Digiqole ad

Episode 130: Danny yanze kumva no kubona ava nabi kwa Daddy

 Episode 130: Danny yanze kumva no kubona ava nabi kwa Daddy

Njyewe-“Oya! Oya Danny ibi byo birarenze! Kubera iki wemeye kuba gutya?”

Danny-“Nonese hari iribi wangu? Turi mu isi y’ibikoresho ahubwo nawe tangira wimenyereze, sibyo se Man?”

Njyewe-“Oya! Danny kuki wemeye ko ibi bikubaho?”

Danny-“Hhhhhhh! Bro! Ewana burya muri rusange ubuzima buhora busimburana iteka, hari igihe ibintu byanga umuntu agashiduka ari muri iyi nzira itanga umutuzo”

Njyewe-“Uuuh! Danny! Ubu uyu niwo mutuzo wabonye?”

Danny-“Wowe se ntubibona, erega iyo ubuzima buje urakira, ubu nanjye narabyakiye ntabwo nzi amaherezo yanjye usibye kwiyakira”

Njyewe-“Danny! Zimya ibyo bitabi winjire mu modoka dutahe ibindi ndabikubariza mu rugo!”

Danny-“Ihangane kabaze gakonoke Boss! Nako Bro! ubwo se wowe urumva nakwangiza igikoresho?”

Nahise nshikuza Danny itabi yari afite ndarijugunya mushyira imbere twinjira mu modoka turahaguruka dufata umuhanda tujya mu rugo, tugeze ku muryango muzehe arafungura turinjira maze guparika tuvamo twinjira muri salon tugezemo,

Njyewe-“Danny! Mbabajwe cyane nawe! Ubu se koko kuki wahisemo kuba gutya, ngaho reba umpamagaye igitaraganya umbeshya, ngaho amayoga wanyweye wasinze, ugeretseho no kunywa itabi? Ubwo se urumva ejo hawe ari he koko?”

Danny-“Iby’ejo bibara abejo Bro! Ubu se wowe kweli wakora iki ubaye uri njyewe? Man nanjye ntabwo nanze kuba nk’abandi bana! Ubu se niba Rosy anguriye akantu kandi njyewe ntabasha kuba nakigurira nagotwa?”

Njyewe-“Bro! Ntuzabe umugaragu w’inda ngo ugeze n’aho ubeshya umuvandimwe! Ubwo se kuba waguriwe na Rosy bikarangira usanze ibyo yaguhamagariye ari ibinyoma bikumariye iki? Ukwiye guhinduka bitabaye ibyo washiduka wabaye umugambanyi”

Danny-“Bro! Ewana ntabwo nakugambanira ibyo nakoze numvaga ari n’inyungu zawe! Uriya musore bajyanye yahoze amuhamagara, yari aje kugura buriya nuko wihuse twari tugiye kuzinywa kakahava!”

Njyewe-“Danny! Reka tuve kubya Rosy ahubwo umbwire, wahereye ryari unywa itabi?”

Danny-“Ewana! Ibyo ntabwo bikureba wangu!”

Njyewe-“Ok! Noneho niba ibyo bitandeba mbwira ibindeba!”

Danny-“Ibikureba ni ibyo kunshumbikira musaza!”

Njyewe-“Danny! Niba kunywa amayoga n’amatabi bitandeba kugucumbikira ntacyo byaba bimaze, ntabwo nshaka ko Mama abaho ahangayitse ndetse nta nubwo nakomeza kubana nawe mu gihe cyose udashobora guhinduka ngo ureke ibyo bose”

Danny-“Uuuh! Ushaka kunyirukana se?”

Njyewe-“Danny! Mu gihe cyose udahindutse nabyo byaba! Ntabwo nshaka kugufana mu makosa akwicira ubuzima”

Danny-“Sibwo anyirukanye! Narabivuze erega nta mpuwe zikibaho! Ubu se koko untaye hanze nderekeza hehe?”

