Imodoka yarahagurutse umuriro uba mwinshi, mu nzira ntawavugaga ahubwo twese twagenda ibitekerezo biri iyo, kuri njye nta yindi nzira nabonaga atari igana iwacu ku ivuko gusa nusubiza ibihe inyuma nkibuka aho nsize Ma Bella umutima ugasubira kure. Twageze mu rugo, John araparika mvamo maze nabo barankuriki tukigera ku muryango w’inzu, Gaju-“Ayiweee! Ko muza mutavuga? Aho […]Irambuye
Brown-“Reka reka ntabwo ari njyewe rwose ubu se koko natinyuka ngakora ibyo? Bre! Uwo muntu ninde?” Brendah-“Humura ndabizi ntabwo ari wowe, iyo aza kuba wowe wari kumbera inshungu ukankura mu rwobo nari ndimo” Mama brown-“Yooooh? Ubu se koko? Bre? Nonese byaje kugenda gute?” Brendah-“Uwo muntu yakomeje abwira Dorlene ngo uzi icyo nagushakiraga, Dorlene ati oya […]Irambuye
Afande-“Hello! Ngo bigenze bite…? Ntibishoboka, ngo mubasanze hehe…? Oya nonese nta n’undi muntu muhasanze?” Twakomeje kwitegereza Afande; Aho twari turi twabuze icyo tuvuga muri ako kanya gusa twarebanaga igishyika, hashize akanya Afande ava kuri telephone ayishyira ku meza maze ahita avuga, Afande-“Gaso! Koko ubu uzicuza?” Gasongo-“Nicuza iki Afande? Hari uwo ndimo ideni se? Cyeretse niba […]Irambuye
Abantu bakomeje kuza bamanuka biruka natwe turwana no kugera hejuru nubwo byari bigoye ariko tukigerayo twasanze Brown yicaye hasi twese twiruka tugana aho yari ari tukimugeraho, Njyewe-“Brown! Bigenze gute?” Brown-“Nelson! Iryavuzwe riratashye!” Mama Brown-“Habaye iki se kandi mwokabyaramwe ko mbona abantu bose biruka bava hano?” Brown-“Dovine ariyahuye birarangiye dore nguriya hasi! Murambere abagabo njye ntawe […]Irambuye
John-“Nonese urumva wabigenza ute?” Mama Brown-“Ariko se wa mugani ko ariyo yayo nk’ubu aje hano ngo bigende gute koko?” Brown-“Reka reka ibihumbi magana atanu ntabwo twayabona, mumukubite mumunoze abereke aho yayashyize” Mama Brown-“Oya mwana wanjye rwose ibyo ntabwo ari byo, ugeze n’aho utakigira impuhwe koko?” Brown-“Izo atangiriye se njyewe nazimugirira? Mumukubite ahubwo yumve!” Brown akivuga […]Irambuye
TURABARAMUKIJE NANONE Twishimiye kubamenyesha ko umwanditsi wacu yagaruye agatege, yongeye gutangira kwandika muri iki gitondo. Mu masaha y’iki gitondo turabagezaho Episode ya 95. Mwakoze kwihangana no kumusabira ngo yoroherwe Gasongo-“Oya oya rwose ntabwo nigeze mbiba murebe neza, ko nari niyicariye gusa se hari ikindi nigeze nkora?” Wa mugabo wari umufashe yahise amukubita urushyi rwiza […]Irambuye
Tubanje kubiseguraho ku bibazo twagize byatumye tubagejejeho episode ya 93 dutinze Gaju-“Yee? Ibyo numva ni ibiki se kandi?” Jojo-“Ayiwee! Mana wee! Koko se John ni musaza wa Mama?” Mama Brown-“Bana ba! Rwose munyumve ndababwiza ukuri mutege amatwi John ni musaza wanjye Data yavugaga kenshi!” Brown-“Uuuuuh! Mama Koko se ibyo uvuga nibyo?” John-“Ibyo mvuga ni […]Irambuye
Mama Brown-“Ko numva se kandi ngize igishyika? John urabe utagiye kwisasira abatumye uta byose ukizirika kuri twe!” John-“Ahubwo se utatuma nta byose ngo nizirike kuri mwe yaba ateye aturutse he? Muranyemerera se tujyane?” Njyewe-“John! Urabizi neza umunsi duhura ndetse nkakwemerera ko tujyana nkakwereka umuryango byari muri njye! Ibuye rimwe nateye rikica inyoni ibihumbagiza nti byari […]Irambuye
Brown- “Jojo! Utwite inda ya Gasongo?” Jojo- “Mpfura ya Data mwana wavutse mbere nkaza nyuma ijambo uvuze bwa mbere nyuma yo kuva ibuzimu ugaruka I buntu ni impamo!” Ako kanya Brown yahise yongera arasinzira Gaju aho yari ari ananirwa kwihangana induru ayiha umunwa, Gaju- “Ayiwee! Ahwiiiii! Mumfate wee! Jojo…” Mama Brown- “Ayiwe! Umwana wanjye noneho […]Irambuye
Njyewe- “Ihangane Mama! Brown ntacyo aba, humura araza kumera neza!” Mama Brown- “Oya ndeka, ubu koko umwana wanjye natwise amezi icyenda nkamubyara nkamurera nkamukuza anciye mu myanya y’intoki!” Mama Dovine- “Ubu se koko Mana yanjye ndabigira nte? Iyaba ari icyohe cyanjye cyapfaga cyo kizize!” Njyewe- “Oya humura Dovine nawe nubwo yizize ariko nawe ntakwiye gupfa, […]Irambuye