Digiqole ad

Episode 131: Nelson asubije Brendah iwabo, Daddy na Sacha nabo berekeza ku Gisenyi

 Episode 131: Nelson asubije Brendah iwabo, Daddy na Sacha nabo berekeza ku Gisenyi

Telephone ikimara kwikupa nahise ndeba nomero za Nelson vuba vuba nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya,

Nelson-“Yes Hello Mr Daddy!”

Njyewe-“Yes Nelson! Nari nkwitabaje ngo ungire inama!”

Nelson-“Uuuh! Byagenze gute se kandi? Ni amahoro se ahubwo?”

Njyewe-“Uribuka wa musore witwa Danny?”

Nelson-“Wawundi se usigaye uba iwanyu?”

Njyewe-“Yego!”

Nelson-“Ndamwibuka rwose!”

Njyewe-“Burya bwose ntabwo nari nzi ko ari rwubikangohe”

Nelson-“Uuuuh! Byagenze gute se kandi?”

Njyewe-“Mbese ukuntu byagenze…..”

Nelson namubwiye byose kugeze ku makuru Samantha yari amaze kumpa maze amaze gutuza ahita ambwira,

Nelson-“Daddy! Fata imodoka ujye aho uwo mukobwa akubwiye ko bagiye guhurira”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko nibagiwe kumubaza aho bari?”

Nelson-“Hamubaze vuba vuba nanjye reka nitabaze wa mu Polisi aturwaneho, ahubwo reka twere gutinda numara kumenya aho bari umbwire turahahurira”

Njyewe-“Ok! Urakoze cyane Nelson!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi mpita ndeba za numero za Samantha zari zimaze kumpamagara nkanda yes nshyira ku gutwi ndategereza hashize akanya numva,

Samantha-“Hello!”

Njyewe-“Sama! Wamubonye se?”

Samantha-“Yego sha! Namubonye ubu turi Nyabugogo tugiye gufata bus!”

Njyewe-“Ok!”

Call end.

Nahise mbwira Nelson aho bari maze nkubitaho urugi ninjira mu modoka ngikata mba mbonye Clovis atambitse ukuboko mu muhanda mfunga Feri akingura umuryango arinjira mpita nshyiramo iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu,

Clovis-“Uuuuh! Unjyanye hehe se Daddy!”

Njyewe-“Ndeka Bro! Ubu ndi gusiganwa n’igisambo!”

Clovis-“Eeh! Wabona utanjyanye nk’i Kibungo! Ahubwo se icyo gisambo ni cyande?”

Njyewe-“Iturize uraza kumenya byose, reka nze mbanze mpate umuriro icyuma cy’umuzungu hano”

Njyewe-“Ubwo nyine aho ngera hose niho uraviramo!’

Clovis-“Ambaa! Ko ngiyegusiga ntakinze se?”

Njyewe-“Ugize chance nyine mba ngutwaye bikarindwa n’Imana!”

Nakomeje gufatiraho bikomeye, mu minota micye cyane nari ngeze mu masangano yinjira Nyabugogo ndeba aho mparika, mvamo Clovis arankurikira nerekeza aho bakatishiriza ama-tickets ajya ku Gisenyi.

Natangiye kugenda ndangaguzwa hirya no hino, nkirangaye ndeba ko nabona Danny numva umuntu unkozeho mpindukira vuba mbona ni Nelson wari uri kumwe n’undi mugabo umwe,

Nelson-“Hari icyo wabashije kugeraho se?”

Njyewe-“Nari ndimo nshakashaka muri aba bantu bagiye ku Gisenyi ngondebe ko namubona?”

Nelson-“Dore uyu turi kumwe ni wa Afande nakubwiraga buretse ko yambaye civil kugira ngo akore akazi neza”

Njyewe-“Reka dukomeze dushakashake!”

Bamwe baciye aha abandi baca aho, si ugushaka twivayo abantu bose bari Nyabugogo ubanza nta numwe utaranshiye mu maso, hashize nk’iminota icumi dushaka sinzi ukuntu nabonye umupira w’umuhondo nari nzi ntangira kugenda nsunika abantu ngiye kumugeraho aba yinjiye mu modoka nanjye ninjiramo agihindukira ngo yicare mbona ntabwo ari Danny nari nketse ari undi musore ntazi, mpina akagongo nsubira inyuma.

Nkigera hanze nta kindi nakoze nahise ndeba nomero za Samantha muhamagaye nsanga yamborotse ndi kumuhamagara bikanga, ngihindukira mba nkubitanye na Nelson,

Nelson-“Daddy! Hari icyo ubashije kugeraho se?”

Njyewe-“Reka reka dore na nomero za wa mukobwa Samantha ntizicamo mba mwinjiriye akambwira aho bari”

Nelson-“Ngaho zizane abe ari njye nzihamagara”

Nelson namuhaye nomero za Samantha azandika muri telephone maze akanda yes ashyira Loudspeaker nanjye ndamwegera ngo numve ibyo bavugana,

Samantha-“Oui!”

Nelson-“Bite se? Ni Samantha?”

Samantha-“Yego niwe!”

Nelson-“Uri hehe se ko nagushakaga?”

Samantha-“Yooooh! Sha ndi mu rugendo ngiye kure, ubu ndi mu nzira!”

Nelson-“Ugiye hehe se?”

Samantha-“Ndi muri taxi voiture ndi kujya i Gisenyi”

Nelson-“Ok!”

Call end.

Nelson-“Ooohlala! Araducitse, ngo bateze Taxi voiture!”

Njyewe-“Nanjye ndabyumvise, ubu se dukore iki Nelson?”

Nelson-“Nta kundi mureke atware, wenda yaba nka Ganza nta wamenya!”

Naracecetse akanya gato numva nshitse intege gusa Nelson yakomeje kunkomeza ndetse ambwira ko niba hari n’ubundi bufasha twakenera twamubwira, yambwiye ko ugutwaye utwawe aba ataguciye amaboko ndetse ambwira ko nta wibira kumara iby’umunyamugisha.

Narakomeye njye na Clovis dufata inzira dusubira ku kazi, tugezeyo ndeba nomero za Mama nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya numva aritabye,

Njyewe-“Allo! Bite Daddy ndakumva!”

Njyewe-“Mama! Nashakaga…”

Mama-“Oya! Rwose yanyibagije ibyaraye bimbayeho, ubu ari kunkorera byose rwose ubu nashikamye meze nk’umwana muto”

Njyewe-“Uuuh! Inde se?”

Ako kanya nahise numva avugana n’undi muntu ngo akira muvugishe, ako kanya numva ijwi ry’umukobwa,

We-“Daddy! Maze ni njyewe!”

Njyewe-“What? Ntibishoboka! Sacha kuki wagiye mu rugo utambwiye?”

Sacha-“Niba bikubabaje ihangane, nabikoze kuko bikwiye, ndabizi urahangayitse nubwo wabimpishe ariko Mama wawe yambwiye byose!”

Nabuze icyo mvuga ndaceceka ntangira kwibaza niba koko ibyo mbona ari byo, nkiri kure,

Sacha-“Ko utavuga se Daddy?”

Njyewe-“Birandenze!”

Sacha-“Oya! Nabonye ko mbere ya byose ari Mama wawe, ni nayo mpamvu navuye hariya nkaza hano ngo mufashe, muhumurize ndetse namusabe ko yanyemerera tukajyana”

Akibivuga Mama yahise yongera aramubwira ngo mpereza mbimwibwirire mwana wa, mpereza rwose,

Mama-“Daddy! Rwose ugomba kumuherekeza! Ntugire ikibazo rwose ndasigara amahoro! Uzi ukuntu umukazana wanjye namwishimiye, ahubwo wa wundi nizere ko wamubenze!”

Njyewe-“Ampaye inka! Ubu se kandi noneho!”

Mama-“Gira uze ariko uherekeze undi!”

Njyewe-“Sawa Mama! Munsubize!”

Mama-“Mwana wa akira rwose ngo akuvugishe!”

Sacha-“Oui Daddy! Ndakumva, hanyuma se?”

Njyewe-“Sacha! Nagusezeranyije kukubera byose, ikiganza cyawe wandamburiye nkagufumbatiza umuhangayiko mfite ukamenya igikwiye nanjye nemeye kukwereka ko ubikwiye, erega n’ubundi nashyugumbwaga”

Sacha-“Yoooh! Urakoze sha!”

Njyewe-“Burya wabimbwiye nsimbukira mu bicu gusa mbituza mu mutima, gusa ushatse igisubizo nanjye nshyizeho akadomo”

Sacha-“Wooow! Noneho ntahe njye gupakinga?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose, nanjye reka nze nitegure”

Sacha-“Oooh! Thank you Daddy!”

Call end.

Nkimara kuvugana na Sacha numvise ibinezaneza byinshi binzamutsemo, numvise nshyugumbwe ntangira kubona amafoto menshi ndi kumwe na Sacha dutambukana, ako kanya ntangira kumva ariwo munsi wa mbere nshobora kuba ngiye kugira ibyishimo bitavugwa.

Nahise mfata amafaranga nari nakoreye ngo mbanze nyajyane kuri bank, ndasohoka ndakinga nyura kwa Bob mubwira ukuntu bimeze mbona arahindutse gusa nkomeza kumubwira ko nkiri musaza wa Sacha ndetse agarura agatima ndetse anyifuriza urugendo rwiza.

Nafashe umuhanda njya kuri bank, mu nzira mvayo numva telephone isona ndebye mbona ni Nelson mwitaba vuba,

Njyewe-“Yes Nelson! Uzi ko nari ngiye kuza kugucaho ngo nkubaze niba urantuma ku Gisenyi?”

Nelson-“Oya! Oya rwose wikurikira kiriya gisore cy’ikigome kitazagutsindayo”

Njyewe-“Humura rwose ntabwo aricyo kinjyanye, ahubwo ni…”

Nelson namubwiye byose,

Nelson-“Uuuuh! Nonese wigeze uvugana na Brendah?”

Njyewe-“Reka reka ntabwo twigeze tuvugana! Hari nomero ze se ahubwo ngira?”

Nelson-“Ubu tugiye kujyana mukanya, agiye kuba hafi y’ababyeyi be bamufashe no kwitegura ubukwe!”

Njyewe-“Eeeh! Ni byiza cyane rwose”

Nelson-“Ahubwo se uri hehe ngo ungeze kwa Mama Brown ko imodoka nyisize ku igaraje ngo bamene amavuta?”

Narangiye Nelson aho nari ndi nawe ambwira aho ari, mubwira ko ngiye kumufata Call end.

Nkimugeraho yinjiye mu modoka mfatiraho nk’umuntu wari ufite gahunda ku Gisenyi, ntababeshye niho agatima kari kari.

Tugezeyo naraparitse,

Nelson-“Ntabwo ugera mu rugo se?”

Njyewe-“Umva nawe! Urumva nagarukira ku muryango se? Gusa ntabwo ndatinda nawe uzi gahunda mfite!”

Nelson-“Ntabwo dutinda kabisa, ni ukugira ngo ma Bella ativana mu rugo kandi uranabizi ko utumoto twatwibagiwe!”

Twese-“Hhhhhh!”

Twavuye mu modoka twinjira mu gipangu tugezemo dusanga Aliane hanze ari kumwe na Brown bakitubona baratungurwa Aliane aba uwa mbere mu kuza guhobera Nelson!

