Ngoma: Abahinzi b’ibigori ngo bagiye kurara ihinga kubera kubura imbuto
Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma baravuga ko mu gihe abandi bakataje mu bikorwa by’igihembwe cy’ihinga A bo babuze imbuto y’iki gihungwa kandi ari cyo cyatoranyijwe guhingwa muri aka gace.
Aba bahinzi bahinga mu materasi y’indinganire, by’umwihariko abahinga mu kibaya cya Kamvumba, bavuga ko bari kugana ku biro by’umurenge kugira ngo bahabwe imbuto ariko ababishinzwe bakababwira ko itaraboneka.
Bavuga ko aba bashinzwe kubaha imbuto babahoza ku kizere kuko ugiyeyo bamwizeza kuzagaruka ku munsi ukurikira ariko akongera agatahira aho.
Aba bahinzi bavuga ko baraye ihinga, batangaza ko mu bindi bice ihinga ririmbanyije, bakavuga ko imvura iri kubacika ku buryo ishobora kuzacika badahinze iki gihingwa gisanzwe kibaramira.
Umwe muri aba baturage witwa Habiyakare, yagize ati “ Uzana imbuto aratudindiza cyane nk’ubu ibigori twarabibuze burundu twirirwa ku murenge bagahora badusiragiza ngo tuzagaruke ejo nabwo twaza ntitubibone tugahera muri urwo.”
Undi utifuje ko umwirondoro we utangazwa mu Itangazamakuru, agira ati ” N’ubu dore mfite agafuka mvuye ku murenge ariko barambwiye ngo ninitahire nta mbuto ihari. Ubwo se twahera muri urwo tugahereza he ko n’ihinga ririmo kuducika.”
Umuyobozi w’umurenge wa Remera, Kibinda Aimable avuga ko imbuto itarabura burundu gusa ngo iragenda iza mu byiciro ariko hari ikizere ko iza kuboneka mu gihe cya vuba.
Ati ” Imbuto irimo iraza ntabwo irabura completement (burundu) ikomeza iza mu byiciro muri iki cyumweru bari bayibonye ariko dutegereje ko tubona indi kugira ngo ibashe kugera ku baturage bose.”
Uyu muyobozi w’umurenge wa Remera avuga kandi ko bakorana neza n’abashinzwe kuzana iyi mbuto bita “Agro dealers”, akavuga ko kuba batinda kuyizana nta ruhare baba babifitemo ahubwo ari uko iba itaraboneka aho bajya kuyizana I Kigali.
Imbuto y’ibigori ibuze mu gihe aba bahinzi nta kindi gihingwa bemerewe guhinga uretse iyi mbuto yatoranyijwe muri aka gace.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW