Digiqole ad

Episode 109: Mu birori kwa Sacha igikuba kiracitse, Daddy ahasanze imodoka ya Gatera

 Episode 109: Mu birori kwa Sacha igikuba kiracitse, Daddy ahasanze imodoka ya Gatera

Tubiseguye ko episode ya 110 itabagereraho igihe gisanzwe, ariko turabasezeranya ko tuyibagezaho hakiri kare kuri uyu wa gatatu.

 

 

Ngihindukira nabonye imodoka y’umukara iza mu kerekezo nari ndimo gusa ariko ntabwo yari iya Gatera nkuko nari mbiketse, ikinyuraho nahise mbona ikirahuri kimanutse mba nkubise amaso Sacha!

Sacha-“Daddy! Mbega wowe!  Ubwo se ko wari utwitambitse?”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo mbitambitse nabahaga inzira ngo mutambuke!”

Sacha-“Sha mvuye mu myiteguro shaKo uri wenyine se?”

Njyewe-“Oya ntabwo nari ndi njyenyine ahubwo nari nkurikiye Rosy nibwo akimara kwinjira! Hano se niho murugo?”

Sacha-“Hhhhhh! Ariko ubanza umukunda!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Uvuze gukunda nibuka ko…”

Sacha-“Wibuka ko umukunda? Ntabwo wari wabimubwira se? Mana weee! Injira basi uze ubimubwire numva!”

Njyewe-“Ooooh! Wendaa nako umunsi umwe nzabimubwira”

Sacha-“Woooow! Ntako byaba bisa! reka ntegereze kumva iyo nkuru! Ngaho karibu ahubwo niba unabishaka injira mu modoka twinjirane!”

Njyewe-“Stareh! Sacha! Reka ninjire!”

Imodoka Sacha yari arimo ntabwo ari we wari uyitwaye, uwari uyitwaye yinjiye bucye bucye nanjye nyigenda inyuma nkigera mu marembo umu securite ahita antangira,

We-“Umva! Hagarara aho! Bite byawe?”

Njyewe-“Ni byiza rwose!”

We-“Uuuuuh! Ko winjira wuhanya se uje koza iriya modoka?”

Njyewe-“Oya! Njye nari natumiwe mu birori biraba uyu munsi!”

We-“Uuuuh! Ndabura se wangu! Uyu munsi se hari ibirori?”

Njyewe-Byantangaza kuba utabizi, ahubwo se nabimenya gute ko banshyize hano ngo ndinde umuntu umwe!”

Njyewe-“Eeeeeh! Ngo urinde umuntu umwe? Inde se?”

We-“Nako nari mennye ibanga ry’akazi!”

Njyewe-“Nta kibazo wimena ibanga! Uranyemerera ninjire se?”

We-“Injira rwose ubu ndi gucunganwa n’imodoka! Isa n’umukara ifite puraki ya 120!”

Njyewe-“Eeeeh!  Iyo modoka se irazana nde ko uri kuyicunga cyane?”

We-“Nonese ko Boss atayishaka! Ngo afite umuntu adashaka ko yinjira hano!”

Njyewe-“Ngo kubera iki se kandi?

We-“Ntabwo mbizi Boss! Ahubwo injira ujye mu birori byawe!”

Naciye k’umuzamu ndinjira nkomeza njya imbere ariko nari maze kumenya ko Gatera akumiriwe kwinjira kwa Sacha.

Natangiye kwibaza impamvu yibyo ariko menya ko ibyo aribyo byose ari ibanga rizitse ntari guhita menya ako kanya, nkigera mo imbere nahasanze abantu abasore n’abakobwa bambaye neza cyane nanjye ntangira kwireba ngo ndebe niba nkwiye kuba mpari.

Nkireba hirya no hino nahuje mason a Rosy ariko mbona ndeba adashaka, ngize ngo musange ahita yinnjira mu nzu nicara aho hanze njyenyine kuko mubari bari aho nta n’umwe nari nzi, ako kanya nibwo natangiye kwibaza impamvu naje aho!

Hashize akanya nicaye ntegereje mbona nguwo Danny arasohotse ari kuririmba indirimbo nziza bari bari gucuranga mu nzu, akimbona arikanga maze ahita aza ansanga,

Danny-“Yeweee! Bro! Bite se?”

Njyewe-“Ni sawa kabisa! Nawe se duri hano?”

Danny-“Eeeeh! Sana! Ahubwo naje n’iwanyu kukureba!”

Njyewe-‘Yeee? Ngo waje iwacu kundeba?”

Danny-“Naje da! Nanahuye na Papa wawe ahubwo ntangazwa no kuba nawe atazi aho uba!”

Njyewe-“Nonese nako Danny reka rwose nizereko utahazi!”

