Digiqole ad

Episode 115: Iri joro Nelson asabye Brendah ko bajyana iwe

 Episode 115: Iri joro Nelson asabye Brendah ko bajyana iwe

Jojo yagize ngo avuge biranga, abura uko yifata, abura aho areba yubika amaso, burya koko igisebo si ikintu,

Brown-“Dore ibimwaro ngo biramubera, ariko ubundi uwagushyiramo inshyi nkagukosora nundi munsi ntuzongere?”

Jojo-“Brown! Mumbabarire nanjye sinjye!”

Brown-“Umva mbese! Dore uko areba! Ubwo se nta soni ufite?”

Brendah-“Brown! Humura erega ikizima nuko Mama atagipfuye, ibindi byose ukuri kwabyivugiye!”

Brown-“Oya reka muhe isomo atazibagirwa!”

Jojo-“Oya wee! Mbabarira ni ukuri byose nabitewe n’umujinya wuko Gatera yanyirukanye! Ubu nta hantu nahamwe mfite ho kwerekeza”

Njyewe-“Yeee? Ngo Gatera yakwirukanye?”

Jojo-“Yego rwose, ahubwo se usigaye uba hehe wowe na Mama wawe?”

Brendah-“Ngo Gatera? Uwo se kandi ninde?”

Nelson-“Ma Bella! Humura uraza kumumenya! Nonese yakwirukaniye iki Jojo? Ahubwo se yakwirukanye ryari ko nziko ijoro ryashize yari ari mu bitaro?”

Jojo-“Eeeeh! Yapfuye se?”

Nelson-“Oya ahubwo yatorotse ibitaro”

Bose-“Yebaba wee!”

Brown-“Ese ubundi yari yakwirukaniye iki Jojo?”

Jojo-“Erega nta kindi, nuko yamenye uwo ndiwe”

Brown-“Umva mbese, Ubwo se kuba yamenye uwo uriwe bivuze kubeshyera Brendah uburozi? Ese ubundi iyo uza ukabitubwira aho gushaka gucisha undi umutwe?”

Jojo-“Nonese niba ntakiri umukozi wa Gatera urumva njye n’umwana wanjye twabaho dute? Nyine nashakaga kugabanya abantu hano!

Twese-“Ngo?”

Jojo-“Nonese igihe twabarereye ubundi ntibacuka? Nagende na Isabella wanjye akure!”

Mama Brown-“Ariko Mana yanjye! Ariko Jojo! Haricyo wabuze aha? Brendah uvuga ngo yaracutse agende ntabwo ariwe untabaye? Jojo! Nagize ngo ubuzima bwarakwigishije ariko nsanze ishyari n’urwango bikurimo ari ingeso nkiya So!”

Brown-“Wahora niki ko hiyongereyemo n’ibisazi bya Gasongo!”

Jojo-“Yeeeh! Ubwo se mutangiye kuntuka kuko Gasongo yantaye akajya gupagasa? Uuuuuh! Wenda muzajya kubona mubone araje yarakize nk’umugabo wa Gaju maze nanjye andongore”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Jojo-“Uuuuuuh! Ko museka se sibyo? Ashobora kuba yarahungiye I Bugande, nako ni nka Nailobi, oya wasanga ari muri south Africa niho nkunda kandi naza azanjyana”

Twese-“Hhhhhhh!”

Mama Brown-“Subiza amerwe mwisaho mwana wanjye, uraho utazi ko Gasongo yasaze?”

Jojo-“Ngo? Mama! Iby’uvuga ni ibiki?”

Brown-“Jojo! Iyaba wamenyaga ko turi umuryango wari kuba ubizi, n’utujya kure nawe ntacyo uzamenya, ngaho yewe ngo ufite za magabo zagiye gupagasa naho zirwa zitora amashashi! Eeeeh! Ariko ni akazi da! Amashashi yangiza ibidukikije!”

Jojo akimara kumva ibyo nawe habaye gato ngo yiruke, yararize, ararira arongera ariyongeza Isabella nawe birumvikana yaramwiganye, Brendah niwe wamwegereye maze atangira kumuhoza, icyadukoze ku mutima nuko yahojejwe nuwo yari amaze kubeshyera amugerekaho uburozi.

Hashize akanya aratuza yihanagura amarira maze yicara aho aratwitegereza twese yitsa umutima maze araterura aravuga,

Jojo-“Ubu se koko inzozi narose ni ibi zari zihatse? Niwe koko ubwo yarasaze! Ubu se koko nzajya ngenda mu nzira ntere intabwe bavuga ngo nabyaranye n’umusazi? Ubu se Isabella wanjye nzamubwira ko Se wamubyaye ari umusazi? Narahemutse koko! Gaju, genda mwana wa Mama wakuze udakwiye kuba nkanjye none wagize umugisha uba uwo wifuzaga kuba none dore njye umuvumo urankurikiranye”

Brendah-“Jojo! HUmura haracyari ikizere! Kandi rwose niba ari na Isabella wawe uhangayikiye uko azabaho, itanga amapfa ni nayo itanga aho bahahira uzamukuza”

Jojo-“Urakoze cyane Bre! Ndakwinginze mbabarira!”

Brendah-“Yoooooh! Niba koko ubikuye ku mutima, humura rwose imbabazi zanjye ni uruhuri, urisanga kuri njye kandi aka kanya ibi byose ndabyibagiwe”

Jojo-“Rwose bimvuye ku mutima kandi urakoze cyane!”

Brown-“Genda Brendah ntujya uhinduka! Nelson koko wagize vuba ukamushyira impande yawe ko wagize amahirwe atabonwa na bose? Ibi bizi njyewe ugiye kuzapfa ntongeye gukunda, umutima wanjye wavuyemo urukundo burundu ndetse n’igikomere cyaromotse, iyo mbonye ibi rero agahinda kageretse ku kandi!”

Nelson-“Ihangane kandi ukomere Brown! Iri ni itandukaniro ry’urukundo nyarwo, nawe tegereza hasaza umuntu ntihasaza umutima, naho ibyo kugira vuba vuba byo, uyu munsi simusiga aha kuko ndabona ya migera icanye”

Mama Brown-“Wahora ni iki mwana wanjye! Ese Jojo, ubundi ngo uwo mugabo yakwirukanye aguhora iki?”

Jojo-“Mama! Nuko yamenye uwo ndiwe erega nta kindi!”

Brown-“Nonese yagukoreshaga atakuzi?”

Jojo-“Ahaaaaaa! Nyine nako ubundi ukuntu byagenze, ejo nagiye ku kazi nk’ibisanzwe, ngeze aho kuri stock aho dukorera nsaga Gatera ahagaze mu muryango, akimbona nta kindi yambwiye, yahise ambwira ngo:

“Nkurikira gato nkubwire”

Yagiye imbere nanjye ndamukurikira agana aho imodoka ye yari iparitse, arafungura turinjira maze ahita ambwira ngo:

“Jojo! Igihe tumaranye ni kirekire ariko ntabwo wigeze umenya, njye Gatera ntabwo ndi umugabo uregetse, ndi intare ihora yasamye itegereje gusumira, ushobora kumbwiza ukuri ukemera nicyo ngiye kugusaba?”

Akimbwira gutyo nagize ubwoba, ntangira gutitira maze ndamubwira nti: “Rwose ntabwo nari mbazi, ibyo mwifuza byose ndababwira!”

Yahise ahindura isura, ni ubwa mbere nari mbonye isura ikanganye, yahekenye amenyo maze arambwira ngo:

“Jojo! Pascal ni So?”

Nahise musubiza vuba ngo: “Yego” maze arongera arambwira ngo:

“Na Mawuwa ni nyoko?”

