Digiqole ad

Episode 118: Gatera aguwe gitumo na Police, Clovis ararusimbuka

 Episode 118: Gatera aguwe gitumo na Police, Clovis ararusimbuka

BobShyuhuhuu! Ibyo biroroshye! Mwari muzi n’ikindi? Gatera yiyambaje uwo musore Clovis kugira ngo abone impamvu yo gutwara ku ngufu uwo mushiki we kuko muri deal yacu nta kintu twavugana nawe rwose, ahubwo se murumva twakora iki?”

Njyewe-“Bob! Ibyo byose wari ubizi ntiwaburira umusore nkawe koko?”

Bob-“Oya ntabwo nari mbizi! Nabimenye mukanya igihe twaganiraga, ubu ntacyo twakora kuko byararangiye muri byose nta kikimureba dilo yarangiye, gusa wenda ibanga yabikijwe na Gatera niwo mutwaro yamwikoreje yatura hasi bikaba ibindi

Njyewe-“Bob! Ntabwo twabyihorera ngo tuvuge ko ntakigikozwe, ahubwo mu bimenyetso ufite reka dushyire ukuri hanze Clovis na mushiki we, ndetse nanjye na Mama tubohoke Gatera aryozwe ibyo yakoze.

Bob-“Uuuuuuh! Oya Daddy! Nubundi ibyabaye byarabaye reka turye amafaranga ya Gatera ndabizi yiteguye kurekura byose aho gufungwa burundu

Njyewe-“Bob! Amafaranga ushaka kuyarutisha ubuzima bw’abantu bangahe bose?”

Nelson-“Oya! Oya rwose ibyo ntabwo ari byo! Reka ahubwo dushyire hanze ibimenyetso naho ibyo byo kumumaraho ibyo atunze kwaba ari uguhemukira Daddy na Mama we kuko iyi mitungo uvuga ushaka kumumaraho bayifiteho uruhare

Bob-“Ko wumva Gatera atari Papa wa Daddy se ubundi bayifiteho uruhare gute? Wenda reka tuzajye tubabaho ariko…”

Nelson-“Bob! Ibuka ko Gatera yasezeranye imbere y’amategeko na Mama Daddy! Nonese ubwo urumva hari icyo atemerewe?”

Bob-“Uuuuh! Nonese ubu ndabwira uriya musore wampaye kano kazi ko byagenze bite?”

Njyewe-“Bob! Uwo musore yego nawe yakoze akazi gakomeye njyewe ndumva igihembo cye ari uko ukuri kujya hanze icyaha kigahorwa nyiracyo!”

Nelson-“Nibyo rwose! Wenda niba ashaka n’amafaranga umuntu yazayamuha ariko amahoro yahinze”

Bob-“Ahaaa! Sinzi amahitamo nagira aka kanya, gusa namwe nabibabwiye ko ndi mu kazi, ibi nibyo bintunze erega

Njyewe-“Bob! Akazi kakwambura ubumuntu ntabwo kaguha amahoro, reka dushyire byose hanze maze ibindi uzabimbaze nyuma

Bob-“Ahaaa! Ubu se… nako reka tujye ahantu hiherereye mbanze mvugishe Boss!”

Bob yakije imodoka dufata umuhanda mpita nsubira online ngo ndebe ko navugisha Clovis nkamubaza uko bimeze.

Message nyinshi zatangiye kuza, nihutira gusoma iza Clovis, iyo nabonye bwa mbere yagiraga iti:

Ntibishoboka! Uziko Gatera yankinnye imitwe? Uziko burya bwose yashakaga mushiki wanjye?”

Indi message ye yaje ivuga ngo:

Uwababwira ko Gatera ansohoye nabi, ariko ntaho mva ndacyari ku muryango, ubu se iyi ntambara nyirwane njyenyine koko?”

Namaze gusoma izo messages mpita mbwira Bob na Nelson byose, maze Bob ahita ambwira;

Bob-“Reka nze mparike ku ruhande mbanze mvugishe Boss ubundi mbabwire icyo gukora!”

Ako kanya Bob yaparitse imodoka ku ruhande maze afata telephone atangira kwandika dukomeza gutegereza hashize akanya katari gato ahita avuga,

Bob-“Daddy! Uyu musore se ko mbona angora ngo yakoze akazi kandi icyo ashaka ni amafaranga?”

Nelson-“Natwe icyo dushaka ni ukuri, niba amafaranga agura ukuri twiteguye kuyamuha

Bob-“Ok! Reka nze mubwire ntacyo

Bob yarongeye arandika karahava hashize akanya mbona ashyize telephone hasi n’umujinya mwinshi,

Bob-“Apuuu! Ariko ubundi wa mugani amafaranga agura ukuri? Reka wana! Ahubwo dusimbukire mu rugo nzane copy yariya mashusho ubundi dukore dilo y’ukuri apana iy’amafaranga n’ubundi nta gihe adashakwa

Njyewe-“Eeeeh! Bob! Koko se urabyemeye?”

Bob-“Erega buriya ubuvandimwe si ikindi, ni uguha agaciro umutimanama ukemera ukagutegeka kureka ibindi byose!”

Nelson-“Bob! Ngushimiye ubwo butwari kandi ntuzatinda kubona ko uyu ari umugisha uzakomaho iminsi yawe yose

Bob-“Urakoze cyane Nelson! Reka tugere mu rugo ahubwo nkazane, ko dufite imodoka se?”

Bob yakandagiye umuriro nanjye nsubira online nandikira Clovis mubwira byose, bidatinze twari tugeze aho Bob yabaga.

Amaze guparika yadusize mu modoka Gatera yari yamuhaye ngo aryumeho areke kumuvamo maze ajya mu nzu kuzana amashusho yari yemeye kuduha, hashize akanya aragaruka,

Bob-“Amashusho ndayabonye, ahubwo se ubu turajyana ikirego gute?”

Njyewe-“Bob! Erega mbere twagiye kuri police tuvuga byose badutera utwatsi ahubwo badutuma gihamya cy’ukuri twavugaga none dore turagufite, ndumva nta gikurikiyeho usibye kubaha aya mashusho

Bob-“Ubu se njyewe ntabwo nshobora kubigenderamo ra? Ahubwo se ko wambwiye ko Gatera yagiye kukurega kuri police ngo waramwibye ntibarahita bagucakira bakaguhezamo”

Nelson-“Mbere ya byose erega dufite ukuri! Ndumva nabo nibamara kubona aya mashusho bagafata Gatera nta kindi ararenzaho usibye kubyemera

Bob-“Njyewe rero ntabwo ibyo ndabizamo! Reka iyi modoka nayisige aha, n’ubundi se ko yanyandikiye ko ayimpaye kubera amafaranga andimo, ibyayo tuzaba tubimenya

Njyewe-“Nta kibazo Bob! Kandi wakoze cyane!”

Bob yampereje Flash disk nongera kumushimira tuva mu modoka tuvugana ko turaza kumubwira uko byagenze, feri ya mbere twayifatiye kuri police twicara ku murongo nk’abandi turategereza hashize akanya tugerwaho.

Narahagurutse mbona Nelson nawe arankurikiye turinjira tugeze mo imbere dusangamo wa mu police twahasanze igihe njye na Mama twikora tukaza kurega Gatera;

Njyewe-“Muraho Afande!”

Afande-“Bite byanyu se mwebwe? Nako ni ibibazo ndabizi nta kindi cyabazana hano”

Njyewe-“Afande! Namwe murabizi ko muri abaganga b’ibibazo, tuje tubagana ngo mudufashe”

Afande-“Ariko ni ubwa mbere uje hano ra?”

Njyewe-“Oya Afande! Ntabwo ari ubwa mbere”

Afande-“Harya uheruka hano uje kumara iki?”

Njyewe-“Mperuka hano igihe nari nzanye na Mama tuje kwishinganisha no kubaha amakuru y’umugabo witwa Gatera Gatanazi!”

