Digiqole ad

Episode 111: Daddy biramurenze atangira kwiyahuza inzoga ndetse afata n’umwanzuro ukakaye

 Episode 111: Daddy biramurenze atangira kwiyahuza inzoga ndetse afata n’umwanzuro ukakaye

Nagize ngo ndibeshye mbyiringira amaso nigira imbere koko mbona ntabwo nigeze nibeshya, yari Gatera wari uryamye aho,

Muganga-“Ko wikanze se bigenze gute musore?”

Njyewe-“Nta kibazo! Ni uyu muntu nari mbonye nkagira ubwoba, buriya ntinya kubona umusaza urwaye!”

Muganga-“Ni nayo mpamvu rero tujya twanga ko abantu baza muri iki cyumba cy’indembe, hari igihe biba ngombwa ko umuntu ahahamuka nk’uko kwawe, ngaho mube musohotse turaza kubabwira nihagira igihinduka”

Nasohotse mbere ntacyo nsubije muganga ngeze hanze Bruno ahita anjyana ku ruhande maze arambwira,

Bruno-“Uzi ko twaganiye nkibagirwa kukubaza musore”

Njyewe-“Umbaza iki se Bruno?”

Bruno-“Bakwita nde?”

Njyewe-“Nitwa Daddy!”

Bruno-“Nonese koko utambeshye umusore nkawe atinya umusaza urwaye?”

Njyewe-“Bruno! Ahubwo reka ngende ibyo mbonye hano bishobora kumbyarira ibyago, wihangane kandi ntabwo ngutereranye mu byago gusa bibaye ngombwa ko ngenda”

Bruno-“Ariko hashobora kuba hari impamvu itumye uhita ufata uyu mwanzuro kuko ndabona rwose ugiye usa n’uhunze!”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo mpunze nah’ubutaha buriya tuzaza no mubukwe bwanyu bufite amateka akomeye azakora ku mitima ya benshi!”

Ngikata ngo ngende Bruno yahise yongera arampamagara ndahagarara ndahindukira maze ahita ambwira,

Bruno-“Wakoze muvandi kandi tuzasubira!”

Njyewe-“Yego nawe wakoze cyane!”

Bruno-“Eeeeh! Dore ngize amahirwe araje! Eeeeh! Uziko ari kumwe na Nelson? Ndagira nte koko umva ko nigenje!”

Njyewe-“Uuuuh? Inde se?”

Bruno-“Aliane yewe!”

Njyewe-“Nonese ntabwo wambwiye ko mwiyunze mukaba mugiye no kubana?”

Bruno-“Ikibazo ni imfunwe yewe! Ubu se ndahuza amaso na Nelson koko?”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese kuva waza ntimurabonana?”

Bruno-“Byarananiye rwose! Uzi gusaba imbabazi umugabo mugenzi wanjye?”

Njyewe-“Eeeeeh! Birumvikana birakomeye ariko nanone ihangane umire umuti niyo waba usharira!”

Bruno-“Yayaya! Ubu se…”

Akivuga gutyo Aliane numvise n’amatwi yanjye yatugezeho mubona n’amaso yanjye, koko yari akuze bigaragare ko yategereje yihanganye gusa yari afite rya toto riranga ubwiza karemano kimwe na Mireille!

Yari ari kumwe na Nelson maze bakitugeraho Aliane ahita anshaho ahobera Bruno baratindana,

Nelson-“Uuuuuuh! Daddy! Ese ni wowe? Ugeze hano gute?”

Njyewe-“Nanjye ahubwo ntunguwe nuko unsanze aha! Burya twamaze gutandukana ngeze imbere impanuka ibera mu maso yanjye biba ngombwa ko ntabara…”

Nelson-“Uuuuh! Uyu se ni Bruno cyangwa?”

Aliane yahise arekura Bruno maze ahita amufata ukuboko amwigiza hino imbere ya Nelson maze aravuga,

Aliane-“Nelson! Dore nguyu Bruno nakubwiraga, nyuma y’igihe kinini gishize yaranze kumvamo ngakomeza kumutegereza yongeye kunsanganira ansanga noneho utamuyoboye nanjye nubaha umutima muhereza ukuboko birarenga ndamuhagurutsa ndamuhobera numva umutima uratuje, ni ukuri uwo munsi nibwo nongeye kubona imbaraga z’urukundo!”

Nelson-“Bruno! Ni wowe?”

Bruno-“Ni njyewe Nelson! Mbere na mbere…”

Nelson-“Humura rwose icyo ushaka kumbwira nacyumvise, Aliane yarabirangije kandi ibyo yansabye nabikoze cyera!”

Bruno yitegereje Aliane mbona ari kugumbaguza cyane menya ko bimurenze gusa nanjye nigiye ku isomo rikomeye nari maze kubona aho hantu.

Bruno-“Nelson! Nta kintu nakubwira usibye kugushimira, ni ukuri urakoze!”

Nelson-“Urisanga, Mireille se ari hehe?”

Njyewe-“Ari hariya mu cyumba cy’indembe!”

Nelson-“Ooooohlala! Wamubonye se umenya ko ari wawundi nakubwira dufitanye amateka?”

Njyewe-“Yego Nelson! Nahise mwibwira maze kumenya na Bruno!”

Nelson-“Ni byiza rwose, dore uyu nawe ni Aliane nakubwiraga!’

Njyewe-“Nelson! Ntabwo ushobora kumva ibitangaza birimo kumbaho! Mbega aya ni amahirwe ageretse ku yandi nagize!”

Nelson-“Mireille rero aracyabana na Aliane hahandi kwa Brown twabaga nubwo imyaka yicumye ariko yashize we na Aliane bagifatanye ikiganza, ibindi bye uzaba uzaba ubimenya dore ibyamubayeho ni nkiby’uyu Aliane na Bruno nako uzabimenya”

Njyewe-“Oooolala! Pole saana ni ukuri!”

Nelson-“Alia! Uyu musore yitwa Daddy aba mu rugo, yari akuzi ariko atarakubona!”

Aliane-“Yooooh! Ni byiza disi! Daddy! Welcome!”

Njyewe-“Thank you!”

Ako kanya nahise nshyira Nelson ku ruhande ntangira kumubwira ibimbayeho ninjiye mu cyumba cy’indembe amaze kuntega amatwi mbona arasuherewe maze ahita ambwira,

Nelson-“Daddy! Koko ni Gatera wabonye?”

Njyewe-“Nelson! Urumva nakwibeshya koko? Niwe namubonye rwose! Ahubwo ubu ndahunze ndabona aho bucyera nanjye ndisanga ndi indembe kuko ibyo Gatera yakomeretse arwaniraga aribyo njye na Mama dukomeje guhigwa tuzira!”

Nelson-“Ariko wa mugani buriya ntiwasanga yakomeretse ari muri ibyo byose?”

Njyewe-“Sibyo nkubwira se? Ahubwo reka mbe ngiye ntishyira mu mu menyo ya rubamba”

Nelson-“Ariko koko nibyo aho kugirango agutange wabanza ugasubira inyuma ukazarusimbuka neza na bya bimenyetso ubifite, ahubwo genda ndaguma aha ndaza kukubwira”

Ako kanya nahise nsezera Bruno na Aliane ndasohoka mfata umuhanda ngeze imbere mfata moto nerekeza mu mugi gushaka aga telephone.

Nagezeyo moto iraparika mvaho ndayishyura maze ntambika hirya gato mu maduka acuruza ama telephone ninjira mu iduka rimwe nitegereza izari zihari ariko mbona harimo izihenze gusa kandi narashakaga akoroheje naba nkoresha mpitamo gusohoka nkomereza ku rindi duka, mu gihe ninjiye nkubitwa n’inkuba mpuje amaso na Rosy ambonye mbona ahinduye isura biranyobera,

Njyewe-“Eeeeeh! Rosy, bite?”

Rosy-“Uuuuuh! Uuuuh! Daddy ni wowe? Sha ni byiza!”

Njyewe-“Ese ukorera hano?”

Rosy-“Yego! Ahubwo se umbonye ute?”

Njyewe-“Nari nje nshaka aga telephone none dore ngize amahirwe nza nisanga nsanze ari wowe ucururiza hano”

Rosy-“Hhhhhh! Ubwo rero uje wisanga kandi waraye utashye…nako reka tubyihorere!”

Njyewe-“Rosy! Ko ubivuga ubabaye se Rosy? Reka basi ngusobanurire nako impamvu ni yayindi n’ubundi yari igiye gutuma ntaza”

Rosy-“Yuweee! Ubu se ko umugore wawe bamufunze urabizi?”

Njyewe-“No! Ngo umugore wanjye?”

Rosy-“Yego da!”

Njyewe-“Inde se ko nziko nta mugore ngira?”

Rosy-“Sacha se ni uwande? Ariko abahungu shahu muratendeka! Ubwo se umwihakanye kubera iki kandi twese tubizi?”

Njyewe-“Rosy! Rwose ntabwo natinyuka kwihakana umuntu, ahubwo ayo mahirwe ndamutse nyabonye yaba umutako nzajya mpora nambaye”

Rosy-“Yoooh! Uziko koko amukunda?”

Njyewe-“Rosy! Sacha afite byose bimutera gukundwa na bose, nta cyambuza kuba mu bamukunda!”

Rosy-“Ubwo se njyewe ko utamvuze ukavuga Sacha? Wihangane rero niba umukunda ujye ku musura kuri gereza!”

Njyewe-“Nonese koko Sacha bamufunze?”

Rosy-“Hhhhhhh! Dore ukuntu yari ababaye disi! Humura nabeshyaga rata! Cherie wawe ntabwo afunzwe!”

Njyewe-“Ahwiiii! Mbega Rosy! Wari umpabuye kabisa!”

Rosy-“Nonese ubundi niba atari ibanga watashye ute?”

Njyewe-“Njye nasohotse cya gihe Papa Sacha yazaga agatangira gusohora abantu bose, nanjye rero nahise nkuramo akanjye karenge rero!”

Rosy-“Ubwo se kuki wansize…nako ubwo washakaga ko kindya!”

Njyewe-“Oya ntabwo nakwifuriza ko kikurya, ahubwo kuko nabonaga wababaye nagize ngo ni cya njyewe kiri kubitera!”

Rosy-“Cyakora aho ntabwo ubeshye, numvaga nako reka tubyihorere”

Njyewe-“Nonese niba waje nyuma ni iki cyatumye batwirukana?”

Rosy-“Yoooh! Wasanga watashye utabonye aho abasaza barwana?”

Njyewe-“Ngo abasaza? Barwana bapfa iki se kandi?”

Rosy-“Ngo bamfaga amafaranga ra!”

Njyewe-“Nonese Papa Sacha yari arimo ideni uwo wamusanze hariya iwe cyangwa?”

Rosy-“Wapi ahubwo icyo gisaza kirimo ideni Papa Sacha, ngo yayagihaye cyera kimubwiye ngo kigiye kujya hanze, nka nyuma y’icyumweru kiragaruka kirituramira ngo kugeza na nubu cyari cyaramwambuye”

Njyewe-“Ese! Ndumva uwo musaza ariwe nyirabayazana?”

Rosy-“Arenze no kuba nyirabayazana ahubwo ni nyirabarazana!”

Njyewe-“Hhhhhhhh! Nonese byaje kugenda gute?”

Rosy-“Uyu munsi rero sinzi ibyagiteye kiba gihamagaye Papa Sacha ngo kiramushaka akibajije icyo kimushakira nacyo nta soni kiti ndashaka ko unguriza andi mafaranga dore mfite ikibazo gikomeye Papa Sacha nawe aracyemerera ariko abuza umuzamu gutuma kinjira maze kije giparika hanze ku muryango agihamagarira abasore baragikosora ari nabwo badusohoye”

Njyewe-“Ooooohlala! Ubu Papa Sacha ntibiramukoraho kweli?”

Rosy-“Sha sinzi pe! Ubu nanjye ntabwo mbizi! Gusa twasize bamuhondagurira mu gikari n’imodoka hanze yamenaguritse niba na nubu bakimukubita sinzi!”

Njyewe-“Ubwo se uwo musaza siwe wizize?”

Rosy-“Wahora ni iki! Iyo bakivunagura, uzi ukuntu cyatubihirije?”

Njyewe-“Kandi nabonaga wabihiwe? Gusa umbabarire niba twafunguranye igitaramo utabishaka, ntabwo nari nziko bigenda kuriya”

Rosy-“Daddy! Ibyo tubyihorere, ahubwo se uje kunteza imbere?”

Njyewe-“Nawe urabyumva, ahubwo ndebera agatelephone ka macye ndaba nkoresha muri iyi minsi”

Rosy-“Ngo agatelephone ka macye? Waguze telephone ifatika se?”

Njyewe-“Oya nzaba ngura indi nimara guhuguka ubu hari impamvu!”

Rosy-“Ubwo se uzasubira online ryari? Ubu muri group uvuyemo burundu?”

Njyewe-“Oya ntabwo nzatinda ndabizi nzagaruka vuba”

Rosy-“Nonese ikibazo ni amafaranga cyangwa ni ubushake?”

Njyewe-“Byose birimo! Ariko ntacyo bizacyemuka ndabizi, ahubwo mpereza kariya gato ndebe ko ariko naba nguze!”

Rosy-“Ahaaa! Ese ubundi Daddy uwagutiza…nako akira urebe ko ugashima”

Rosy yampaye agatelephone nari mpisemo ndakitegereza neza mbona ntacyo gatwaye muhereza amafaranga macye kaguraga,

Njyewe-“Rosy! Reka mbe ngiye rero turi kumwe kandi wakoze cyane kunyakira ndetse akananganiriza!”

Rosy-“Yego sha! Bye! Niba numero yawe utarayihinduye ndaza kukuvugisha umbwire niba gakora neza!”

Njyewe-“Merci beacoup Rosy!”

Narasohotse mfata inzira njya gushaka sim card maze kuzibona nzishyiramo tayali nsubira ku murongo, sinzi ukuntu natekereje ukuntu nsize Gatera mu bitaro nigira inama yo kujya hahandi nakoreraga byibura ngo nkingureho gato, mfunga roho kama mbayambaya ako kanya mfata inzira ndagenda.

Nkigerayo nihuse njya kwa Clovis ngezeyo nsanga harakinze mbajije umugabo wacururizaga hepfo ye ambwira ko kuva mu gitondo atigeze akingura, biranshanga ntangira guhangayika nibaza uko byagenze.

Narakomeje nkata hepfo yaho nkomeza ngana aho nacururizaga, nti hari kure hari hafi, nkihagera ntungurwa no gusanga hakinguye ndikanga ngenda nihuta ngezemo mba nsanze umugore uhagaze muri contoire ari kwiyumvira akaziki muri telephone ndatungurwa ndebye ibintu byose byari birimo mbona nibyo nasizemo,

Njyewe-“Niko kuva ryari ungira mu bintu?”

We-“Wowe se uteye uturuka hehe?”

Njyewe-“Ndavuze ngo nsohokera mu nzu!”

We-“Hhhhhhh! Ariko noneho abubu ntibakihishira basigaye basara ku manwa! Uratinyuka ukaza kunsindira unsakuriza mu nzu yanjye?”

Njyewe-“Ariko ubwo uwo ubwira uramuzi?”

We-“Nta nubwo nshaka no kukumenya, mbabarira cyane rwose ndetse unasohoke!”

Njyewe-“Ok! Noneho reka nze gato, urasohokamo ku nabi!”

We-“Hhhhhh! Witonde! No kuhagwa wahagwa! Nta soni ngo nsohoke mu bintu byajye niguriye?”

Nasubiye hanze nihuta ntahandi nerekeje usibye kwa nyiri inzu nakoreragamo nkimugera imbere arikanga,

We-“Uuuuuuh! Ese uba ino Daddy!”

Njyewe-“Urambaza umbaza iki ngeze mu nzu yanjye ngasanga irimo abandi?”

We-“Yampaye inka! Nonese uraho utazi ko So yabiteje cyamunara ngo waramwihakanye ndetse ugenda unamwibye?”

Njyewe-“Ngo?”

We-“Ego ko! Iyo ni inkuru ishaje, hashize iminsi rwose abitanze ahubwo ndagufashe ntunshika!”

Njyewe-“Ndekura wana! Uramfata unshakaho iki? Banza unsobanurire ukuntu nsiga nkinze inzu yanjye naza ngasanga irimo umuntu, urabiriha ye! Ntabwo dukiranuka!”

We-“Ahubwo reka nkwibire akabanga, wowe vuga gacye unyonyombe wigendere kuko niba ukunda ubuzima bwawe nako reka nkwihorere!”

Njyewe-“Oya! Ntibishoboka, ugomba kunsubiza ibyanjye kuko niba atari ibyo turakizwa na mbuga!”

We-“Ahaaa! Nyamara ushatse wanyumva! Ubu kuba ntaguhururije nuko nanjye ndi umubyeyi kandi impuhwe zacu zihora hafi, nkuko ntatuma umwana wanjye atanikwa ngo ajyanwe gufungwa ni nako nawe ntabikwufuriza”

Njyewe-“Ibyo se umbwira ni ibiki? Njye ndashaka ibyanjye naruhiye imyaka ingahe yose nirya nkimara ngo nzabeho ntasaba”

We-“Nonese uhakanye ko wibye So miliyoni icumi warangiza ugasiga umwandikiye ko atari Papa wawe ngo ukaba warabihishuriwe na Mama wawe, nawe ntimwahise munajyana se turabiyobewe?”

Njyewe-“Ngo nasize mwandikiye?”

We-“Urupapuro se ntiyarutweretse n’ubuyobozi buhari? Ubu ahubwo ushobora kuba ushakishwa na Police, Nibyo nakubwiraga, wowe niba uzi ubwenge reka nkugire inama, bura najye ndakubikira ibanga kuko ntabwo nakwiterera mu byanyu nta nyungu mbifitemo”

Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nkora, narikabakabye ndibura ndeba epfo ndeba ruguru nyoberwa aho ndi nuwo ndiwe.

Natangiye kwibuka ko koko ntacyo mfana na Gatera, uwo mwanya nibutse ko atari Papa, atari mukuru wanjye ndetse atari na mwene wacu, nibutse ko Gatera nzi ariwe wampekuye nkabura umubyeyi nibuka ko nubwo bwose ari umugabo wa Mama atigeze amukunda ahubwo yamushatse by’ishyari ndetse ari kwa guhemuka yuhiriye akaba ashaje yanduranya.

N’umujinya mwinshi uvanze n’agahinda nahindukiye vuba mfata inzira ndagenda ariko uwakubwira ko aho nanyuze hose nta muntu nigeze mbona, ahubwo naruhukiye ku kabari ka Dovine

Nkihagera nicaye kuri contoire ntitaye ku dufatanga nari nsigaranye muyo nari narabitse,

Njyewe-“Serveur! Ngwino hano! Banguka ariko!”

Serveur-“Eeeh! Naje Boss!”

Njyewe-“Zana ririya cupa rinini ndeba hejuru!”

Serveur-“Uuuuuh! Boss! Ririya rya wisky?”

Njyewe-“Manura ariko! Ntabwo ari wowe mbwira? Uko areba!”

Serveur yuriye vuba vuba amanura igicupa antereka imbere yanjye azana n’ikirahuri agiye kunsukira ndakimushikuza ndisukira ndohayo ikirahuri cya mbere, nsukamo nanone ndohayo icya kabiri Serveur wakomezaga kunyitegereza ahita avuga,

Serveur-“Boss! Muyinywe mwitonze iyo irakaze! Uziko inywa abantu bane bose!”