Natunguwe n’ukuntu Gatera azi izina rya Mama kandi igihe mbajyana iwe atarigeze ambaza izina rye ndetse na Mama ntiyigeze yivuga ako kanya nahise mubaza nti: “Nonese Mama na Papa wari ubazi mbere yuko mbazana mu rugo iwanyu?”

N’uburakari bwinshi yahise ambwira ankankamira ngo:

“Ceceka! Nsubiza ibyo nkubajije! Nako nta kabuza nibo, Jojo! Uzi icyo nifuza?”

Narikirije ndamubwira nti: “Ntabwo nkizi rwose! Ahubwo mumbwire niteguye kugikora”

Nkimara kumubwira gutyi Gatera muzima yahise ambwira ngo:

“Mbere na mbere ndashaka kukubwira ko So ari umugome! Yampemukiye kuva cyera, ntabwo nari nziko nkoresha umukobwa we, niyo mpamvu nta kabuza wowe uri umugambanyi”

Akivuga gutyo natangiye gutakamba mubwira ko ntari umugambanyi ndetse ko ntigeze menya ko aziranye na Papa, aho kunyumva atangira gukuramo ikote imodoka arayi block maze ahita ambwira ngo:

“Wari uzi igihembo cy’umugambanyi?”

N’ubwoba bwinshi nahise nkoma yombi ndamubwira nti: “Mumbabarire rwose ntabwo nari mbizi, ntabwo nigeze nkugambanira, nubwo nziko Papa atari shyashya ariko ndabizi nta mugambi mubisha agufitiye rwose”

Nkibimubwita Gatera yahise ambwira ngo: “Niba rero ntacyo uzi urahitamo kimwe muri ibi bibiri, niture So inabi? Cyangwa nyiture wowe?”

Nakomeje gutakamba musaba kumbabarira ndetse akababarira na Papa, akomeza kunyitegereza hashize akanya arambwira ngo:

“Wari uzi n’ikindi se? Imbabazi nguha ni izi, kuva uyu munsi uzjya utaha iwanjye…”

Akirihingutsa nahise muca mu ijambo maze ndamubwira nti: “Ni ukuri kose ibyo ntibishoboka, ntabwo naza kurara iwawe rwose, kuba twararyamanye kabiri ntago byatuma nza kuba iwawe kandi ufite undi mugore…”

Brown-“Yeee? Ngo waryamanye na Gatera Jojo?”

Jojo-“Mbabarira rwose nanjye si njye, ubwo se nari kubona kariya kazi gute? Nubundi ntacyo naramiraga kabishywe na Gasongo yarasaze”

Mama Brown-“Ahwiiiiii! Jojo! Umugabo ungana so koko? Yewe nta wowe nta Dovine, iyo utoye ibara usa usa ukwawe, ubu se wowe uzacika iki ra? Harahagazwe!”

Jojo-“Mama! Mbabarira rwose akayira kajya ku ifaranga ntawe utakazamuka kabone niyo kabamo amahwa uremera akakujomba!”

Mama Brown-“Uuuuuuh! Narabivuze! Nubundi nabibonaga ukiri muto, humura kazakujomba wumve! Mbabajwe naka kana”

Brown-“Nuko nyine warakoze! Nuko se Gatera waramwemereye ra? Nako nanjye ndivugira?”

Jojo-“Oya! Narabyanze, yarambwiye ngo:

“Umugore wajye na Daddy baragiye, ugomba kuza tukabana kuko ubu narangije gutanga ikirego naka gatanya kuko umugore yataye urugo! Daddy we yaranyibye aho bazamufatira hose bazamufunga!”

Brown-“Eeeeeh! Mbega umugabo mbega umugabo! Uziko yashakaga gutunga Jojo ngo abone uko yikiza Mama Daddy ndetse ashaka nitunamenya ukuri kose tuzakorere Jojo twere kumutanga ngo bamutanage? Jojo! Menya ko uriya mugabo ariwe wishe Tonton Jules murumuna wa Papa akamutwara n’umugore ariwe Mama Daddy”

Jojo-“Yooooh! Ahwiiiii! Daddy koko?”