Afande-“Uuuuuh! Gatera Gatanazi?”

Njyewe-“Yego!

Afande-“Nonese uri umuhungu we?”

Njyewe-“Nakuze nziko ndiwe ariko namenye ukuri ko ntari we ejo bundi, ariwe ubwe ubinyibwiriye”

Afande-“Uuuuuh! Wowe se witwa nde?”

Njyewe-“Nitwa Daddy!”

Afande-“Irindi?”

Njyewe-“Rwema”

Afande yahise areba muri documents nyinshi zari ziri aho ari nako anyitegereza cyane akuramo imwe atangira kuyisoma ako kanya mbona akoze inyuma akuyemo amapingu.

Afande-“Urakoze kwizana! Igihe tumaze tugushaka twarakubuze!”

Njyewe-“Afande! Ntabwo mbarwanya, ibi byose nari mbyiteze gusa mwamfata mwagira ariko munyumve!”

Afande-“Ibyo nibyo wivugisha! Abanyabyaha nkamwe ntimutinya kuza musaba imbabazi, ngo mumbabarire munyumve? Bakumve bakumve se iki? Tega!”

Njyewe-“Afande! Ndabizi mugiye kunshinja ko nibye Gatera, ariko mfite ukuri kwatumye njye na Mama twangazwa nawe ndetse akagerekaho no kumbeshyera ko namwibye!”

Afande-“Ibyo wabikuye hehe?”

Njyewe-“Afande! Ntawe uyoberwa ikibi kiza kimusanga ahubwo ayoberwa umugisha umutegereje”

Afande-“Uuuuh! Ibyo se kandi ni ibiki?”

Nelson-“Afande! Nanjye nitwa Nelson, nari mperekeje uyu musore ngo aze guhamya ukuri, rwose mumwumve!”

Afande-“Ayinya! Ushobora kuvuga ngo uje guhamya ukuri ahubwo ukihamya ikinyoma ugashiduka uri kuntera imbabazi

Njyewe-“Afande! Gatera ni umugome, ni umwicanyi ndetse ni n’umujura mubi

Afande-“Ngo? Harya ubushize sibyo mwaje muvuga wowe na Nyoko? Ok! Ongera ubisubiremo neza ntabwo nari niteguye

Njyewe-“Nta bwoba mfite bwo kubivuga, Afande! Mbisubiremo Gatera ni umugome, ni umwicanyi ndetse ni n’umujura mubi

Afande-“Ibyo uvuga ubifitiye gihamya?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni byo kandi mbifitiye gihamya, Gatera yahereye cyera ahemuka, yanyaze Mama Data antwite, nkura ambeshya ngo ndi umuhunguwe, atera ubwoba Mama ko nabimbwira bizaba ibindi, nonese ejo bundi yasoje ashyira akadomo ku buzima bw’uwambyaye

Afande-“Ariko sha uziko ndi kugufata amajwi?”

Njyewe-“Yafate rwose nta bwoba mfite bw’ibyo mvuga kuko ari ukuri kw’impamo kuzatuma nsinda”

Afande-“En Bon! Nizere ko uje hano utazanye amagambo gusa?”

Njyewe-“Nakoze ibishoboka byose ngo nshake ibimenyetso ahantu hose, kugeza ubwo mbibonye, byose ntabwo ari kubwanjye ahubwo ni kubw’umugisha uva mu kugira umutima wa kimuntu”

Afande-“Uuuuuh! Ibimenyetso biri hehe?”

Njyewe-“Afande! Ibimenyetso mfite ni amashusho yafashwe n’umuntu wigendera biba inshungu kuri njye na Mama”

Afande-“Ngo? Zana turebe!”

Nakuye Flash disk mu mufuka ndayimuhereza maze arayifata arayitegereza cyane ahita ayishyira muri machine hashize akanya;

Afande-“Ariko sha! Uratinyuka ukankinisha?”

Njyewe-“Gute se Afande?”

Afande-“Nta soni kumpa indirimbo ngo ni amashusho y’ibimenyetso?”

Njyewe-“Ngo? ngo indirimbo?”

Njye na Nelson twakubiswe n’inkuba, tubura uko tubigenza Afande afatwa n’uburakari arahaguruka yikoza hanze ahamagara abandi bapolice maze nabo baza nk’abatabaye;

Afande-“Ndavuze ngo mubambike, abo batekamutwe gusa! Muratinyuka mukambeshya mwebwe?”

Bakitubwira ngo dukuremo inkweto ako kanya Bob yinjiye yiruka yahagira cyane maze,

Bob-“Ahwiii! Yebaba wee! Daddy! Akira, akira flash disk yawe muvandi! Sawa turasubira”

Bob yarongeye asohoka yiruka abapolisi bashaka kumwirukaho ariko babura icyo bakora, ngifata Flash disk nibajije ndamutse nyimuhaye nanone tugasanga itariho ya mashusho numva icyikango ariko ndabyirengagiza mfunga roho ndayimuhreza kuko ikosa ryari ryabaye mbere kuko tutabanje kuyareba mbere yuko tuyazana.

Njyewe-“Mumbabarire ntabwo ari ukubakinisha iriya flash disk nayitiranije n’indi! Dore ngiye iyo nashakaga kubaha

Afande-“Umva mbese! Zana hano!”

Namuhereje flash disk ayishyiramo hashize akanya areba numva akubise ikivugirizo ku mutima nti noneho ubanza ayibonye tu!

Ahande-“Yayayayaya! Mbega mbega mbega! Uziko koko bya bintu ari byo? Uyu mugabo niwe, niwe rwose waje hano kurega ko umuhungu we yatorotse amwibye! Araje ambone ahubwo!

Njyewe-“Afande! Ntabwo mbabeshye ibyo nababwiye byose ni ukuri, mudufashe rwose dore tuje tubagana, ese ko atari nibyo gusa, ubu hari umukobwa mushiki w’umusore witwa Clovis Gatera yashimuse ajya ku mugira umugore, nako ibindi muraza kubimenya tubizeyeho ubushishozi buranga akazi kanyu

Afande-“Niko se? Yebaba wee! Noneho menye ko ushobora kuba ufite ukuri!”

Nelson-“Afande! Ukuri ko uyu musore aragufite, ahubwo rwose mugire mukore akazi mushinzwe kuko amakuru dufite kugeza ubu nuko Gatera ari mu rugo iwe

Afande yahise ahamagara abasore be ikubagahu, nabo baza nk’abatabaye bakubita ama salut.

Afande-“Tubonye caisse ikomeye hano! Ndashaka ko nonaha dufata imodoka tukajya kuri operation yo gufata umugabo witwa Gatera

Bose-“Yes Sir!”

Afande-“Ahubwo se atuye hehe uyu mugabo? Nako tujyane muhatwereke

Afande yahagurutse vuba natwe turahaguruka turasohoka tukigera hanze imodoka iba iteye ku muryango turinjira dufata umuhanda ngenda mbarangira ndetse mbwira Clovis ngo abe agumye aho ari turaje.

Bidatinze twaruhukiye munsi yo kwa Gatera maze ndabahagarika bavamo Afande atangira kubapanga aho banyura maze twe aratubwira;

Afande-“Muze kuza nyuma y’imonota itanu”

Twese-“Yego!”

Njye na Nelson twagumye aho ntawe uvuga, buri wese yibazaga ikigiye gukurikiraho gusa Clovis ntawe nigeze mbona aho hafi.

Hashize iminota nk’irindwi turazamuka tugeze ku muryango dusanga urugi rurarangaye twinjira mu gipangu duca mu gikari, tukigerayo tusanga Gatera wari wambaye ubusa hejuru n’agakabutura gato bamwambitse amapingu, iruhande rwe hari mushiki wa Clovis wariraga cyane, na Clovis wavaga amaroso mu mazuru, tukibabona twihuta tumusanga.

Njyewe-“Clovis! Wanze urinjira kandi twari twakubwiye ngo ube uretse turaje?