Njyewe-“Ceceka aho! Ubure gukora akazi kawe ngo uri kumbwira amateshwa! Nonese urabona mpagaze hehe? Nirirwa nihisha, ubu ngo nditwa umujura, nutwo nari nsigaranye baradutwaye, ubu se nzabaho gute na Mama? Ahubwo se tuzaba twabayeho?”

Serveur-“Yoooh! Mwihangane!”

Njyewe-“Ihangane nawe! Urampa inzoga nywe kugeza mu gitondo, aha ni kwa Dovine, nziranye na Nelson nimbura ayo kwishyura mubahamagare baze mbabwire ibibazo byanjye! Ariko ubundi ndi mubiki? Uwajya kwa muganga kariya gasaza nkakereka ko aho kashyize Papa ari iwabo wa twese? Apuuuu! Igitekerezo ni iki! Reka nta mpamvu yo gusyonyorwa n’agasaza nka kariya ninshaka nzawugwemo………………………

Ntuzacikwe na episode ya 112 ejo mu gitondo

 

IKITONDERWA

Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.

Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.

Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.

[ihc-register]

15 Comments

  • Mbega gatindi gatera, daddy plz rekinzoga zakwincisha

  • yoooh

  • Ayiwe mbega Daddy ko yiyishe kabiri se noneho biragarukira he? Thx umuseke.

  • Daddy wibeshye ujye mu bitaro baraza guhita bagufunga

  • mbega ibibazo disi ubu se dady ntagiye gufungwa agasiga mama we mu manzaganya??Ntanubwo afite umugira inama mbega mbega Imana ipfubye imigambi mibisha afite disi!

  • Mbega agahinda we sha daddy imboga mbi ntiziva munkono Ariko Humura Imana ihora ihoze Kandi please Reka inzoga Kandi ureke guhubuka wihorera utabizira naho waruri ukahivana Humura Nelson azaguha akazi pe Kandi Uzaba boss

  • Daddy inzoga sicyo gisubizo ahubwo nureba nabi ziragukura naho wari wibereye genza gake ufate umwanya uhagije utekereze neza

  • Mbega agahinda!!

  • ibi byo birambihiye pe! mbega agahinda! mbega umusaza w’umutindi!!!!

  • Yoooo Daddy,
    Inzoga zirakoshya amabi banza utuze uganire na Mama wawe
    mujye inama hamwe cgw wegere Nelson mujye inama.. Gatera numugome Ruharwa pee!!

  • Dady sigaho kujya kwa muganga Gatera atakubona akavuga ko ari wowe wamugambaniye .ahubwo jya kureba mama wawe umubwire uko bimeze nanone shaka Nelison akugire inama .cg shaka savion aguhe ya phone ya Gatera irimo ibimenyetso police yagutumye .reka kwiyahuza inzoga kuko ziragukoraho

  • Dady reka kuba umwana nutitondera gatera urafungwa icara utekereze neza ese ruriya rupapuro bakubwiye afite yarukuyehe? arimo aravuga ko wamwibye nujya kwa miganga akakubona aravuga ko uje kumwica bagufate bagufunge utari wagaragaza bya bimenyetso biri muri phone ye yahaye savion .genda ubibwire mama wawe byose na Nelison arabigufashamo naho akazi Nelison azakaguha

  • Daddy ba umugabo wambarire urugamba ureke kwiha rubanda aho Gatera ari naho si heza.

  • DADDY SIGAHO WIKWIYANGIRIZA UBUZIMA ! WIYICISHA INZOGA KUKO UBUZIMA BURACYAKOMEZA KANDI UGOMBA KUBAHO URACYARI MUTO

  • None se ko mudusabye kubanza kwiyandikisha ngo dusome episode ya 112 bikaba bikomeje kwanga mwadusobanuriye neza abo byanze uko bigenda.

Comments are closed.

en_USEnglish