Danny-“Nahamenya gute se? Ahubwo hambwire umusaza!”

Njyewe-“Ntabwo ari ngombwa Bro! Ahubwo se ikirori kimeze gute?”

Danny-“Hhhhh! Ni sawa sana! Uwakwereke abana bari hariya muri salon! Yaweeee!”

Njyewe-“Noneho reka ninjire ndebe!”

Danny-“Hhhhh! Injira ariko wibuke xuze kumbwira aho utaha kuko ndashaka kugusura ndagatora nyiransekuye!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose!”

Danny yarakomeje aragenda uko agenda arenga ntangira kumubona muri ya shusho wa munsi ansezera akurira moto akagenda kandi nari nzanye Mama ngo byibura aho kwicara ku muhanda yicare iwe mu gacucu asome no kutuzi.

Nongeye kwibaza ukuntu Danny wansize ku muhanda yajya murugo akavugana na Gatera nzi yarangiza akambaza aho mba maze ntangira kwibaza byinshi gusa nkibyibaza nahise numva amashyi menshi mu nzu maze ndashiguka ndahaguruka nkinjira mu nzu nsanga hicaye koko abantu benshu hari n’umusore umwe uhagaze hagati yabo.

Nabaye nkukubitwa n’inkuba ndetse nabo barandeba cyane, ibintu byatumye nikanga ngashaka gusubira inyuma maze uwo musore wari uri hagati yabo ahita avuga,

We-“Nuyu se?”

Abari bari aho bose basakurije rimwe bavuga ngo: “Niwe! Nta wundi! Woooooow!” Bose babivugaga bakoma amashyi ntangira kuraranganya amaso nibaza ibyo bari kuvuga, nkibyibaza nahise mbona Bob arahagurutse aza ansanganira ansuhuza n’abandi bose barahaguruka baza bansanga bampurizaho ibiganza bansuhuza Bob ahita amfata ukuboko anjyana ku ruhande ngize ngo mubaze ibyo ari byo ahita antanga arambwira,

Bob-“Bro! Burya bwose wari unyihishemo Man?”

Njyewe-“Nkwihishamo gute se wangu?”

Bob-“Ni wowe ufite kiriya cyana?”

Njyewe-“Ikihe se Bro?”

Bob-“Wagiye ureka kwijijisha wangu, ndavuga Rosy!”

Njyewe-“Hhhhhhhhh! Kubera iki se?”

Bob-“Uziko ntari nzi ko ari wowe dutegereje! Ewana uradufite kabisa!”

Njyewe-“Nonese bimeze bite? Ibyo uvuga ntago ndi kubyumva neza!”

Bob-“Nyine MC yaduhaye umwanya wo kwivuga bose batangira kwiyerekana bageze kuri Rosy baramubaza ngo yaje wenyine? Mu gusubiza nawe ati uwo twazanye ntabwo mubahisha araje nonaha, ewana nawe nibwo uhise winjirarero amashyi tukayaguhundagazaho”

Njyewe-“Yampaye inka!”

Bob-“Ariko nawe urabona ko udukosoye! Nanjye nkabona wanga kuza kunyuraho ngo tuzane hano kumbi…”

Bob akivuga gutyo twumvise nanone urusaku rw’amashyi Bob wakundaga byacitse ahirta ansiga aho nanjye nsubira muri salon ngezeyo nsanga Sacha ahagaze hagati y’abandi mpita menya ko ibirori bitangiye,

Sacha-“Ndagirango mbashimire cyane ko mwitabirire ubutumire bwanjye! Uyu munsi umuryango wanjye wampaye impano nanjye nifuza kuyibasangiza, ni kalibu rwose igihe ni iki ngo twishimire impamyabumenyi nabonye! Ngaho mwese muryoherwe dutarame kugeza mu gitondo, Cheers!”

Abantu bose bakomye amashyi nanjye ndabisunga ndayakoma Sacha agize ngo yicare MC ahita amutangira,

MC-“Yup! Ni byiza cyane kabisa ibintu bikomeje kuba uburyohe! Reka rero dusabe Sacha mbere yo kwicara Rosy amusange hano hagati, kandi nkuko Rosy yabitweretse nawe atwereke uwatumye aba uwo ariwe kugeza ubu! Ndavuga Boy Friend!”

Bose-“Wooooooow!”

Sacha yaramwenyuye n’abandi bose batangira kundeba cyane nkiri aho mbona Rosy aje ansanga amashyi atangira kuba benshi ikiganza yarambuye nagisamiye mu kirere anjyana hagati y’abandi tukihagera.

Mc-“Ngibi bya byiza twahoraga twifuza rero! Sacha! Ni wowe utahiwe!”

Sacha yahise amwenyura maze aratambika afata umusore nari mbonye bwa mbere amuzana hagati maze amashyi akomeza kuba menshi Dj nawe akora akazi bwa mbere mu mateka ntangiza ikirori ku mugaragaro.

Indirimbo irangiye bongeye kuduha amashyi maze tuva mu rubyiniro Rosy wari wijimye mu maso ahita anyiyaka acaho aragenda.

Nkicara nibwo nahise mpindurwa ntangira kwibaza ubundi impamvu naje mu birori kandi mfite ibibazo bigeretse ku bindi, ntangira kubona ko nshobora kuba ndangamiye inyenyeri inyibagiza byose ari nayo yari imurikiye muri ako kanya ngahabwa amashyi.

Nkiri aho nahise mbona umugabo munini yinjiye aho hantu n’umujinya mwinshi aba aravuze,

We-“Wowe ucuranga! Ndavuze ngo zimya ibyo biziki!”

Sacha-“What! Papa ibyo ni ibiki uvuga?”

We-“Mwese mbone mwasohotse!”

Uwo mugabo nahise mwibwira yari Papa Sacha wari afite umujinya mwinshi cyane, yasunikaga abantu bose ntacyo yitayeho, maze kubona ibyo nabaye uwa mbere mu gusohoka ndamanuka ngeze ku muryango w’igipangu ndeba hirya no hino mbura umuzamu mfata icyemezo cyo gukingura ngikurura urugi nsanga hari imodoka iparitse hanze imenaguye ibirahuri mu kureba neza mbona ni puraki za Gatera.

Narikanze ngize ngo nsubire inyuma igikundi cyari kiri inyuma yanjye kiba kingezeho dusohokera rimwe ako kanya twumva ikintu gituritse twese dukwira imishwaro buri wese asama aye.

Ngeze imbere gato ngira amahirwe mbona moto nyurira ako kanya feri ya mbere yari kwa Nelson! Maze kuyishyura ndakomanga numva ijwi rya Fils rivugira imbere,

Fils-“Ninde?”

Njyewe-“Fils! Ni wa musore watangiye kuba mu nzu yo mu gikari nkingurira”

Fils-“Eeeeeh! Ese ni wowe? Ngukingurire bisanzwe se cyangwa ngukingurire nk’imodoka?”

Njyewe-“Nta kibazo nkingurira uko ubishaka?”

Ako kanya Fils yanyinguriye nk’imodoka koko ndinjira ndinjira ndamusuhuza ndakomeza no mu gikari ndakomanga numva Mama avugira kure n’ijwi ridasohoka neza,

Mama-“Ntabwo hakinze!”

Narasunitse ndinjira nkigera mu nzu ntungurwa no gusanga Mama arira ndatungurwa niruka musanganira mupfukama imbere,

Njyewe-“Mama! Wabaye iki? Ni iki kiguteye kurira?”

Mama-“Mwana wanjye mbabarira ujye kuryama!”

Njyewe-“Mama! Koko utagoye umutima wanjye koko najya kuryama ngusize umeze gutya? Mbwira impamvu, habaye iki?”

Mama-“Daddy! Ndeka jya kuryama kurira ndabizi ni ibyanjye turamenyeranye!”

Njyewe-“Mama! Koko habe no kumbaza uko niriwe?”

Mama-“Daddy! Ntabwo nakarize undeba, nta nubwo nagahohoye ariko birabaye kandi ntabwo nashobora kubihagarika!”

Njyewe-“Mama! Mbabarira niba ari njye natumye ubabara ndagusobanurira byose!”

Ako kanya nakomeje kwinginga Mama ntangira kumusobanurira byose maze amaze kuntega amatwi arambwira,

Mama-“Daddy! Erega wikwigora byose ntacyo bikimaze!”

Njyewe-“Ibiki se Mama? Ko utambwira ariko?”

Mama-“Mwana wa…………………………………………

 

Ntuzacikwe na episode ya 110 ejo mugitondo

 

IKITONDERWA

Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.

Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.

Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.

[ihc-register]

32 Comments

  • Uyu mubyeyi se mama abaye iki nizereko ari byabibazo bye tumaze kumenya ntabindi bishya byigeretseho dore ko nyiribyago imbwa zimwonera ,Gatera se we imodoka ye bayimeneye iki ra? Ppa Sacha se we uwo muranduranzuzi awutewe niki? Ni amatsiko masa uyu munsi gusa umwanditsi aduhaye agakuri gakabije uyu munsi. Thx umuseke.

  • uyu mubyeyi se abaye iki shenge

  • Mbega noneho ko iyi nkuru ari ngufi cyane

  • murikuduha uduce duto

  • Muravuga kwiyandikisha ariko ntibiteguye neza pe,mutange Amabwiriza yuzuye yo kwiyandikisha;uruzuza turiya tuzu mwatanze ariko nta feedback ubona;ahubwose uwiyandikishije abwirwa niki ko byakunze?mukosore rero cg mutange full orientation

    • kwiyandikisha biroroshy, uzuza amaza yawe, email na password uyisubiremo kabiri kdi imeze kimwe nurangiza wa accept terms and conditions rwose birahita byemera

  • aho hutunyenyeric uhuzuzamwo iki?

  • Murabambere kumbwinyigisho mu duha Imana ibahe umugisha

  • Amenye ko gatera bamwishe se mama?

  • iyi nkuru muzayikoremo video mu ndimi zose.

  • Ngahore mama wa Daddy se byagenzegute?nonnone se ikirori ko bagishenye birabe iibyuya ntibibe amaraso

  • Kwiyamdika byanze neza da

  • Bonjour! Abo kwiyandikisha byanze se biraterwa n’iki? nge nariyandikishije kandi bambwira ko namaze kwandikwa!

    nabonye rero: hariya habanza ushobora gushyiramo izina uzajya ukoresha, ugomba kandi kuba usanzwe ufite e-mail na password iyo niyo ushyiramo incuro ebyiri. ahari utunyenyeri ni ukuvuga ko ari ngombwa kuhuzuza utahasimbutse murakoze.

    umuseke mukomeje kuduha inkuru ishimishije kandi ikangura ubwenge n’amarangamutima.murakoze cyane

  • @ Umuseke ese ayo ma frs azishyurwa hakoreshejwe ubuhe buryo? Bank,MM cg?

  • Wasanga Gatera batamwivunganye?? Uyu munsi muduhaye kagufi cyane rwose.

  • Merci beaucoup Umuseke kubw’iyinkuru, harimo ibyigisho bikomeye umuntu yakwigiraho bikamuhindura. Kuko aba personnages mwakoresheje nibaza buriwese hari uwo yibonamo bikaba byamufasha. Hgati aho ariko ntabwo bikunda kwiyandikija muvugurure iyo form. Thanks & big up

  • gatera se nawe bamurangije papa sacha ni jules dady nawe yararubonye ubu se uriya mukobwa ko ubanza yirata azamukira cg ni nka dovine

  • kwiyandikisha biroroshye bisaba ko ubufite email address, wandika izina ryawe rimwe uzajya ukotesha aho kuri username , ugakurikizaho email address yawe , ugakurikizaho irindi zina ryawe hanyuma aho harutunyenyeri ni password yawe ya email address yawe ushyiramo inshuro ebyiri, bahita baguha ubutumwa bukubwira ko wiyandikishije, ahubwo umuseke bazatubwire uburyo amafranga azajya yishyurwamo nibatangira kwishyuza , turabashimira kunkuru nziza muduha zitumarorungu , iyinkuru muzayikoremo film yamashusho yakundwa cyane

  • Mwansobanuriye ukuntu bakora bakoea registration??hariya hasi wuzuzamo iki kuri iyi form??nonese iyo ubikoze ubwirwa niki ko byabaye reussi??murakoze

  • muzajye muduha inkuru ndende muri gutanga ntoya bikabije

  • Thx umuseke,nonese ko niyandikishije nkasoreza kuri register simbone sms inyemeza ko registration yakunze bimez gte?tuzabwirwa niki ko kwiyandikisha byakunze?

  • Ese Mama Daddy Yabaye Iki Mwa Kabyaramwe, Iyo Nkoramaraso Ngo NiGatera Itaba Yivuganye Undi Mujyango, Kubw’ Inama Muduha Imana Ijye Ibaduhera Umugisha, Turabemera Pe!

  • tuzayishyura aya mafranga kbisa ahubwo nimuyikoremo film ino nkuru

  • iyo umaze kuzuza form ako kanya bakwereka ko ubaye enregistre.hanyuma uhita ufungura email yawe usanga umuseke nawo wakwandikiye ko byatunganye.

  • mwiriwe? papa sacha yaba ari jule se

  • mwiriwe papa sacha yaba ari jule se? wasanga Gatera bamwishe?

  • Chouchou hasi wuzuzamo password

  • Mushyireho fOrm ishobora kuzuzwa bigakunda,iriya niyo kudutesha igihe.

  • umuseke com

  • Ese inkuru igejeje iki gihe itaratugeraho niyo tugiye kwishyura?umuseke hari aho mwatekereje nabi

    • Abasomyi bamwe ntabwo turi shyashya!
      Urasaba inkuru nk’usaba isambu ye yambuwe?

      Njye ndabona ari wowe utekereza nabi pe

  • Mureke tube twihanganye buriya bari kuyitegura neza cyangwa ikibazo techinique

Comments are closed.

en_USEnglish