Digiqole ad

Abo Kuw’Intobo bo ngo amateka aracyabahejeje inyuma….

 Abo Kuw’Intobo bo ngo amateka aracyabahejeje inyuma….

Ngo babaho nabi kuberako batagira imirima yo guhinga

*Si nk’aba Nyamyumba baherutse kubwira Umuseke ko  batakomeza kwitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’
*Aba hano ngo barakennye cyane kuko badafite aho bahinga

Nyaruguru – Umuseke uheruka gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata batubwira ko bariho mu buzima nk’ubw’abandi ndetse batagikwiye gukomeza kwitwa batyo. Umuseke ariko wanasuye abatujwe mu mudugudu witwa Kuw’Intobo mu murenge wa Kibeho, aba bo bariho mu bukene bukabije, bavuga ko amateka akibahejeje inyuma cyane.

Ngo babaho nabi kuberako batagira imirima yo guhinga
Ngo babaho nabi kuberako batagira imirima yo guhinga

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ni ikiciro cyakunze kubaho mu bukene ahanini kubera imyumvire mibi. Impinduka mu mibereho y’abanyarwanda nabo yagiye ibageraho bamwe bafashwa kwiteza imbere nubwo urugendo rugihari.

Abo mu mudugudu bo Kuw’Intobo bo baracyari inyuma, ikizere ni gicye, ubuzima ntibworoshye kubera ubukene, nubwo bemera ko hari ubufasha bajya babona ariko ngo babona amateka akibahejeje inyuma.

Musabimana Consolate wo muri bo ati “Twe amateka aracyaduhejeje inyuma, nubwo hari icyahindutse gito mu ibereho yacu tubona ntaho turagera.”

Baracyarara ku byatsi, gusa bagashima ko bavanywe mu nzu za nyakatsi ubu nibura bakaba baryama ahatekanye kabone nubwo baryama batariye.

Uwitwa Muhima ati “Nibura ubu umuntu aryama mu nzu akiyorosa agasinzira kuko cyera tukiri muri nyakatsi imvura yaragwaga n’ibyo kurya wabonye ukabirya imvura ibigwamo, abana nabo bagapfa ku bwnshi kubera umusonga na malaria.”

Aha batujwe ariko ngo bababajwe n’uko ntacyo kubabeshaho bahafite kuko nta butaka bwo guhinga, ngo babona babayeho ku bugenge kuko n’ibumba ryabatunganga batakiribona kuko ahenshi usanga aho barikuraga ubu hakomye nk’uko babivuga.

Musabimana Consolate ati “Twiberaho ku bugenge, ni ukubyaka ugafata najoro nkajya guca amashinge nkaza nkayagurisha bakampa nka magana atatu (300Frw), twaba twajyanye n’umugabo bakaduha magana atanu ubwo ikiro cy’ibishyimbo cy’ane n’itanu (450Frw) kuba kibonetse, tugashaka aho dukura n’umwando w’ibijumba tugataha tukabisangira turi abantu batandatu cyangwa barindwi mu rugo, umwana umwe ikijumba kimwe gutyo… ni uko, ni iyo mibereho.”

Umuti w’ikibazo cyabo ngo ni uko bakubakirwa neza kandi bagahabwa aho bahinga, kuko aho bimuwe muri za nyakatsi imirima bari bahafite barayigurishije abayiguze ngo barabakubirana barabahenda ayo bahawe ntibayamarana kabiri.

Habitegeko Francois umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka kimwe n’abandi baturage batishoboye ngo nibo ubuyobozi buheraho mu bikorwa bitandukanye.

Ngo ubu bahawe imirima mu bishanga byatunganijwe kimwe n’abandi baturage bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Agira ati: “nabo bahabwa imigende mu bishanga twatunganije.Tubatwara nk’abandi baturage batishoboye.Twirinda kubatandukanya n’abandi kuko hari nabo tubona banabayeho nabi kubarusha tukabatwarira hamwe nk’abandi batishoboye bose.”

Inzu batujwemo ngo ziruta nyakatsi babagamo
Inzu batujwemo ngo ziruta nyakatsi babagamo
Izi nzu ariko imbere ntizuzuye
Izi nzu ariko imbere ntizuzuye
Hari abahawe inka muri "Gira Inka" ariko ngo ni umutwaro kuri bo kuko ntaho bafite bazahirira kandi kuragira birabujijwe
Hari abahawe inka muri “Gira Inka” ariko ngo ni umutwaro kuri bo kuko ntaho bafite bazahirira kandi kuragira birabujijwe
Baracyatekera mu nzu aho barara
Baracyatekera mu nzu aho barara
Aba barara ku musambi n'ikirago ngo bari mu baryama neza
Aba barara ku musambi n’ikirago ngo bari mu baryama neza

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nigeze kubivuga muri 2010 ko koroza umuntu inka usanzwe yikeneye adafite numurima woguteramo ibyatsi azagaburira iyonka, ko imukenesha kurushaho kukuzajya gucinshuro yawe ukagomba guca niyiyonka.Kandi binakunaniye ntushobora kuyigulisha kukwabariya leta.

Comments are closed.

en_USEnglish