Kamonyi: Umukecuru w’incike ariho mu buzima buteye ubwoba!
*Atuye mu nzu ishaje idakingwa,
*Yabwiye Umuseke ko atibuka igihe aherukira ifunguro,
*Nta bwisungane mu kwivuza, iyo arwaye araryama agakizwa n’Imana,
*Atuye muri metero nke uvuye kuri kaburimbo.
Muri metero zitageze ku 100 uvuye ku muhanda mugari wa Muhanga – Kigali ahantu hazamuka mbere gato y’uko ugera kuri Centre ya Musambira uvuye i Muhanga ni ho hatuye Venantie Mukarubayiza, umukecuru w’incike wasigaye wenyine nyuma y’uko umugabo n’abana bane yari afite bitabye Imana, avuga ko hashize igihe kinini ari wenyine.
Atuye mu nzu yatijwe iteye inkeke, ntifungwa kandi igisenge cyayo kirashaje ndetse uruhande rumwe amategura yavuyeho. Nta cyo kurya afite, nta gikoresho na kimwe mu nzu habe n’ikiryamirwa, nta bwisungane mu kwivuza, nta munsi y’urugo kuko aha ari ni inzu yatijwe n’umupadiri, ariko nta n’inkunga y’ingoboka y’abatishoboye abona nk’uko abivuga.
Aha atuye mu isambu ya Paruwasi iri mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu murenge wa Musambira, abana n’umukobwa witwa Mukeshimana Claudine uvuga ko afite ibibazo nk’iby’uyu mukecuru, nawe akaba ari umunyantege nke.
Mukarubayiza ntazi imyaka y’amavuko afite kuko nta n’indangamuntu afite, gusa ngo we n’umugabo bashakanye bari batuye i Gitarama babyarana abana bane bose baza gupfa abonye asigaye wenyine agaruka aha i Musambira ariho iwabo ku ivuko, asanga nta cye kihasigaye na benewabo bacye bahasigaye nta umwitayeho.
Mukarubayiza ati “Iyi nzu nayitijwe na Padiri w’umunyamahanga ariko n’iyo imvura iguye biba bikomeye kuko iva wabibonye. Ubu hashize iminsi itati ntarya niziritse umushumi mu nda kugira ngo ntitura hasi kubera inzara.”
Avuga ko iyo arembejwe n’inzara afata akabando akajya kwa padiri i Musambira gusaba ibiryo nubwo ngo ari rimwe na rimwe.
Claudine Mukeshimana babana avuga ko ari muto cyane yatoraguwe n’umugiraneza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akamurera ariko ngo nyuma uyu wamutoraguye yitabye Imana abo mu muryango we baramwirukana.
Mukeshimana ati “Sinzi iwacu, nta benewacu ngira kuko numva ngo bantoraguye mfite imyaka ibiri, uwantoraguye amaze gupfa nari mukuru abo mu muryango we basigaye baranyirukanye nuko nsanga uyu mukecuru. Nabonye ariwe duhuje ibibazo nubwo ntacyo tumariranye ariko turihanganirana muri byose, jye mfite mitiweli nahawe n’ubuyobozi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye Umuseke ko Mukarubayiza yavuye aha iwabo agurishije imigabane ye akajya gushaka kure hafi y’i Burundi, ngo agarutse byaramushizeho abo mu muryango we barashwana biramuyobobera.
Uyu muyobozi abajijwe impamvu Mukarubayiza adafashwa nk’uko hafashwa abandi bashaje batishoboye yasubije ati “hari hakirimo ikibazo cyo kubanza kwingiga abavandimwe be niba hari icyo bamumarira kuko na hariya ni inzu ya Paruwasi babaye bamutije kuko nta hantu na hamwe afite. Hari gutekerezwa ubundi buryo yafashwamo dufatanyije n’umuryango we.”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo hashize igihe agarutse ariko nawe adakurikirana kuko ngo yumva yarihebye ariyo mpamvu atanabaza ibyo by’ubudehe ngo ashyirwe mu kiciro akwiye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi Thadée Tuyizere, avuga ko nta makuru arebana n’imibereho y’aba baturage yari afite, gusa yahamagaye abakozi ku rwego rw’Akagali bakamubwira ko ikibazo cyabo bakizi.
