Digiqole ad

Rusizi: Akarere gahangayikishijwe n’umutekano w’Impunzi z’Abarundi zijya i Burundi rwihishwa

 Rusizi: Akarere gahangayikishijwe n’umutekano w’Impunzi z’Abarundi zijya i Burundi rwihishwa

Mu karere ka Rusizi

Mu minsi yashize hagiye hagaragara ko hari impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda nyuma zikaza gufata ibindi byangombwa biza kugaragara ko hari abahungabanya umutekano dore ko ngo bamwe bagaragaye basubira mu gihugu cyabo, bamwe bakararayo bakagaruka mu Rwanda nk’abaje gushakisha imibereho kandi bakiri impunzi mu Rwanda.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi

 

Gukora akazi gasanzwe nta Murundi ubibujijwe ariko bigatera impungenge abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’uturere twegereye imipaka kuko ngo bamwe bagendera ku byangombwa, nka Laissez-Passe cyangwa Passport kandi bafite n’icyangombwa cy’ubuhunzi.

Ubuyobozi buvuga ko kuba barakiriye Abarundi nk’impunzi atari ikibazo ariko ko bakomeje guhangayikishwa n’imigirire n’imyitwarire ituma bigoye kubacungira umutekano.

Harerimana Frederic Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko bagiye gukora urutonde rushya barebe impunzi zihari, uhitamo kuba impunzi agume mu gihugu nk’impunzi, cyangwa ahitemo kuba nk’Umurundi utuye mu Rwanda, afite amabwiriza akwiriye kubahiriza.

Harerimana agira ati: “Twakiriye Abarundi baduhungiyeho gusa imyitwarire, imigirire n’imitekerereze ni byo bikomeje kuba ikibazo kuko umuntu aritwa impunzi uyu munsi, wajya kureba ugasanga afite Laissez Passez na Passport, afite na bwa burenganzira bw’ubuhunzi. Ni yo mpamvu hagiye gukorwa urutonde barebe impunzi zaba zihari kuko bikomeje gufata intera.”

Iki kibazo cy’Abarundi ni kimwe mu murongo wagarutsweho mu nama y’umutekano y’uku kwezi kwa Gashyantare 2017 i Rusizi aho bavuze ko imyitwarire y’impunzi ishobora gutuma hari umutekano wabo uhungabanywa bikitirirwa ababakiriye.

Uzahitamo kwitwa impunzi azagumana icyangombwa cy’ubuhunzi naho uwifuza kujya ajya i Burundi na we ahazahabwa ibindi byangombwa kugira ngo umutekano wabo urusheho kubungabungwa.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Niba ibyo bahunze byararangiye nibatahe, kuko ntawe kwitwa impunzi bibera. Nge n’unva bakagombye gutaha, niba batagifite ikibazo cy’umutekano mugihugu cyabo.

    Nibo batuma tuguma turebana ayingwe n’abayobozi bi burundi. Ikindi kandi ni ukubagenzura bikwiye kuko niba bafite ibyangombwa by’uburundi kandi ari impunzi, bashobora no kuba abagizi banabi bashobora kubangamira umutekano w’urwanda.

    Wasanga ari zamburakimazi ngo ni imbonerakure. Abashinzwe umutekano bakurikiranire hafi ibyo bintu kuko ntabwo byunvikana. Ikindi kandi niba bifuza cyangwa batekereza kugira nabi m’Urwanda, nabagira inama yo gutaha iwabo bakajya kugwa ahndi kuko twebwe ntituzakundira uwo ariwe wese kubangamira umutekano w’igihugu cyacu.

  • Ibi biramenyerewe mu Rwanda nimpunzi zabanyekongo ziri Kiziba zijyamuri Kivu zikongera zikagaruka zigiye kwaka amafaranga yubukode bw’ubutaka nibindi.

  • ikibazo nuko dutekinika twarangiza tukitekinika impunzi ziba byumba harinimwe mutahaye amarangamuntu kandi bafite namakarita yubuhunzi mwarangiza ngo abarundi

Comments are closed.

en_USEnglish