Bob–“Shyuhuhuu! Ibyo biroroshye! Mwari muzi n’ikindi? Gatera yiyambaje uwo musore Clovis kugira ngo abone impamvu yo gutwara ku ngufu uwo mushiki we kuko muri deal yacu nta kintu twavugana nawe rwose, ahubwo se murumva twakora iki?” Njyewe-“Bob! Ibyo byose wari ubizi ntiwaburira umusore nkawe koko?” Bob-“Oya ntabwo nari mbizi! Nabimenye mukanya igihe twaganiraga, ubu ntacyo […]Irambuye
Bob yamaze kumbwira ko Sacha anshaka ndetse ko yaje kundeba inshuro eshatu zose, numva umubiri wanjye urahindutse ntangira kumva nta kintu na kimwe nkibuka mu byari binzanye aho hantu, natangiye kumva nshaka urukundo kuruta ibindi byose ako kanya nibagirwa ko ndi mu bibazo maze mpita mubwira, Njyewe-“Bob! Ko numva se nako nyine hariya wita mu […]Irambuye
Nellson – “Ma Bella! Ndagukunda cyane ntabwo nakwemera ko udatamba iwanjye utambaye agatimba, ariko nyemerera iri joro utahe iwanjye utamirije agatimba k’urukundo nagutamirije umunsi witsamura nkakubwira ngo urakankunde nako urakire!” Twese – “Hhhhhhhhh!” Jojo – “Incwiiii! Ariko mama shenge urukundo rwiza sha!” Brendah – “Ma Nelly! Ndabyumva urahangayitse kandi koko nanjye ni uko ndahangayitse, ariko […]Irambuye
Jojo yagize ngo avuge biranga, abura uko yifata, abura aho areba yubika amaso, burya koko igisebo si ikintu, Brown-“Dore ibimwaro ngo biramubera, ariko ubundi uwagushyiramo inshyi nkagukosora nundi munsi ntuzongere?” Jojo-“Brown! Mumbabarire nanjye sinjye!” Brown-“Umva mbese! Dore uko areba! Ubwo se nta soni ufite?” Brendah-“Brown! Humura erega ikizima nuko Mama atagipfuye, ibindi byose ukuri kwabyivugiye!” […]Irambuye
Mama Brown-“Erega mureke kwirushya, ibyanjye birarangiye!” Brown-“Oya Mama! Oya wivuga gutyo! Ahubwo Nelson!Fata hepfo tumuterure tumujyane muri Ambulance!” Jojo-“Oya mube muretse bambwiye ko bagiye kuyohereza ntabwo yari yahagera! Ariko ni Brendah usize abikoze nta wundi” Nelson-“Ngo Brendah?” Jojo-“Niwe usize abikoze kuko niwe Papa yirukanye! Yahoze ahagaze no ku muryango ngo atagaruka” Nelson-“Oya! Ngo Brendah mwamwirukanye? […]Irambuye
Zamu yamaze kumbwira ko Mama na Nelson badahari numva umutima uransimbutse nyoberwa ibimbayeho, nibajije aho baba bagiye ariko ndahabura, amasaha yari akuze ndetse bwari ubwa mbere Mama yari avuye mu rugo bwije. Nahise menya ko ibyaribyo byose igikuba cyacitse, natangiye kwibaza byinshi nkubita agatima aho nasize Nelson, Njyewe-“Muze! Nonese Mama yavuye hano yijyanye?” We-“Oya! Ni […]Irambuye
Serveur-“Nonese uwo musaza uvuga murapfa iki Boss?” Njyewe-“Urambaza iki? Wowe se ibyo birakureba? Ahubwo reka ngende ni namwe muteza ibibazo abantu wasanga ushaka kungambanira!” Serveur-“Uuuuuh? Nonese ko ugiye utishyuye?” Njyewe-“Nakwishyuye mbabarira! Ariko ubundi abantu bakora mu tubari mubeshejweho no kwambura? Ubwo se uziko nasinze?” Serveur-“Oya ntabwo wanyishyuye rwose dore wanyatse inzoga…” Njyewe-“Ceceka reka mvuge! Ubundi […]Irambuye
Nagize ngo ndibeshye mbyiringira amaso nigira imbere koko mbona ntabwo nigeze nibeshya, yari Gatera wari uryamye aho, Muganga-“Ko wikanze se bigenze gute musore?” Njyewe-“Nta kibazo! Ni uyu muntu nari mbonye nkagira ubwoba, buriya ntinya kubona umusaza urwaye!” Muganga-“Ni nayo mpamvu rero tujya twanga ko abantu baza muri iki cyumba cy’indembe, hari igihe biba ngombwa ko […]Irambuye
Mama-“Mwana wa! Erega nta kindi nshaka kukubwira, namenye ibyo ntari nzi! Uzi ko Papa wawe azwi na Nelson?” Njyewe-“Ngo? Mama! Ibyo uvuga ni ibiki?” Mama-“Daddy! Nelson azi Jules, rwose kandi ahishe amateka ntari nzi ko uzamenya mwana wanjye!” Njyewe-“Yebaba wee! Mama koko ibyo uvuga nibyo?” Mama-“Nibyo mwana wanjye! Dore mukanya nagiye mu nzu kumva ikinamico, […]Irambuye
Tubiseguye ko episode ya 110 itabagereraho igihe gisanzwe, ariko turabasezeranya ko tuyibagezaho hakiri kare kuri uyu wa gatatu. Ngihindukira nabonye imodoka y’umukara iza mu kerekezo nari ndimo gusa ariko ntabwo yari iya Gatera nkuko nari mbiketse, ikinyuraho nahise mbona ikirahuri kimanutse mba nkubise amaso Sacha! Sacha-“Daddy! Mbega wowe! Ubwo se ko wari utwitambitse?” […]Irambuye