Digiqole ad

Episode 117: Bob ahishuriye Daddy na Nelson ibanga ry’uwo ari we

 Episode 117: Bob ahishuriye Daddy na Nelson ibanga ry’uwo ari we

Bob yamaze kumbwira ko Sacha anshaka ndetse ko yaje kundeba inshuro eshatu zose, numva umubiri wanjye urahindutse ntangira kumva nta kintu na kimwe nkibuka mu byari binzanye aho hantu, natangiye kumva nshaka urukundo kuruta ibindi byose ako kanya nibagirwa ko ndi mu bibazo maze mpita mubwira,

Njyewe-“Bob! Ko numva se nako nyine hariya wita mu rugo ntabwo nkihaba!”

Bob-“Ngo?”

Njyewe-“Ndakubwiza ukuri ntabwo nkiba hariya, ahubwo reka nkwibarize ibya Sacha”

Bob-“Ngo ntabwo ukiba hariya? Kubera iki se?”

Njyewe-“Bob! Reka tujye hariya gato twicare nkubwire, niba koko utambeshye Sacha anshaka”

Twaratambitse gato twinjira muri ya ‘restaurant’  yo kwa Jado tugezemo Bob atereka igikapu hasi cyari kirimo ibikoresho yari ajyanye gukanikisha imodoka ya Gatera amaze kwitegereza ama jus n’amazi, umunyu n’urusenda byari biri aho.

Bob-“Ariko noneho ubanza atari gusa, ubanza ntwitse inzu kuko ndi kubona umwotsi w’urukundo ucumba muri wowe? Ubu aha ni ahantu wakwicaza umuntu nkanjye koko? Bro! Nubwo nta kantu mfite ariko ndya ruzungu! Nuko uri umujama wanjye nyine.”

Njyewe-“Bob! Nkunze ko wishimira ko nkwita umujama wanjye! Uriwe kuko nakuze numva nshaka kubana n’umuntu nkawe”

Bob-“Eeeeeh! Man! Burya bwose ujya uvuga n’akari ku mutima? Uzi ko nanjye mpise numva umvugiye ibintu? Ewana ndakwemera buriya sana!”

Njyewe-“Bob! Ihanganire aha turi untege amatwi nkubwire”

Bob-“Daddy! Ndakumva kandi nanjye ni umugisha ntazi aho nakuye, buriya mubigaragiye Bob uzi mfite impano yo kwishimirwa n’abantu ari nako waje”

Njyewe-“Ntabwo ubeshye koko! Ndibuka umunsi wa mbere waje iwanjye aho nacururizaga, maze ukambwira ngo nguhe….”

Bob-“Eeeeeeeh! Ubu se uracyabyibuka Bro? Yebaba wee!”

Njyewe-“Uwo munsi nakanze like kuko wafunguye mutima wawe ukanga kwimika ikinyoma maze ukambwira ko nta mafaranga ufite yo benshi bita ko akora byose”

Bob-“Byo cya gihe nari nakubiswe pe! Uzi buriya ubwoba nari mfite?”

Njyewe-“Oya, gukubitwa ukabyemera ni ubutwari kuko utabyemeye uranduranya, ukaba iciro ry’imigani nka Gasongo!”

Bob-“Ngo nka Gasongo? Harya uwo musore ntawe nzi ra?”

Njyewe-“Uramuzi ndetse ndabizi uracyamwibuka kuba uzirikana byose ni nayo mpamvu wemeye ko twicara hano muri restaurant ubusanzwe kandi ubusanzwe twicaraga mu tubari duhenze!”

Bob-“Nanjye ntabwo nagera aha ngo ndeke kuguhisha ko twicaye ahantu hanteye kumva neza uburemere bw’agaciro mpa kuba uri umuvandimwe, Daddy! Ntunzi koko?”

Njyewe-“Bob ngwino gato twicare nkubwire”

Bob-“Ngo? Oya! Ubwo se nakwicara kandi ngiye gukora imodoka ya Papa wawe?”

Njyewe-“Nushaka uyihorere!”

Bob-“Uuuuuuh! Cyangwa sha ibyo bambwiye nibyo?”

Njyewe-“Kuki se utabyemeye nk’uko abandi babyemeye?”

Bob-“Oya! Daddy! Njye ndi umusore mwakuranye, ndi umu-djama nawe urabizi kandi nzi kubana, ntabwo nakumva abantu bakuvuga ngo ngerekeho nanjye nogeze mvuge ko wibye so, kuki se ejo njye ntabikora? Ubu se wowe waseka ubona mboshye?”

Njyewe-“Bob!”

Bob-“Oya! Ntabwo wambwira ko utakiba hariya mu rugo iwanyu kuko byaba ari amabara!”

Njyewe-“Erega nibyo! Ntabwo nkiba hariya mu rugo kuko umutima wanjye uzingatiye byinshi utazi”

Bob-“Bro! Nubwo ntabikubwiye kare kose ariko…”

Njyewe-“Nako iki Bob? Ko utambwira?”

Bob-“Daddy! Reka njye gukora imodoka ya Gatera nako ya Papa wawe”

Njyewe-“Bob! Gatera ntabwo ari Papa”

Bob-“Ngo? Gatera ntabwo ari So?”

Nashidutse ngeze ku musozo wa byose, Bob ntacyo ntigeze mubwira maze numva ndaruhutse burya byose biba umutima ufite impamvu!

Nkimara kumubwira byose Bob yaranyitegereje arandeba nanjye ndamureba maze ahita ambwira,

Bob-“Daddy! Ni iby’agaciro kuntura agahinda kawe, uzamenya Bob uwo ariwe umunsi umwe!”

Njyewe-“Bob! Ushatse kuvuga iki?”

Bob-“Natinze reka ngende! Gatera ndamuzi yamerera nabi kandi nzi icyo mushakaho”

Njyewe-“Uuuuh! Bob! Gatera umushakaho iki?”

Bob-“Ni Online game wowe ntiwayimenya, naho niba wari umpamagaye ngo umbwire ibi byose humura nzagufasha uko nshoboye kuko bu buzima bwiza wari ubayemo utanyibagiwe, nzahora nibuka ko ntaho tutajyanaga kandi nzakora byose nzaba nshoboye ngo nzagusubize muri ya mateka yawe”

Njyewe-“Bob! Byihorere ntacyo wakora ngo nsubire kuba uwo nakuze nitwa kuko ntari uwa gatera, ahubwo jya kumukorera imodoka nanjye nsubukure urugamba”

Bob-“Ahaaa! Urwo rugamba ni ikibuda kibundikiye icyatumye umbona bwa mbere maze ukanyita umu djama wawe”

Njyewe-“Uuuuh! Bob! ….”

Bob yahise ansha mu ijambo maze arahaguruka nanjye muhagurukaho tukigera ku muganda mba kubise amaso hakurya y’umuhanda mba mbonye Nelson yubitse amaso muri telephone.

Nahise ndeka Bob aragenda gusa kuba nari mubwiye byose kwari ukugerageza ngo ndebe ko basi yakwemera nkamutuma mu rugo akanekera byose ndetse byaba na ngombwa akamfasha byose, mu rugamba sinzagire ingabo nke!

Nahise ninjira mu mutaka mpereza umusore wari uhari akanote ka Magana atanu ampa ama-unities maze nsubira muri ya restaurant nkicara mfata telephone nirukira online muri ya Groupe Nelson yadushyizemo njye nitaga iy’ ibibazo.

Natangiye gusoma message, iyambangukiye yari iya Clovis yavugaga ngo: “Nizere ko byose mwabyumvise, ubu nibwo mbonye umwanya kuko asohotse gato gusa ndi mu byago bikomeye”

Nahise nandika vuba ngo: “Clovis! Ndi hano hafi aho nitegereza urugi rw’igipangu, ngufashe iki?”

Send.

Hashize akanya mbona message ya Nelson yavugaga ngo: “Wa Mupolisi arantengushye, ari kundya seen nanamuhamagara akanga kuyitaba ubu se mbigenze gute?”

Nahise nandika vuba ngo: “Clovi! Hari umusore uje aho gukora imodoka ya Gatera, ni biba ngombwa umwitabaze agufashe, mu gihe tugishaka uko tubigenza”

Send.

Ako kanya nahise mbona indi message ya Nelson yavugaga ngo: “Daddy! Uwo musore uramwizeye?”

Nanjye nahise musubiza vuba ngo: “Bob ndamwizeye rwose, Clovis! Kora record turebe ko zaduha ibimenyetso!”

Nkiri aho nagiye kubona mbona umuryango w’igipangu cyo kwa Gatera urakingutse aho kwandika ndasohoka mpagarara hanze mbona imodoka isohoka ako kanya numva telephone irasonnye ndebyemo mbona ni Nelson nari narangiye neza kwa Gatera nkanda yes vuba nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Nelson-“Iriya modoka isohotse niye se?”

Njyewe-“Ni iye rwose! Ahubwo se buriya Clovis ntamujyanye?”

Nelson-“Urira moto dukurikire iriya modoka, ishobora kuba imujyanye”

Call end.

Nikirije nurira moto nkiyicaraho mbona ikase iza aho nari ndi mba nyivuyeho nsubira muri ya restaurant nari ndimo na casque y’abandi nkiyambaye ndicara, abantu bose baraseka bajya hasi.

Nkomeje guhengereza aho imodoka igana maze aho kunyura aho nari ndi mbona irahagaze ubwoba buntaha umubiri wose ntungurwa cyane no kubona ari Bob ariwe uvuyemo, aza yihuta yinjira aho nari ndi ku mutima nti aranzaniye Gatera.

Bob-“Daddy! Ndagarutse wangu!”

Njyewe-“Bob! Koko unshyize mu maboko ya Gatera umuzanye aho ndi kandi nakubwiye ibyanjye nawe?”

Bob-“Ayaya! Bro! Urumva ibyo nabikora koko? Ahubwo ngwino gato nkubwire!”

Njyewe-“Bob! Ndakwizera, mbwiza ukuri impamvu ushaka kunshyira mu maboko ya Gatera”

Bob-“Oya ibyo ntabwo nabikora Daddy! Iyi modoka arayimpaye ngo nye kuyikorera hariya ku kazi, ahubwo ngwino tujyane ube untera story”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese nako…”

Bob-“Nyizera Bro! Humura erega nta ribi ryanjye! Ahubwo tugende”

Njyewe-“Bob! Usize gatera mu rugo?”

Bob-“Wowe ngwino wana ibyo bindi uraba ubimbaza dore mparitse nabi”

Njyewe-“Bob! Ndi hano kubera umusore witwa Clovis uri kwa Gatera, ahubwo se usize bari kumwe?”

Bob-“Uuuuh! Ntabwo uwo musore namubonye, ngezeyo Gatera ahita ampa urufunguzo ndisohokera, gusa bya bisore nabonye bihari”

Njyewe-“Oooohlala!”

Bob-“Daddy! Ngwino ujye mu modoka nkubwire”

Njyewe-“Ngo umbwire?”

Naracecetse gato hashize akanya ndahaguruka ngeze ahanze nkubitana na Nelson maze ahita aza aho twari turi atugezeho,

Nelson-“Daddy! Uyu musore uramuzi”

Njyewe-“Uyu ni wawundi twari turi kumwe igihe utubwira Dovine, yitwa Bob! Ni umukanishi wa Gatera, niwe uzanjye niyi modoka”

Bob-“Ariko se ko mbona muhangayitse cyane? Ewana mumbwire, ubundi uwo musore yakoze iki?”

