Digiqole ad

Episode 135: Zamu ajyanye na Nelson gusura Martin ababonye ahita akubitaho urugi

 Episode 135: Zamu ajyanye na Nelson gusura Martin ababonye ahita akubitaho urugi

Nubuye amaso ndeba imbere yanjye mba ndikanze, nabonye Sacha n’amaso yanjye aza ansanga umutima uransimbuka.

Yakomeje kuza ntangira kugenda biguru ntege angezeho aranyitegereza maze arambwira,

Sacha- “Daddy! Mbabarira nanjye si njye, ni umutima wanjye wanze kwihanganira ibyo amaso yanjye yabonye, ngaho dutahe ngushyire Mama wawe wemeye ko tujyana ibindi ni uburenganzira bwawe”

Naracecetse mbura icyo mvuga maze ako kanya dutangira kugenda ntawe uvuga tugeze imbere gato,

Sacha- “Ariko ubundi tugiye hehe?”

Njyewe- “Sacha! Uremera kujyana nanjye?”

Sacha- “Ndabyemera ariko apfa kuba atari ukujya gusura uriya mukobwa!”

Njyewe- “Oya! Ahubwo umusaza urara izamu iwacu ari mu nzira aza gusura mukuru we umaze iminsi micye afunguwe, nari namwemereye kuzazana nawe none nijoro yaraye ampamagaye ambwira ko ashaka kuza uyu munsi ndamwemerera”

Sacha- “Nta kibazo dupfa kurara dutashye, cyangwa ni imitwe yo kugira ngo ubone uko urara hano sha?”

Njyewe- “Sacha! Ni ukuri kose ntabwo nigeze ngambirira gukora amahano yewe ibyo waketse si ko biri iyaba wanyumvaga byonyine wari kumenya ukuri maze ukambabarira”

Sacha- “Ariko se ubundi byagenze gute Daddy? Wumvaga utagishoboye kwihangana ku buryo wahisemo guhita wiha akabyizi?”

Njyewe- “Oya Sacha! Ntabwo nigeze niha akabyizi kuri uriya mukobwa wabonye asohoka iwanjye!”

Sacha- “Oya Daddy wibeshya, none se yasohakaga afunga ishati utafunguye, ni umbwiza ukuri erega nta kibazo, naho numbeshya uraba wibeshya kandi uraba ubintoza”

Njyewe- “Ntabwo nkubeshya Sacha! Ibyo nkubwira ni ukuri, nari nicaye hariya muri chambre maze……”

Sacha namubwiye byose nawe anteze amatwi tutitaye aho twari tuhagaze impande y’umuhanda, amaze kunyumva aranyitegereza cyane, yigira imbere aza ansanga maze arambwira,

Sacha- “Daddy! Urakoze cyane kumbwiza ukuri, nanjye ntabwo nsanzwe mpubuka ahubwo nuko umutima wanjye wananiwe kwakira ibiwukomereye ari na yo mpamvu ngeze imbere nkagaruka kukureba”

Njyewe- “Sacha! Mbabarira ni ukuri ntabwo bizasubira, nanjye nicujije icyatumye nemera byibura ko yinjira no muri chambre yanjye, nuramuka umbabariye ndakwizeza ko ntazongera kugwa mu rwobo nka ruriya”

Sacha- “Byibuze no kuba wemera ikosa ukarisabira n’imbabazi bimpaye ikizere ko unyizera kandi witeguye kutazongera gutuma mbabara, ni ukuri ndakubabarire nka mushiki wawe”

Njyewe- “Urakoze cyane Sacha!”

Sacha- “Daddy! Nubwo bimbabaje gutya ariko bivuze byinshi, uzabona byose umunsi amahitamo yanjye azigaragaza”

Njyewe- “Nanjye ntegereje kumva impumu yawe!”

Sacha yahise anyegera ndambura amaboko na we angwamo njye na we dufata urugendo tujya gutegereza Zamu mu mugi!”

Tukigera aho imodoka zihagarara twavuyemo maze tubonye hari akavuyo dutambika gato tujya muri alimentation yari iri aho hafi ngo tube tuganira, tukinjira numva umuntu umfashe ukuboko!”

Nahise mpindukira ndeba umfashe ukuboko, mpuza amaso na Nelson,

Njyewe- “Uuuuh! Nelson, ni wowe?”

Nelson- “Ni njyewe kabisa! Aha na he se kandi?”

Njyewe– “Dore banza usuhuze Sacha!”

Nelson- “Eeeeh! Mbega ibara nari nkoze! Sacha bite byawe?”

Sacha- “Hhhh! Ni byiza! Nari ngize ngo aka kanya muranyibagiwe!”

Nelson- “Oya ntabwo nakwibagirwa rwose, ahubwo se njyewe wari ukinyibuka?”

Nelson-“Umva sha! Nakwibagirwa n’abandi!”

