Digiqole ad

Gicumbi: Ababyeyi basubijwe abana bafashwe nk’inzererezi, basinyira ko batazongera kubacika

Kuri uyu wa kabiri, ku Kigo Ngororamuco cya Rukomo “Rukomo Transit Center”, ababyeyi banyuranye basubijwe abana babo bari barafashwe nk’inzererezi, ariko basinya amasezerano ko bagiye kubitaho ntibazongere kubacika.

Abana bari mu Kigo Ngororamuco cya Rukomo bashyikirijwe imiryango yabo.
Abana bari mu Kigo Ngororamuco cya Rukomo bashyikirijwe imiryango yabo.

Amasezerano yakozwe hagati y’ababyeyi b’abana n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe guhwitura ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo, dore ko ngo mu minsi iri imbere hazajya hahanwa ababyeyi aho guhana abana.

Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza, yasabye ababyeyi gufatanya mu kurera umwana baba barabyaranye, aho kugira ngo uburere bw’umwana buse n’ubuharirwa umugore gusa.

Yabwiye ababyeyi ko abatita kubana babo n’ubwo no gufungwa bishobora kuzazamo, ngo Akarere ariko sicyo kagamije kuko ababyeyi bisubiyeho bakita kubana babo ntibazerere bitazaba.

Ku ruhande rw’ababyeyi basubijwe abana bafatiwe mu mihanda, bavuze ko akenshi bakora ibishoboka ngo abana bige, gusa ngo hari ubwo umwana akunanira akanga ishuri nyamara ntacyo yabuze. Gusa, ngo kuba noneho bagiye kujya bahanwa, ubu ngo bagiye kuragira abana babo nk’abaragira amatungo kugira ngo batazongera gusubira kuba mu muhanda.

Umubyeyi witwa witwa Izamuragire Philippe, utuye mu Murenge wa Giti, yagize ati “Nzajya muragira nk’Inka cyangwa Ihene ku buryo nzahora mugenda inyuma, keretse nanshika akiruka.”

Igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda giteganya ibihano birimo n’igifungo cy’amezi abiri (2), ariko kidashobora kurenga amezi atandatu (6), ndetse n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ku mubyeyi cyangwa umwishingizi w’umwana wirengagiza inshingano nta mpamvu igaragara, ku buryo bigera aho bizahaza ubuzima bw’umwana, umutekano we cyangwa imibereho ye.

Abana basubijwe imiryango yabo bava mu kigo ngororamuco cya Rukomo ni umunani (8), n’ubwo byari biteganyijwe ko abagera kuri 12 aribo basubizwa mu miryango yabo ariko ababyeyi bane bakaba bataje gufata abana babo.

Inzego z'umutekano zabasobanuriye ababyeyi amategeko ashobora kubahana nibatita ku nshingano zo kurera abana babo.
Inzego z’umutekano zabasobanuriye ababyeyi amategeko ashobora kubahana nibatita ku nshingano zo kurera abana babo.
Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza asaba ababyeyi kubahiriza inshingano zabo.
Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza asaba ababyeyi kubahiriza inshingano zabo.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • aba babyeyi bafite akazi pe!! kuragira umuntu nkinka aha!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish