Digiqole ad

Episode 112: Dovine akuye Daddy mu mazi abira ari mu kabari ke

 Episode 112: Dovine akuye Daddy mu mazi abira ari mu kabari ke

Serveur-“Nonese uwo musaza uvuga murapfa iki Boss?”

Njyewe-“Urambaza iki? Wowe se ibyo birakureba? Ahubwo reka ngende ni namwe muteza ibibazo abantu wasanga ushaka kungambanira!”

Serveur-“Uuuuuh? Nonese ko ugiye utishyuye?”

Njyewe-“Nakwishyuye mbabarira! Ariko ubundi abantu bakora mu tubari mubeshejweho no kwambura? Ubwo se uziko nasinze?”

Serveur-“Oya ntabwo wanyishyuye rwose dore wanyatse inzoga…”

Njyewe-“Ceceka reka mvuge! Ubundi uremera ko nanyweye ugasinda?”

Serveur-“Oya ntabwo nasinze, ibyo mvuga ni ukuri!”

Njyewe-“Nonese niba utasinze kuki wibagiwe ko nakwishyuye mbere? Nta soni! Ariko mwabaye mute? Abasinzi gusa!”

Serveur-“Boss! …”

Njyewe-“Boss Boss nawe! Erega twarabamenye! Reka nigendere! Noneho wibeshye unkurikire nkwase”

Ngirango nururuke ku ntebe ndende yo kuri comptoir nahise mpanuka no hasi ngo piii! Abantu bari aho bose bahise bikanga bose baza kureba ikibaye.

Umwe-“Hhhhhhhh! Uyu we ni umusinzi pe! Ukuntu yari yambaye neza gusa!”

Undi-“Hhhhhhhhh! Ndebera rwose! Uyu ari umugabo wanjye nanjya muraza hanze kabisa! Ubu se yandara iruhande atabasha no kururuka ku ntebe kweli? Mbega umusinzi! Ahanutse nk’ikivoka cyahiriye mu giti no hasi ngo piiii!”

Narihanganye ndahaguruka nitegereza abantu bose ariko nta n’umwe namenyemo, nabonaga ibikezikezi n’ibyo numvaga byazaga bisona bijwigira mu matwi yanjye! Gusa narabyumvaga.

Nkihanagura mu maso ngo mbashe kureba neza numvise umuntu unkoze mu mufuka mpita mufatiramo intoki numva bose barasetse!

Njyewe-“Ndagufashe! Uri kunyiba! Gumishamo se!”

Bose-“Hhhhhhhhhh!

Umwe-“Ndebera rwose! Ari gukora mu mufuka akifatiramo ngo baramwibye!”

Undi-“Hhhhhhh! Sha kuva nanywera kwa Dovine nibwo bwa mbere nabona umusinzi kweli kweli! Ibi nibyo bita gusinda ukaberwa kabisa!”

Nakomeje guhumbaguza ndeba abari bari impande yanjye banseka, burya nubwo ngo uzinywa nazo ubwenge zibwinywera kuri njye hari akari kasigaye mu mutwe ari nako katumye mbona serveur nkamumenya akinkoraho.

Njyewe-“Ndekura nigendere! Kandi nunkurikira ndaku boxa

Serveur-“Oya banza wishyure Boss!”

Bose-“Hhhhhhhhh!

Umwe-“Hhhhhh uziko yabuze nayo kwishyura izo yanyoye! Muze murebe weee!”

Undi-“Uuuuuuh! Noneho ko agiye guca mu idirishya ndakubwiye!”

Bose-“Hhhhhhhh!”

Nakomeje kumva abanseka kandi kuva cyera narahoze nifuza kutazasekwa mu buzima, nibwo namenye ko nageze kure ndetse ko nakoze ibara ntifuzaga gukora maze nicara aho nari ngeze nongeye gushigukira hejuru numva umuntu unkomanze.

Njyewe-“Ndekura! Urashaka kunyiba?”

Ngihuza amaso n’umuntu wankomanze nongeye kwihanagura mu maso, mpuza amaso n’umugore wari wicaye mu kagare, ngaruye ubwenge.

Njyewe-“Eeeh! Dovine?”

Dovine-“Bite umushyitsi wanjye! Dusase bugari se urarara ko mbona wasinziriye? Kandi ntabwo wigeze urya disi!”

Njyewe-“Nizere ko turarana ariko!”

Dovine-“Hhhhhhhhh! Nabyo niba ubishaka nta kibazo!”

Njyewe-“Uraseka neza gusa nuko…nako Brown yari yarabonye umwana reka arare amajoro agushaka online!”

Dovine-‘Eeeh! Ibyo se wabimenye ubikuye hehe? Ninde wabikubwiye?”

Njyewe-“Dovi! Buriya Njyewe nagize amahirwe niga mu ishuri rya Nelson, gusa nuko mbona ngiye kuba ikirizo nkaho nibagiwe byose!”

Dovine-“Ese ni Nelson wakubwiye byose? Ngaho ihangane uhaguruke wicare neza maze tuganire kuko ubaye waramenye ibyanjye ntabwo wakabaye umeze utya!”

Narahagurutse nicara mu ntebe imbere ya Dovine maze gutuza ahita ahamagara umu serveur aza yihuta ntabwo nzi icyo yamubwiye amaze gusubirayo.

Njyewe-“Nicyo nkwemerera! Ugiye kungurira akantu se?”

Dovine-“Harya bakwita nde?”

Njyewe-“Nitwa Daddy Rwema Delic! Nkaba nasindiye mu kabari ka Dovine! Ngaho bakazane ngasome ubundi ntahe kwa Nelson! Nubundi ubu narangije kwiyakira! Eeeh! Gahunda yo kwa muganga weee! Uziko nibagiwe ko nari ndi kunywera kiriya gisaza cyo ka…”

Dovine-“Ngo utahe kwa Nelson? Ngo gahunda yo kwa Muganga? Wanyemereye tukaganira musore muto?”

Njyewe-“Nta kibazo! Nubundi nahoraga mbyifuza!”

Ako kanya Serveur yaje afite igicupa cy’amazi ndikanga, amaze kukimfundurira imbere asubirayo Dovine asunika akagare akegeza impande yanjye maze anyegereza icupa ry’amazi.

Dovine-“Daddy! Ngaho nywa niwo muti naguha, warengeye ubundi umusore nkawe ntakwiye gusekwa kubera gukoreshwa n’inzoga

Narebye Dovine wari wicaye mu kagare koko nibuka byose bye, maze mfata igicupa cy’amazi ndagotomera hafi kukimara ubundi ndiruhutsa.

Dovine-“Harya ngo byatangiye gute?”

Njyewe-“Dovi! Byose byatangiye ubwo njye n’inshuti zanjye Bob na Danny twari twicaye hano muri aka kabari kawe twarangariye mu ma telephone yacu, nta numwe wavugaga mbega twari turi online nta guhumbya maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo niko guhita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs,

Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? Ubu se aya mavide ni indabo mwateguye hano ku meza?