Clovis-“Daddy! Nanjye ni ishyaka ryandwaniyemo mbura amahitamo yo kuguma ku muryango mushiki wanjye atakira mu nzu, nahise nurira igipangu ngwa mo imbere ba bagabo banyivurizaho ubuhanda, habuze gato muba musanze inzogera yirenze, rwose nananiwe kwikura mumenyo ya za rubamba

Twese-“Ooooh my God!”

Gatera-“Afande! Namwe mushyigikiye ubujura? Iyo ngegera ntabwo ariyo naje gutanga kuri police ko yanyibye! Mumufate mumufunge njyewe mu ndeke ndi umwere

Afande-“Umva mbese! Ubwo se urabona tuje hano kugusura? Tuje hano kugufata no kugufunga! Wowe uri umwicanyi ndetse uri n’umujura

Gatera-“Ngo ngo? Barambeshyera ibyo byose ndabihakanye ntabyo nigeze nkora, kuva navuka nubaha abapolice ni nayo mpamvu kuba mugeze iwanjye mu rugo mumbwire icyo mushaka cyose ndakibaha, ahubwo mwinjire mu nzu mbazimanire!”

Afande-“Dore ngo kirakanaguzwa! Mumujyane mu nzu ari we ashyiremo ipantaro atagenda atera abantu umwaku! Ahubwo biriya bisore bisimbutse bikaducika birye biri menge”

Gatera bamwinjije mu nzu natwe dusigara hanze hashize akanya baramusohora ariko urusaku Gatera yari afite rwari rwinshi, ibyo ntacyo byari bivuze ahubwo ako kanya bamushyize imbere natwe dusindagiza Clovis na mushiki we, ako kanya umukozi wa Gatera wari uri aho ahita ajugunya imfunguzo;

We-“Ashwi da! Singiye gufungwa nzira amafuti y’umugabo utari Data!”

Yabivuze arenga mu muryango n’imyenda yazanye yagiye atayijyanye ndetse n’impamba ntayo yasabye, mbonye bimeze gutyo, nafashe imfunguzo nkinga inzu nkurikira abandi.

Twageze ku muhanda dusanga imodoka zabaye ebyiri twese tururira twerekera kuri police usibye Clovis wajyanwe kwa muganga.

Tugezeyo Afande mukuru yatwinjije mu biro bye atangira guhata Gatera ibibazo byinshi.

Yakomeje guhakana byose ariko yakubiswe n’inkuba abonye ya mashusho, abura aho arigitira,

Gatera-“Imodoka yanjye wee! Amafaranga yanjye nahaye iriya ngegera none ikaba ingambaniye izayaruka!”

Afande-“Hhhhhhh! Ubu se ari wowe na we ingegera ni inde? Ntazi no kuyarya ahubwo, ubu se uyu mwana w’umukobwa wangije gutya nta soni n’ikimwaro aguteye?”

Akivuga gutyo mushiki wa Clovis yagize umujinya uvanze n’agahinda akuramo urukweto atangira kurira anahondagura Gatera baramufata baramukomeza gusa iyaba kwihanira aba atari icyaha numvaga bamureka akimara agahinda.

Gatera bamuvanye aho bamujyana amaguru adakora hasi, badusaba kwihangana batubwira ko vuba baramuburanisha baradusezerera turataha.

Tuvuye aho twahise tujya kwa muganga, aho twagiye ni naho Mireille na Aliane bakiri, tukihagera dutungurwa no guhurira ku muryango babasezereye turabahobera maze Aliane ahita avuga,

Aliane-“Yoooh! Sha pole dore musanze dutashye!”

Nelson-“Alia! Mutubabarire ntabwo twabatereranye tubishaka…”

Mireille-“Oya wivunika twarabimenye byose! Brown yaratubwiye

Aliane-“Pascal yaranze aba Pascal koko?”