Tukiri aho Telephone ya Nelson yarasonnye akora mu mufuka mbona akanze yes vuba vuba ajya ku ruhande,

Bob-“Daddy! Mwitonde muri ibi bintu”

Njyewe-“Kubera iki se Bob?”

Bob-“Uriya mugabo mutitonze yabagarika!”

Njyewe-“Bob! Ntabwo natuza, n’ubundi ndi kurwana n’ukuri!”

Bob-“Daddy! Tuza nkwereke icyo gukora!”

Njyewe-“Igiki se?”

Bob-“Ngwino erega twicare mu modoka yanjye!”

Njyewe-“Ngo yawe? Nonese ntabwo ugiye kuyikora nk’uko wari umbwiye?”

Bob-“Hhhhhh! Ngwino byose urabimenya erega!”

Bob yagiye imbere turamanuka, Nelson abonye tugiye mu modoka aza yiruka afata umuryango ngo ntinjira,

Nelson-“Daddy! Ntayo winjiramo ndabikubwiye”

Bob-“Humura mugabo! Daddy ni umuvandimwe wanjye ntabwo namutanga”

Nelson-“Umva yewe! Gasongo se yari iki? Daddy! Ntiwinjire muri iyo modoka nahuruje mvuga ko hari umuntu uri mu byago”

Bob-“Ndabasabye muze mu modoka Nelson!”

Nelson yaratuje maze twinjira mu modoka Bob azamura ibirahuri maze aravuga,

Bob-“Daddy! Hari icyo utari unziho!”

Njyewe-“Bob! Ni iki ntazi?”

Bob-“Wakundaga kumbona cyane mu igaraje, urabizi ko uzi ko ndi umukanishi ariko hari ikindi nkora utazi”

Njyewe-“Uuuuuh! Bob, ibyo uri kuvuga ni ibiki?”

Bob-“Daddy! Ibya Gatera byose mbifite aha!”

Njyewe-“Ngo? Bob! Ibyo uvuga ni ibiki?”

Nelson-“Uuuuuh! Uyu musore se kandi ra? Arabeshya, ibya Gatera abifite mu biganza gute se”

Bob-“Daddy! Ubu uko undeba uku sinjya ndyama, iyo mvuye hariya nduhukira online ari naho mvugira ko mfie Gatera”

Njyewe-“Eeeeh! Bob? Ibyo uvuga ni ibiki?”

Nelson-“Uuuuh! Ibyo se birashoboka?”

Bob-“Hari umunsi nari ndi online nandikirwa n’umuntu ntazi, ndebye numero mbona nizo hanze maze dutangira kuganira”

Njyewe-“Nuko se?”

Bob-“Yambwiye ko ari umufotozi wabigize umwuga akaba yibera iyo mu mahanga, mbega ambwira byose turamenyana bihagije”

Nelson-“Nonese ibyo bihuriye hehe na Gatera?”

Bob-“Ndacyababwira, hari umunsi yari twari turi kuganira maze arambwira ngo hari amakuru agurishwa afite maze mubajije arambwira ngo,

Hari umunsi umunsi umwe nari ndi gutembera maze mbona abagabo bakurubana umugabo n’umugore nihisha ahantu ntangira gufata amashusho, mbere yo kubirenza hari umugabo umwe wigambye cyane ko yari yarahigiye kuzabahitana, natunguwe no kumva uwo mugabo avuga ururimi rw’iyo”

Njyewe-“Uuuuuuh! Nonese uwo mugabo ni Gatera?”

Bob-“Daddy! Uwo mugabo ni Gatera wivuganye Jules wambwiye ko yari Papa wawe, naramubonye ndamumenya!”

Nelson-“Ntibishoboka! Nonese ni wowe ufite video?”

Bob-“Oya! Uwo musore uri hanze ninjye yanyuzeho, ubu tugiye kumwambura ibyo afite byose kugeza no ku ishati ye niturangiza video tuyijyane bagifate bagifunge, ahubwo wakoze cyane kumbwira byose”

Njyewe-“Bob! Koko ibyo uvuga nibyo?”