Aliane-“Woooow! Nelson! Yambiiiii! You are welcome ni ukuri!”

Nelson-“Stareh! Brown bite se?”

Brown-“C’est bien! Ndaho ndakomeye! Harya uyu musore muri kumwe yitwa..?”

Njyewe-“Daddy!”

Aliane-“Yego koko ni Daddy! Muzanye rero gutwara Brendah?”

Nelson-“Wabimenye! Ahubwo nizere ko no ku munsi w’ubukwe ari we uzakwambarira?”

Nelson-“Hhhhhh! Azaba arimo ariko Brown niwe uzaba uri kuntera parfait!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Brown-“Koko unyibukije ko ubukwe bwa cyera iyo bwaburaga parfait butatahaga!”

Twese-“Hhhhh!”

Tukiri aho Brendah niba yarahumuriwe Nelson, yahise asohoka mu nzu yambaye neza aza adusanganira, ahobera Nelson cyane maze natwe dukomeza kubirebera hashize akanya,

Nelson-“Nonese ubu ndakunyuza hehe kweli?”

Brendah-“Uuuh! Kubera iki se ma Nelly?”

Nelson-“Uburanga bwahuye n’imitako myiza wambariye biba mahwi, uratuma nshwana n’abakurangarira”

Brendah-“Yoooh! Humura ni wowe nambariye kandi amaso yawe ni njye akwiye kureba njyenyine, naho iby’abandangarira byo nushaka ukubite!”

Twese-“Hhhhh!”

Nelson-“Ndacyeka warangije kwitegura ariko?”

Brendah-“Nasoje ahubwo ngwino Mama Brown na Jojo bari mu nzu!”

Nelson-“Ok! Ako kantu ahubwo!”

Twaramanutse hepfo gato twinjira mu nzu tugezemo dusanga Mama Brown na Mama Kenny ndetse na Kenny bicaranye na Jojo, bakibona Nelson, Kenny niwe wabatanze aza guhobera Nelson,

Nelson-“Bite Kenny! Ndabona umaze kuba igisore mu minsi iraza ndaza kugushakira umugore!”

Kenny-“Uzabanza ubane n’uwo nanjye uzajyane kureba Kaliza!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Kenny-“Uzi ko Papa aba mu rugo?”

Nelson-“Uuuh! Ngo Papa wawe aba mu rugo iwanyu?”

Mama Brown-“Ibyo ba ubiretse uze ubanze udusuhuze mwana wa! Uzi ibicuro nari mfite?”

Nelson yaratambitse gato ahobera Mama Brown na Mama Kenny arakomeza asuhuza Jojo wasaga nk’aho arakaye nanjye mbigenza ntyo ubundi twicara aho,

Mama Brown-“Nuko rero ngo uje gutwara umugeni wawe?”

Nelson-“Hhhhhh! Bisa nabyo! Mwari muraho se?”

Mama Brown-“Wahora ni iki ko ibintu byabaye nako ni birebire kandi ufite urugendo rurerure! Buriya nzakubwira nugaruka.”

Nelson-“Ahaaa! Ndabona byo bisa nk’aho ari birebire, urabona ukuntu Jojo ameze ra? Ahubwo se amakuru ya Gaju nomero ye ko itagicamo?”

Mama Brown-“Gaju yibarutse imfura uyu munsi! Ubu impundu turi kuzivuza da! Ahubwo ku cyumweru uzaze tujyane guhemba”

Nelson-“Woooow! Niyonkwe rwose kandi asubireyo nta mahwa!”

Mama Brown-“Ko habura amezi macye nkakira umwuzukuru wa Gatatu se ra?”

Nelson-“Ngo? Umwuzukuru wa Gatatu?”

Mama Brown-“Ahaa! Ntubona ko Jojo…”

Mama Brown akigeza aho Jojo yahise ahaguruka vuba aducaho aragenda afungura icyumba arakinga,

Mama Brown-“Ahaaa! Itwarire Brendah wawe shenge! Nizere ko iyo ku Gisenyi azahirwa!”