Tuyizere ati “Tugiye kureba ikiciro cy’ubudehe tubashyiramo hakurikireho kubaha inkunga y’ingoboka, twasabye Umurenge wa Musambira ko ubaha ibiryo bitarenze ejo.”
Aba baturage bombi barara hasi, muri iyi nzu nta kigaragara kibatunze kirimo, bariho mu buzima buteye inkeke.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi
17 Comments
Ibibazo uyu mukecuru afite yabigizemo uruhare runini cyane!! yagurishije imitungo ye yunva bizagenda gute ko hari ibyo twirahuriraho tukarenganya leta koko??
vision 2020 se ni ugusesagura ibidutunze??? uyu mukecuru ubabaye gutya ntiyahoranye imitungo akayigurisha none bikaba bimugarutse?? warangiza ukazana ibiterekeranye nk’aho vision 2020 ari ibitangaza bizabaho!!
Kamaliza Muvandimwe, Igituma Uvugutyo Nuko Urya Ukaryama. Ariko Ntiwibuke Ko Hari Abantu Benshi Babayeho Nabi. Iyaguye Ubwo Butunzi Wirata, Ejo Cg Ejobundi Yabwisubiza Igihe Cyose Udatekereza Kubabaye Ahubwo Ukishongora Bene Ako Kageni. Isi Ntisakaye Ncuti Yanjye Nawe Ejo Wanyagirwa. Kd Nimba Isi Itaragukaranga, Ihangane Iracyagutegurira Ibirungo. Tekereza Kubabaye Nibwo Uzibikaho Ubutunzi Butagira Ingano
Mwibeshye aho mwanditseko ko Thadee ari umuyobozi wungirije w’ akarere ka Musambira ni Kamonyi
mbere yo kwandika amakuru mujye mubanza muyakorere ubugorora ngingo,kuko akarere ka MUSAMBIRA ntikabaho
birababaje kwandika amakuru nkayo
Iyo pfura se disi itazi aho izindi zihurira!!!!!! Ako karakanyuzemo????????
ndumva kuba yaragurishije ataribyo twarebaho cyane kko byararangiye ahubwo dushake uburyo yabaho kko inzara iraryana mwabantu mwe.ahubwo mbaze umuseke kki mutashyizeho nimero yamubonaho ngo umuntu niyo yaba afite 1000 acyimuhe,sha inzara iraryana njye ndayizi .murakoze mudushakire nimero
ariko c kuba uwanditse inkuru yibeshye kukarere nikibazo kiruta ko umuntu arimo gupfa ngewe ndumva no kuba yaragurishije ibye ubu nta gisubizo byatanga ahubwo ndibaza impamvu atigeze yubakirwa aho kuba,ngo abe afite ikiciro cyubudehe abarizwamo ndetse anahabwe inkunga yingoboka cg c VUP ese ahantu atuye ntabandi bahatuye,ese nta nzego zibanze zihaba,ese nuko ari inshike ngewe ntago numva impamvu ubuyobozi butita ku bibazo afite knd bigaragara inyuma rwose ntibyumvikana uwo mukecuru akarere kamufashe rwose
Mbega abantu mutagira umutima!! Kamali!! Ni uko uvuze? Aho kunenga ubuyobozi bumaze iki gihe cyose butamufasha? Kandi hato ubwo anogotse akuka kagashira bahurura bashyingura! Ntunagiriye uwo mwana babana ureba n’ibikovu biteye ubwoba afite aubwo ngo gusesagura? Ubu se ko najyaga numva mwikora mufasha abarwayi bashaka kujya mu mahanga mugatanga akayabo… ubu uyu nyakuruha utwo kumushakira ifunguro cga gukinga iriya nzu twabananira kandi ubu hari abaraversa za miliyoni kwa Gitwaza ngo baragura umugisha bawusize hariya i Musambira?Cyakoze niba ari uku mu Rwanda bisigaye bimeze… nzaba mbarirwa!
@Kagisha, incike, utishoboye, umurwayi ushaka kwivuza bose ba kwiye gufashwa.
rero uwatanze afasha uwarugiye kwifuza mumahanga Imana izamuhemba rwose ndunva ntakibi bakoze ahubwo bagize neza.
Ikindi utwara amafanga kwa gitwaza nawe ntakibi aba akoze koko byose nibyiza. Bibiriya aravunga muri Malaki 3: muzane icyacumi namaturo bishyitse munzu yange (Inzu y’imana) kugirango habemo ibyokurya abakozi bange (abakozi b’Imana) baticwa ninzara.
yesaya 54 mugaburire abashonji, mucumbikire abameneshejwe.
Rero KAGISHA rwose wigaya abantu ngo nuko batafashije uriya mukecuru ahubwo bafasha urwaye, bagatanga amaturo nicyacumi.
@clement ndumva kamariza afite ukuri, umuntu asigaye yaduka isambu akagurisha akagura amavuta akitukuza!!!!! Cy akagura agacupa!! Aho gutekereza naho azashyingurwa ubwose turajya he???
Niba yarasesaguye yaramaze, ubundi se ubu yasesaguye iki yarafite iki koko? burya koko ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo, ahubwo uyu muntu wanditse iyi nkuru iyo ashyiraho number yo koherezahoinkunga ubu iba imaze kuboneka nziko abafite umutima utabara batabura ni 100 boherezaho kdi ryamufasha sakindi ikazaba ibyara ikindi, plz wowe wanditse inkuru cg nabo mukorana hagire ushyiraho number ye musohoze ubuvugizi mwakoze naho ubundi ubu byari ari igice cy’ubuvugizi
Hari abanyarwanda batagira umutima pe,nkabayobozi bako karere bamaze iki?twirirwa dupfisha amafaranga ubusa dutora za miss Rwanda, hari abatagira kivurira benshi? Dukokorwa n amasoni abanyarwanda,twataye ubunyarwanda pe,
Ariko murabashinyaguzi koko ngo number ye? Ubu uriya utagira n’urwara rwo kwishima afite number? nngo ayishyire muki se? arabura n’urwara rwo kwishima ngo aragira telefoni? Ahubwo niba ugifite ubumuntu jyayo umuhe iyo nkunga cyangwa ujye kumuvuganira mu buyobozi bamufashe. Kuko number yo ntayo yabona adafite nicyo arya, arara anyagirwa kariya kageni. Ahubwo arijye utegeka abayobozi b’inzego zibanze ba kariya Karere abamo narara mbirukanye bose.
waba inchike utabayo mugihugu cyacu ntibakirisha ibyo byararangiye wasanga harinabo warenganyije ubu bakagombye kuba bagufasha urabahemukira wishinga abagushuka iturufu yubucike nibiki yararangiye icyo twagushakagaho fini hama hanwe tuzaza kugushingura amen
njye ndagaya inzego zibanze zitita kubaturage ziyobora sinumva umuturage nkuriya utarashyirwa muciciro cyubudehe cg ngwafashwe noho kugurisha umutungo birashoboka ashobora kubikora yumvako aho agiye ariho biribushoboke agatera imbere nyuma bikanga siwe wambere ubikoze kandi mwese murabizi rero abayobozi bibanze nibatabare gusa uwakoze iyinkuru abayarashatse nuwahagararira uriya mukecuru agatanga number yokunyuzaho inkunga abagiraneza barikubona uko babikora gusa ndababaye kubona hakirabantu bafite imyumvire nkiyabamwe nasomye haruguru mujye mugira impuhwe
@ Mucyo urabona amagambo waturiye kuri uyu mukecuru warangiza ngo amen! Tujye twirinda guca imanza bavandi, ntawumenya aho bwira ageze uyu munsi ushobora kuba ufite imbaraga zo gukora nimiryango cg inshuti zikugaragiye ariko ejo ntuzi aho uzaba uri, naho ubundi aba bantu barababaje ni abo gutabarwa, kuba yaragurishije bishoboka ko atari nabyo ari abo mu muryango we badashaka kumufasha niyo byaba byo kandi si impamvu yo kumwihunza nkumuryango we kuko uko angana uko niyo yaba afite ayo masambu ntiyashobora kuyahinga. Nuko urukundo rwakamye mu bantu naho ubundi aba bantu ntibakagombye kubaho gutya.
Comments are closed.