Danny-“Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no gufunda ikofe

Bob-“Danny reka kumvangira, ubu se udakanze aba serveur wakanga nde kweli? Reka mbitendekeho wana mfite ayanjye

Tucyumva imyikangato ya Bob, twumvishe acecetse tumurebye tubona yarangariye hirya mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise ambwira;

Danny-“Reba Bob kweli! Buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye I Kigali bwa mbere?”

Bob yumvise dusetse ahindukira vuba,

Bob-“Ni njyewe muri guseka cyangwa? Mwebwe muri mu mandazi, ntabwo mwabonye ingendo y’abeza?!”

Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo nibo Bob yari yarangariye.

Batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi bajya babigenza basekera rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo washoboraga kwinanura gato ukabakozaho ukabakubita ukuboko!

Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.

Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.

Umwe-“Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda nuzuramo?”

Undi-“Eheeee! Rekera aho muko! Ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite agafaranga? Nuko nyine uri kutugurira naho ubundi mubonye nazamwomeka shahu! Nako ngirango nawe uranzi”

Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari atuje urebye kumureba byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, yahise avuga,

We-“Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye

Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa tuganza,Bose- “Hhhhhhhhh! Koto

Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira bakareba abo bakobwa, none dore ubu bose turaziranye ni Sacha, Rosy na Tity!”

Dovine-“Eeeeh! Ngo muraziranye?”

Njyewe-“Turaziranye rwose na mukanya Rosy niwe tumaze kugura kano gatelephone! Uuuuuh! Kari hehe se? uziko ngataye?”

Dovine-“Yoooooh! Wari wasinze disi! Dore nagatoye mukanya nza hano, akira ngaho komeza umbwire!”

Njyewe-“Murakoze Dovi! Ubwo nyine tucyumva ibya ba Sacha ako kanya nibwo wahise winjira ari kumwe na Nelson agusunitse mu kagare.

Ntakubeshye twaratangaye kubera isura nziza yawe, turakurangarira cyane tubona utangiye kunyura kuri buri meza usuhuza abantu, dukomeza kukureba ariko tubabazwa cyane nuko disi ugenderaga mu kagare!

Twakomeje kukwirebera nawe abonye ko tukureba cyane abwira Nelson ngo akuzane aho twari turi, urimo kuza udusanga Bob yatangiye gukuramo aka noti mu mufuka ngo aze akaguhereze kuko yari azi ko uri gusaba, gusa utugezeho utangira kumwenyura ndetse uhita atubwira ngo: “Disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo kunywa?”

Twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo twumvise maze uhita wongera uratubwira ngo: “Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita mu rugo kuko mwe ntabwo muri abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur bazanire round uyandike hahandi ndaza kuyishyura!”

Njye na Bob ndetse na Danny twarikanze twese, Nelson agusunika muri aka kagare muragenda twese dusubiza amaso inyuma mpaka murenze ari nabwo twatangiye kubaza abahungu bawe uwo uriwe ari nabwo batubwiye ko uri Mabuja wabo, mu gihe tukibyibaza nibwo Nelson yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita atubwira ngo: “Mutangajwe na Dovine se? Niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato.

Twese twahise duhaguruka dukurikira Nelson ntawe uvuga tugeze hariya muri jardin turicara maze yitsa umutima, atangira kutubwira byose ahereye ukuntu we na Gasongo bakuranye ari abavandimwe, bagasangira byose ari nabwo twamenye byose byawe

Dovine-“Yoooooh! Ese nibwo mwamenye ibyanjye? Ndabibutse disi!”

Njyewe-“Yego! Dovi! Byabaye amahirwe akomeye kuri njye, nabaye undi, mpinduka ku mutima ndetse niharurira umuhanda nifuza kuzacamo mu buzima, gusa mbabarira kubwo kunsanga gutya, nanjye ntabwo ari njye

Dovine-“Daddy! Ihangane, hari igihe biba ngombwa ko uca mu bibazo nkibi kugirango bigusigire icyerekezo cy’ubuzima bwawe, nanjye ureba ubu iyo biriya byose bitambaho ntabwo nari kuba nduyu ureba, nabuze ababyeyi, mbura byose kugeza no ku maguru, nakomerekeje umutima Brown azinukwa urukundo ngo ubu azarinda apfa atongeye gukunda”

Njyewe-“Yooooh! Ihangane Dovi!”

Dovine-“Rero nawe hindukira ugarukire igihe, njye nariyishe ntabwo nkwiye kuririrwa ariko wowe ukwiye kurwana uru rugamba rw’abashaka ko utazabaho, ntabwo intwaro yo kubatsinda ukaramira ubuzima iri mu nzoga kuko zo ahubwo zatuma uburekura bugaseseka kandi butayorwa, intwaro uzajyana ku rugamba iri mu bantu no mu mutima wawe, ntabwo nifuza ko wizira nkuko nizize ahubwo wenda uzazire abandi bibabarweho ariko uticujije mu buzima

Njyewe-“Ndabyumva Dovi! Urugendo rwawe kuwarumenye ni ishuri ryiza ry’ubuzima yakwigamo akamenya byose, ndigaye cyane kuba unsanze aha nasinze ntabasha no guhagarara ngo ndiho ndiyibagiza ibibazo

Dovine-“Burya se disi wiyibagizaga ibibazo? Mana wee! Daddy! Ntuzi ibyabaye kuri Mama na Papa bamaze kunanirwa kwakira ibibazo nabateye?”

Njyewe-“Ndabizi Dovi! Ahubwo ibi nari ndimo ni imirabyo uwakubwira ibyo nari ngiye gukora ni mva aha!”

Dovine-“Yoooh! Wari ugiye gukora iki se?”

Natangiye kubwira Dovine byose, kuko nubundi aho yari ankuye hari kure amaze kunyumva atuje mbona amarira arashotse ariko ahita ahanagura maze arambwira;

Dovine-“Ihangane kandi ukomere bibaho mu buzima, gusa icyo nakubwira nuko uho guhomba ubuzima uzahombe iby’isi kuko abatazi iby’isi aribo babyita ibyabo!”

Njyewe-“Urakoze cyane Dovi! Uku unkuye aho abandi bansekeye ni nako unyeretse ko nta gushidikanya wabonye byinshi kandi uzakora byinshi byiza kubazagira amahirwe yo kumenya wowe wa nyawe n’icyatumye uba uyu uri we uyu munsi

Dovine-“Urakoze Daddy! Ni karibu uzajye uza tuganire kandi amahirwe wagize yo kumenyana na Nelson uzayasigasire ntuzagire icyo umukinga, burya ibibazo biza bisanga abantu kandi ni nabo babikemura!”

Njyewe-“Yego ndabyumva Dovi! Ngaho reka ntahe nsange Mama kandi nongeye kugushimira cyane!”

Dovine-“Humura Daddy! Urugendo rwiza njyewe ntaha hano nkorera!”

Njyewe-“Uuuuuh! Burya se utaha hano?”

Dovine-“Yego! Ntaha aha rwose, buriya hariya inyuma harimo inzu nubatse ni nayo mbamo kugira ngo bitazajya bimvuna kugera aha!

Njyewe-“Woooow! Courage nah’ubutaha!”

Dovine-“Bye! Kandi ukomeze kwihangana mu bibazo niho intwari zigaragarira

Njyewe-“Yego Dovi! Bye kandi nongeye kugushimira

Dovine-“Yego Bye!”

Serveur-“Ntabwo yanyishyuye Boss!”

Dovine-“Oya ntacyo wandike hahandi!”

Njyewe-“Yoooh! Murakoze nanone!”

Narasohotse ngeze hanze nsanga bwahumanye cyane amatara yo kumuhanda niyo yamurikaga.

Ngihagaze muri parking y’akabari ko kwa Dovine nagiye kumva numva umuntu ankozeho mpindukiye mbona ni Gasongo wari wambaye amashashi ahantu hose yikoreye n’ikivovo ngira ubwoba.

Gasongo-“Stop Stop Stop! Shyira hano!”

Njyewe-“Ngo nshyire aho? Iki se?

Gasongo-“Sora nyine, aha uhagaze ni muri parking yanjye!”

Njyewe-“Uuuuuu! Nonese aha mpagaze uhaparika iki?”

Gasongo-“Urabona ntikoreye moto se? Nyiraza hano mu gitondo nkayijyana mu muhanda! Urabona ko nambaye n’imyenda y’akazi kugirango imvura iramutse iguye ntatoha! Iyo umuntu avuye mu muhanda rero ajya mu kabari agasaba bya gahuzamiryango akinywera

Njyewe-“Nonese muri kariya kabari niho ujya gusa?”

Gasongo-“Nonese ko iyo nahaze guhekenya ibitoki ariho nza bakampa ibiryo nkirira, nako sora nguhe uburenganzira bwo kuva aho nihute batarakinga

Njyewe-“Yampaye inka rero! Uuuuh! Ngaho akira ijana rya parking uparike wihute Boss!”

Gasongo-“Hhhhhhh! Ubwo unyise Boss ndagukomoreye ngaho genda!”

Nahise mvira mu nzira Gasongo ashyira icyo kivovo hasi yitaga moto nkomeza kumwitegereza nibuka byose numva mu mutima igishyika gusa ndawitsa ako kanya mba mbonye moto ndayurira nerekeza mu rugo.

Ntihari kure nagezeyo bitadinze maze kwishyura moto ndazamuka ndakomanga umuzamu arakingura,

We-“Uziko nari ngize ngo ni Boss uje?”

Njyewe-“Uuuuuh! Ngo Boss? Ntabwo yari yataha se?”

We-“Ashwi da! Hano nta muntu uhari!”

Njyewe-“Uuuuuuh? Ngo hano nta muntu uhari? Na Mama se ntawe?”

We-“Ashwi da! ………………………

NTUZACIKWE na Episode ya 113 ejo mu gitondo

Kwiyandikisha ntabwo byanga kereka ari ikibazo cy’ubikora.

Uko wakuzuza form:

Ahabanza shyiramo izina ryawe (urugero: Patrick) Iri ni naryo riba Username yawe
Aha kabiri shyiramo email yawe
Aha gatatu shyiramo izina (urugero: Kagabo)
Aha kane shyiramo password  (iyo ushaka yose ariko uzajya wibuka)

Hepfo kanda muga toolbox ka terms and conditions

Noneho ukande kuri Register

Urahita ubona bakubwira ko bari Registered

[ihc-register]

111 Comments

  • Ariko se ko ndeba mutangiye kutubihiriza kabisa. muratubwira ngo inkuru irafunze twiyandikishe kugira tubashe gukomeza kuyisoma twararangije kwiyandikisha mukaduha email de confirmation? ndabona mutangiye kutunaniza wallahi

    • Ahabanza shyiramo izina ryawe (ex: Patrick)
      Aha kabiri shyiramo email yawe
      Aha gatatu shyiramo izina (ex: Kagabo)
      Aha kane shyiramo password (iyo ushaka yose
      ariko uzajya wibuka)
      Hepfo kanda muga toolbox ka terms and
      conditions
      Noneho ukande kuri Register
      Urahita ubona bakubwira ko bari Registered

      • Byanze pe ndashyiramo izina ngo username is taken ngo invalid email

      • Njye byananiye kwiyandikisha

  • Dovine yabaye umuntu mwiza utanga inama

  • Mudusobanurire ziriya conditions nibiba na ngombwa kuri buri condition muduhe example.Naho ubundi hari abatazabona uko basoma iyi nkuru atari uko babuze ubwishyu.

  • Too bagiyehe ubwo .Daddy nizere ko ukuye irindi somo kwa divine .thanks umuseke still mwaduhaye Gato nagakuri

  • ayo mafaranga azishyurwa mu buhe buryo? kwiyandikisha ntibyemera.mudusobanurire neza

  • aka ka episode Ko ari gato se koko! eko muzaduhe kanini

  • none je ko vyanse ko niyandikisha?

  • Ni gute se umuntu amenya ko yabaye registered ?ko ndeba biri kwisubiramo nka nyiramubande?

  • ariko umuseke namwe rwose ko byabayobeye?ko ndi kwi logginga bikanga kdi ndi registered?ubwose gusoma inkuru nukuzajya tujya muri ciber cafe buri munsi?wapi rwose ntabyanyu

  • Nimumfashe mumbwire ,muri turiya tuzu turi munsi ya first name wuzuzamo iki ?

    • Wandikamoijambo ry’ibangautakwibagirwa ukandikamo rimwe mutuzu 2.bivuze urugero niba muka1 wandiysemo umuseke niryo wongera ukandika muka 2

  • ubu se ko mutadusobanuriye uko buzuza utwo dukaze tubiri dukurikira bikaba byatunaniye kuzuza

    • Wandikamoijambo ry’ibangautakwibagirwa ukandikamo rimwe mutuzu 2.bivuze urugero niba muka1 wandiysemo umuseke niryo wongera ukandika muka 2

  • Mwaramutse! umuseke muraduhemukiye rwose! none se ko ntako tutagira ngo twiyandike bikanga! kdi aho kugira ngo mutume abantu batangira iyi nkuru nibagera Hagati byange Byari kuba byiza muhereye kuyindi iyi mukayishyuza mu bundi buryo niba mushaka no kuyishyuza.

  • muduhe telephone twahamagara bakadufasha kuko turiyandikisha ntibikunde

  • mwaramutse neza ko ndimo kwiyandikisha bikanga mwa mfasha iki?

  • Mwihangane musubiza ababandikira basaba ibisobanuro byaba byiza kurushaho kuko niba umuntu umwe agize ikibazo n’undi bikaba uko birumvikana ko tuba dukeneye ubufasha ni byiza rero ko mudufasha kumenya uko kwiyandikisha bigenda cg niba hari amasaha bigomba muduhe details zose kuko urashyiramo username bakakubwira ngo invalid or taken na email ni uko please mudufashe kuko ndakeka request zacu muzisoma

    • Ahabanza shyiramo izina ryawe (ex: Patrick)
      Aha kabiri shyiramo email yawe
      Aha gatatu shyiramo izina (ex: Kagabo)
      Aha kane shyiramo password (iyo ushaka yose
      ariko uzajya wibuka)
      Hepfo kanda muga toolbox ka terms and
      conditions
      Noneho ukande kuri Register
      Urahita ubona bakubwira ko bari Registered

  • Umuseke mwitwaye nabi! Abantu bananiwe kwiyandikisha aho kubagira inama mutangiye kubakura ku murongo! Ariko ntabwo abasomyi banyu bose bize mu ishuli rimwe! Hari n’usoma ariya magambo yo kwiyandikisha ntayumve! Ubonye niyo muyashyira mu ndimi nk’3 wenda ko hari abo byari gufasha? Ndumva mbagaye mo gake

  • Yebaba we, umuseke uradukatiye abatagira amafr pe! Ariko haricyo nibariza nyakubahwa chief ed. wiki kinyamakuru. Ntimwishimiye ko ikinyamakuru cyanyu cyasomwaga cyane kubera iyi episodes? Yewe kikanavugwa? Twe mu kigo hari abitwa ba Nelson, gasongo, ariane,…. Sha muzaryoherwe abazabasha kuzikurikirana twe 1000fr ni menshi mwarakoze.

  • Yewe Nanjye nariyandikishije ariko ndinjira bikanga rero ubu bye bye online game abo byanze nitwihanganee. Mujye mudukorera resume muri comment ntakundi

  • hhhhh! aya mafr arabakoraho! nimujyane inkuru yanyu ndabona ari nka za kawa zitumye pe! umuntu kwiyandikisha ntibikunda, uyu umwanditsi ntiyasobanuye uko bikorwa muti irafunze! nari narabuze ikiyinkuraho murakoze kbsa! nubundi ibyari biryoshye byaciyeho!!!

  • mwakoze kudukumira

  • Ndabona iyi nkuru bamwe bamwe tugiye kuyirangiriza ngaha kweli? nkubu hari benshi vyase ko twiya registra nukuvuga dusa nabamaze kuyisozera!
    turetse nivya ubu abadafise ubushobozi bwokwishura izo nkuru zanyu bobo ntanijambo bagifise imbere yanyu! mbeega amahera mbeega amafaranga ararikoze kbs!

  • Wap kwiyandikisha byanze muduhe sample yuko bikorwa

    • kwiyandikisha birakunda ahabanza shyiramo wenda izina ryawe aha 2 ushyiremo email yawe aha3 ushyiremo nom (ex umutoni) aha 4 password ya email. ahandi wemeze email ubundi ushyire v muri kariya gakaze ka nyuma hanyuma ukore confirmation

      • @Kambabazi, Ntabwo ari password ya E mail ahubwo niyo uzajya ukoresha uhitamo ukayishyiramo kabiri, Username yo hejuru iriya ibanza niyo uzajya ushyiramo ubundi ugashyiramo na password njye nabikoze rwose birakunda

  • twe se ko twiyandikishije biragenda bite?

  • Kwiyandikisha byanze, ababikoze bikemera mwaduha urugero? Please mudufashe.

    • biri kwemera neza,kurikiza amategeko biroroshey

  • rwose kwiyandikisha byatunaniye nibaduhe urugero turagera kutunyenyeri tukabura ocyodushyiramo mwadufasha mukaduha urugero kuko iyinkuruturayikunda kdi kwishyura byontakibazo.

    • Ahabanza shyiramo izina ryawe (ex: Patrick)
      Aha kabiri shyiramo email yawe
      Aha gatatu shyiramo izina (ex: Kagabo)
      Aha kane shyiramo password (iyo ushaka yose
      ariko uzajya wibuka)
      Hepfo kanda muga toolbox ka terms and
      conditions
      Noneho ukande kuri Register
      Urahita ubona bakubwira ko bari Registered

  • Mwiyandikishe biroroshye cyane

  • Ishuri Dovine yanyuzemo ryamuhaye kuba umwarimu ukomeye uzigisha benshi disi!!!!Mbega ndishimye pe!!Aamakuru ya Gasongo ese muri buka ko Dovine na Gasongo bavukana?Uwo mubyeyi se yajyanyehe na Nelson wa?umuseke turabakunda

  • Nibyiza kabisa nibiyandikishe babone gukomeza inkuru nanjye niyandikishije ubundigusoma inkuru niziza kabisa

  • Kwiyandikisha ntabwo byanga kereka ari ikibazo cy’ubikora.

    Uko wakuzuza form:

    Ahabanza shyiramo izina ryawe (urugero: Patrick)
    Aha kabiri shyiramo email yawe
    Aha gatatu shyiramo izina (urugero: Kagabo)
    Aha kane shyiramo password (iyo ushaka yose ariko uzajya wibuka) wongere uyisubizemo hepfo kuri comfirm email

    Hepfo kanda muga toolbox ka terms and conditions

    Noneho ukande kuri Register

    Urahita ubona bakubwira ko bari Registered

  • bye bye inkuru nyivuyeho kuko byanze kuva sakumi kugera ikigihe ngo password siyo.

  • ahuii nanjye birakunze kwiyandikisha byari byanyobeye

  • Wow!

  • nitwa umutoni felicia email uanjye ni [email protected] passoword ni felicia@1 mumfashe hagire unyandikisha rwose nanjye
    nisomere.murakoze.

    • Dear Felicia
      E mail yawe niyo ifite ikibazo. Gerageza uyifungure urebe. Ntabwo nayo ubwayo ikunda. Merci

      • Nanjye byanze pe. Mu ndebera email ya [email protected] niba hari ikibazo gihari.

  • ubu ce ko twamaze kwiyandikisha tukaba tugerageza ku log in bikanga twa reseting passwd mukatubwira ko mwayohereje kuri e-mail twareba tukazibura ibyanyu wallai biracyar inyuma

  • mwaramutse/ umuseke muri abahanga. nemeranwa namwe ko ubuzima ari ishuri uryizemo neza akazigisha abandi. nishimiye ukuntu Dovine atangiye kuba umwarimu mwiza.hari icyo nabonye muri iyi nkuru, izarangira twese twemera ko turi abavandimwe b’amaraso cg duhujwe n’ubuzima duhuriramo, kuburyo tuzanamenya ko ubuzima budusaba koroherana mubyo twahuriramo byose.
    kubijyanye no kwiyandikisha biremera nimubikore mwitonze.mwuzuze neza izina mukoresha mu kazu kambere, email mukoresha mu kazu ka kabiri ,ijambo ry’ibanga rigizwe n’inyuguti cg imibare itari munsi yi 6, mu kazu ka kane musubiremo iryo jambo ry’ibanga ubundi mwiyandikishe. murakoze.

  • Hahahahhh. umuseke urandangije; njyew nagirango barikinira none ndabona babigize serieux. baca umugani ngo wifuza byinshi ukabura na duke wari ufite. icyo nshaka kuvuga ni uko iyi nkuru yatumaga website yanyu isurwa cyane kuburyo mwari kubibyaza umusaruro mu bundi buryo nko gushakisha abamamaza n’ibindi ariko ubwo mutangiye gukumira abantu. abanyarwanda bene wacu ndabazi barigendera n umutima mwiza. Mushobora rero kuzifuza traffic nkizo mwari mufite mutakizibonye ahubwo abandi ba owners bama websites bagakwiye kuba buririraho hano nabo bagashaka abanditsi b inkuru nkizi ubundi bakabatwara public kbsaa. nihitiraga naho ubundi icyo navugaga ni uko hakiri kare ko mwishyuza. ntimuragera ku rwego rwabya bitangazamakuru by iburayi bisaba kwishyura mbere yo kubisoma.

    • Kuki iteka abantu dukunda iby’ubusa? Inkuru yatugeragaho ku buntu ariko uyu munsi niba batangiye kuduteguza ko izajya yishyurwa dukwiye no gushima ko hari igihe tutayishyuye. None bigiye kuba urubanza se? Abakeneye inkuru kandi bazi imvune zo guhanga cyangwa gusiga tuzajya twishyura.

  • None ko muri turiya tuzu twa password ushyiramo iyo ushaka bakakubwira ngo do not match.

  • Abasomyi natwe hari aho dukobya! Kwiyandikisha byanze koko cyangwa mwayobewe uko babikora? Niba byakunaniye wakwegera umuntu ujijukiwe kukurusha akagufasha! Don’t blame umuseke.rw!

  • Abasomyi natwe hari aho dukabya! Kwiyandikisha byanze koko cyangwa mwayobewe uko babikora? Niba byakunaniye wakwegera umuntu ujijukiwe kukurusha akagufasha! Don’t blame umuseke.rw!

    • So u think Bose byananiye ninjiji???? Think twice man

  • Babyutse bambihiriza kabisa

  • Murakoze kutwishyuza, njye nzajya nsoma DailyMail, Jeuneafrique, Newtimes, n’ibindi binyamakuru bitishyuza kuko nkeka ko n’iyo mfunguye website yacu Umuseke.rw hari contribution nini mba ntanze. Mugire ibihe byiza

  • Ibyo nsabwa nabikoze biranga. Ngaho murabeho rwose nibwo buryo bwo kutwirukana kukinyamakuru cyanyu. Bye bye

    • kurikiza amabwiriza birakunda. njye byemeye

  • egoko rwose byanze PE.ngaho mundebere niba arijye ufite ikibazo:[email protected]

  • Byanze rwose nonese ndashyiramo izina ryanjye ngo ni invalid username. None nkore iki koko.

  • mwaramutse ? kondimo gukora ibyo murimo kutubwira bikanga .nihagire umpfasha ahabanza ndimo ndashyiramo izina (Gogo)ahakabiri([email protected])ahagatatu(kibukayire) aha kane(paswad)aha gatanu(paswad)hanyuma ugakanda muri kariya kazu kanditsemo condition hakajyamo v hanyuma ugakanda ahanditse Registres none ntibikunda mudufashe

  • Cyangwa batubwire indi nzira bayinyuzaho tukayibona.Erega munibuke ko hari n’ abadafite email kandi basomye iyi nkuru bifuza kuyirangiza.Abo murabateganyiriza iki?

  • arikombona byakunze gusa biratinda nibyanga mujyemukomeza mugerageze ntimwihutire kuvuga nabi

  • kbx dovine yarahindutse nahose abo kwa daddy bagiyehe?

  • Nyamara kwiyandikisha biremera mugerageze mwe kugenda

  • Umuseke bite

  • Murakoze niyandikishije byakunze .Mbega Gasongo yarasaze byararangiye disi!!! ikivovo ngo ni moto.buriya se Dovine aziko ari musaza we?

  • byanze rwose muhindure uburyo rwose twiyandikishe

  • Ntituzongera gusoma inkuru zanyu ibyomukoze nta ba client muzongera kubona

  • MWARAMUTSE NJYE KO NAMAZE KWIYANDIKISHA SE NDONGERA

  • Muraho neza bakunzi namwe banditsi biyinkuru, nubwambere nanditse kdi ninubwa nyuma ese mbibarize mwararebye musanga kuba twarasomaga inkuru zanyu ntamusanzu warurimo? Bisobanuyeko twabahombeje! Mwarakoze kwihanganira igihombo twabateje , mbifurije amahirwe murwunguko mugiyemo!gusa nabiyandikisha courrage! Jyewe suko byananiye ahubwo sinabikora kuko ayo ma fr nimenshi nkurikije numwanya byantwaraga bigatuma nica nakazi!kdi hari byinshi nkeneye bimfitiye umumaro kurenzibi. Murakoze kunyikuraho bityo nanjye ndabakize bye bye.

  • ahubwo nibatubwire igihe tuzatangirira kwishyura nuburyo tuzajya twishyuramo naho kwiyandikisha byakunze

  • Nyjewe natekerezagako MB nakoreshaga njya ku cyinyamakurucyanyu zihagije none bye bye umuseke

  • Manaaaaaa weeeee ushimwe biremeye umva mworoshye ubuzima kwiyandikisha ntago biratangira kwishyuzwa, biroroshye ahambere andikamo izina uzakoresha 2 email 3 irindi zina ryawe ubundi ushyiremo password yimibare itari munsi yi6 nurangiza wemeze terms and conditions ibindi uregistering, ahubwo umuseke utubwire igihe bizatangirira kwishyura murakoze

  • Njyewe Nabikoze narushye Kabisa Kandi nakurikije amategeko Rwose

  • yewe nge ndabona byakunze ariko nabyutse mbonye bayifunze ndababara nukuri dovine abaye umwarimu wabenshi nukuri disi gasongo cyokora uwiyishe mtaririrwa pee

    • Ese kubikora kuri telephone nicyo kibazo?? Or??

  • Njye niyandikishije biremera ark simbasha gusoma inkuru

  • Jyew kbs ubishoboye abinkorere nagerageje ariko byanze kd nakurikije amabwiriza . username: Thierry first name: Murindwa password: amizero16 Email: [email protected]

    • Byakunze kuri Username wandike Thrierry1 ibindi ni sawa

  • Jye ko biri kwanga??

  • muraho amahoro? akabazo kanjye nuko nashyizeho email 2 iyo ku kazi ni yanjye isanzwe ariko kenshi nkoresha iyo ku kazi kuko ariho mara igihe kinini ko mwanze kunyakira ntibyemewe?

  • ibyanyu ntibisobanutse uramara kwiyandikisha bakakubwira ko bakwanditse nyuma wagaruka muri log in bati imvalid email kandi mbere byari byakunze none se siwatubwiye ko dukoresha user name ? please dusobanurire neza kumuntu wamaze kwiyandikisha uburyo iyo yongeye gufungura bigenda koko turakoresha user name bati imvalid email

  • njye ntako ntagize byanze

  • First name ni mukashyaka

    • @Solange
      e mail yawe ifite ikibazo rwose wongere uyisuzume

  • Ariko hari abanyarwanda batarasirimuka mu mutwe kweli nkumuntu ugiye kujya atanga amafaranga yubusa ngo arishyura iyinkuru mpimbano kandi hari business wayashoramo ukunguka cg ukayaha abakene .umumar
    o wiyinkuru yatumaga iyi website isurwa cyane none twaje turi benshi muraturambiwe nakanya??? yewe simbaciye intege mubyo mwahisemo courage tuzasoma izindi website

    • Ngo ntabwo Abanyarwanda barasirimuka mu mutwe? aho uribeshye ahubwo ucunge neza,abu se abishyura Film zimara isaha ku 1000, match imara iminota 90 kuri 2000, cyangwa abayajyana mu kabari nibo basirimutse kuruta abakwishyura iyi nkuru ukwezi kose ku 1000? ahubwo vuga ngo ukunda iby’ubuntu ariko jya wibuka ko bavuga ngo ukiboneye ubusa akita iki…..

  • Ahwiiii murakoze kunkiza iyinkuru nanjye yantwaraga umwanya…nahubundi Amaury tuzajya tuyasoma mubindi binyamakuru

  • Nimukoreshe e-mail nshyanshya.Izisanzwe ntizikunda

    thx

  • Ko twiyandikisha bikanga bivuze iyi nkuru tutazongera kuyisoma

  • Umuseke rwose murikutubihiriza kwiyandikisha byanze nukri mwonjyere mwigenzure pe ubu c nkatwe turihanze tuzajya twishyura gute? Ndabona injury tugiye kuyivaho pe wamugani menya mwagirango turuhuke kuko twayitagaho umwanya munini ariko mwigenzure pe

  • Umva umuntu wabagiriye iyi nama yarabaroshye kuko mushaka ibirenze gusa mereye kurinjye nundi nabishishikarije nomubirenge nahahunguye hatagira nagasigisigi kanyu nsigarana ubonye buri nkuru mwayishyuje?ndabagaye nkanyuma yigihe gito nzababwira ahubwo muba mushakira akazi abakozi mwarimufite.

  • Uuuuh murakoze najye byakunze rwose ni uburyohe gusa Thanks Museke ndabifuriza kuzandika ibitabo muka gurisha mubdimizose kandi cyazagurwa cyane!

  • Byananiye Kwik an simians

  • mwakoze kunyakira ibintu nuburyohe!Gasongo disi yasariye kwamushikiwe!kdi wasanga bataranamenyana!Nelson disi!ikiraro gihuza kikanahumuriza imitima yashegeshwe nagahinda!harimo amasomo menshi yubuzima tubamo muriyisi!mukomeze mutwigishe barezi beza.turabakunda.

  • Sha nanjye rwose murakoze kunkiza iyi nkuru pe nubundi yandiraga umwanya nyisoma nifitiye namasomo sukuvuga ngo ndayabuze ariko rwose ntabgo nayabaha pe muzagire ibihe byiza

  • arikose ko niyandikishije bikemera ariko nkaba ntarimo kubasha gusoma inkuru bisaba iki

  • nanjye byanze mungeragereze pe [email protected]

  • Mwiriwe! Nagerageje kwiyandikisha byanze pe. Hagire umfasha anyandikishe nisomere . Username :solange, email :[email protected], irindi zina :mukashyaka, password :imodoka. Uwo byakunze na mfashe.

  • Byanze rwose bakambwira ngo email address ntabwo ariyo kandi ndimo kuyifungura igafunguka?

  • mwiriwe neza basomyi bagenzi banjye??Ndagirango aho biri kwangira ni munsi yaho ushyira password ,naho urongera ukahashyira password kuko ni muri comfirm password!!!donc uyandika kabiri

    Ndagaya cyane abantu badashima kuko rwose umuseke waratwihanganiye bihagije niba ugura agafilme kamwe ku 1000 ukarangiza seri 50 umva ayo uba utanze.None mwacitse uruhondogoro ngo 1000 ??????ngo yabatwaraga igihe ubu se episode 216 zirangiye nibwo mwibutse ko ntagihe muzabona cyo kuyisoma?? tujye tworohera nabanditsi pe nawe akoresha igihe cyo ngo aduhe amasomo meza nkaya ntampamvu yo kutamutera inkunga!!!Ababishaka kdi bifitiye akamaro tuzabyishyura hanyuma abatabishoboye name mwagenda neza mutabaye nka pascal na Gatera.Ijoro ryiza

  • Njyewe-“Nakwishyuye mbabarira! Ariko ubundi abantu bakora mu tubari mubeshejweho no kwambura? Ubwo se uziko nasinze?”

    Serveur-“Oya ntabwo wanyishyuye rwose dore wanyatse inzoga…”

    Njyewe-“Ceceka reka mvuge! Ubundi uremera ko nanyweye ugasinda?”

    Serveur-“Oya ntabwo nasinze, ibyo mvuga ni ukuri!”

    Njyewe-“Nonese niba utasinze kuki wibagiwe ko nakwishyuye mbere? Nta soni! Ariko mwabaye mute? Abasinzi gusa!”

    Serveur-“Boss! …”

    Njyewe-“Boss Boss nawe! Erega twarabamenye! Reka nigendere! Noneho wibeshye unkurikire nkwase”

    Ngirango nururuke ku ntebe ndende yo kuri comptoir nahise mpanuka no hasi ngo piii! Abantu bari aho bose bahise bikanga bose baza kureba ikibaye.

    Umwe-“Hhhhhhhh! Uyu we ni umusinzi pe! Ukuntu yari yambaye neza gusa!”

    Undi-“Hhhhhhhhh! Ndebera rwose! Uyu ari umugabo wanjye nanjya muraza hanze kabisa! Ubu se yandara iruhande atabasha no kururuka ku ntebe kweli? Mbega umusinzi! Ahanutse nk’ikivoka cyahiriye mu giti no hasi ngo piiii!”

    Narihanganye ndahaguruka nitegereza abantu bose ariko nta n’umwe namenyemo, nabonaga ibikezikezi n’ibyo numvaga byazaga bisona bijwigira mu matwi yanjye! Gusa narabyumvaga.

    Nkihanagura mu maso ngo mbashe kureba neza numvise umuntu unkoze mu mufuka mpita mufatiramo intoki numva bose barasetse!

    Njyewe-“Ndagufashe! Uri kunyiba! Gumishamo se!”

    Bose-“Hhhhhhhhhh!

    Umwe-“Ndebera rwose! Ari gukora mu mufuka akifatiramo ngo baramwibye!”

    Undi-“Hhhhhhh! Sha kuva nanywera kwa Dovine nibwo bwa mbere nabona umusinzi kweli kweli! Ibi nibyo bita gusinda ukaberwa kabisa!”

    Nakomeje guhumbaguza ndeba abari bari impande yanjye banseka, burya nubwo ngo uzinywa nazo ubwenge zibwinywera kuri njye hari akari kasigaye mu mutwe ari nako katumye mbona serveur nkamumenya akinkoraho.

    Njyewe-“Ndekura nigendere! Kandi nunkurikira ndaku boxa”

    Serveur-“Oya banza wishyure Boss!”

    Bose-“Hhhhhhhhh!”

    Umwe-“Hhhhhh uziko yabuze nayo kwishyura izo yanyoye! Muze murebe weee!”

    Undi-“Uuuuuuh! Noneho ko agiye guca mu idirishya ndakubwiye!”

    Bose-“Hhhhhhhh!”

    Nakomeje kumva abanseka kandi kuva cyera narahoze nifuza kutazasekwa mu buzima, nibwo namenye ko nageze kure ndetse ko nakoze ibara ntifuzaga gukora maze nicara aho nari ngeze nongeye gushigukira hejuru numva umuntu unkomanze.

    Njyewe-“Ndekura! Urashaka kunyiba?”

    Ngihuza amaso n’umuntu wankomanze nongeye kwihanagura mu maso, mpuza amaso n’umugore wari wicaye mu kagare, ngaruye ubwenge.

    Njyewe-“Eeeh! Dovine?”

    Dovine-“Bite umushyitsi wanjye! Dusase bugari se urarara ko mbona wasinziriye? Kandi ntabwo wigeze urya disi!”

    Njyewe-“Nizere ko turarana ariko!”

    Dovine-“Hhhhhhhhh! Nabyo niba ubishaka nta kibazo!”

    Njyewe-“Uraseka neza gusa nuko…nako Brown yari yarabonye umwana reka arare amajoro agushaka online!”

    Dovine-‘Eeeh! Ibyo se wabimenye ubikuye hehe? Ninde wabikubwiye?”

    Njyewe-“Dovi! Buriya Njyewe nagize amahirwe niga mu ishuri rya Nelson, gusa nuko mbona ngiye kuba ikirizo nkaho nibagiwe byose!”

    Dovine-“Ese ni Nelson wakubwiye byose? Ngaho ihangane uhaguruke wicare neza maze tuganire kuko ubaye waramenye ibyanjye ntabwo wakabaye umeze utya!”

    Narahagurutse nicara mu ntebe imbere ya Dovine maze gutuza ahita ahamagara umu serveur aza yihuta ntabwo nzi icyo yamubwiye amaze gusubirayo.

    Njyewe-“Nicyo nkwemerera! Ugiye kungurira akantu se?”

    Dovine-“Harya bakwita nde?”

    Njyewe-“Nitwa Daddy Rwema Delic! Nkaba nasindiye mu kabari ka Dovine! Ngaho bakazane ngasome ubundi ntahe kwa Nelson! Nubundi ubu narangije kwiyakira! Eeeh! Gahunda yo kwa muganga weee! Uziko nibagiwe ko nari ndi kunywera kiriya gisaza cyo ka…”

    Dovine-“Ngo utahe kwa Nelson? Ngo gahunda yo kwa Muganga? Wanyemereye tukaganira musore muto?”

    Njyewe-“Nta kibazo! Nubundi nahoraga mbyifuza!”

    Ako kanya Serveur yaje afite igicupa cy’amazi ndikanga, amaze kukimfundurira imbere asubirayo Dovine asunika akagare akegeza impande yanjye maze anyegereza icupa ry’amazi.

    Dovine-“Daddy! Ngaho nywa niwo muti naguha, warengeye ubundi umusore nkawe ntakwiye gusekwa kubera gukoreshwa n’inzoga”

    Narebye Dovine wari wicaye mu kagare koko nibuka byose bye, maze mfata igicupa cy’amazi ndagotomera hafi kukimara ubundi ndiruhutsa.

    Dovine-“Harya ngo byatangiye gute?”

    Njyewe-“Dovi! Byose byatangiye ubwo njye n’inshuti zanjye Bob na Danny twari twicaye hano muri aka kabari kawe twarangariye mu ma telephone yacu, nta numwe wavugaga mbega twari turi online nta guhumbya maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo niko guhita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs,

    Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? Ubu se aya mavide ni indabo mwateguye hano ku meza?”

    Danny-“Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no gufunda ikofe”

    Bob-“Danny reka kumvangira, ubu se udakanze aba serveur wakanga nde kweli? Reka mbitendekeho wana mfite ayanjye”

    Tucyumva imyikangato ya Bob, twumvishe acecetse tumurebye tubona yarangariye hirya mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise ambwira;

    Danny-“Reba Bob kweli! Buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye I Kigali bwa mbere?”

    Bob yumvise dusetse ahindukira vuba,

    Bob-“Ni njyewe muri guseka cyangwa? Mwebwe muri mu mandazi, ntabwo mwabonye ingendo y’abeza?!”

    Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo nibo Bob yari yarangariye.

    Batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi bajya babigenza basekera rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo washoboraga kwinanura gato ukabakozaho ukabakubita ukuboko!

    Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.

    Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.

    Umwe-“Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda nuzuramo?”

    Undi-“Eheeee! Rekera aho muko! Ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite agafaranga? Nuko nyine uri kutugurira naho ubundi mubonye nazamwomeka shahu! Nako ngirango nawe uranzi”

    Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari atuje urebye kumureba byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, yahise avuga,

    We-“Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye”

    Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa tuganza,Bose- “Hhhhhhhhh! Koto”

    Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira bakareba abo bakobwa, none dore ubu bose turaziranye ni Sacha, Rosy na Tity!”

    Dovine-“Eeeeh! Ngo muraziranye?”

    Njyewe-“Turaziranye rwose na mukanya Rosy niwe tumaze kugura kano gatelephone! Uuuuuh! Kari hehe se? uziko ngataye?”

    Dovine-“Yoooooh! Wari wasinze disi! Dore nagatoye mukanya nza hano, akira ngaho komeza umbwire!”

    Njyewe-“Murakoze Dovi! Ubwo nyine tucyumva ibya ba Sacha ako kanya nibwo wahise winjira ari kumwe na Nelson agusunitse mu kagare.

    Ntakubeshye twaratangaye kubera isura nziza yawe, turakurangarira cyane tubona utangiye kunyura kuri buri meza usuhuza abantu, dukomeza kukureba ariko tubabazwa cyane nuko disi ugenderaga mu kagare!

    Twakomeje kukwirebera nawe abonye ko tukureba cyane abwira Nelson ngo akuzane aho twari turi, urimo kuza udusanga Bob yatangiye gukuramo aka noti mu mufuka ngo aze akaguhereze kuko yari azi ko uri gusaba, gusa utugezeho utangira kumwenyura ndetse uhita atubwira ngo: “Disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo kunywa?”

    Twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo twumvise maze uhita wongera uratubwira ngo: “Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita mu rugo kuko mwe ntabwo muri abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur bazanire round uyandike hahandi ndaza kuyishyura!”

    Njye na Bob ndetse na Danny twarikanze twese, Nelson agusunika muri aka kagare muragenda twese dusubiza amaso inyuma mpaka murenze ari nabwo twatangiye kubaza abahungu bawe uwo uriwe ari nabwo batubwiye ko uri Mabuja wabo, mu gihe tukibyibaza nibwo Nelson yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita atubwira ngo: “Mutangajwe na Dovine se? Niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato.

    Twese twahise duhaguruka dukurikira Nelson ntawe uvuga tugeze hariya muri jardin turicara maze yitsa umutima, atangira kutubwira byose ahereye ukuntu we na Gasongo bakuranye ari abavandimwe, bagasangira byose ari nabwo twamenye byose byawe”

    Dovine-“Yoooooh! Ese nibwo mwamenye ibyanjye? Ndabibutse disi!”

    Njyewe-“Yego! Dovi! Byabaye amahirwe akomeye kuri njye, nabaye undi, mpinduka ku mutima ndetse niharurira umuhanda nifuza kuzacamo mu buzima, gusa mbabarira kubwo kunsanga gutya, nanjye ntabwo ari njye”

    Dovine-“Daddy! Ihangane, hari igihe biba ngombwa ko uca mu bibazo nkibi kugirango bigusigire icyerekezo cy’ubuzima bwawe, nanjye ureba ubu iyo biriya byose bitambaho ntabwo nari kuba nduyu ureba, nabuze ababyeyi, mbura byose kugeza no ku maguru, nakomerekeje umutima Brown azinukwa urukundo ngo ubu azarinda apfa atongeye gukunda”

    Njyewe-“Yooooh! Ihangane Dovi!”

    Dovine-“Rero nawe hindukira ugarukire igihe, njye nariyishe ntabwo nkwiye kuririrwa ariko wowe ukwiye kurwana uru rugamba rw’abashaka ko utazabaho, ntabwo intwaro yo kubatsinda ukaramira ubuzima iri mu nzoga kuko zo ahubwo zatuma uburekura bugaseseka kandi butayorwa, intwaro uzajyana ku rugamba iri mu bantu no mu mutima wawe, ntabwo nifuza ko wizira nkuko nizize ahubwo wenda uzazire abandi bibabarweho ariko uticujije mu buzima”

    Njyewe-“Ndabyumva Dovi! Urugendo rwawe kuwarumenye ni ishuri ryiza ry’ubuzima yakwigamo akamenya byose, ndigaye cyane kuba unsanze aha nasinze ntabasha no guhagarara ngo ndiho ndiyibagiza ibibazo”

    Dovine-“Burya se disi wiyibagizaga ibibazo? Mana wee! Daddy! Ntuzi ibyabaye kuri Mama na Papa bamaze kunanirwa kwakira ibibazo nabateye?”

    Njyewe-“Ndabizi Dovi! Ahubwo ibi nari ndimo ni imirabyo uwakubwira ibyo nari ngiye gukora ni mva aha!”

    Dovine-“Yoooh! Wari ugiye gukora iki se?”

    Natangiye kubwira Dovine byose, kuko nubundi aho yari ankuye hari kure amaze kunyumva atuje mbona amarira arashotse ariko ahita ahanagura maze arambwira;

    Dovine-“Ihangane kandi ukomere bibaho mu buzima, gusa icyo nakubwira nuko uho guhomba ubuzima uzahombe iby’isi kuko abatazi iby’isi aribo babyita ibyabo!”

    Njyewe-“Urakoze cyane Dovi! Uku unkuye aho abandi bansekeye ni nako unyeretse ko nta gushidikanya wabonye byinshi kandi uzakora byinshi byiza kubazagira amahirwe yo kumenya wowe wa nyawe n’icyatumye uba uyu uri we uyu munsi”

    Dovine-“Urakoze Daddy! Ni karibu uzajye uza tuganire kandi amahirwe wagize yo kumenyana na Nelson uzayasigasire ntuzagire icyo umukinga, burya ibibazo biza bisanga abantu kandi ni nabo babikemura!”

    Njyewe-“Yego ndabyumva Dovi! Ngaho reka ntahe nsange Mama kandi nongeye kugushimira cyane!”

    Dovine-“Humura Daddy! Urugendo rwiza njyewe ntaha hano nkorera!”

    Njyewe-“Uuuuuh! Burya se utaha hano?”

    Dovine-“Yego! Ntaha aha rwose, buriya hariya inyuma harimo inzu nubatse ni nayo mbamo kugira ngo bitazajya bimvuna kugera aha!”

    Njyewe-“Woooow! Courage nah’ubutaha!”

    Dovine-“Bye! Kandi ukomeze kwihangana mu bibazo niho intwari zigaragarira”

    Njyewe-“Yego Dovi! Bye kandi nongeye kugushimira”

    Dovine-“Yego Bye!”

    Serveur-“Ntabwo yanyishyuye Boss!”

    Dovine-“Oya ntacyo wandike hahandi!”

    Njyewe-“Yoooh! Murakoze nanone!”

    Narasohotse ngeze hanze nsanga bwahumanye cyane amatara yo kumuhanda niyo yamurikaga.

    Ngihagaze muri parking y’akabari ko kwa Dovine nagiye kumva numva umuntu ankozeho mpindukiye mbona ni Gasongo wari wambaye amashashi ahantu hose yikoreye n’ikivovo ngira ubwoba.

    Gasongo-“Stop Stop Stop! Shyira hano!”

    Njyewe-“Ngo nshyire aho? Iki se?”

    Gasongo-“Sora nyine, aha uhagaze ni muri parking yanjye!”

    Njyewe-“Uuuuuu! Nonese aha mpagaze uhaparika iki?”

    Gasongo-“Urabona ntikoreye moto se? Nyiraza hano mu gitondo nkayijyana mu muhanda! Urabona ko nambaye n’imyenda y’akazi kugirango imvura iramutse iguye ntatoha! Iyo umuntu avuye mu muhanda rero ajya mu kabari agasaba bya gahuzamiryango akinywera”

    Njyewe-“Nonese muri kariya kabari niho ujya gusa?”

    Gasongo-“Nonese ko iyo nahaze guhekenya ibitoki ariho nza bakampa ibiryo nkirira, nako sora nguhe uburenganzira bwo kuva aho nihute batarakinga”

    Njyewe-“Yampaye inka rero! Uuuuh! Ngaho akira ijana rya parking uparike wihute Boss!”

    Gasongo-“Hhhhhhh! Ubwo unyise Boss ndagukomoreye ngaho genda!”

    Nahise mvira mu nzira Gasongo ashyira icyo kivovo hasi yitaga moto nkomeza kumwitegereza nibuka byose numva mu mutima igishyika gusa ndawitsa ako kanya mba mbonye moto ndayurira nerekeza mu rugo.

    Ntihari kure nagezeyo bitadinze maze kwishyura moto ndazamuka ndakomanga umuzamu arakingura,

    We-“Uziko nari ngize ngo ni Boss uje?”

    Njyewe-“Uuuuuh! Ngo Boss? Ntabwo yari yataha se?”

    We-“Ashwi da! Hano nta muntu uhari!”

    Njyewe-“Uuuuuuh? Ngo hano nta muntu uhari? Na Mama se ntawe?”

    We-“Ashwi da! ………………………

  • Njyewe izina ryanjye muri kumbwira ngo ni invalid username mbigenze nte?? Gusa nanone mwagakwiye kudufasha kuko abo byanze nibenshi mukaduha aho tubariza. None se niba banze izina ari ryawe wakora iki iyi nshuro niya 6 mbikoze ubwo rero ntakundi. Byeee

  • Byanze nukudufasha

  • byanze pe,ese ubanza gushyiraho amafranga wenda niyo mpamvu byanze,ngaho nimubinkorere ndebe ko nasoma nanjye”nitwa uwamwezi M claire ,email,[email protected]

  • oh nge birakunda kd rwose nzayisoma nyirangize thnx umuseke

    • tuzajya twishyura gute kdi angahe

  • tuzajya twishyura angahe kdi mubuhe buryo

  • Byanze pe

  • Okay….tel me about the email…
    Do I have to use ma email or I create anew one?

Comments are closed.

en_USEnglish