Huye: Uwari warafungiwe Jenoside yiyahuye…Ngo yari inshuro ya 3 abigerageza
Kuri iki cyumweru mu mudugudu w’Agakombe, akagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu, umugabo witwa Augustin Kabano wari warafungiwe ibyaha bya Jenoside bamusanze yapfuye yiyahuye akoresheje umugozi yaboshye mu nzitiramibu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Alphonze Mutsindashyaka avuga ko Kabano Augustin w’imyaka 56 yagiye kwiyahura yitaruye ahantu hasanzwe hatuye abantu akimanika mu giti cya Avocat.
Ati “ Umugore n’abana batubwiye ko na bo babimenye mu gitondo ariko ku mugoroba bakaba batari bamubonye mu rugo bagatangira gushakisha muri bene wabo ntibamubona.”
Avuga ko Kabano yagiye kwiyahurira mu masambu aho bari batuye mbere y’uko bajya mu mudugudu. Ati “ Bigaragara ko ari ibintu yari yatekerejeho agafata urugendo.”
Uyu muyobozi w’Umurenge wa Gishamvu avuga ko umuryango wa Kabano wababwiye ko ari ku nshuro ya gatatu yari yiyahuye kuko ku nshuro ya mbere na bwo yari yimanitse mu mu mugozi bakamukuramo ubundi anywa umuti wica nabwo Imana ikinga akaboko.
Kabano yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside aza gufungurwa. Ati “ Agarutse muri sosiyete agenda agirana udukimbirane duto n’umugore dushingiye ku businzi. Umugore yari umurokore, umugabo agakunda kunywa inzoga cyane.”
Uyu muyobozi uvuga ko uretse aya makimbirane (yise ayoroheje) nyakwigendera yagiranaga n’umufasha we nta kibazo kindi bazi yagiranaga n’abaturanyi ndetse ko n’aya yo mu miryango yari amaze iminsi yarahosheje.
Nyuma yo kubura umuturage wabo, uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise buganira n’abaturage bubakangurira kwirinda kwiyambura ubuzima.
Ati “ Iyo umuntu afite ibibazo bishobora gukemurwa n’umuryango cyangwa n’inzego z’ubuyobozi ni cyo tubereyeho gukemura ibibazo by’abaturage, byaba ibishingiye ku muryango, ibishingiye ku bukene n’ibijyanye n’iterambere rusange…
Twabakanguriye ko umuntu adakwiye gufata icyemezo kigayitse n’iki cyo kwiyambura ubuzima kandi ibibazo bishobora gukemurwa n’abantu.”
Kabano yahise ashyingurwa kuri iki cyumweru.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Gishamvu….tjrs Gishamvu !
Uyu yagaye abamuhaye igihano kiri munsi y’icyaha yakoze. Yakoze gufasha ubutabera bwari bwibeshye. Umugenocidaire wiyahuye nta ribi.
Niba yarambuye abandi ubuzima muri genocide ntagitangaza kirimo kuba nubwe yabwiyambura! Ayo ni amaraso yinzirakarengane atazigera abaha amahoro mu mitima yabo.
Comments are closed.