Digiqole ad

Abarokowe n’umubirigi Padiri Simon Pierre muri Jenoside bagiye kumushimira

 Abarokowe n’umubirigi Padiri Simon Pierre muri Jenoside bagiye kumushimira

Yatanze ubutumwa bugira buti “ntimuzikunde si byiza”

*Yashimwe n’Akarere nk’umurinzi w’igihango

Amajyepfo – Kuri iki cyumweru  bamwe mu barokotse Jenoside barokowe na Padiri Simon Pierre umaze imyaka 48 mu Rwanda bagiye kumushimira ku kigo cy’impfubyi yashinze kiri mu murenge wa Nyanza mu kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Cyotamakara. Yabasabye gukundana no gusangira n’abakene bicye bafite.

Padiri asangiza abana b'i Cyotamakara impano bazaniwe n'abo yarokoye
Padiri asangiza abana b’i Cyotamakara impano bazaniwe n’abo yarokoye

Uyu mupadiri ukomoka mu Bubiligi ariko ubu uvuga neza cyane ikinyarwanda kubera imyaka ahamaze, aha yibera mu cyaro mu karere ka Nyanza kuva mu 1969 umurimo we wabaye cyane gufasha abakene n’impfubyi.

Icyotamakara niho yashinze iki kigo kuva mu 1989, cyarerewemo impfubyi zinyuranye, bamwe ubu barakuze ni abagabo ndetse barimo n’uwabaye Padiri nawe uhaba ubu. Muri Jenoside by’umwihariko yarokoye benshi mu bana bahahungiye. Uyu munsi bari baje kumushimira nanone.

Germaine Uwase umwe mu barokowe na Padiri Simon Pierre yagize ati “{icyo gihe} we kudufasha ntabwo yaturobanuraga, yadufashije twese, yatubereye umubyeyi mu cyimbo cy’abacu tutari tugifite, niyo mpamvu twaje kumushimira ngo aduhe n’umugisha.”

Padiri Bukuru Jean Claude nawe yakuriye muri iki kigo cy’impfubyi cy’i Cyotamakara cya Padiri Simon Pierre yavuze ko abantu bitangira abandi nka Padiri Simon Pierre baboneka gacye ku isi.

Ati “Yitangira abakene n’imbabare birenze uko umuntu abitekereza, niyo mpamvu nanjye nagiye kwiha Imana ngo ngere ikirenge mucye.”

Mu mateka y’ivanguramoko mu Rwanda havugwamo uruhare rw’abazungu nka Mgr Hirth, Leon Classe n’abandi bakwirakwije ivangura ryaje kuvamo Jenoside, nyamara bari barazanywe no kwamamaza inkuru nziza mu Rwanda.

Abari aha Cyotamakara bavuga ko bishimije kuba hari n’abandi nka Padiri Simon Pierre bo bagize uruhare mu kurokora abicwaga muri Jenoside no kubaka u Rwanda arurerera impfubyi, we amateka y’u Rwanda akaba azamwibuka gutwari ndetse ubu akaba yitwa Umurinzi w’igihango.

Padiri Simon Pierre we yabwiye abamusuye  mu Kinyarwanda cye kiza ati “ubu  ni byiza ko namwe mugira umutima wo gutabara abababaye,  bike mufite nimubisangire  n’imfubyi n’abakene. Nabahaye uburere kandi bwiza namwe muzabuhe abanyarwanda, ntimuzikunde si byiza.”

Umwaka ushize iki kigo cye kitwa Don Bosco cyarererwagamo abana 70 b’impfubyi.

Bamwe mubarokowe bakanarerwa na Padiri Simon Pierre
Bamwe mubarokowe bakanarerwa na Padiri Simon Pierre
Yatanze ubutumwa bugira buti "ntimuzikunde si byiza"
Yatanze ubutumwa bugira buti “ntimuzikunde si byiza”

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Jye Padiri Simons ndamuzi neza cyane kuko ndi umwe mu bo yareze. Yitangiye imfubyi n’abakene ariyibagirwa. Abo yagiriye neza twese tumufitiye umwenda tugomba kwishyura twitangira abandi nk’uko yatwitangiye.

    • Mbere na mbere uhereye ku mubyeyi wacu dukunda Abbe Simon n’umuryango mugari w’abaharerewe turashimira uwariwewese wumva kandi,akazirikana ubwitange yagiye agirira umuntu wese wagiye amugana, cyaneko yitanze kuburyo bugaragara! Ndashimira buriwese cyaneko iyo umuntu yibutse aho yavuye bituma amenya aho agana! Ibyo kumwitura ntitwabibona arko ,Imana imuhe hafi iminsi yose agihumeka umwuka w,abazima.

  • rwose birakwiye ko ashimirwa kuko ibyo yakoze birenze ubushobozi bwimitekerereze ya muntu kurera abana bose ntavangura ribayeho kabone nubwo kubera ubuyobozi bubi na politike y’ivangura byaribiriho kandi akabasha nogukiza benshi akemera bakababarana akiyemeza kuba yanapfana nabo bibaye ngombwa ntabasige nkuko abandi bazungu babikoraga.

  • Ndasaba government of Rwanda Ku mushimira Ku rwego rw’igihugu. Abo yafashije Tuzamwerere Imbuto y’urukundo. May God bless him and give him eternal life.

  • Padiri Simons Pierre, ndibuka muri genocide ubwo interahamwe zazaga kwica abantu akazibuza, ndetse nabo bakomerekereje hafi y, ikigo akabazana akabavura ubu nabagabo abandi ninkumi ibibyose yabikoraga ntantwalo afite usibye imbaraga z’Imana. nkwifurije umugisha w’Imana.

  • Imana imuhe umugisha ,kuko bishobora bacye .

  • Uwo mubyeyi ,Imana yo mw’ijuru izabe ariyo imwihembera kuko twebwe abana ba bantu ntacyo twabona twa muhemba.

  • Umubyeyi wacu Simon Pierre tumusabira umugisha kuko ibyo yadukoreye birenze imbaraga za muntu. Uhoraho azamwiture kubana nawe mu ijuru kuko arabikwiye.

  • Nanjye mfatatanyije na Tom Ndahiro, dushimiye cyane Padiri Simons ku bwitange yagaragaje muri 1994, na mbere yaho, no kugeza uyu munsi.

  • abantu nka Padiri Jean Pierre abahe igihembo bakiri hano kw’isi

Comments are closed.

en_USEnglish