Nabaye nkibona Jojo wari wicaye aho ku kabaraza ndikanga, maze Mama aza yihuta ahagarara iruhande rwanjye, Mama-“Daddy! Dore erega ni Jojo! Ntabwo ndi kumva neza ikimuzanye, nakubwire nawe wumve! Ahwiii! Ibi ni ibiki koko mwo kabyara mwe!” Njyewe-“Jojo! Bite se?” Jojo-“Ni byiza!” Mama-“Umva ngo ni byiza yewe! Gira uti ni n’amahane akuzanye ureke kubeshya, ngaho […]Irambuye
Martin yatangiye kuvuga byose ntacyo asize, umugore we amaze kumva byose atari azi asuka amarira hasi, Zamu we akumiro kamutera kwifata ku munwa ndetse atangira kuvuga amangambure, hashize akanya, Madame Martin- “Mana yanjye koko kuki wemeye ko ibi biba? Martin! Naguhaye icyubahiro ukwiye nk’umugabo mu rugo rwe, kenshi wararaga iyo waza ukambwira ko ngo uvuye […]Irambuye
Zamu-“Uuuh! Ibi ni iki ra? Mariti! Ntabwo ubona ko ari njyewe murumuna wawe?” Martin ntabwo yigeze yifuza no kutwumva, yakubiseho urugi ararudadira koko! Zamu abonye bimeze gutyo, Zamu-“Ubu se ibi ni ibiki kandi? Ubu se agize isoni ko tuje kumusura mu nzu y’ibihomo kandi yarabaga mu gipangu?” Nelson-“Erega ikibazo si uko tuje, ahubwo ikibazo nuko […]Irambuye
Nubuye amaso ndeba imbere yanjye mba ndikanze, nabonye Sacha n’amaso yanjye aza ansanga umutima uransimbuka. Yakomeje kuza ntangira kugenda biguru ntege angezeho aranyitegereza maze arambwira, Sacha- “Daddy! Mbabarira nanjye si njye, ni umutima wanjye wanze kwihanganira ibyo amaso yanjye yabonye, ngaho dutahe ngushyire Mama wawe wemeye ko tujyana ibindi ni uburenganzira bwawe” Naracecetse mbura icyo […]Irambuye
Nkimara kubwira Sacha ijambo rikomeye ari nabwo bwa mbere ryari rimaze kunsohokamo numvise umutima uruhutse, numva ndatuje nk’umuntu utuye umutwaro wari umuremereye. Intoki zanjye yari afashe yarazikomeje, arazirekura andambika ibiganza mu gituza anyitegerezanya imbabazi zivanze n’ubwuzu maze arambwira. Sacha – “Daddy! Amagambo umbwiye anyuze mu mutima wasaritswe n’intimba numva akayaga gahushye karema bundi bushya uko […]Irambuye
Twageze kuri Hotel Sacha atari yatuza neza, maze turazamuka hejuru ha handi bari baduhaye ibyumba twinjira mu cye ahita yirambika ku buriri ariruhutsa nkomeza kumwitegereza hashira akanya katari gato mpagaze ngiye kubona mbona arahindukiye arandeba. Sacha – “Ahwiiiii! Daddy! Uracyari hano?” Njyewe – “Ndacyahari Sacha! Watuje se basi?” Sacha yahise aturika mbona arasetse nibaza ikibaye […]Irambuye
Twarenze metero nkeya sinzi ukuntu nahindukiye ku ruhande rwanjye mpuza amaso na Sacha, ahita amwenyura arambwira. Sacha – “Daddy! Harya ngo ni iki cyari cyaguteye kutavuga?” Njyewe – “Sacha! Wambaye neza cyane, ntabwo ushobora kumva ukuntu umuntu uri kukureba ari kumva atahumbya, mbega ukuntu uberewe wee!” Sacha – “Hhh! Urakoze cyane Daddy! Gusa nanjye kuba […]Irambuye
Telephone ikimara kwikupa nahise ndeba nomero za Nelson vuba vuba nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya, Nelson-“Yes Hello Mr Daddy!” Njyewe-“Yes Nelson! Nari nkwitabaje ngo ungire inama!” Nelson-“Uuuh! Byagenze gute se kandi? Ni amahoro se ahubwo?” Njyewe-“Uribuka wa musore witwa Danny?” Nelson-“Wawundi se usigaye uba iwanyu?” Njyewe-“Yego!” Nelson-“Ndamwibuka rwose!” Njyewe-“Burya bwose ntabwo nari nzi […]Irambuye
Njyewe-“Oya! Oya Danny ibi byo birarenze! Kubera iki wemeye kuba gutya?” Danny-“Nonese hari iribi wangu? Turi mu isi y’ibikoresho ahubwo nawe tangira wimenyereze, sibyo se Man?” Njyewe-“Oya! Danny kuki wemeye ko ibi bikubaho?” Danny-“Hhhhhhh! Bro! Ewana burya muri rusange ubuzima buhora busimburana iteka, hari igihe ibintu byanga umuntu agashiduka ari muri iyi nzira itanga umutuzo” […]Irambuye
Rosy-“Daddy! Mbabarira uze wihuta ibintu birakomeye!” Njyewe-“Ariko se ko utambwira ugakomeza umbwira ngo nze nihuta urabona njyewe nakwifata nkaza gutyo gusa? Ese ubundi uri hehe?” Rosy-“Ariko Daddy! Umuntu aragutabaza ukamubaza icyo abaye ngo ubone kuza koko?” Njyewe-“Nonese utamubajije icyo abaye wamenya ugenda witwaje iki?” Rosy-“Daddy! Sha waretse kuvuga gutyo ahubwo atsa uze umutware!” Njyewe-“Ngo nze […]Irambuye