Bob-“Nibyo rwose ubu Gatera azi ko ndi umukanishi ari nayo mpamvu atazigera amenya byose, ntabwo nari nziko rero byose byagenze kuriya, ahubwo nahoraga ngirira impuhwe wowe, numvaga ko rimwe nzakwicaza nkakubwira byoseni nayo mpamvu nanze kumutanaga, aho mboneye ukuri kwawe rero nta cyambuza gukina dilo! Ubu iyi modoka tubaye tuyifashe da! Ubu azi ngo nyishyiriye Boss”

Njyewe-“Yeee?”

Bob-“Nibyo rwose! Nonese ko yabuze amafaranga, ahubwo ndaje nyishyire ku isoko”

Nelson-“Eeeh! Uri serieux se koko?”

Bob-“Ugira ngo ndabeshya? Ahubwo niba ushaka kujyamo umbwire!”

Nelson-“Ubu se koko nongere ntunge imodoka? Oya reka byihorere!”

Bob-“Ahubwo iriya nzu niyo asigaje kugurisha akayampa!”

Nelson-“Yayaya! Mbega umugabo ugiye guhura n’ibibazo, Daddy! Iruhutse umuvandimwe wawe agukinze ingabo”

Njyewe-“Bob! Ntabwo nzi ukuntu nagushimira, gusa koko menye uwo uriwe wambwiraga”

Bob-“Nta kibazo rwose kandi nzakora ibishoboka byose wongere ube uko wahoze ukicara ngo uvuge ko Gatera ari Papa wawe!”

Njyewe-“Bob! Mbuze icyo mvuga gusa urakoze!”

Bob-“Nta kibazo muvandi! Ntagufashije muri ibi bibazo naba ndi Gasongo ku gahuru kandi sinshaka umuvumo wo gutatira igihango”

Njyewe-“Urakoze cyane Bob! Nonese tubigenze gute ngo dutabare bariya bana?”

Bob-“Shyuhuhuu! Ibyo biroroshye! Mwari muzi n’ikindi? ……………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 118 muri Online Game

38 Comments

  • dore ngo ndayisomabwa1! Daddy ndabona atangiye kubona ibimenyetso bifatika.courage
    ku mwanditsi

  • ese ubu ni aka muduhaye twaraye tugategereje none ndumiwe noneho

  • Turuzuza he ko ntaho mwashyizeho

  • Theopiste

  • ????????

  • ddddd

  • Imana ibibemo pe Bob ntazahinduke ubuntu bwayo burinde Clovis na sister we!

  • None c uwiyandikishije azajya agora yiyandikisha kongiye gusoma ingiyi bikanga

    • iyo ugiye gusoma ukagera hariya bakubwira ngo irafunze uhita ushyiramo user name na pass word
      igahita ifunguka

  • iyi nkuru inyibutsa ko n’ubwo ibibazo byaba byinshi gute Imana inyuza aho Udakeka ikagucira akanzu
    Mwakoze umuseke n’umwanditsi

  • Biri gusobanuka Gatera agiye gufatwa peee

  • BOB ARAKOZE GUHISHURA INKOMOKO YARIYA MASHUSHO YA GATERA NONESE CLOVIS NA MUSHIKI WE BARATABARWA NANDE KOKO ? GUSA NDABONA IBYA GATERA BIGENDA BIGANA KWIHEREZO TU NAWE ARAJYA MURI 1930 ! NELSON KOMEZA UBE UMUGABO RWOSE WITA KUBABABAYE THANKS !!..

  • Bwakeye amahoro!? Ko nduzi noneho abiyandikishije ntahateganijwe twinjirira byagenze bite?!

  • Jean Marie

  • mn

  • Aho twuzuza se ko ntahahari

  • Nta hantu hagaragara wa clika ngo ubashe ku logginga in;

  • umuseke ndabashimira inama nziza mudahwema kuduha,naho Gatera we ndabona nawe atangiye kwitera ndashimira cyane Nielson kuko ishuri yashinze ryizemo benshyi kandi barihafi kubona impamya bumenyi zabo n,umwarimu mwiza.umuseke mukomereze aho

  • thx Bob uri umuvandimwe wa nyawe Imana izabahire mutsinde urugamba

  • Umuseke dukomejekubashimira ukuntu mutumara irungu mugatuma dukunda gusoma none reka mbasabe nimworohereze abiyandikisha nkubu sinziko kwiyandikisha kwanjye byakunze ushobora gusanga hari nundi ufite ikibazo nkicyanjye byaba byiza mugiye mubwira umuntu ko kwiyandikisha byakunze rwose ntitwifuza kuzajya ducikanwa ni byiza mutugezaho murakoze

  • Thanks kuri Bob wemeye gutabara umudjama uri mu kaga. Imana izafashe Daddy na mama we maze Gatera afungwe atongeye kugira ibyo abakorera bibi.
    Nonese bite bya Brendah? Ubukwe bugeze he?
    Amatsiko.com

  • Mwadufashije kweri ko kwiyandikisha biri kwanga!e_mail yajye ni [email protected],uwaba yabibasha yamfasha

  • ariko igihe babahereye ubusobanuro ntimwumva? niba wariyandikishije reba munsi yinkuru hari utuzu tubiri ahabanza andikamo izina ryawe urugero( patric) ahandi shyiramo umubarewibanga wakoresheje wiyandikisha ukande Long urahita usoma inkuru

  • Mwambiye Nimba Arukuriha,mwatubwiye Abari Muburundi Je Mwa Mpfungiye Inkuru!Nubu Ntanarimwe Ndabaasha Kuzifungura!

  • njye mfitiye ubwoba Bob ndabona arukubabeshya kugirango abashyire Gatera

  • Umuseke.rw big Congrats

  • Mushobora kutubwira uburyo abantu b,iburayi bajya bishyura?bamwe batinye kwiyandikisha kubera kutamenya uburyo baboherereza amafranga

  • niyandikishije byanze.cg bisaba amafaranga

  • Yeah!
    Bob arafasha Daddy kuko
    Gatera mucyiganza peee!!;

    thx umuseke kubwinyigisho mudahwema kuduha!!!!!

  • Ese nyine ndabona ukwezi kurangiye tzajya twishyurira hehekuyihe number kugirango twe twiyandikishije tutaza bura gusoma ikurikira.

  • Chou hamagara izo numeros baragufasha 0788516551 cg 0788772818 n’abandi bose bafite ikibazo cyo kwiyandikisha bakoreshe izo numeros barabafasha.

  • Thx bob!!rwose ntabwo bob yabashyira gatera ahubwo arabatabara rwose .Dushimiye byimazeyo umuseke kubwinama nziza .Abantu biyandikisha bikanga mubikorere kuri Machine rwose bihita byemera

  • Murakoze umuseke niyandikishije uyu munsi none somye kuva 113 ndishimye cyane Imana ingumye ibongerere impano zanyu kabisa

  • Elise niba warangije kwiyandikisha nizindi nkuru zagucitse subira inyuma urazisoma .Gatera niba mukanire urumukwiye.yooo!! jule yarapfuye koko? pascal se we abahe ko umuhungu we yamusohoye munzu?

  • wow episode yacu imeze neza kbs.

  • ikibazo cyukuntu umuntu yiyandikisha bikaba fail nikihe

  • Kuki je niyandikishije ubwambere bigakunda ubu bidakunda? ko nzibona none nzokwama niyandikisha?mumbwire u ko mbigenza muzoba mukoze

    • Niba wariyandikishije mbere bigakunda ubwo wongeye gufungura wandika nabi Username cg Password wakoresheje bwa mbere wiyandikisha.
      Niba bikomeye kwanga wakongera ukiyandikisha bushya ukabika neza username na Password byawe.

Comments are closed.

en_USEnglish