Brendah-“Ndabyizeye Mama! Kandi mwarakoze cyane nako Ntabwo nabona icyo mbashimira Imana yo mu ijuru yonyine izabampembere!”

Mama Brendah-“Nuko nuko mwana wanjye ngufatiye iry’uburyo”

Mama Brendah yasezeye Brendah natwe turamusezera maze Brown na Kenny baraduherekeza tugeze hanze dusanga Aliane aturize yongera guhobera cyane Brendah,

Aliane-“Nelson! Hari ibi Raporo byinshi mfite mbona bitazategereza ko Konji yawe irangira”

Nelson-“Nta kibazo kuwa mbere nzaza!”

Aliane-“Nanjye na Brown twari tudomotse ngo tuze dusezere undi mwana, ese Brown! Wowe se ntabwo ujyana na Dorlene? Eeeh nako na Brendah ku Gisenyi ukajya kureba…!”

Brendah na Aliane barasetse twibaza ikibaye ariko byaragaragaraga ko hari ikintu baziranyeho,

Nelson-“Ngo Dorlene nako Brendah? Uuuuh! Harimo akantu ariko?”

Brendah-“Gato se ugirango? Ma Nelly humura nta batwika inzu ngo bahishe umwotsi bazadutabaza tujye kuzimya”

Brown yarisekesheje tubonamo akantu turakoza turagenda dusohoka mu rugo Brown, Kenny, na Aliane baradusezera twinjira mu modoka dufata umuhanda tujya ku igaraje Nelson yari yasizeho imodoka, ndahabasiga duhana gahunda yo kuza kuvugana ningera ku Gisenyi.

Nafashe umuhanda nerekeza mu rugo nagezeyo ibintu byose mbikora niruka ngo Sacha ataza kumpamagara agasanga ntiteguye,

Mama-“Hhhhh! Ego ko Mana! Ko ugendera mu ijana se kandi? Humura ntabwo agusiga dore avuye hano mu kanya tumaze gusangira!”

Njyewe-“Oya Mama! Saa munani zirageze kandi…”

Mama-“Ariko mwana wa! Nawe uriya mwana w’umukobwa ubanza umukunda cyane! Uzi ukuntu yaje hano amfitiye ubwuzu disi ambaza igituma uhangayitse?”

Njyewe-“Hhhhh! Nuko se?”

Mama-“Nyine nanjye mubwira byose nta nta kimwe mukinze! Gusa disi yicisha bugufi, uzi ko yaje mu modoka di? Yarangiza akantekera akanganiriza ndetse akampanagurira no mu nzu”

Njyewe-“Mama! Erega uriya ni mushiki wanjye! Yabonye ko mbikwiye angira umwihariko nanjye nishimira kugira mushiki wanjye!”

Mama-“Mwana wa! Ibyo ndabyishimiye kuko wavutse uri igiti kimwe mu butayu ariko rwose ntazakomeze kuba mushiki wawe? Cyangwa ntabwo ukunda? Uriya agomba kuba umukazana wanjye, rwose imirabyo y’urukundo yahoze irabiriza mu maso yanjye!”

Njyewe-“Mama! Urukundo ntawe urutema ahandi ngo arushinge ruhite ruraba ahubwo arubagarira rukiri urugemwe!”

Mama-“Daddy! Nzagufasha kurubagara, nubishaka no kurwuhira nzarukuhirira rwose!”

Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”

Nkivuga gutyo telephone yanjye yarasonnye kubera ukuntu nari nashyushye ndikanga ngiye gusunika njyana kuri ‘Yes’ njyana kuri ‘No’ mba ndamukupye numva akajinya, ako kanya mpita muhamagara vuba vuba nshyira ku gutwi hashize akanya gato,

Sacha-“Hello!”

Njyewe-“Sacha! Mbabarira kubera gushyugumbwa ngiye kwitaba ndagukupa, uzi ko nashyushye nkaba ahari nibagiwe indyo n’imoso?”

Sacha-“Hhhhhh! Buretse urabimbwira neza! Ahubwo se ko ndangije kwitegura uri hehe?”

Njyewe-“Eeeh! Ndasoje nanjye, ahubwo se urantwara?”

Sacha-“Oya! Turatega nibyo byiza! Nta mpamvu yo kwigora kandi dufite urugendo rurerure! Ahubwo reka mbwire Umushoferi atugeze kuri bus”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo nanjye reka mbanze nyure ku cyuma”

Sacha-“No! Utigora Daddy! Byose binshyire mu biganza byanjye”

Njyewe-“Ariko Brother agufashije ntako byaba bisa!”

Sacha-“Ooooh! Basi turaza kubyumvikanaho!”

Njyewe-“Ok! Reka ngire vuba urasanga nsoje!”

Sacha-“Okey! Good!”

Call end.

Ako kanya nahise nshyira telephone hasi nirukira muri douche mvuyeyo nditunganya vuba nambara ikabutura nziza muzo nakundaga kwambara muri week end n’aka lacoste nshyiramo n’aka gofero ndeba n’indi myenda ntibagiwe ikabutura yo kogana ndasohoka nkigera mu muryango,

Mama-“Mwana wa! Dore uragiye, umenye aho unzize, witwararike nk’umusore warezwe, kuko ugiye nzi aho ugiye ntabwo mpangayitse kandi uguhitamo kw’uriya mwana w’umukobwa ntabwo ari umuyaga uhuhana umunabi ahubwo ijijo rya mukuru ryabonye ari imvura y’umugisha kuri wowe!”

Njyewe-“Urakoze cyane Mama! Unzi kuva nkivuka! Humura nzahitwara nk’imfura na bucura bwawe”

Mama-“Nuko nuko mwana wa! Ngaho urugendo rwiza!”

Njyewe-“Ubwo nugira ikibazo uzambwira!”

Mama-“Yego Daddy!”

Nashyize igikapu ku rutugu mfata inzira ngeze ku muhanda mfata akamoto kangeza ku cyuma nkuraho udufaranga, ngishyira ikofi mu mufuka numva telephone irasonnye mpita menya ko ari Sacha nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Sacha-“Daddy!”

Njyewe-“Ndakumva neza cyane ni ukuri!”

Sacha-“Uri hehe?”

Njyewe-“Ndi hano kuri…Bank”

Sacha-“Ooooh! Hagarara ku muhanda sha! Uzi ko twari tugiye kugucaho”

Njyewe-“Oooh! Reka mpahagarare noneho!”

Nahise negera umuhanda, hashize akanya koko mbona ka kamodoka k’umutuku karaje gahita gaparika aho nari ndi, nkingura umuryango w’inyuma nicara aho Sacha yari ari nkimukubita amaso kureba bihinduka gukanura.

Sacha yari yambaye neza bitangaje, agakabutura gato keza kaka jeans, aga single keza k’umweru n’akagofero k’akagara na Ray-ban nziza cyane ndetse n’udukweto twiza dufunze.

Ako kanya nahise mba nk’ikinya nkomeza kumwitegereza bikomeye nta cyo mvuga, twarinze tugera Nyabugogo akindeba agaseka akajya hasi kubera ukuntu nakanuraga mureba ntahumbya.

Kugira ngo menye ko twahageze nagiye kumva numva ankomyeho,

Sacha-“Daddy! Bite ko wahezeyo!”

Njyewe-“Eeeh! Twageze Nyabugogo se?”

Sacha-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Yawee! Kugotwa bibaho koko ndabibonye!”