Njyewe-“Uko ni ukuri Jojo!”

Jojo-“Mana weeeee!”

Mama Brown-“Brown mfura yanjye! Mwikwigora rwose! Pascal abimenye se ugirango yaba adashyizwe igorora, nawe yangaga Tonton wanyu kubi ntuzi ko ariyo mpamvu yajyaga anshinja ko nabyaranye nawe Gaju”

Brown-“Yego koko ndabyibutse! Nonese nyuma byaje kugenda gute wowe na Gatera?”

Jojo-“Navuye mu modoka umutima utari hamwe n’akazi sinagakoze natashye niruka ngeze aha ngisha umutima inama ariko nanirwa kubishyikira akazi ka Gatera ndakibagirwa ni nako gutangira gutecyereza byinshi mu buzima ngiye kubamo, ari nabyo byatumye mbeshyera Brendah!”

Twese-“Yoooooh!”

Twese twari aho twabuze icyo dukora twitsa imitima maze hashize akanya Nelson ahita anyegera maze arambwira,

Nelson-“Daddy! Komera nawe urabona ko wagize amahirwe ukamenya byose nababwiye ntazi ko ari icyo wahishwe, reka dufatanye na Clovis dushake biriya bimenyetso nibyo bizacyemura byose”

Brown nawe yahise aza ampereza ikiganza ararenga akubitaho urutugu bya bindi by’abasore maze arambwira,

Brown-“Bro! Komera kandi wihangane uri uwacu! Iyaba wari uzi ikirori kizaba umunsi twavuye muri ibi bibazo! Ewana wowe komera kandi ntugire ubwoba turahari!”

Njyewe-“Murakoze cyane!”

Jojo-“Nanjye ndahari! Ni munkenera muzambwire!”

Brown-“Umva uwo nawe!”

Mama Brown-“Nuko nanjye mbafatiye iry’iburyo bana banjye!”

Nelson-“Bre! Tugende ntabwo ngusiga!”

Brendah-“Ma Nelly! Koko se wabivugaga uri serieux?”

Nelson-“Cyane rwose! Ahubwo Mama! Ejo nka saa munani muzaze twishimire ko Brendah yarutashye!”

Mama Brown-“Uuuuuh! Koko se Nelson? Ubu koko mbaye ntaratora agatege none ngaho ngo….Oya oya rwose nta guterura Brendah!”

Nelson-“Mama! Rwose ntabwo mbyirengagije, ahubwo bizaba urwibutso ko twabariye umunsi Brendah yatumye uzukaho tukabana”

Mama Brown-“Ubu ufashe umwanzuro utabanje no kubaza So?”

Nelson-“Mama! Nta kibazo we na Mama ndababwira mukanya mu gitondo, kandi nibamenya ibyakubayeho barumva ukuri kwanjye”

Brown-“Nelson! Nyamara ushatse waba wihanganye rwose! Nonese ubu urihutishwa ni iki? Itonde rwose dore nguyu Brendah wawe arahari”

Nelson-“Erega ntabwo nisubiraho! Igihe kirageze! Imbere aha ndabona amacumu acanye ndetse ndabona igihuru gishobora kubyara igihunyira, reka ntware uwangenewe ibindi bizaza nyuma y’urukundo nimitse, sibyo ma Bella Boo?”

