Digiqole ad

Rusizi: Imiryango itagira ubwiherero yavuye kuri 2 200 ubu ni 310

 Rusizi: Imiryango itagira ubwiherero yavuye kuri 2 200 ubu ni 310

Ngo kubona aho bikinga ni ikibazo

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko imiryango itagira ubwiherero muri aka karere ayobora iri kugenda igabanuka kuko yavuye kuri 2 200 ubu ikaba igeze kuri 310. Bamwe mu batuye muri aka karere ariko bo bakomeje gutaka ibibazo baterwa n’ibibazo by’isuku nke ikomoka ku kutagira ubwiherereo.

Mu murenge wa Nkombo muri aka karere ni ho hasigaye imiryango myinshi igifite ikibazo cyo kutagira ubwiherero, abatuye muri uyu murenge bavuga ko ibi babiterwa n’amikoro macye.

Aba batuye muri uyu murenge batungwa agatoki ko bahumanya ikiyaga cya Kivu kuko ari ho bakemurira ibibazo byaba kwihagarika n’ibindi.

Mukamugema Chantal utuye muri iki kirwa cya Nkombo agira ati ” Iyo umuntu akubwe yihengeka ku musozi gusa byose si uko aba abishaka ahubwo ni ubushobozi bucye  cyangwa ugahitamo gutira abaturanyi nabwo iyo ugize amahirwe bagutiza.”

Uyu muturage wo mu kirwa cya Nkombo avuga ko ibi byo kutagira ubwiherero bituma barware indwara ziterwa n’umwanda kubera umwanda uba uri mu mazi y’ikiyaga cya Kivu kandi ari yo bakoresha buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Fredric avuga akarere kari kiyemeje gufasha abaturage bose gutunga ubwiherero ariko ko hari tumwe mu duce dufite ubutaka budacukurwamo ubwiherero.

Avuga ko mu minsi ishize bari bafite imiryango 2 200. Ati « Uyu munsi dusigaranye ingo hafi 310 idafite ubwiherero bigaragaza ko hakozwe ubukangurambaga bukomeye. »

Uyu muyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko abaturage bumvise inyigisho bahawe ari abo gushimirwa, akavuga ko izi ngo zisigaye zidafite ubwiherero bagiye kugishakira umuti ku buryo uku kwezi kuzashira bakiboneye umuti.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish