Digiqole ad

Episode 113: Gatera atorotse ibitaro, Mama Brown mu magorwa akomeye

 Episode 113: Gatera atorotse ibitaro, Mama Brown mu magorwa akomeye

Zamu yamaze kumbwira ko Mama na Nelson badahari numva umutima uransimbutse nyoberwa ibimbayeho, nibajije aho baba bagiye ariko ndahabura, amasaha yari akuze ndetse bwari ubwa mbere Mama yari avuye mu rugo bwije.

Nahise menya ko ibyaribyo byose igikuba cyacitse, natangiye kwibaza byinshi nkubita agatima aho nasize Nelson,

Njyewe-“Muze! Nonese Mama yavuye hano yijyanye?”

We-“Oya! Ni Boss waje kumujyana”

Njyewe-“Uuuuuuuh! Bagiye kare se?”

We-“Eeeeh! Bagiye kare rwose ahubwo ntabwo nzi impamvu na nubu bataragaruka!”

Njyewe-“Nonese ntabwo bigeze bakubwira aho bagiye?”

We-“Ashwiiii! Nabonaga bagenda bihuta ngo basize imodoka ku muhanda ntaho nari kubona aho mpera mbabaza aho bagiye!”

Zamu amaze kumbwira gutyo naracecetse gato ndiyumvira ntuma ubwenge kure icyanjemo bwa mbere ni uko Nelson ashobora kuba yaje kujyana Mama kwa muganga ibintu byandiye ahantu nkumva ndahindutse,

Njyewe-“Muze! Nonese nta numero za telephone za Boss ufite ko naguze aga telephone uyu munsi?”

We-“Eeeeh! Harya? Ubanza narazandikishije ikara hariya ku gikuta mu gikari, niba ufite agatoroshi ngwino nkwereke wenda turagira amahirwe dusange zitarisibye”

Nacanye itoroshi nkurikira muzehe ngo ajye kunyereka aho yanditse numero tugezeyo ndahunyeza ndazandika ubundi nkanda yes nshyira ku gutwi ntungurwa no kumva numero idacamo biranshanga mbura uko mbigenza.

Ako kanya nahise mfata umwanzuro wo kujya kwa muganga ngo ndebe basi niba ariho ari, Zamu agikingura umuryango tubona moto iparitse aho mu kureba neza uyivuyeho ntungurwa no kubona ari Nelson manuka musanga nkimugera imbere,

Nelson-“Daddy! Bite?”

Njyewe-“Ahubwo se ko nshimye wowe uje Mama ari hehe?”

Nelson-“Daddy! Reka tuve aha twinjire nkubwire!”

Njyewe-“Oya Nelson! Wambabariye ukambwira aho umubyeyi wanjye ari nkabona ubwinjira? Nako nanahamenye, bamaze kumbwira ko wamujyanye kandi ushobora kuba wamujyanye kwa muganga”

Nelson-“Daddy! Byose uraza kubimenya, ngwino twinjire ahubwo”

Njyewe-“Nelson! Koko uranze Mama asubiye aho yanze koko? Ko ntacyo naguhishe kuki ubikoze koko?”

Nelson-“Daddy! Ihangane, icyo nakubwira ubu n’uko Mama wawe arikumwe n’umusore witwa Clovis!”

Njyewe-“Ngo? Umusore witwa Clovis? Uramuzi se?”

Nelson-“Yego byabaye ngombwa ko mumenya”

Njyewe-“Barikumwe hehe se?”

Nelson-“Daddy! Injira erega nkubwire ukuntu byose byagenze!”

N’igihunga cyinshi nasubiranye inyuma na Nelson twinjira mu gipangu Muzehe arakinga ntangira kumubazaguza ngo ambwire ariko akomeza kugenda agana ku muryango arakingura yinjira muri salon nanjye ndamukurikira tugezemo,

Njyewe-“Nelson! Ko utambwira? Mama ari hehe we na Clovis?”

Nelson-“Daddy! Kubera online game Clovis na Mama wawe ubu…”

Njyewe-“Ngo iki? Online game? Ibyo umbwira ni ibiki Nelson?”

Nelson-“Icara nkubwire erega ibi ntabwo ari ibyo kukubwira uhagaze!”

Njyewe-“Oya! Oya rwose ntabwo nakwicara ntamubonye, niba ari nahehe mbwira ndajyayo none aha!”

Nelson-“Daddy! Burya nasigaye kwa muganga ndi kumwe na Aliane ndetse na Bruno dutegereje ko Mireille yoroherwa tugira n’amahirwe Brown na Mama we baza bagemuye ari naho namubwiriye ibyawe”

Njyewe-“Yeee? Ngo wababwiye ibyanjye?”

Nelson-“Rwose nabibabwiye barambwira ngo iyo nkuru nziza barayitwara bayisohoze kuri Pascal ndetse ngo nimugoroba mbajyaneyo niba ari n’ibishoboka turebe icyo twakora”

Njyewe-“Ayiwee! Ibi ni ibiki koko?”

Nelson-“Daddy! Ahubwo ntako bisa kuko babyishimiye bishoboka!”

Njyewe-“Ko umutima unsimbutse se? Ngaho komeza umbwire menye aho Mama ari”

Nelson-“Mireille yaje koroherwa agarura akuka muganga araduhamagara twinjira muri cya cyumba yari arimo tukihagera nitegereza Gatera aho yari aryamye nkomeza kumugumairuhande”

Njyewe-“Ndakumva Nelson! Hanyuma se wahise umugirira impuhwe uza gutwara Mama ngo ajye kumurwaza? Clovis se bajyanye hehe?”

Nelson-“Tuza nkubwire! Hashize akanya aba arakangutse akanguka asakuza avuga umugabo ntibuka izina, abaganga baba bamuteye urushinge arongera arasinzira, nyuma rero nibwo haje umusore umwe maze abwira abaganga ko aje kureba Gatera baramureka arinjira, abaganga basohotse ndamwegera muvugishije mbona afite ubwoba bwinshi”

Njyewe-“Nelson! Nta kabuza uwo musore ni Clovis! Yahise anjyanira hehe Mama? Basi se ibimenyetso yabibonye?”

Nelson-“Tuza musore muto uraza kumenya byose!”

Njyewe-“Nelson! Ntabwo napfa gutuza ntaramenya aho Mama ari!”

Nelson-“Mbonye ubwoba uwo musore yari afite nahise nkoma mukomaho ndamusohora tujya hanza ndamubwira ngo: Uriya musaza uje gusura uramuzi?”

Nawe ahita ansubiza,

We-“Ndamuzi, ahubwo se mwebwe muri bande?”

Nanjye nahise musubiza nti: “Uraza kumenya icyo ndicyo nyuma, ndashaka kukubaza iby’uyu musaza uje kureba”

Maze kumubwira gutyo nahise mbona atitiye ibyo aribyo byose yagize ngo ndi ushinzwe umutekano, yitanguranwa ambwira,

We-“Afande! Mumbabarire njyewe nitwa Clovis, nari nje kureba uriya musaza kuko nari mbwiwe ko ariho ari”

Yakomeje kumbwira afite ubwoba bwinshi mbibonye nanjye nanjye nahise mubaza vuba ngo: “Wamushakiraga iki?”

We-“Nari ntumwe n’abantu turi gukorana online”

Akibivuga nahise musubirishamo nawe abisubiramo uko yari abivuze maze ndongera ndamubaza ngo: “Muri gukorana iki?”

We-“Mumbabarire mutamfunga byose ndabibabwira”

Yakomeje kugira ubwoba maze nanjye mwigiza hepfo gato maze ndamubwira ngo: “Numbwira byose kandi ukambwiza ukuri ndagufasha, nutambwira kandi urahura n’ibibazo bikomeye”

We-“Oya rwose ntabwo nshaka guhura n’ibibazo ndi hano kugirabngo nifashe ndetse mfashe Daddy!”

Numvise akuvuze ndikanga, maze ntangira kumva mugiriye impuwe ariko nanone kuko hari amakuru nari ngiye kumenya nkomeza gusa n’umukanga.

Njyewe-“Hanyuma se byaje kugera aho aza kujyana Mama hano gute? Ko utambwira Nelson?”

Nelson-“Tuza erega urabimenya! Ubwo uriya musore yakomeje kugira ubwoba bwinshi maze ndamubaza ngo: Niko, ngo abo bantu muri gukorana online muri gukorana iki?”

We-“Rwose mufate uriya amugabo ni umwicanyi!”

Akivuga gutyo nahise nibuka byose Mama wawe yambwiye kuko ntari bugende ngo mufate ndamubwira nti: “Nanjye iyo Caise niyo najemo ariko kuko ngishaka ibimenyetso nawe ndagufashe tujyane kuri station ya Police!”

Uriya musore Clovis yakomeje kunsaba imbabazi hafi gupfukama maze akomeza kuntakambira avuga ngo,

We-“Rwose mumbabarire mundeke njye ndarengana, uriya mugabo yamfashe ku gahato ngo hari Dilo ashaka ko mufasha kandi niyo gusibanganya ibimenyetso bimushinja abantu yahitanye ejo bundi ajya hanze”

Nahise mubazanya uburakari ngo: “Abo bantu se urabazi bafite ibyo bimenyetso?” nawe ahita ansubiza ngo,”

We-“Oya ntabwo twari twahura, ibintu byose tubivuganira online”

Yamaze kumbwira gutyo nyoberwa noneho aho mpera ngo menye andi makuru maze mpita nongera ndamukanga nti: “Nonese mukorana gute?”

Nawe n’ubwoba bwinshi,

We-“Nyine nawe urabona ukuntu bimeze, banze kumbwira aho bari, ibintu byose babikorana ikoranabuhanga rihambaye, ngo barifuza amafaranga menshi kugira ngo badatanga video kuri police kandi ngo barashaka wowe na Mama wawe!”

Njyewe-“Yeee? Ngo barashaka njyewe na Mama?”

Nelson-“Yego rwose! Ubwo nahise mubaza ngo: Kuki se wemeye kubikora? Wowe nta bwenge wari ufite bwo kubihakana byaba na ngombwa ukamuhunga?”

Yahise ansubiza ngo,

We-“Wahora niki ko uwo munsi abimbwira telephone yampaye nayisize aho nkorera nkitahira nagera mu rugo ngasanga mushiki wanjye ngira wenyine twibaniraga nta wuhari nkirukankira kumushaka ahantu hose bukankeraho mubuze nyuma nkaza kumenya ko ari Gatera wamutwaye nsanze message muri ya telephone”

Clovis yamaze kumbwira gutyo numva agahinda karanyishe ibyo kumukanga noneho birananira ntangira kumuhumuriza mwihanganisha nawe ikiniga kimutanga imbere umusore muto ararira maze akomeza kumbwira ngo,

We-“Mushiki wanjye niwe twakuranye twirwanaho, namukundaga by’akarusho kuko namusigiwe na Mama akambwira ngo: Ngaka gashiki kawe, n’amaraso yawe, uzakazirikane kandi ntikazashavure kuko aho ngiye ni kure,

Koko ntibyatize twatangiye urugendo rw’ubuzima dufatanya urugendo rwa twenyine, icyo naryaga nawe nicyo yaryaga mukadata atugeze intorezo kabiri tuva aho twitaga mu rugo ubwo ngarukira muwa gatatu w’amashuri makuru nari ngezemo kugira ngo mushiki wanjye nakundaga akomeze,

Maze kureka ishuri nibwo nagiye gukora kwa Gatera ntangira mukoropera aho yabaga, nyuma aza kujyana hariya ndamucururiza, nyuma nishingira akanjye kazu ari nayo mpamvu angize uku ndi, mbabarira rwose nanjye ntabwo ari njye”

Njyewe-“Ariko Gatera! Gatera! Weeeeee!”

Nelson-“Daddy! Ihangane ukomere nkomeze nkubwire, ubwo nanjye natangiye kumubwira nitonze nti: Nonese kugeza ubu ntabwo uzi aho mushiki wawe ari? Wagerageje kubwira abashinzwe umutekeno se?”

We-“Nagize ubwoba kuko yambwiye ko ngo azahita amuhitana”

Nahise musubiza nanjye nti: “Nonese ko ubimbwiye kandi wumvaga waragize ubwoba bwo kujya kubibwira abashinzwe umutekano?”

We-“Rwose mbibabwiye kubera mumbwiye ko muje muri caise ye, niko kuri kwanjye ahubwo mumbabarire mumfashe mukure mushiki wanjye muri aya mazi abira”

Clovis yamaze kumbwira gutyo ndatuza ntangira kumuhumuriza ndetse mubwira ko ntari ushinzwe umutekano ahubwo nasizwe hariya nawe umaze gusanga ari mu bitaro, amaze gutuza arambwira ngo,

We-“Niba uri umuntu ufite umutima mfasha kandi ufashe na Daddy kuko ari mu byago bikomeye”

Nikirije mpita mfata telephone mpamagara Police, natwe tubategerereza ku muryango, bakiza tubasanganira tubabwira byose ndetse tubatakira tubatungira intoki mu cyumba cy’indembe, ngo tugeremo dusanga haraduhamagara

Njyewe-“Oya! Utambwira ko Gatera yatorotse!”

Nelson-“Urabivuga urabizi, yagiye da!”

Njyewe-“Ooooh my God! Ubu se koko ibi ni ibiki? Oya Nelson! Koko ibyo uvuga nibyo?”

Nelson-“Urihangana nta kundi! Tukimubura twabajije abaganga bavuga ko nabo basanze agiye dukomeza kubasobanurira tubasaba kumva ukuri kwacu nabo bati ahubwo nimujye imbere tugende mutubwire ukuntu mukinisha inzego z’umutekano,

Twemeye tujyamo, dufata inzira tujya kuri police byibuze ngo tubasabe kwishinganisha, tuhageze Clovis atangira gusuka byose hanze ari nabwo navuze ko wowe na Mama wawe muba hano iwanjye bati tugende ujye kubatwereka mu kugera hano tugasanga ari Mama wawe uhari gusa”

Njyewe-“Ooooooh my God! Nonese mwamujyanye mumusiga hehe? Nelson! Mama ari hehe?”

Nelson-“Daddy! Mama wawe na Clovis barabasigaranye”

Njyewe-“Oya! Oya weee!”

Nelson-“Mbasizeyo da! Ngo bibaye ubwa kabiri mujya hariya gushinja ibinyoma, ikibabaje kuruta ibindi nuko hariyo na Dosiye yawe ivuga ko wibye Gatera!”

Njyewe-“Ooooh! No! Ibi se ni ibiki biri kumbaho?”

Nelson-“Ihangane, ubu nta yindi twaro uretse gushaka kiriya kimenyetso byonyine”

Njyewe-“Oya ntabwo nabyemera, Mama ntabwo yafungwa azira ubusa!”

Nelson-“Sinzi niba bamufunze cyangwa bakiri kumubaza gusa barampeje mpita nza hano ngo nkubwire uko bimeze”

Nelson amaze kumbwira ibyo byose nicaye hasi numva imbaraga ziranshiranye, burya hari igihe byanga neza neza hahandi bigutera kwiyanga mbese ukumva ntacyo uri cyo.

Natecyereje ko naho nari mpagaze nasaye ibyanjye byose Gatera akabinyaga ubuzima nubatse bugatumuka mu kanya nk’ako guhumbya, nibutse impamvu yateye byose nibaza niba hari ikosa nakoze ndaribura, maze mbwira Nelson ibyambayeho uwo munsi byose ntacyo muhishe maze nsoje yitsa umutima arambwira,

Nelson-“Daddy! Komera mbisubiremo komera kandi wihangane”

Njyewe-“Oya kuri iyi nshuro ndashaka igisubizo”

Nkivuga gutyo hari umuntu wakomanze ku rugi rwo muri salon turaceceka, maze Nelson anyongorera buhoro cyane,

Nelson-“Daddy! Daddy! Wasanga ari Police!”