Nelson-“Nta kundi gusa Brown yanze ko twamusubiza muri gereza kuko ntacyo hamumariye ahubwo amunaga hanze

Mireille-“Ariko niba koko tuzi ko umubyeyi ahenze, benshi bakishimira kubagira kuko ari umugisha ugeretse ku wundi none muri ikigihe tukaba tugira ababyeyi nka Pascal turagana hehe? Koko ashake kwivugana uwamuhekeye? Ndibuka disi ukuntu yamurwanyeho afunzwe agakubita haraguru no hepfo, yewe akabaye icwende we!”

Nelson-“Urabivuga urabizi ko ntawe bitarenze! Uwababwira noneho uwitwa Gatera, wagirango ni murumuna we neza neza, Police nibwo imaze kuhagoboka ikamukiza uyu Daddy, naho ubundi yari ari mu mazi abira da!”

Bose-“Yooooh!”

Aliane-“Nizere ko uwo uvuga atari Papa we ariko?”

Nelson-“Yewe! Ni ubuhamya bukomeye, nonese Mirei! Urumva wakize neza?”

Mireille-“Sha usibye uku kuguru kw’iburyo kutarimo neza, cyangwa n’ubukure?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nelson-“Humura sha! Uraza kumera neza, rero reka turebe umusore uje hano mukanya ni musaza wuyu mukobwa turi kumwe

Aliane-“Yooooh! Ndabona asa nuwahogoye!”

Nelson-“Wahora niki! Ahubwo nimugoroba nimugoroba saa moya ndabatumiye kwa Dovine, muze dusangire manu Imana yamanuye kuri twe

Aliane-“Woooow! Ntiwumva se!”

Mireille-“Yego sha! Nanjye ndaba mpabaye!”

Mireille-“Yebaba wee! Mana yanjye weee! Dore nguriya!………………

 

NTUZACIKWE NA EPISODE YA 119 EJO MU GITONDO

 

29 Comments

  • Gusa Mworaba Nelson Akagura Imodoka Kweli. Nta DG Wo Kugenda Na Moto. Daddy Pole Kweli Wihangane.

  • Bwakeye amahoro!?
    Ariko umuseke ko mukabya kuruhanya: muti kwishyura turikiriza, muti mwiyandikishe turabikoze, none umuntu arajya kwinjira ngo ajye gusubiza ibibazo by’imibare!! Mwamashe (cg mumese) kamwe bigasoza!! Mutangiye kubishya amarwa mbabwire!! Umunsi muhire!!

  • iminsi y’igisambo irabaze! Gatera arafashwe!!! Mimi se abonye iki?

  • UWO NINDE SE BABONYE ? GUSA BOB AGIZE NEZA PE NELSO KO NTA INVITATION TURI KUBONA ? BIMEZE UTE ? GUSA UM– USEKE MURI ABAMBERE !

  • Hahirwa reba username yawe ushobora kuba uri kwandikamo firstname

  • arikose kuki kwiyandikisha byanga kandi ibyobasaba umuntu byose yabikoze? nkubu ndashyiramo email yanjye bakambwirako atariyo kandi nubu niyo nkoresha muratubihiriza rwose pe uwabishobora yamfasha

  • Je Umuseke Murampemukiye Koko Uzi Gutangra Isomo Nturirangize Uko Bibabaza,je Ntanumunsi Ndarenga Harya Mupfungra Episode!Nsharamwo Username Na Password Bikisubirira Kuri Home Page

    • Twandikire kuri [email protected] tugufashe

      • Mwiriwe Umuseke, nabandikiye email mbasaba ko munfasha kwiyandisha
        ntegereje ubufasha bwanyu. Murakoze!

  • ariko Gatera Gatera ahaa

  • Dore ubundi najyaga ninjira ngasoma iyi nkuru ariko ntangajwe nuko uyu munsi byanze ngo niniyamdikishe kandi nari yandikishije cg ngo nteranye imibare nabwo ntibyemere cg ngo nibagiwe pw bishoboka bite semaze iminsi nyisoma nkoresha username na password.umuseke ibyanyu ntibisobanutse rwose

  • mbega Gatera, nagende n’ubundi namwangaga, byiza cyane Bob uri umuntu w’umugabo, thx umuseke.rw umwanditsi maze ndagukunda nubwo ntakuzi!

