo witwa Nsanzubuganwa avuga ko atakwifungisha burundu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko mu minsi ishize nigeze kumva ahantu bayitabiriye,ngo babashije gukona abagabo bagera kuri magana abiri

Comments are closed.

en_USEnglish