*Yashimwe n’Akarere nk’umurinzi w’igihango Amajyepfo – Kuri iki cyumweru bamwe mu barokotse Jenoside barokowe na Padiri Simon Pierre umaze imyaka 48 mu Rwanda bagiye kumushimira ku kigo cy’impfubyi yashinze kiri mu murenge wa Nyanza mu kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Cyotamakara. Yabasabye gukundana no gusangira n’abakene bicye bafite. Uyu mupadiri ukomoka mu Bubiligi ariko ubu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu mudugudu w’Agakombe, akagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu, umugabo witwa Augustin Kabano wari warafungiwe ibyaha bya Jenoside bamusanze yapfuye yiyahuye akoresheje umugozi yaboshye mu nzitiramibu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Alphonze Mutsindashyaka avuga ko Kabano Augustin w’imyaka 56 yagiye kwiyahura yitaruye ahantu hasanzwe hatuye abantu akimanika mu giti cya Avocat. Ati “ Umugore […]Irambuye
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kayonza baravuga ko umuti bakoresha mu koza amatungo yabo witwa Nortraz ushobora kuba wariganywe kuko utakica ibirondwe n’utundi dusimba dukunze kwibasira amatungo kandi wari usanzwe ukora neza. Ibi kandi binemezwa na bamwe mu basanzwe bacuruza imiti y’amatungo muri aka gace bavuga ko amwe mu mazu acuruza imiti hagaragara […]Irambuye
Mu minsi yashize hagiye hagaragara ko hari impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda nyuma zikaza gufata ibindi byangombwa biza kugaragara ko hari abahungabanya umutekano dore ko ngo bamwe bagaragaye basubira mu gihugu cyabo, bamwe bakararayo bakagaruka mu Rwanda nk’abaje gushakisha imibereho kandi bakiri impunzi mu Rwanda. Gukora akazi gasanzwe nta Murundi ubibujijwe ariko bigatera impungenge […]Irambuye
Abacururiza mu isoko rinini rya kijyambere riherereye mu mujyi wa Byumba, barashima ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwabavugururiye. Nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Benihirwe charlotte yumvise ibibazo by’aba bacuruzi ndetse isoko ryabo rikavugururwa, abacuruzibarashimira ubuyobozi. Mu mwaka ushize twari twabagejejeho ibibazo bya bariya bacuruzi basaba ko rivugururwa kuko riri kubahombya. Soma iyo nkuru […]Irambuye
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko imiryango itagira ubwiherero muri aka karere ayobora iri kugenda igabanuka kuko yavuye kuri 2 200 ubu ikaba igeze kuri 310. Bamwe mu batuye muri aka karere ariko bo bakomeje gutaka ibibazo baterwa n’ibibazo by’isuku nke ikomoka ku kutagira ubwiherereo. Mu murenge wa Nkombo muri aka karere ni […]Irambuye
*Si nk’aba Nyamyumba baherutse kubwira Umuseke ko batakomeza kwitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ *Aba hano ngo barakennye cyane kuko badafite aho bahinga Nyaruguru – Umuseke uheruka gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata batubwira ko bariho mu buzima nk’ubw’abandi ndetse batagikwiye gukomeza kwitwa batyo. Umuseke ariko wanasuye abatujwe […]Irambuye
Mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abantu 40 borojwe inka bituwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, aba babituye babaratiye ibyiza byo korora inka kuko zabafashije kwikura mu bukene babifashijwemo n’ifumbire yabafashije guhinga bakeza n’umukamo bakomeje gukuramo amafaranga. Abituye abaturanyi babo babanje kubasogongeza ku byiza bya gahunda ya Girinka Munyarwanda […]Irambuye
Nyaruguru – Mu kibaya cy’Akanyaru hagati y’utugari twa Nyarure mu murenge wa Munini n’aka Coko mu murenge wa Cyahinda abaturage bavuga ko ikiraro bubakiwe cyahagaritse impfu za hato na hato z’abantu bagwaga muri uyu mugezi bambuka iteme ry’ibiti bibiri ryari rihari. Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 30, aha cyubatse ngo hari abantu benshi bahatakarije […]Irambuye
*Atuye mu nzu ishaje idakingwa, *Yabwiye Umuseke ko atibuka igihe aherukira ifunguro, *Nta bwisungane mu kwivuza, iyo arwaye araryama agakizwa n’Imana, *Atuye muri metero nke uvuye kuri kaburimbo. Muri metero zitageze ku 100 uvuye ku muhanda mugari wa Muhanga – Kigali ahantu hazamuka mbere gato y’uko ugera kuri Centre ya Musambira uvuye i Muhanga ni […]Irambuye