Brendah yarahindukiye areba Nelson maze amufata ibiganza byombi natwe turabitegereza maze hashize akanya gato bacecetse yitsa umutima maze aravuga,

Brendah-“Ma Nelly! Umunsi unyambika iyi mpeta y’amateka nemeye ntashidikanya ko ndi uwawe, igihe cyose uzabishakira nzaba mpari ku bwawe”

Nelson-“Woooow! Urakoze cyane biganza bimfata ngatuza, ndumva iri joro waza unsanga ukansigasira ngusiga amavuta y’ubutore yayandi ahamya ko ari wowe mwamikazi nimitse ukaba umukobwa umwe abandi bose kuri njye bakaba abantu”

Jojo-“Incwi ariko maama byiza!”

Nelson-“Ndifuza ko uyu utaha ku gicumbi nshumbitseho, ntacyo ntakoze ngo nkwitegure, nubwo wari kure nagutegereje iminsi n’iminsi kubera cya kizere wansenderejeho maze nacyo kikambera urumuri rumurikira amanywa n’ijoro na nubu nkaba ntarigeze nsikira cyangwa ngo mpanuke ku manga nsandare ahubwo nkaba narakuze nkaba umugabo ugukwiye nawe ukaba umugore unkwiye Bre! Ndagukunda nyemerera iri joro ribe iry’amateka twatangiriye mu mutaka!”

Twese-“Yooooooh!”

Aho twari twese mu mitima yacu havubutsemo ibishashi by’urukundo buri wese yaremanwe, na Brown wavugaga ko urukundo rwamuvuyemo ndetse n’igikomere kikaba cyaromotse nabonye yishimye mu bwanwa abobeza iminwa ku mutima nti burya mu rukundo indwara zose zirakira.

Brendah yegamye mu gituza cya Nelson nanjye nkora ku cyanjye ngo numve niba nkigira ari nako numvaga bampaho gusa nibuka ko isi nibiyuzuye ari twe byagenewe ndatuza ntegereza agatinze kazaza.

Brendah yahise yongera kwitegereza Nelson maze aramubwira,

Brendah-“Nelson! Iyo umbwira ibi mba nitegereza mu mutima wawe nkabona kwa kuri kuganjemo, nanjye mbikubwiye nkiriho ndagukunda kandi nzagukunda iminsi yose y’ubuzima bwanjye, nanjye nifuza kubana nawe, Ma Nelly! Koko ngende nijoro mperekezwe n’imibu ntambe iwawe ntambaye agatimba? …………………

Ntuzacikwe na Episode ya 116 ejo mu gitondo

36 Comments

  • Log in iri kutujyana muri backend ya website yanyu. Mukosore pe.

  • verema donc d’ailleurs nelson numugabo kandi naje sinasiga akarabo kanje kuko bafise imitego myishi

  • Brendah asubiza neza gusa. nta mihubukire kandi ikibazo cye kiba cyuzuye ukuri n’ubuhanga

  • mwaramutse rwose nimumfashe,ndimo gushiramo pass word, mukampa umubare nkasubiza hanyuma bikanga mbigenze [email protected]

    • Nanjye byarananiye kuva bayifunga ndiyandikisha bikanga barampemukiye Kdi nkunda iyi nkuru Kdi sinabuze ayo kwishyura mudufashe thnx.

  • mbega byiza! bigeze aharyoshye kabisa.

  • munsobanurire,iyo tumaze kuzuza iriya mibare dykandahe?harimokuzamo ibintu byinshi rwose.ndamara kuzuza muri kariya kazu kimibare ngakanda kuri back to umuseke bigakomeza bikanga.ubuse koko nsezere mumfashe pe

  • Umuseke mumfashe mumbwire ukuntu naba deregistered kuko ibi sinabivamo aho umuntu yiyandikisha buruko ufunguye inkuru mumfashe kugirango mutazakata namfrw ntakuru nsoma kuko ndabona bigoye. Murakoze pe.