Njyewe-“Nibashaka bantware! Nzaruburana ukuri guca muziko ntigushye!”

Nelson-“Mbabarira vuga buhoro, nonese urabona nawe bagufunze mwazakurwamo nande? Ahubwo kuko ari wowe usigaye ihishe nzagufasha gushaka ibimenyetso, rwose nyumva Daddy!”

Uwo muntu yongeye gukomanga ahonda urugi cyane maze ndemera njya mu cyumba mfunga kare hashize akanya numva Nelson ariyamiye nsohoka vuba vuba nsubira muri salon ndi kujyayo nkubitana na Nelson mu muryango anshaho yiruka ngize ngo ngere muri salon nsanga hahagaze umusaza w’amakote agera ku birenge nkimusuhuza mbona Nelson aragarutse n’ikote mu ntoki,

Nelson-“Tugende! Tugende!”

Njyewe-“Uuuuuh! Mugiye hehe se kandi?”

Nelson-“Oya oya ntabwo bishoboka weee!”

Njyewe-“Ibiki se?”

Nelson yanze kumbwira maze ahubwo asohoka yiruka tugeze hanze tuba duhuye na Mama arikumwe na Clovis nduhutsa umutima, batubonye batangira kutubaza impamvu twiruka ndahagarara gusa Nelson we yakomeje kwiruka n’umusaza umwoma mu nyuma ndeba kubareka ngo bagende mpita mbwira Mama,

Njyewe-“Mama! Ihangane byose nabimenye! Clovis! Komera kandi ukomeze Mama mube mugumanye aha nkurikire Nelson menya ikibaye!”

Mama-“Ayiweee! Ubu se disi ko mbona yiruka amasigamana ni iki?”

Narahindukiye ntera ikirenge mu bicu urukweto nari nambaye ruvamo ndarutoragura ndongera nshyushya ikirenge ngeze imbere mbona moto zirahagaze nanjye iyari ingezeho ndayihagarika nyikubitaho nkurikira Nelson n’umusaza.

Twakomeje kugenda tugeze mu bice bya Remera mbona moto ziparitse ku gipangu maze tuzivaho, Muzehe atangira gushaka urufunguzo rw’igipangu ngo afungure,

Njyewe-“Nelson! Nelson! Bigenze gute?”

Nelson-“Oya! Nizere ko ibyo bambwiye atari byo!”

Atari yansubiza muzehe yahise afungura turinjira, Nelson ariruka nanjye ndamukurikira tugeze ku rugi akomanga cyane ku muryango bahita bakingura tukigera muri salon ntungurwa no gusanga abarira,

Nibajije icyabaye ndeba hirya ndeba hino maze Nelson yegera Brown wari wunamye ku meza amukomanga ku rutugu,

Nelson-“Brown! Brown! Ibyo bambwiye…?”

Nelson akivuga gutyo nahise mbona ka kana ka Jojo Isabella gasohotse kiruka mu cyumba cyari giteganye na Salon maze gakurura cyane Brown agenda yiruka Nelson nawe amwoma inyuma, nanjye ndakurikira nkigeramo ntungurwa no gusanga abaganga babiri bangera umwuka Mama Brown Pascal nawe ahagaze aho yifashe mu mayunguyungu.

Nipfutse ku munwa nikorera amaboko mbura epfo na ruguru kubona umuntu urwana n’ubuzima biragatabwa.

Nelson-“Oooooh! No! Ntibishoboka! Brown! Mama yabaye iki?”

Pascal-“Umva kandi! Wowe se kandi hano ni iwanyu?”

Brown-“Nelson! Natwe ntabwo tuzi ibyo ari byo, cya gihe twavuye kwa muganga tuza dusanganiza Papa inkuru yuwo musore Daddy tumubwira ko aza no kuza gusa akibyumva twatunguwe n’ukuntu yahindutse ndetse agahita avuga ko hari ahantu agiye”

Pascal-“Kandi wa mwana we ugira amagambo! Reka uzapfe utarongoye n’ubundi uri umugore mu bandi”

Brown-“Nelson! Papa yaje kugaruka mukanya bwije cyane twese twaryamye mukanya nibwo numvise Papa asakuza atumbwiye ngo tuze turebe ishyano riraguye, turabyuka turahurura tugasanga Mama ari kuruka cyane ndetse no guhumeka byanze”

Pascal-“Ntabwo ari mwe muba mwiriwe mugenda? Ubwo nibyo mwariye”

Brown-“Nelson! Nahamagaye abantu bose bo mu gipangu ngo tumujyane kwa muganga gusa kubera ukuntu yari arebye biratunanira niko kwitabaza abaganga mu gihe ambulance itaraza”

Pascal-“Ariko se ubundi mbabaze, ko mbona mwese mukanuye, ubwo napfa iyi mitungu muzayibona?”

Brown-“Ariko Papa! Kandi ubu….”

Brown umujinya waramurenze mbona ashatse gusumira Se umusaza utari unishoboreye tukiraho ako kanya tubona Jojo arinjiye,

Jojo-“Mumuzane! Ambulance yaje!”

Mu giye tugishaka uko tumuterura ngo tumusohore Mama Brown yazamuye ukuboko maze avuga n’akajwi gato kadasohoka,

Mama Brown-“Erega mwikwirushya! ………………………………….

 

 

NTUZACIKWE na Episode ya 114 ejo mu gitondo

57 Comments

  • Yooo mbega ibibazo cya Gatera kiratorotse batagikaniye urugikwiye.koko .Mmbega mama Brown birabe ibyuya ntibibe amaraso.Pascal ntahinduka koko ..Dàddy komera Imana ibariruhande nizere ko urikwiga Aho abandi banyuze …

  • Noneho murabirangije, sinigeze ngira ikibazo cyo gufungura iyi episode, Donc uko nabikoraga niko ndi kubikora ariko sindi kuba registered

  • Abaye iki se kandi Mana y’Rwanda aramuroze se pascal?

  • Ah merde pascal we urnze ma brown uramwishe koko kubera imitungo ingo ziki gihe Imana izanyifashirize urwanjye

  • mwaramutse akabazo kamatsiko umuntu azajya yiyandikisha buri munsi? uko agiye gusoma ejo bambwiye ko byarangiye ndanayisoma none dore muratubihirije rwose

    • Ariko maze kubona ko ikibazo atari umuseke, nonese niba wariyandikishije ukayoberwa kuzuzamo username yawe na password ahubwo ukajya kwiyandikisha bwa kabiri bakakubwira ngo username taken uragirango bazajye bayigushyiriramo? mujye musobanuka niba hari icyo udasobanukiwe ubaze, nonese ko twe bikunda! abantu bakunda iby’ubuntu pe bataranishyuza koko?

      • Byanze ni ukuri

      • Ataba umuseke yaba NDE?! None se ko bashyize ho system batabasha gusohoza Ibyo batubwira yaba NDE wundi!? Niba wowe ubishoboye dufashe bikunde, naho ubundi baba Batangas batarekuye nka bene Rugigana bose!!!!

  • Byanze nubu mudufashe. Ni username is taken, email address is taken. Sinzi icyo umuntu yakora rwose.

  • Maman Brown ubwo yabaye iki ?

    Ko mbona Gatera arumwe na Pascal wa burya kamere ipfa nyirayo aruko apfuye

    Dukumbuye Brendan n’amakuru ya Sacha

    mukomereze aho kabsa

  • umuntu utaruzuza form se azayuzuza ate atabasha kubibona? kuko ndatekereza ibi uwabyujuje atongera kubyuzuza

  • Birabe ibyuya mama brown ntagomba gupfa

  • Mana we Tabara mana brown nukuri.

  • Mana tabara uyu mubyeyi agaruke mube aracyafite byinshi byo gukemura. Pascal aranze asazanye ubugome bwe wasanga ari nawe uhitanye mama Brown rwose. Kibabajwe n’imitungo gusa. Gatera we atorotse ate?

  • Mana yanjye, ntimuvuge ko Mawuwa yitabye Imana, pascal amukoze ibiki koko

  • Mbega ishyano uziko Pascal ariwe wari ugiye kwiyicira umugore di?Pascal na Gatera ni abicanyi gaheza bo gatsindwa,MUHUMURE ARIKO UWO MUBYEYI ARAKIRA ntiyapfa kandi ibyiza biri imbere.Gatera se yahungiye he wa?Nelson genda uri umutabazi pe!Imana igukomereze!!!

  • Yewe jye ndabona byakunze noneho nayisomye.

  • Manaweeee Imana ifashe mama brown ntagire icyaba byantera agahinda gusa ntunguwe nokumva pascal atangiye kuvuga ibyimitungo; njye pascal muvuyeho ntakabe data ndamwanze umuntu utagirira numugorewe impuhwe ngwimwiture ibyoyamukoreye

  • Kbx iyi mikino yanyu imaze kundambira!, ubux umuntu azajya yiyandikisha buri munsi?, Sha nyine ubwo mudukujeho story turayihebye ntakundi.

  • Pascal aratikoze tu

  • Yewee none pascal yaba yishe mama brown bahu?

  • yewe ndabona kwiyandikisha bigoranye ubwo inkuru yanyu ndayibuze ntakundi bye bye

  • Inkuru iraryoshye. Gusa hari uduce tw’inkuru umwanditsi atindaho cyane tukarambirana cg bikagaragara nk’aho police idafite ubushishozi bigatinda. Mugereageze kugaragaza ko n’ubwo umwe yadohoka ariko ko hari urundi rwego rwakwiyambazwa ikibazo kigakemuka.

  • Ese ko bimbwira ngo I must use a valid email kandi ariyo nkoresha why??????

  • ko ejo niyandikishije
    ubu bikaba byanze!!?????
    nukwiyandikisha buri munsi cg?

    • Niba wariyandikishije bikeera ubu uzajya ukoresha username(izina watanze ) na password(rya jambo ryibanga wanditse kabiri hamwe hari utunyenyeri)gusa aho hejuru udasubiye kuri form.

      • NIBA WOWE BYAKUNZE NYANDIKIRA KURI WHATSAPP NKUBWIRE ICYO UMFASHA(0788443499)

  • Mudufashe nariyandikiishije ejo bambwira ko byakunze none byanze gufunguka ngo nongere niyandikishe ni ko namwe byagenze?

    • Niba wibagiwe username yawe na password ntago byakunda, ahubwo hari igihe bari gusaba imibare(Urugero 1 + 3 =? Subiza ubundi ukomeze, sha ni online game pe!

    • Shiramwo username nyuma ushiremwo password ukande kuri login urahita ubona inkuru yose

  • Linda, niba wariyandikishije bigakunda,urebe munsi y’agace k’inkuru urabona post ifite utuzu tubiri wandikamo username and password. Nurangiza ukore kuri log in .

  • Yooo Mana tabara Mawuwa,ariko se Nelson ko yasimbuye papa we mukazi,koko aracyagenda kuri moto nta kamodoka aragura?rwose ndumva bitajyanye kandi ntekereza ko haraho wavuye naho umaze kugera.thanks turabakunda.

  • Hhhhh! Burya ingeso ipfa nyirayo yapfuye! Pascal ntahinduka,ararikoze none ngo birirwa bazerera??? Atangiye kubaza uzatwara imitungo? Ariko buriya ntocyo apfana na Gatera kungeso mbi? Turabakunda umuseke ariko dukeneye gutaha ubukwe bwa Dorlene,Nelson na Brenda kuko batindanye n’ababyeyi bihagije. Murakoze

  • UM– USEKE why should we pay you? Normally it’s a win win situation, you entertain us and we make you popular by reading you and subsequently you get adverts markets. You just lost some of us. Bye

  • ese umuntu azajya yiyandikisha buri munsi ibi sibyo rwose

    • koresha username na password byawe ntiwongere kwiyandikisha

  • ngewe nanubu banze gufunguka

  • Muzoba Mubonako Gatera Na Pascal Batavindimwe Kuko Nubugome Barabusangiye

  • Mudufashe kuko byanze gufunguka pe

    • Ni mudufashe bifunguke vyanse KO tubandanya kandi tubikeneye

  • Mbashyimiye Bimwe Byimvamutima Ukuntu Mwadususurukijye Ejo Nariyandikishyije Birashoboka Ariko Uyumunsi Ntako Ntakoze Byanze Nubwo Nyiretse Kubwanyu Nizer Ko Mutazanyishyuza Kubwuko Niyandikishij Nyamara Nsimbandanye Nyironka Formuler Mwatanze Twagerageje Byanze Mugire Ibihe Byiza

  • Pascal aramuroze pe !ark imitungo izarikora kbsa

  • please who can help me to be registered coz I have tried several times in failure saying that my email is invalid and I know 100% sure that is valid
    please I don’t need to loose this story I like it……

  • Cyokora kuri uru rubuga hari abantu bansetsa! None se iyo wiyandikishije wumva ko uzajya wiyandikisha buri munsi? Umuntu yiyandikisha rimwe ubundi akajya akoresha ya username na password igihe cyose!

  • njye naliyandikishije biranemera ariko inkuru nanubu sinyisoma byaranze gufunguka

  • njye niyandikishije birakunda ariko byari byambijije icyuya.ariko da ntanubwo bikomeye.byabaye ngombwa ko mfunguza email kuko ntayo nagiraga.

  • Mwaramutse abo byananiye gufungura kdi mwariyandikishije mwihangane mukurikize Inama bababwiye yo kuzuza turiya tuzu tubiri username na password then click on login bihita bikunda rwose.keretse niba mwaribagiwe pswrd.ahubwo Indi episode irihe dukeneye kumenya uko mawuwa yaramutsee weeeeeee

  • Mana we ! Nimumfashe kabisa byanze kuko barimo kumbwira ngo Can’t open à new tab until you close one.

  • Rwema rwose uge ureka kwishyongora kuko abantu bose ntabwo bajijutse nkuko ubitekereza ahubwo wabafasha kubimenya.

  • mwarakoze cyane kubwo inkuru zanyu nziza

    peeee ariko noneho ahobigeze murimo kudushyiriraho amananiza nukuri nonese nimwigeze mudusobanurira n’ukuntu ayomafaranga azajya yishyurwa gusa muratubwira ngo 1000 buri kwezi!!!! ikindi kwiyandikisha rwose ndabona ari ikibazo nabyo

  • njye nariyandikishije birakunda ariko ntibatubwiye uko tuzajya twishyura kandi baratubwiye ngo barimo gutegura uko tuzajya twishyura none batangiye kutwishyuza batarabitubwira

  • nyabuna nimudufashe ngewe nariyandikishije ariko log in yanze nihagire ungeragereza username:claude password:11/11/2011

  • Njye byananiye, mperuka ep 112

  • Ubu ndikwicuza igihe cyanjye nataye nsoma iyi nkuru none nkaba ngarukiye kuri 112. Ushaka kumpoza anyandikire kuri whatsapp +250788443499

  • Jyewe nariyandikishije ariko kuri Phone simbasha gufungura keretse kuri computer mumfashe gukemura iki kibazo.

  • Yeweee mudutabare rwose niba haruwandikishiriza undi abobyakunze natwe tubahe gmail zacu batwandikishe pe muraba mukoze

  • Mbabajwe nuburyo nakurakiranye iyinkuru nka ntarenze aha byanze.
    Mwarakoze kubyo nabashije gusoma

Comments are closed.

en_USEnglish