Njyewe-“Danny! Biroroshye cyane guhinduka tugakomeza ubuzima, biranakomeye cyane kwanga guhinduka ukabaho ubuzima bwo kwicuza! Amahitamo ni ayawe, byose mbigushyize mu biganza”

Danny-“Man! Aho ho uranyangije saana! Ntabwo nahitamo kubaho ubuzima bwo kwicuza ko nabaye umunyabibazo kuva nkiri muto, ari nayo mpamvu ndinze ngana ntya nshumbika”

Njyewe-“Danny! Niba koko warahuye n’ibibazo kuva ukiri muto iki nicyo gihe cyo guhindura ingendo, aho gutera intabwe ujya inyuma ugatera intambwe ujya imbere ibyo waciyemo byose bikaba amateka uzajya wibuka ukirahira ko warwanye inkundura”

Danny-“Bro! ntacyo niba ari uko bimeze ndazinduka ngenda gusa uzajye wibuka ko burya kudafasha utifashije ari nko kumushyingura ari muzima”

Danny yahise anshaho aragenda akingura icyumba cye nkomeza kuguma aho nibaza ibyo ari byo hashize akanya njya mu cyumba cyanjye mu kuryama ibitotsi ndabibura nkomeza kwibaza byinshi.

Bwaracyeye mu gitondo ndabyuka nditegura ngisohoka mu cyumba nsanga urupapuro ku muryango ndunama ndarufata nkirurambura nsanga handitseho ngo : “Ngo from Danny to Daddy” Ako kanya ndikanga.

Nahise nkomeza njya muri salon ngezeyo ndicara ntangira gusoma ibyo Danny yari yanyandikiye, yagiraga ati:

Daddy! Mfashe aka kanya ngo nkubwire ko ngiye kubera ko wowe na Mama wawe mutanshaka, wenda ntabwo mwanyishimiye kuko ntafite icyo mbafasha aha, nta kazi, nta mafaranga, gusa nanjye naje mbagana kuko ntacyo nari nishoboreye,

Icyo munjijije ni icyo mutambajije mbere y’uko nza aha ndetse mumpoye ubuzima nisanzemo, niba namwe munyeretse ko ntavukiye amezi icyenda nk’abandi bana ntacyo nzarwana urwo narwanye kuva cyera,

Ndagiye ariko ntabwo nzigera nibagirwa ko aho naje kwirukira nk’umusore mugenzi wanjye ariho unsohoreye mu nzu naje kumenya ko atari n’iya So! Gusa bizaguhire uhore wirukana abantu wenda nawe umunsi umwe bizakubaho wumirwe,

Yari Danny.

Namaze gusoma urupapuro ndahaguruka njya mu cyumba Danny yari amaze iminsi araramo ngezeyo nsanga harampapagara, ndasohoka njya hanze naho ngezeyo nsanga nta n’inyoni itamba, nihuta njya mu cyumba cya Mama! Nkigerayo ntungurwa no gusanga naho adahari ngize ngo nsohoke numva ijwi rihamagara buhoro cyane ngo Daddy!

Nahise nikanga mpindukira vuba,

Njyewe-“Mama! Urimo hano?”

Ako kanya nagiye kubona mboba urugi rw’akabati kanini kabaga mu cyumba kwa Mama ruranyeganyeze ndihuta ndakingura nsanga niho Mama yari yihishe,

Mama-“Ahwiii! Daddy! Uracyariho?”

Njyewe-“Uuuuh! Ntibishoboka! Wari uzi ko nagiye hehe se Mama? Ahubwo se wagiye kwihisha hano mu kabati ngo bitagenda gute?”

Mama-“Erega ni Danny! Ahubwo Imana ishimwe ko atampitanye mwana wanjye!”

Njyewe-“Eeeh! Mama! Danny yagusanze hano mu cyumba?”

Mama-“Wahora ni iki mwana wanjye ko ahubwo yari agiye kumpitana? Dore mu ijoro nagiye kumva numva umuntu arakinguye, mbanza kugira ngo ni wowe mu kuguhamagara numva umuntu amfutse umunwa, niko kumva ijwi rya Danny ambwira ngo nimuhe amafaranga yose mfite ngo ninibeshya ngakopfora aranjomba icyuma yari afite!”

Njyewe-“Yeee? Ntibishoboka!”

Mama-“Nibyo Daddy! Ubwo nyine naruciye ndarumira anseseka mu kabati atangira guterera hejuru ibintu byose aza ansanga aho nari ndi arambwira ngo agiye kurangiza byose, ni aho ubwenge bwanjye bwahise bugendera! Ahwiii!”

Njyewe-“Ooooh my God! Danny! Danny!”

Mama-“Oya mwana wa! Wigira umujinya, ibyo yakora byose yansigiye ubuzima ntacyo! Ubu byose yatwaye! Yuuuuh!”

Numvise bindenze ntangira kuzenguruka inzu yose wenda ngo namubona gusa birangira mubuze nsohoka nihuta njya ku irembo nsanga Zamu ari koza imodoka, n’umujinya mwinshi,

Njyewe-“Niko! Ubundi wowe ukora akazi cyangwa uba uryamye gusa?”

Zamu-“Habaye iki se kandi noneho?”

Njyewe-“Niko? Wa musore yagiye ryari?”

Zamu-“Uuuuh! Wawundi mwazanye se mu ijoro? Yagiye mu rucyerera nka saa cyenda avuga ko ngo afite urugendo kure”

Njyewe-“Ubwo rero nawe urakingura arasohoka aragenda kandi asize aducucuye?”

Zamu-“Nonese ubwo nari gutangira umuntu koko n’ukuntu nabonaga musa n’abavandimwe? Ntabwo nacyekaga ko ashobora kwiba rwose!”

Njyewe-“Ok! Buriya ikosa ni iryanjye muze, njyewe wizeye umuntu”

Maze gushoberwa nicara aho nari ngeze, nkibaza icyo nakora Mama ahita ahansanga maze arambwira,

Mama-“Daddy! Yayatwaye yose nta n’ikicumi yansigiye!”

Njyewe-“Ariko se Mama! Ubundi iyo utabaza? Ubu koko umuntu agusange mu cyumba cyawe aterure atware?”

Mama-“Mwana wanjye aho gupfa none napfa ejo ubu se iyo ntaceceka nari kuba ngihumeka? Najyane akatari amagara barahaha!”

Nabuze icyo nkora n’icyo ndeka nakira byose maze ndahaguruka nsezera Mama njya ku kazi, mu nzira ngenda nagiye nibaza byinshi icyanjemo bwa mbere ni ukumushakisha ahantu hose mpaka mubonye nkamuryoza ibyo yakoze,

Nabaye nkigera ku kazi nihutira kujya kureba Bob nkigera aho yakoreraga nsanga ari kwambara igisarubeti, akimbona,

Bob-“Daddy! Daddy! Bite se Bro?”

Njyewe-“Wapi kabisa! Ibintu byabaye ibindi, uzi ko Danny nizeye nkamucumbikira ariwe unshucuye?”

Bob-“Ntibishoboka? Uriya mu djama twasangiraga cyane se yabitinyuka? Ewana yaba ari umurezi bikomeye!”

Njyewe-“Urabivuga urabizi? Muri iyi minsi Danny yari amaze iminsi aba iwacu…”

Bob namubwiye byose nta nakimwe nsimbutse amaze kuntega amatwi arumirwa maze arambwira,

Bob-“Daddy! Uriya musore arihemukiye saana! Mureke agende ejo n’ejo bundi wabona agarutse apfukamye, iby’ isi se ko ari nk’umunyu uyonga, muureke ahari wenda wasanga azi ko ari ibye!”

Njyewe-“Ubu mureke koko agende?”

Bob-“Reka uriya ni imbwa mureke! Abantu batazi gukora ntibatana no kwiba! Ahubwo nyibwirira amakuru ya mushiki wawe!”

Njyewe-“Hhh! Sacha se?”

Bob-“Eeeh! Nsanze ariwe nahita menya ko atazapfa vuba! Si ngakariya ka kamodoka ke k’umutuku kari kuza hano”

Nahise nkebuka vuba vuba koko mbona ka kamodoka ke kari kuza kadusanga ako kanya mbona aduhaye amatara twese tumwenyurira rimwe turamupepera amaze guparika ava mu modoka,

Bob-“Yewe yewe wee! Vraiment Sacha n’umukobwa! Urabona ukuntu yambaye neza? Icyampa nkazamutsindira”

Njyewe-“Wooow! My Sister Sacha! Reba intambuko se? Ooooohlala!”

Sacha yakomeje kuza adusanga atugeze imbere aramwenyura natwe ibinezaneza bidusaba mu maso,

Sacha-“Daddy! Bite? Ese ko utampobera ugakomeza kunyitegereza bite?”

Njyewe-“Oooh! Erega imboni zaguhanzeho ntizihumbya! Wambaye neza cyane kandi urabizi ko…”

Sacha-“Hhhhhh! Rekera aho basi uze unyihoberere!”

Narambuye amaboko Sacha angwamo muhobera ntuje hashize akanya ndamurekura ahobera na Bob,

Bob-“Ewana kabisa urebye nako Sacha ndaguku…”

Bob ntiyabyihanganiye habuze gato yari agiye kurikocorera aho habura gato arikoroza dusekera rimwe,

Sacha-“Ndabona mucyeye namwe nishimiye kubabona!”

Bob-“Urakoze Sacha ariko natwe tugushimiye nako mutwambariye”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Sacha-“Ariko se Bob! Nuko usanzwe uvuga?”

Njyewe-“Wahora ni iki ko nanjye ntazi ikimuteye kudidimanga?”

Bob-“Eeh! Nta kibazo da! Nta kibazo rwose Sacha, Ngize amahirwe ahubwo reka mbigusabe turebana, nari nzi ko ndabikubwira online!”

Sacha-“Ibiki se kandi?”

Bob-“Ngwino tujye ku ruhande gato nkubwire!”

Sacha-“Oya mbwirira hano nta kibazo, ko Daddy ntacyo namuhisha se?”

Bob-“Uuuuh! Nyine nawe urabibona, mbese icyo nashakaga kukubwira mbega nashakaga ko nimugoroba tuza gusangira”

Sacha-“Oooh! Sha wari ukoze cyane ariko ntabwo ndaboneka ni nacyo nari nje kurebera Daddy!”

Bob-“Yebaba wee! Ndasebye kabisa!”

Sacha-“Oya ntabwo usebye Bob! buriya ubutaha tuzasubukura gahunda, Daddy! Njyana aho ukorera se mparebe!”

Njyewe-“Uuuh! Harya ntabwo uhazi?”

Sacha-“Oya sha! Gusa nari nzi ko ari hafi aha! Kwa Bob niho nari nzi”

Bob-“Mwaje se mukaganirira iwanjye basi wenda nkakwirebera gusa!”

Sacha-“Hhhh! Oya sha! Wowe nagusuye kenshi reka nsure n’undi mwana!”

Bob-“Ooolala! Nta kundi nyine mwigendere!”

Njyewe-“Pole Bro! Turaza gusubira mukanya”

Njye na Sacha twarakase amfumbata ukuboko tumanuka tugana hepfo gato nakoreraga ariko aho twanyuraga hari higanje ibivugirizo by’abatangarira ubwiza butagereranwa Imana yamwihereye tugeze ku muryango,

Sacha-“Ngaho zana urufunguzo ngukingurire n’ubundi nakuramukiye!”

Njyewe-“Hhhh! Ariko se ubundi wa mugani utewe n’iki kuntungura bene aka kageni?”

Sacha-“Byihorere sha! Iyaba wari uzi ukuntu umuntu aba yaraye! Birakubabaje se?”

Njyewe-“Yoooh! Uwakubwira ibyishimo bishibutse ibindi bigashora imizi mu mutima wanjye, amaso amaze kubona umwiza uzira inenge nagabiwe ntagabanye none nkaba ntekanye.”

Sacha-“Uwo ninde se Daddy? Ahubwo se mwahuriye hehe?”