    • Lolo@ Iyo wiyandikishije ufungura inkuru ukandikamo username na password gusa, ntabwo wongera kwiyandikisha njye ni uburyohe maze

    • Uzasevinge password muri Google bizagufasha bibabirimo burigihe

  • umuseke nimudufashe kbsa mukwiyandikisha njye byanze ngo password valid email yanjye [email protected],password musirimu1 mudufashe twarasizwe kbsa

  • Abantu muri gushyiramo email bikanga nanjye Niko byangendekeraga nabonye bisaba gufungura Indi nshyashya gusa mugumye mugerageze

    • Ntabwo ari ngombwa gufungura email nshya,ukomeje ukagerageze biremera.

  • Thanks Museke

  • nibatubwire,niba bemera KO twiyandikishije,Niki gituma batatwemerera kuyisoma.ese kobatadusubiza?niba kuzuza muri buriya twumba2birimo kwanga,nibatwereke ukundi tubigenza.kuko murimo kudushyushya ubwonko gusa

    • Ntabwo twasubiza buri comment yose, hari e mail yacu ( [email protected] ) hari tel zacu ziri kuri website, uwagize ikibazo aratwandikira cg akaduhamagara tukamufasha. Murakoze.

      • mumfashe kbs byananiye peee

  • nonese uko episode ije kuyisoma ni ukwiyabdikisha cyangwa wiyandikisha rimw

  • Je Ndabona Vyanse Burundu Ko Nfungura Episode Nimwe Murizi 3 Ziciyeho!Ndabira Ikibura! Mumbarire Uko MBigenza !Soit Kuri Email, Canke Facebuku, Nduwimana Richard. Etudiant E.N.S Burundi

    • Uko wabitwandikiye birafunguka neza nta kibazo. Ibindi reba kuri e mail yawe

      • Bibuke kureba muri spam. Ni ho nabonye email zanyu ziri kujya.

  • ahwiiiiiiiii irafungutseeee reka nyisomeeee

    • Umuseke kuki mudashak kudufasha ivyo mutubwira vyanse knd iyinkuru turayikeney jew ndi burundi birambabza kugum nkurikiran ibintu ntazobon suite

  • iyo wamaze kwiyandikisha biba bihagije ntakindi bisaba hanyuma iyo ugiye gusoma indi nkuru ikurikira bigusaba gushyiramo username na password wakoresheje wiyandikisha.

  • No

  • Wow bigeze aharyoshye pe. Dufatiye iry’iburyo daddy na we kugirango abone ibimenyetse bifungisha Gatera. Ariko ubundi Pascal na Gatera iyo baba aribo bavukana koko ko aribo bahuje ubugome n’ubutindi. Thx Umuseke & big up kabisa.

  • Abari biyandikishije bakaba bari kuvuga ngo bari kuzuzamo username na password bikanga murebe neza mushobora kuba muri kwitiranya username na firstname. Murebe neza nanjye guhera ejo byari byanze kubera ako ka error ark ubu byakunze. Merci

  • biraryoshye pe

  • Yoooo.Nelso mwihangane disi mukore ubukwe iyabarinze iracyahari.Imana ibarinde

  • Nange byarananiye kuva bashyiraho aya mananaza singisoma inkuru nukuntu nayikundaga mwaraduhemukiye iyo mubitangira mbere keretse niba aruko ntari mu rwanda akaba ariyo mpamvu bitemera

  • Nelson rwose warihanganye nubundi reka mukore ibirori babaherekeze mwe n’inshuti zanyu. Natwe turi kumwe namwe

  • Brendah umukobwa wu muco nikinyabupfura ubuhanga budasanzwe

  • rwose mumfashe nariyandikishije biremera ariko nanubu ndafungura bikanga agahinda kanyishe pe?

  • Maze jyewe no kwiyandikisha byaranze

  • Mwaramutse neza? mwadufashije koko ko kwiyandikisha byanze
    iyi procedure mwatubwiye turayikora ariko bikanga. Plz mudufashe ndabona hamaze gucaho ubice byinshi.

    ikindi mwamfasha mukanyibutsa za numero za mobile money twishyuriraho ya mafaranga?

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish