Digiqole ad

Episode 114: Brendah ashinjwe ko ariwe wahaye uburozi Mama Brown

 Episode 114: Brendah ashinjwe ko ariwe wahaye uburozi Mama Brown

Mama Brown-“Erega mureke kwirushya, ibyanjye birarangiye!”

Brown-“Oya Mama! Oya wivuga gutyo! Ahubwo Nelson!Fata hepfo tumuterure tumujyane muri Ambulance!”

Jojo-“Oya mube muretse bambwiye ko bagiye kuyohereza ntabwo yari yahagera! Ariko ni Brendah usize abikoze nta wundi”

Nelson-“Ngo Brendah?”

Jojo-“Niwe usize abikoze kuko niwe Papa yirukanye! Yahoze ahagaze no ku muryango ngo atagaruka”

Nelson-“Oya! Ngo Brendah mwamwirukanye? Oooh! Ubu se koko iyo mwihangana ko ari iminsi micye yaburaga tugashyingiranwa?”

Pascal-“Muterure ibyo muterura cyangwa mumureke asinzire araza gukira, njye nabibonye arwaye inzoka erega!

Nelson-“Oya! Brown! Ibyo muvuga ni ukuri? Brendah ari hehe?”

Brown-“Nelson! Ihangane ndaza kugusobanurira nyuma, gusa Brendah wawe twasanze Papa yamwirukanye”

Nelson-“Ooooh my God! Ubu se koko ibi ni ibiki?”

Pascal-“Ayinyaa! Namwirukanye nyine! Ubwo se njye nari gukomeza kubyihanganira? Aho mwangejeje ndahayobewe? Muza kunsura munshinyagurira gusa yagera hano agatangira kuza ansanga mu cyumba nta soni!”

Nelson-“Ngo?”

Brown yasabye Nelson kutita kubyo Papa Brown yavugaga, maze bo n’abaganga bafata Mama Brown wari urembye, mu gihe bakimuhagurutsa tubona Brendah arinjiye afite akajerekani k’umweru tukimubona twese turikanga,

Nelson-“Bre!”

Brendah-“Yoooooh! Nelson! Nawe uri hano?”

Nelson yashatse gusanganira Brendah ngo amuhobere ariko kuko ibintu byari byabaye ibindi ntibyakunze, gusa iby’urukundo ntibyibuririza twabonaga umwe ashaka byibura gukora ku wundi,

Brown-“Bre! Ntabwo wagiye kwa Mama Kenny?”

Jojo-“Ariko ariko ariko? Ubwo ugarutse kumara iki n’ibintu wakoze? Brendah ni wowe waroze Mama kandi n’uyu Daddy abifitemo uruhare kuko Se yanyirukanye, njye ndababwiza ukuri ntabwo nabica ku ruhande, ahubwo sishaka ko bakora no kuri Mama, musohoke vuba!”

Brown-“Ariko Jojo wambabariye koko ukareka kuba gutyo! Ubu se Brendah yaroga Mama kandi azi byose? Nelson! Mbabarira ureke kwita kubyo Jojo avuga dutabare Mama!”

Mama Brown yashatse kugira icyo avuga ariko umwuka uranga, Brendah nawe atura amarira hasi ararira cyane, Nelson aho yari ari imbaraga ziramushirana, abaganga aba aribo bafata Mama Brown we asanganira Brendah,

Pascal-“Ntabibabwira! Erega umuntu wafunzwe ahora ashaka gusubiramo, reka bamuhe burundu maze nanjye ndebe! Niwe wabikoze ndabizi kuko yangishije inama kare ndamuhakanira, ngo ashaka kubihimuraho nako sinibuka ibindi yambwiye nabyo biri mubyatumye mwirukana”

Twese twongeye kwikanga maze Jojo asimbukira Brendah Nelson aramutangira imvururu zitangira aho hantu biyibagiza ko Mama Brown ameze nabi.

Ibyari aho hantu byari amarira ya bamwe bikaba ibyishimo bya Pascal narebaga nkumva namwubahuka n’imvi z’ubugwari bwo kwishimira ibyago yari yikoreye,

Pascal-“yeee! Ngaho re! Jojo! Fata mu ijosi Jojo! Kubita mu mutwe!

Brown-“Sigaho Jojo! Mbabarira wikora ibyo!”

Nelson-“Jojo! Brendah mureke abe ari njye ufata!”

Nabibonye gutyo nibuka byose, maze nanjye mbinjiramo ntagira gukiza Brendah, Jojo amuvaho n’amarira menshi,

Brendah-“Brown! Akira banza uhe amata Mama wawe! Yarozwe ndabizi neza, ni mushaka mwere kumujyana kwa muganga!”

Pascal-“Eheee! Si ngaho ashaka kumwongera ubundi!”

Nelson-“Bre! Ngo Mama Brown yarozwe? Yarozwe nande?”

Brendah-“Ndabizi neza niyo mpamvu nirukanwe nkaba ngarutse, byose ndabibabwira gusa mubanze mumutabare!”

Nelson yafashe akajerekani Brendah yari afite vuba vuba maze yiruka asanga Mama Brown Pascal na Jojo barwana nawe bashaka kumubuza kumunywesha amata gusa Brown abarusha imbaraga ari nako ababa mu gipangu bose bari bahuruye.

Nelson yakomeje guha amata Mama Brown ari nako induru ya Jojo yiyongera reka Pascal we yari yasizoye, abaganga bari bari ku ruhande byabacanze bibaza ibiri kubera aho hantu, Mama Brown amaze kunywa amata atangira kuruka cyane,

Pascal-“Nturora! Banyiciye umugore! Iki gikobwa ubu na…”

Brendah-“Nushaka unkubite cyangwa unyice nk’uko wari ugiye guhitana umugore wawe

Jojo-“Arabeshya! Uyu mukobwa yatumwe nuyu musore Daddy! N’ubundi iwabo igihe batwirukana kuri anniversaire ye!

Pascal-“Si nkibyo byose se? Yarangiza ngo ni uwande harya? Nako sinzongere kubyumva no mu matwi yanjye”

Brendah-“Uyu musore ararengana, byose ni Pascal!”

Abantu bose babyiganiraga mu cyumba twari turimo bariyamiriye ako kanya dutungurwa no kubona Mama Brown yegutse Brown yihuta aramwiyegamiza abantu bose baraceceka Imana itambuka aho hantu,

Brown-“Mama! Umeze ute?”

Nelson-“Mana yanjye koko wakwigaragaje?”

Brendah-“Erega nabibabwiye! Mama Brown yari yarozwe kandi byose ni…”

Pascal-“Kandi wa kagore we ushira isoni! Nongere kumva uvuga ndaku…, en bon mwese munsohokere mu nzu, nta mugabo uvogerwa, no mu cyumba cyanjye munsangemo koko?”

Brown-“Ibeshye se? Hano se ni iwawe?”

Abantu bose bari aho barasakuje ijambo ryisubiragamo kenshi ryari “umurozi”maze ako kanya Brown ahita avuga,

Brown-“Mutuze twumvikane, Bre! Koko ibi wari ubizi?”

Brendah-“Byose nari mbizi njye ndavugisha ukuri!”

Pascal-“Ahaaa! Reka nisohokere n’ubundi nabaye ingaruzwa muheto!”

Abantu bose bari aho bongeye gusakuza bavuga Pascal njye aho nari ndi nari nabuze uko mbigenza nibaza impamvu ya byose bamaze gutuza Brendah ahita akomeza,

Brendah-“Nelson amaze kubahamagara ababwira ko Mireille yakoze impanuka nkabuzwa kujyana namwe kwa muganga, burya Pascal ni iki yashakaga kugeraho anyuzeho”

Bose-“Yeeee?

Jojo-“Arabeshya! Uyu mukobwa…”

Brown-“Jojo! Ndavuze ngo ceceka! Papa, wabuzaga Brendah kujyana natwe umubwira ko Mama we aguhamagaye kuri telephone yawe ngo aje kumureba ubeshya?

Abantu bose bongeye gusakuza Nelson yihuta asanga Brendah aramucigatira aramukomeza ashira impumu maze arabohoka aravuga,

Brendah-“Nakomeje gutegereza ndaheba aribwo uyu Pascal yansanze muri salon maze arambwira ngo:

“Hari icyo nshaka kandi niwanga kumfasha urabura byose!”

Nikanze maze ndamubwira nti:“nta kibazo ndagufasha bipfa kuba atari ibinyangiriza umutima n’ubuzima”

Papa Brown yahise ambwira ngo niba nshaka ko atanjugunya hanze cyangwa ngo anyirenze nemere ibyo agiye kumbwira,

Akimara kubimbwira nagize ubwoba bwinshi maze nkikanga ahita ambwira ngo:

“Akira iyi jus uze kuyisukira Mama Brown naza”

Akimbwira gutyo nikanze maze ndamubwira ngo: “Mwebwe muyimwihereye se sibyo byaba byiza?”

Ibyo ntiyabyumvise ahubwo yahise ambwira ngo:

“Urayimuha cyangwa ntabwo uyimuha?” Narahakanye ndetse cyane kuko umutima wakomezaga kumpata umbuza kwemera, maze kumuhakanira nibwo yikojeje hirya azana icyuma nsohoka niruka. Nyuma nibwo mwaje munsanga ku muryango Pascal akanga kubumva mugafata umwanzuro wo kunyohereza kwa Mama Kenny”

Twese-“Ooooohlala!”

Brown-“Ese nibyo washakaga kutubwira tukanga kukumva ahubwo tukakohereza kwa Mama Kenny?”

Brendah-“Yego!”

Pascal-“Uwo mukobwa arabeshya…”

Pascal yaciwe mu ijambo n’urusaku rw’abantu benshi bari bari aho maze Brown n’umujinya mwinshi arahaguruka afunga ikofe ararikomeza abasore babaga mu gipangu bari bahuruye nabo batangira kumwegera,

Brown-“Papa! Wahereye cyera ugera Mama amajanja, ukandagira uhonyora Mama, umuca inyuma umwanduza indwara uruhuri, wanga abo wabyaye ujya kubyara ahandi, abo wabyaye urabihakana ushaka kwivugana inshoreke, none dore ugeretseho no gushaka guhitana uwatubyaye”

Bose-“Yeeeee?”

Brown-“Papa! Ibyo wakoze byose nibyo byatumye usuzugurwa ukaba ushaje uba kwa Sobukwe wari intwari, Mama ntiyigeze akwinubira yaguhaye urukundo rwa kimeza kugeza na nubu wari ugiye kurumuziza”

Bose-“Oooooohlala!”

Brown-“Papa! Ntacyo Mama wari ushatse kwica atagukoreye, warafunzwe aragusura, urarwara arakurwaza, utwima byose aduha byose, amarira ye aba ibyishimo byawe, ubabazwa nuko adutura intimba nyuma y’ibyo byose ntacyo ukwiye usibye gupfa!”

Jojo-“Oya wee! Ubu se koko…”

Brown-“Ceceka! Aka nako kazi guhutera amagambo gusa, ubu se Brendah washinjaga ntabwo ariwe ukijije Mama? Nta soni”

N’umujinya mwinshi Nelson na Brown bakurubanye Papa Brown ababaga mu gipangu bari bahuruye nabo babaha inzira ndetse baranabaherekeza basakuza cyane ngo: “Umusaza w’umurozi” nanjye njya inyuma yabo bakingura umuryango bamunaga hanze barafunga.

Brown amaze guta hanze Se umubyara wari unashaje, yicaye aho maze atangira kurira, Nelson aramwegera aramukomeza abari bari aho bose banga kwitera agahinda buri wese ajya kuryama.

Nelson-“Brown! Komera kandi ihangane”

Brown-“Ubu se koko ibi ni ibiki bimbayeho?”

Nelson-“Nta kundi niyo si turimo Brown! N’ubundi byacaga amarenga, nonese ubu uriya musaza tumureke gutya gusa?”

Brown-“Reka tumureke, ntabwo nifuza ko yagwa muri gereza, byibura asange Gasongo niwe bahuje ubusazi n’ubutindi”

Hahise akanya Brown arahaguruka amanuka nta ntege nanjye ndabakurikira tugeze mu nzu twishima dutungurwa no gusanga Mama Brown ari kuvugana na ba baganga,

Brown-“Mama! Ntacyo utabonye Ihangane n’ubundi igisigaye cyari iki!”

Mama Brown-“Mwana wa! Humura ntacyo nzaba, nzicwa n’urundi urwa Pascal narusimbutse cyera!”

Nelson-“Nonese byagenze gute Mama? Ahubwo se uri kumva umeze ute?”

Muganga-“Oya araza kumera neza kuva twamenye ko yanyweye imiti yica turakomeza tumwiteho”

Brown-“Mama! …”

Brown yakomeje kugira agahinda kenshi, Jojo we yari yabuze aho akwirwa, Brendah wari wegereye Nelson nawe amusigasiye bitegereza Mama Brown nanjye nifumbase mbareba,

Mama Brown-“Dore yahoze arinze Brendah ngo atagaruka, yaje mu kanya mu gicuku yitotombera Brendah maze yicara aha atangira kumbwira utugambo twiza, ibintu naherukaga akindambagiza”

Twese-“Yoooooh!”

Mama Brown-“Byabaye ibindi byishimo mbonye akoze muri enveloppe agakuramo icupa rya jus amaze kurimpa nanjye ndinywana ‘appetit’ ndamushimira cyane maze nawe ambwira ko ubuzima buhindutse agiye kuba undi”

Twese-“Oooohlala!”

Jojo-“Bre! Mbabarira ni ukuri nanjye sinjye, nabitewe nuko…”

Brown-“Dore amasoni mbese, wabitewe  ni iki se? ko utavuga se?”

Jojo-“Nyine, mbese ukuntu bimeze,…………………………………………..

 

NTUZACIKWE na Episode ya 115 ejo mu gitondo 

 

27 Comments

  • Pascal ubugome azabupfana

  • olala!!! mbega pascal ,ingeso ipfa nyirayo yapfuye koko.

  • Pascal ntajya ahinduka akwiye gusanga gasongo nagatoragurana amashashi.

  • Ahwiii Maman Brown ararusimbutse naho jojo ni wa se kabisa Pascal nawe avukana na Gatera niyoyayo nagende yangare nka Gasongo.Thanks Museke.

  • Mbega umusaza ushaje nabi!!?

  • PASCAL NUMUSAZA MUBI PE ! KO MBONA JOJO AZABA MUBI NKA SE RA ? ARIKO GIRA VUBA UKURE BRENDAH MURIZO NTAMBARA URI KUBURA IKI ? KO INTWERERANO ABASOMYI BA ON LINE GAME TWAZITEGUYE NDETSE NA MA CADEAU MENSHI ! GIRA VUBA NINYOTA ITUMEREYE NABI .

  • Kuki Je Bidafunguka?Mwambwiye Ikibura Ko Niyandikishje Muga Bikanka Ko Nkurikirana Episode Zikurikira?Ndi Burundi

  • Mbabazwa na Jojo utajya ushishoza Nagato! Ese we azamenya ubwenge ryari?Pascal yaribyaye!

  • Yeweweeee, mbega Pascal!!!! Akumiro ni itushi. Ngo ubuzima bwe bugiye guhinduka. Mana we. Cyokora disi hari abantu bameze nka Pascal. Jojo nawe ni urwo hejuru, nta gushishoza na mba. Gusa Brown ni umugisha Imana yihereye nyina. Nelson kura Brendah muri ibyo bibazo rwose, dore ufite ibyangombwa byose. Imana iduhe kugira imitima ihindutse kuko amasomo ari aha arahagije rwose. Umuseke ndabashimiye.

  • Ejo nariyandikije birakunda na episode ndayisoma none ubu ndi gufungura bikanga nanasubiza ibyo bambajije bikanga. Ibi bizatuma abantu bacika intege mu gusoma kbs. Mumfashe

  • Cg muduhe nr umuntu azajya ahamagaraho si non inkuru umuntu arayivaho atari ukubura amafr cg kudashaka gukomeza

  • Yewe Pascal nagende yangaare ntabwo ahinduka pe!!ahubwo bari baramwihanganiye.Ese ubwo arica umugore we ngo bigende gute?Ko imitungo basigaranye koko ari iya Maman Brown arashya yarura iki?

  • mana we arko pascal kuki adahinduka koko ageze aho aroga umugore we nibabasaza bapfa banduranyije pe arko aho bukera aratoragura amashashi nka gasongo kdi abantu nka pascal bariho benshi pe kdi JoJo byose ni se wamushyizemo imitwe.gusa Umuseke ndabashimira kubwo inama mudahwema kutugira

  • Ndabona noneho kwiyandikisha bikunze

  • mbega pascal koko ijyeso ntimfa keretse nyirayo nawe yamfuye .Imana ishimwe kuko yaciye icyanzu

  • umutesi kabasha

  • Nariyandikishije birakunda none baransaba kongera kwiyandikisha na form ntayo mbona noneho. mumfashe munsobanutire

  • shn ndashim imana ko uyumunsi kwiyandikisha byakunze gusa nari maze imins ntangiy kwuyibagiza ibyiyi nkuru ,,Nshimiye umuseke kubwitange nubudawema mukomeza kugaragaza muduh inkuru nziza irimo inyigisho zubaka urubyiruko nabanyarwanda mur rusange ,,nanjye icyo muzansaba cyose nzagitangana umutima utuje

  • pascal byaramucanze pe. arashaka kwica umugore we yaramusigaraniye abana baramufunze? nibamusubizemo yaroze

  • nukuri harigihe utekereza ibibera mwisi ugatangara imitungo amafranga .byasibyuye urukundo imiryango iricana abantu baragambanira bagenzi babo .turaganahe

  • Pls njye kuva 112 ep registration yanze kdi ndi kuyikora neza pe mwamfashije ndabemera cyane.

  • Manaweee Imana ishimwe ikijije mama brown naho Pascal numusaza wumuhemu iryabaye icwende ntiryoga

  • Ese mwadufashij natwe koko njye nariyandikishij sinamenyak bikunz bigeze aho ntabona 4rm nn ngirente ra mudufashe yaraducits cyaneeeee

  • Bjr! Nonese mwamfashije mukambwira uko nakwishyura? Murakoze

  • Niba mudashaka ko dusoma izi nkuru zanyu muzigumanire ko twiyandikisha bikanga muragira NGO tubigenze dute kuva mwabitangaza tutwana no kwiyandikisha bikanga.Nakundaga kzi nkuru ariko sinkunda stress yo kwirirwa ndwana no kwiyandikksha bikanga.Muduhe ubundi buryo twakoresha tubishyura twibonere injury.

  • mwatubabariye mukatwereka ukotubijyenza kobyanze plz

  • rwose kwiyandikisha byaranze kdi ikibazo ntabwo aramafranga rwose

Comments are closed.

en_USEnglish