Njyewe-“Erega nta wundi! Ni wowe rwose!”

Sacha-“Wooow! Urakoze cyane sha! Dore ni ayo magambo andema nabuze kuva cyera ari nayo mpamvu nzaza kenshi ngusanga kuko uri musaza wanjye nifuza ko aba ikirenga! Eeeh! Uzi ko twaheze ku muryango?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nakoze mu mufuka nkuramo urufunguzo maze ndakingura turinjira, tugezemo Sacha akomeza kunkurikira twinjira muri contoire muha intebe aricara abantu batangira kuza kugura ari benshi.

Basa n’abagabanyutse narahindukiye mpuza amaso na Sacha wanyitegerezaga cyane yifashe ku itama maze ndamwegera,

Njyewe-“Sacha! Ihangane niba warambiwe!”

Sacha-“Yoooh! Oya sha! Maze nari ndi kukureba ukora nkabona ni byiza! Ahubwo mba ngufashi…”

Njyewe-“Oya Sacha! Humura! Sinakubwiye ngo ntuzavunike umugongo ahubwo uzakore gato keza nzagakwedura?”

Sacha-“Yego sha! Ndabyibuka! Humura nta na kimwe nzigera nibagirwa mubyo wambwiye, ahubwo se ko utambajije ikinzinduye nta matsiko ufite?”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko usigaye umenye icyo ndi gutekereza? Ubu amatsiko arenda kunturitsa”

Sacha-“Ntacyo n’aguturitsa ugasandara ndakuyora”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Sacha-“Daddy! Sinzi niba ariko wabyemera!”

Njyewe-“Mbwira ndakumva! Uzi amatsiko mfite?”

Sacha-“Humura, Sha nyine nako Ntabwo nzi uko urabifata ariko utagira ngo ni ikindi kibinteye nuko ari wowe mbonye ubikwiye”

Njyewe-“Uuuh! Ko amatsiko akomeje kwiyongera se kandi ndagira nte?”

Sacha-“Hhhhh! Ok ngaho reka nkubwire!”

Njyewe-“Ndakumva Sacha!”

Sacha-“Ubusanzwe ujya usohoka?”

Njyewe-“Sha, usibye ko muri week end najyaga njyana n’aba Djama kwirebera igisope…”

Sacha-“Hhhh! Ndavuga nyine wowe n’umukunzi wawe!”

Njyewe-“Eeeh! Sacha! Ntabwo harya nakubwiye ko ntawe ngira? Ndacyategereje ka gacu kazantwikiriza umunezero mpora nifuza!”

Sacha-“Yooooh! Humura azaza, maze ntuzahine ikiganza ubona aza agusanga ngo aguhumurize!”

Njyewe-“Oooh! Ubwo se urumva koko nagihina, nzakirambura ndetse ndenzeho ntere ivi nibinaba ngombwa ndambarare hasi”

Sacha-“Hhhhhh! Sha waretse kunsetsa! Mbega cya wowe!”

Njyewe-“Isekere rata! Niba hari serie indyohera ni ukureba inseko yawe, Imana izambabarire no ku munsi nako…”

Sacha yahise agira twa dusoni yipfuka ku munwa maze hashize akanya yitsa umutima ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Week end yaje, maze igihe kinini ntasohoka ngo nidagadure kandi Papa yambujije gusubira kwa Dovine, nasabye umwanya uhagije wo gutemberera kure baranyemera, numvaga najyana na Rosy ariko buriya ikizere nari mufitiye cyarayoyotse, Daddy! Njyane nande?”

Njyewe-“Eeeh! Harya wa mukobwa twari turi kumwe niba yitwa Tity niba yitwa nde?”

Sacha-“Eeeh! Sha uriya yiga muri week end ntabwo yaboneka ngo amperekeze!”

Njyewe-“Ooohlala! None se ubundi urasohokera hehe Sacha!”

Sacha-“Sha ndumva nshaka kujya ku Gisenyi bahora bavuga!”

Njyewe-“Ko ari kure se? Gufata urugendo rungana gutyo wenyine ntabwo nabigushimira!”

Sacha-“Si nk’ibyo byose se? Sha nonese ubu mbigenze nte?”

Njyewe-“Sacha! Reka kujya ku Gisenyi wenda nze kukwibira umwanya nimva mu kazi maze no kureba Mama nasize mu gahinda!”

Sacha-“Oya sha ndashaka kujya ku Gisenyi! Gusa iyaba byakundaga ukamperekeza, ariko sinkugore!”

Njyewe-“Oooohlala! Ubu se nsige umukecuru wanjye inaha ngende ntanamuteguje, nsige n’iri duka ritugaburira njye ku Gisenyi?”

Sacha yaranyitegereje nanjye nkomeza gutekereza kure hashize akanya ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Reka nere kukugora! Nta kibazo ndijyana kandi wakoze cyane kumpa akanya!”

Njyewe-“Yoooh! Sacha! Mbabarira nanjye ntabwo nanze ibyiza byava mu kukuba iruhande gusa nawe urabona ukuntu bimeze!”

Sacha-“Nta kibazo Daddy! Ngaho reka ngende”

Sacha yarahagurutse maze ndamuherekeza mugeza ku muryango arahindukira mbona yihanaguye mu maso ampa akantu ku itama arakomeza yinjira mu modoka aratsa ndamupepera aragenda.

Akimara kurenga ibitekerezo byakomeje kuba byinshi, nkiri muri ibyo nahise numva telephone isonnye maze ndebye mbona ni nomero ntazi nkanda yes vuba nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

We-“Yes Hi! Ni Samantha!”

Njyewe-“Samantha?”

We-“Yiiiiii! Wambwiye aho murumuna wawe ari ko yanyiciye gahunda? Uzi ko naheze ku cyapa?”

Njyewe-“Murumuna wanjye wuhe se?”

We-“Danny!”

Njyewe-“Mwari mufitanye iyihe Gahunda se?”

We-“Sha twari dufitanye gahunda yo gusohokera ku Gisenyi, kandi twabipanze mu ma saa kumi za mu gitondo, none dore maze kugera aho duhurira ndamubuze niba akiri mu rugo wamumbwiriye?”

Njyewe-“Uuuh! Murahurira hehe se?”

We-“Eeeh! Ndamubonye!”

Call end.

Telephone imaze kwikupa……………………………………

 

27 Comments

  • Ntako ntagize ndashyiramo username narisanzwe nkoresha na password byanze kbs

    • komeza ufungura birafunguka harigihe bitinda najye bimbaho, murakoze cyane umuseke.com. Ndabona Daddy afite ubugoryi bwinshi nkubwa Nelson, ntasomo byamusigiye ibyo yamubwiye

      • ariko ushobora kuba usa n’umuntu wahemuka cyangwa ukaba nyamwigendaho mu buryo bwo hejuru, buriya kuba daddy yarafashije danny ni ubugoryi? kuba nelson ageze hariya nuko ari ubugoryi? gutekereza ubutwari nk’ubugoryi nibwo bugoryi, ubanza nubwo usoma ntacyo ukuramo, mureke coment yanjye itambuke, thx umuseke.rw

  • Danny arizize da!!!! ndabemera umuseke…..nabatanze mwese

  • mbega!!!..aho nabereye post commentaire yanjye igiyeho
    hhhhhhh

  • Yeweee
    Mbega isi

  • Niceness jst…..arko NGO akabaye icwende ntikonga harya!!?, danny ararikoze yoga…..nako kambiveho

  • DADDY NUBWO KWIRUKANA DANNY BIKUVIRIYEMO GUHOMBA ARIKO NTACYO KUKO WARI KUZAHOMBA IBIRUTA IBYO TUZA URI UMUNYAMAHIRWE UZABONA IBINDI

    • yamwirukanye c, ahubwo ko yijyanye,ahubwo Daddy ntukagire impuhwe zitarimo n ubwenge kabisa
      ngaho aryamaniye n umukobwa muri salon n umukecuru ahari, ngaho aguhuruje akubeshya , nagho amatabi, none ngo niyisubireho, yakoze arabiba wenda muzaca akenge

  • Ngaho nimurebe ukuntu kugiraneza hariho igihe bituma umuntu yabizinukwa,buriya se Mama wa Daddy hari umuntu yakongera gucumbikira?ariko abantu bameze nkaba Danny nibenshi kuri iyisi.ubuse Sacha ntagiye guhurira na Danny igisenyi?wese arajyana nande? kuki se Daddy adahise ahamagara abashinzwe umutekano ngo bafate Danny?reka dutegereze ejo.gusa byari biryoshye peeeee,amakuru y’a Mawuwa??

  • Ese ibitipe nkibi bibaho kweli

  • Daddy wanona yemeye ligne ya gisenyi kugirango ahure na Danny amwishyuze utwe. Gusa yitonde kuko cya Danny nticyoroshye

  • Gusa abantu ni indashima pe ukuntu Daddy na maman we birengagije ko we yabataye ku muhanda akagenda bakemera kumucumbikira ntakintu nakimwe akora akazana abakobwa mu rugo rw’abandi bakamureka none nibi abituye koko??

  • wooow kari karyoshye kabisa, thx umuseke n’umwanditsi, buriya se Daddy yagotwa iriya ligne? reka nawe ajye ku gisenyi ahahurire na danny ahite amuteza police zimucakire ubundi akomezanye na sacha baryoshye amazi, ejo bitinze kugera wee!

  • Hhhhhhhhh Bob aransekeje rwose! sacha ubanza koko ari mwiza, thx umuseke nmbr one

  • Mana wee ubwo se Danny ntagirira nabi Sacha Daddy wagiye ukamufata uyu muswa

  • Yewe ndabona nta Danny nta Gasongo Bose nibamwe pe!Daddy nizereko wahise umenyesha Police ikamucakira atarayamara doreko urya akatamuvunnye atajya azigama.Nyaruka nyabuna ubatange Nyabugogo kandi wiyambaze ninzego zumutekano.Daddy buriya c ntuhemukiye undi mwana? Emera umugaragire shenge dore numukobwa ukwizihiye kandi aragukunda rwose

  • Thx.umuseke

  • Mbega Danny?? Ntakiza cyo guhemuka bizamugarukaa.

  • Mbega Danny we!
    Koko ngo ugirirwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira IMANA

    Ubugiraneza bwa Daddy disi bwari butumye abura umubyeyi.

    Thanks UM– USEKE murabanza mukanikurikira

  • ubu ndizerako Daddy yakurikiye igisambo Ku Gisenyi

  • ubu se kutubuza kwirangiriza inkuru byabafashije iki banditsi b’inkuru k’umuseke???!!!

  • ESE DADDY UYU SACHA NKURIKIJE UKO MWAHUYE,(MU KABALI),NUKUNTU PAPA WE YAMUCIYE KWA DOVINE,BYONGEYE NGO AGIYE GUSOHOKERA KU GISENYI,NDABONA NUBWO ASA NAHO ARI UMUKOBWA W,UMUTIMA,ARIKO NJYE MFITE IMPUNGENGE ZE UMUNSI WAMUSHYIZE MU RUGO.NIBA KUMUJERA BIZOROHA.AMAHIRWE MASA

  • Daddy emera ujyane n’umwana ugukunda ku Gisenyi uzabone uko uregera cya Danny Polisi maze igicakire ikiryoze iby’umuryango wawe cyatwaye!!! Kuva umenye aho kigiye BIRIKOZE!!! IMANA IHORA IHOZE EREGA!!!!

  • ntabwo nakwirebesha inyanza mbona umwana anshaka, bagende barye isi sha ubuzima ni buto

  • Njyewe fite ubwoba Ko Danny azagirira nabi Sacha nibahura,murakoze umuseke

  • mumbabarire mumbwirukombigenza koko ndaremerewe kovabafunginkuru sindabasha gufungura nagato

Comments are closed.

en_USEnglish