Karongi – Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu 1996 bubakiwe inzu zo guturamo mu kagari ka Bisesero mu murenge wa Rwankuba ubu bamwe baracyazirimo ariko bigaragara ko zishaje cyane, abakizituyemo bafite impungenge ko zishobora kubagwaho. Uko bigaragara amabati n’inkuta byazo birashaje cyane, ubwiherero n’ibikoni byinshi byasenyutse mbere. Izi nzu zubatswe vuba vuba kandi binagendanye […]Irambuye
Muri gahuda yo gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama cyatanze inka 33 ku banyamuryango ba Koperative ebyiri zo mu karere ka Huye, ahakorera umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria. Izi nka zatanzwe binyujijwe mu Mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, […]Irambuye
Abaturiye igishanga gihingwamo umuceri mu kagari ka Akaziba, mu murenge wa Karembo, mu karere ka Ngoma binubira kuba batabasha kugirana ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu kagali ka Nyamirambo na Kabirizi bitewe n’uko ikiraro cyabahuzaga cyasenyutse, bavuga ko aho banyuraga huzuye amazi kubera iki gishanga bagasaba ko hubakwa urutindo rugezweho rubafasha kwambuka. Bavuga ko babangamiwe no […]Irambuye
Abarema n’abakorera ubucuruzi mu isoko rya Masha ryo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe n’uko iri soko ritagira ubwiherero rusange. Ibi bituma bagira impungenge zo kurwara indwara zikomoka ku mwanda. Masengesho, umwe mu barema iri soko yabwiye Umuseke ko bigoye kubona aho wiherera, igishoboka gusa ari ugutira abafite amaduka muri […]Irambuye
Iyo wegereye urugo rwe cyangwa bakakubona hafi aho abantu bahita bavuga ngo “waje kubaza kwa Mahame”. Ni mu kagari Ruragwe mu murenge wa Bwishyura aho Cyprien Mahame akorera ubuvuzi gakondo bwe, abenshi ariko bamwita Umupfumu kuko ngo anaragurira abamugana, ariko we ngo yumva bajya bamwita umuganga. Hari Abanyarwanda bafite imyemerere ku buvuzi gakondo ndetse n’ibijyanye […]Irambuye
*Ubuzima bwo kurara mu nzu ngo butandukanye cyane n’ubwo kurara hanze, *Gusa ngo indangamuntu ye ifungiraniye mu kagari arasha ko bayimuha. Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga ku muturage wo mu murenge wa Mugesera, mu karere ka Ngoma witwa Ntezimihigo Erneste wari umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka, ubuyobozi bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe mu […]Irambuye
Iyi mvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mutarama mu murenge wa Muganza, yangije bikomeye inzu 45 inasiga hanze imiryango 22 nk’uko iyi miryango yabibwiye Umuseke, bikanemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere. Umuseke ubwo wageraga mu gace iyi mvura yaraye iguyemo abaturage bavugaga ko basaba Leta ubufasha, burimo no kubashakira aho barambika umusaya. Umwe muri […]Irambuye
*Ngo ariko UNIK na yo nisubira inyuma akarere kazabibazwe… Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo, JAF rirasaba kaminuza ya Kibungo iherutse gufungura ishami mu karere ka Rulindo kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyugarije bamwe mu batuye muri aka karere. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko iri shuri rifite inshingano zo kuzamura aka karere ndetse ko […]Irambuye
Mu murenge wa Mpanga, mu kagari ka Nyakabungo Dancile Kabageni yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana, umurambo we watoraguwe mu nsi y’urugo rwe mu gitondo cyo ku cyumweru, babatu bakekwaho urupfu rwe batawe muri yombi. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangarije Umuseke ko umurambo wa Kabageni watoraguwe ujyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe. Yavuze ko bigoye kwemeza igihe […]Irambuye
Bamwe mu bagenderera umujyi wa Gicumbi banenga abacururiza inyama zitetse ku muhanda kubera umwanda babikorana. Aba bacuruzi biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ iisobanura bavuga ko ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko baba bariho bashaka amaramuko. Aba bacuruzi biganjemo urubyiruko biyita Abazunguzayi b’inyama, bakunze kugaragara cyane ku mudoka yose ikandagiye muri uyu mujyi bakabaza abahisi n’abagenzi ko bagura izi […]Irambuye