Abaturage bo mu kagari ka Nyaruvumu, umurenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma ntibavuga rumwe ku gikorwa kiri muri aka kagari cyo kwaka abaturage amafaranga 100 buri rugo cyangwa gutanga imyaka bejeje ngo yo kuzajya gusura abarwayi kwa muganga, bamwe baravuga ko bategekwa kuyatanga ku ngufu aho bavuga ko na bo ubwabo harimo abadafite amikoro […]Irambuye
Ngirabagenga Jean Mari Vianney ni umuhanzi w’icyamamare muri Gicumbi, indirimo ye izwi cyane ni ‘Yari mwiza Mukarukundo’, avuga ko igice kinini cy’ubuzima bwe cyaranzwe n’agahinda kuko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 13, akaza gushaka umugore waje kwitaba Imana bamaze kubyarana kabiri, undi yishumbushije akamutana abana barindwi none ubu afite uwa gatatu ariko ubuzima ntibuboroheye. […]Irambuye
*Umuturage wo muri ako gace ukeneye isabune adafite amafaranga ngo baramukopa, *Ikibazo bafite ni icyo kudahaza isoko ry’abakeneye isabune kubera imashini yapfuye. Mu murenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyaruguru abaturage bishyize hamwe bashinga koperative ikora amasabune none ngo uretse kubafasha mu mibereho, bo ubwabo ngo n’abaturage baturiye aho koperative ikorera ngo ibafasha kwita […]Irambuye
Gicumbi ni Akarere kakunze kuvugwamo ibibazo by’isuku nke mu baturage, ubukangurambaga bwahagurukiwe muri iki gihe ngo buri gutanga umusaruro, cyane cyane ubwakozwe mu bana aho by’umwihariko mu mirenge ya Rukomo, Nyamiyaga na Ruvune abana ubu bari kwigisha ababyeyi isuku. Ubukangurambaga bwakozwe mu rubyiruko guhera mu bana biga amashuri abanza n’ayisumbuye muri iyi mirenge itatu guhera […]Irambuye
*Ngo hari benshi bahorana inzara bokamwe n’ubukene kubera ubunebwe, *Hahingira isuka ya mbere kandi bagahinga ibijumba kuko byo byihanganira izuba. Ikibazo cy’amapfa cyateje gusonza kuri bamwe hirya no hino mu gihugu, i Nyaruguru ngo hari abo icyo kibazo kitagezeho cyane kuko igihembwe gishize bahinze kare ntibabuririza, gusa ngo hari n’abandi benshi bahinze batinzeho gato ntibabona […]Irambuye
Abatuye mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma baravuga ko hashize umwaka bubakiwe ibigega by’amazi n’amavomero (robinets) ariko ko ibi byose nta musaruro biratanga kuko bagikomeje kuvoma amazi mabi yo mu bishanga. Aba baturage bavuga ko bakibona ko hatangiye kubakwa ibigega n’amavomero bahise bakeka ko bagiye guhita basezerera kunywa no gutekesha amazi mabi ariko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu muhango w’itangizwa ry’icyumweru cya Girinka mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), igikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze, abatishoboye 55 bo mu mirenge itandukanye y’ako karere bahawe inka n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzorora. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni abatoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe […]Irambuye
* Ababigura babaye benshi kuko bijya mu turere byegeranye * Ngo aho bihingwa hasigaye ari hato. * Ubu hari umushinga uha abaturage imbuto ngo bakomeze kubihinga Ikijumba ubusanzwe ni ifunguro rya benshi mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru, nubwo bitakiri mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere ntibibuza abaturage baho kweza byinshi. Kubera isoko ry’ibijumba ryabaye […]Irambuye
Rubavu – Hafi y’agacentre ka Mizingo mu murenge wa Kanzenze hari akagezi abaturage baho ubu bahimbye ‘Nkunganire’ kuko ngo iyo amazi yabuze ku ivomo rusange bafite amazi yako ariyo bakoresha imirimo yose. Abaturage bavuga ko bafite ivomo kandi rikunze kubura amazi bikaba ngombwa ko biyambaza uyu mugezi. Uyu mugezi kandi ngo unafasha abakennye badafite ibiceri […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi bagiranye ikiganiro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru hamwe n’abahagarariye Police, babasaba kwerekana abayobozi babaha servisi mbi cyangwa babarenganya, banabasaba kureka umujinya w’umuranduranzuzi utuma bamwe biyahura. Iyi nama rusange yari igamije kurebera hamwe uko bakemura ibibazo bimwe mu biyoborere, umutekano n’imibereho. Umurenge wa […]Irambuye