Gicumbi: Umugore w’imyaka 21 yiyahuye akoresheje agatambaro bifubika
Kuri uyu mbere tariki 10/10/2016 mu ma saa sita n’ igice mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba umugore w’imyaka 21 yapfuye bivugwa ko basanze yiyahuye akoresheje igitambaro cyo kwifubika bita ‘esharpe’. Birakekwako yaba yihoye ko yanduye SIDA.
Umugabo babanaga ariko batarasezerana kuko ngo babiteguraga yabimenye atashye mu karuhuko ka saa sita.
Uyu mugore ngo basanze yanditse ubutumwa mu nzu akoresheje ikara asaba umbabazi uyu mugabo babanaga hamwe n’ababyeyi be kuko ngo yanduje SIDA uyu mugabo biteguraga kurushinga. Ngo yasabaga ko bamubabarira.
Gahano JMV Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba yatangarije Umuseke ko uyu mugore ngo basanze yiyahuje kiriya gitambaro cyo kwifubika.
Ati “Nibyo byabaye, yakoresheje Esharpe kandi umurambo we bawusanze muri douche.”
We n’uyu mugabo biteguraga kubana byemewe n’amategeko ngo bari batuye mu mudugudu wa Nyiragasuruba mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba.
Amakuru bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bahaye Umuseke ni uko nta makimbirane yari hagati ye n’umugabo we kuko bari banamaranye amezi macye babana.
Bakemeza ko kumenya ko yanduye SIDA aribyo byaba byatumye yiyahura.
Police yatangiye iperereza kuri uru rupfu, hashakishwa amakuru arambuye ku rupfu rw’uyu mugore kugeza ubu bikekwa ko yiyahuye.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
4 Comments
muvuge muti kurupfu rwuyumwana 21 koko ndababaye pe inkuru nkizizintera ubwoba cyanecyane izitwara abantubato
nonese kwiyahura cyari igisubizo please bakobwa mugomba kwiyakira kko kwandura ntibivuga gupfa
Police nikore ipererza kuko ntiwamya uwaba yanditse ayo makulu ko arwaye sida!
Arega amakimbirane hari abayahisha!
Yewe, abakangurambaga b’ubuzima nibo kibazo. Uwanduye AGAKOKO GATERA SIDA ntibivuze ko ABA ARWAYE SIDA. Uyu yazize ubujiji peee.
Abanduye AGAKOKO GATERA SIDA barenga (nako reka bitankoraho) ariko ABARWAYE SIDA ntibagera na 1% rya babandi natinye kuvuga (ngo bitankoraho).
Bana bacu mwikwihora ubusa ngo mwaranduye… umuti uzaboneka abenshi banduye bakiriho. Ikindi mwibuke ko nutanduye SIDA apfa.
Comments are closed.