  • Mwaramutse neza basomyi bagenzi banjye? nimugerageze neza kuko nanjye niyandikisha bwa mbere byaranze ariko nkomeje biza gukunda ubu aho nshakiye inkuru ndayifungura nkayisoma neza. Ahubwo ikibazo gihari nuko basigaye badutera amatsiko bakaduha kagufi cyane. Murakoze

    • egoko!mujye mureka abikore nkuko yabiteguye, burya ubuhanzi nta presure ibamo, ubuse umwicaye hejuru ukamubwira ngo himba yabikora? ikibazo si ugusoma birebire ahubwo ni ukubisoma neza ndetse ukumva n’injyana yabihaye. thx umuseke turabakunda cyane muri umwihariko mu kutwigisha

    • hari nabo birambira erega

  • Njye nahisemo kujya niyandikisha buri munsi kuki mbona bavuga ngo password siyo.cyakira kwishyura nibigera nzigendera sinshoboye kwishyura ibyo ntabona

  • Yoooo!!!! jule yarapfuye koko!?? Mama gaju yarabimenye se? nonese kuki ba gaju bamwitaga tonto numva ntacyo bapfana? Gatera wagirango ava indimwe na pascal pe!!! Gatera nibamukanire urumukwiye .Ese Nelison we ko atarongora ategereje iki? aragirango pascal azivugane Brenda?

  • Story no sawa arko musigaye muduha uturi short sana
    Mariya gerageza birakunda kandi u check if the password ur inserting z the same in all boxes

  • Thanks Umuseke

  • Gasigaye ari kagufi we ????????

  • Twemere Kuja Dusoma Utwo Batwandikira Mbere Yuko Bayifuga Kuko Njye Nabandikiy Kuri Emeil Yabo Bambwiy Ko Banyandikishij Iyejo Yugurutse Ataco Ndinze Kuzuza Ariko Iya none Kuva Mugatondo Yananiy Kuyugurura Abokwishuye Barababonye Ariko Bivanye Nama Episode Amaze Kudusiga Ndabona Beshi Batazishyura Kuko Turiko Duhemukirwa Nabo Twari Twishimiy Mais Bishobotse Mudutunganirize Twe Twiyandikishyije

  • Umuseke Rwose Turabemera Pe Ark Na None Hari Aho Muduhemukiye Nkanjye Ndikwiyandikisha Bakanyereka Username Afite Ikibazo Naho Ibindi Byo Birakunda

    • Username shyiramo: UwingeneyeJoselyne
      Uko nyine byanditse bifatanye, birakunda

  • inkuru rwose igeze aharyoshye nizereko mugiye kugabanya ibyago n’ibibazo mugahoza uriya mubyeyi ndetse numwana we bob kandi nelson nawe mukamuha brendah we dore yarihanganye bikabije.

  • Ndabona ibintu bibaye uburyohe abagizi ba nabi ibyabo birarangiye Pascal ntakindi akwiriye usibye kujugunywa hanze akangara cg agasara kuko urubwa rwamubera nubwo ashaje GATERA nakanirwe urumukwiye gusa Bob numugabo ndamushimiye akoze igikwiye ahishuye ukuri kwuzuye Imana imuhe umugisha ndabona aribyiza gusa Thx Umuseke turabemera big up

  • make sure that ur username and passord ark is so short kbs Nelson nakorere ibirori pe

  • Iyi story irabishye cyane niba mushaka kwishyuza Muzane indi nibura nkiya Jane kandi amafaranga ni menshi muyagabanye bishoboka . cyari igitekerezo

  • ariko s ko kuva ejo gusoma inkuru byananiye why? ndashyiramo user name na email zanjy ngo are taken mumfashe rwose kuko mbere nibyo nandikagamo kd bigakunda sinzi rero ukuntu byanze ubu!!thx

  • ariko abavuga ngo kwiyandikisha byanze babikora bate? umuseke thx!

Comments are closed.

en_USEnglish