Sacha yongeye guseka maze dusohoka mu modoka asezera Umushoferi, abari aho nibo biboneye igitangaza nari ngaragiye.

Twakomeje tujya ku modoka zijya ku Gisenyi twicaramo batuzanira ama-ticket bidatinze imodoka ifata umuhanda………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 132 muri Online Game

 

 

16 Comments

  • Byiza cyaneeee!!!! umuseke mu raba mbere Daddy ari mu buryohe Danny ari bufatwe

  • ni uburyohe.com

  • Umuseke mwaramutse turabakunda cyane gusa ibintu nuburyohe kbs mbega ibyiza bigiye gutaha iwabo wa brendah na nelson bagaragiwe nishuti n abavandimwe but braun akundanye na dorlenne byaba byiza cyane kuko n umwana uzi icyo gukora kbs. Imana irengere maman braun wababajwe bikaba bikimukurikirana disi.

  • Mbega byiza,iyi nkuru ese ubu izarangira ra? Daddy witonde udacakirana na Danny

  • Kagufi saana

  • Mbega urukundo rwa Daddy na Sacha rumeze nk’urwa Nelson na Brendah, ikibabaje nuko bishoboka ko ari amaraso y’ubuvandimwe ari gukururukana Daddy agasanga Sacha abaye mushiki we.

  • Nishimiye cyane Daddy na Sacha ibihe byiza barimo ari nako nihanganisha Daddy mubwira ko kwibwa na Danny bagiriye neza yarabirengagije batamuciye ukuboko kandi muri uru rugendo rwabo i Gisenyi hari operation Nelson na Daddy bazakora igisambo kikamwara. Nkuko nari nabyifuje muri comments zanjye ziheruka nishimiye kumva ko hari ibishashi by’urukundo hagati ya Brown na Darlene, vrairement bizabahire bagere ikirenge mucyabandi tuzi. Gutwita kwa kabiri kwa Jojo ntibintunguye kuko agira imico mibi n’umutima mubi kandi Gaju ni yonkwe asubireyo nta mahwa.

  • Nifuje ko daddy akundana na scha none birasohoye daddy ntabumwana ahite arikocora bave mubwana sacha numukobwa uzi gukunda reba ukuntu yiyegereje nyirabukwe

  • Ariko koko njye mwampoyiki uzi ngo niyandikishe byange ndaziriki?nimunsubize

  • Iyi nkuru irarunze kweli,gusa muzambabarire Daddy ntazahure n’intambara nk’izo Nelson yahuye nazo mu rukundo na Brendah.
    Turabakunda muri aba mbere.

  • Kano kararyoshye cyane. Nshimishijwe na Brawn na Dorlene

  • wow byiza kbs

  • Inkuru nziza nuko Brown yogeyz gukunda ariko Daddy na Sacha ni mutenge amaso bira ryoshe ariko sibyizeea neza wamugani wasanga bafite icyo ba pfana muribuka umunsi mukuru wa sacha uko ise yagiranye ikibazo na Gatera buriya hihishemo iki?

  • Uburyohe rwose. Nari ntegereje kino gice wagirango ninjye Daddy!!!hahahaahah Bikomeze gusa dore na Mukecuru we yabihaye umugisha!!!Gusa ni kagufi cyangwa ni bya bindi baca umugani mu Kinyarwanda ngo AKARYOSHYE NTIKAGUMA MU ITAMA? Tkxs UM– USEKE!!!

  • mwamfashije KO kwinjira ngo nsome byanze kandi nari maze iminsi bikunda

  • mbega byiza! nshimishijwe na Brown dorlene!arikose m.brawn azahora mugahinda koko!? ngo Pascal kwa m.Kenny !? ntibizoroha.Brenda na Nelson disi!bikomeze bibahire, kuko mwarageragejwe murukundo rwanyu bishoboka! Jojo sekandi,yayitewe nande!? KO Gasongo yisariye!?

Comments are closed.

en_USEnglish