Digiqole ad

Ikiraro gihuza Munini na Cyahinda cyahagaritse abicwaga n’Akanyaru

 Ikiraro gihuza Munini na Cyahinda cyahagaritse abicwaga n’Akanyaru

Nyaruguru – Mu kibaya cy’Akanyaru hagati y’utugari twa Nyarure mu murenge wa Munini n’aka Coko mu murenge wa Cyahinda abaturage bavuga ko ikiraro bubakiwe cyahagaritse impfu za hato na hato z’abantu bagwaga muri uyu mugezi bambuka iteme ry’ibiti bibiri ryari rihari.

Aho bambukaga bigoranye mu bihe byashize ndetse bamwe bakahasiga ubuzima
Mu bihe bishize bamwe bahasigaga ubuzima

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 30, aha cyubatse ngo hari abantu benshi bahatakarije ubuzima, ubu barashima Leta kuko ngo babonye ko yitaye ku buzima bwabo.

Minani Paul wo mu kagari ka Nyarure mu murenge wa Munini ati “ Hariya ubona haari iteme ry’ibiti bibiri umuntu rero hari ubwo yazaga ariho yambuka atari no kuvuga ngo ntahamenyereye yagera hagati akanyerera gato bikaba birarangiye.”

Ngo iyo imvura yagwa ntawabaga acyambutse, bajyaga kuzenguruka mu muhanda munini ahari iteme ry’imodoka ariko habaga ari kure cyane.

Bavuga ko iki kiraro cyatumye imigenderanire imera neza kuko bagikoresha cyane mu buhahirane kuko muri buri murenge hariyo isoko (isoko rya Cyahinda n’isoko ryo ku Munini) bose bashobora kurema.

Musonera umuturage wo mu kagari ka Coko i Cyahinda uturiye iki kiraro avuga ko yahavukiye ariko ngo yagiye abona abantu benshi bapfiramo, kuva iki kiraro cyakubakwa ngo iby’urupfu byarahagaze.

Musonera ati “ubu ntidutinya kohereza umwana hakurya kuko uba uzi ko ari bwambuke akagaruka, ariko cyere n’abakuru hari abatinyaga kuhambuka. Kandi n’abo ryicaga cyane bari abantu bakuru kuko abana bo ntanuwari kuba yahatinyutse .”

Gusa hagati y’Akagari ka Nteko mu murenge wa Busanze n’aka Muhambara muwa Cyahinda  naho haracyari iteme nka ririya rya kera, abahaturiye bagasaba ko nabo bubakirwa iteme rigezweho nk’iri.

Abaturage ubu nta kibazo cyo kwambuka bafite
Abaturage ubu nta kibazo cyo kwambuka bafite
Bajya hakurya kurema amasoko no kugenderanira nta nkomyi cyangwa ingorane nka mbere
Bajya hakurya kurema amasoko no kugenderanira nta nkomyi cyangwa ingorane nka mbere

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Be Blessed

Comments are closed.

en_USEnglish