Twese– “Hhh!”

Njyewe– « Nelson! None se aha wari uje kugura cyangwa Brendah ari hafi aha?”

Nelson- “Oya! Ntabwo nari nje kugura ahubwo nari nje mbakurikiye, mbabonye ndi kwishyura imodoka ivanye ibintu aho Databukwe yimukiye”

Njyewe- “Eeeh! Ahubwo uranyibukije, Sobukwe yaje kubyemera cyangwa?”

Nelson- “Ko byari bikaze ra?”

Njyewe- “Uuuh! Gute se?”

Nelson– “Reka tube twicaye gato nkubwire!”

Njyewe- “Ok! Nta kibazo!”

Twicaye aho, ahantu hari hatuje maze twaka utu jus Nelson atangira kutubwira uko byose byagenze,

Nelson- “Ubwo yabaye agitaha avuye kunywa urwagwa asanga turi mu rugo, agikubita amaso Brendah aba yikubise hirya yikubita hino ishyano riragwa”

Njyewe- “Inka yanjye! Yee?”

Nelson- “Yakomeje kwikubita hirya no hino ibintu bikomeza kuba ibindi ariko Mabukwe bimugeze ahantu nawe atangira kumubwira ukuri kose, akimara kuzura akaboze muzehe n’akarwa yari yinywereye kamushiramo aca bugufi yibuka byose Bella wanjye nawe amuha imbabazi zigeretse ku zindi, ubuzima butangira bundi bushya urwagwa ruvaho yongera gusoma ku kabyeri!”

Njyewe- “Ntiwumva se! Ako kantu!”

Nelson- “Ubu nyine nsize imbabura imaze gufata hahandi nakubwiye bimukiye, nanaraye nganiriza Papa na Mama, ubu nje maze gusezera Bella nzagaruka nje kumusaba no kumukwa mpita namujyana.”

Njyewe- “Wooow! Byiza cyane rwose! Eeeh! Sacha! Wihangane twakugurishije!”

Sacha- “hhh! Nta kibazo, buriya njye biba bihagije iyo mbona abantu baganira kabone niyo naba ntazi ibyo baganira!”

Njyewe– “Ese Maama! Urihariye Sacha!”

Nelson- “Daddy! Ubu nyine nari ngiye kuruhuka gato ubundi ngafata umuhanda ngasubira I kigali!”

Njyewe- “Eeeh! Ariko Nelson! Waturinze tukaza kuzamukana ko hari umusaza urarira mu rugo njye na Sacha dutegereje!”

Belson-“Reka reka! Ubwo se uwo musaza azanye iki gituma umutegereza uri kumwe na Sacha?”

Sacha- “Oya ntabwo nagenda musize kandi twarazane! Ahubwo nawe turinde dutahane nta mugenzi usiga undi”

Njyewe- “Nelson! Nyamara aho hantu Zamu agiye tujyanyeyo ushobora kuhakura amakuru mashya!”

Nelson- “Uuuh! Ngo amakuru mashya?”

Njyewe- “Wowe emera tujyane gusa, ibindi uraza kumbwira”

Nelson- “Ok! Ntacyo bintwaye! Kandi wa mugani na none ntabwo nkwiye gufata urugendo rungana gutya njyenyine”

Njyewe- “Ntiwumva se! Ahubwo baduhe imitobe tube tunywa mu gihe dutegereje niyo mbona aha!”

Nelson- “Reka reka ntabwo nigeze nywa imitobe! Afazari twakwimuka!”

Twese-“Hhh!”

Twarimutse tujya muga pub kari kari hirya gato y’aho twari turi, turicara dutangira gusunika ibiganiro, hashize akanya mbona telephone yanjye irasonnye ku mutima nti ibyo ari byo byose ni Muzehe.

Nahise nkora mu mufuka nkuramo telephone ndebye mbona ni Bob kuko hari urusaku ndisegura ndasohoka nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Yes Hello!”

Bob- “Hey Hey Daddy! Ngo gute se?”

Njyewe- “Ni sawa kabisa! Wowe se?”

Bob- “Ni sawa Bro! Uwo mwana se urimo uramwihaza neza?”

Njyewe- “Hhhhh! Ubu turi muri Galle mu kanya kabisa tugiye kuzamuka, gusa umbabarire nako ningera aho Kigali ndakubwira tubonane”

Bob- “Nizere ko nta cyabaye! Ntiwampariye se!”

Njyewe- “Bob! Nanjye sinzi uko byaje, nashidutse nabivuze, ka kuzuye umutima kasesekaye ku munwa nanirwa kubihagarika”

Bob- “Daddy! Ubwo nyine utatiye igihango kandi urabizi ko igihango gihagama uwagitatiye! Uzisure njye ntacyo nzaguhora!”

Njyewe- “Humura Bob! Kuba naramubwiye ko mukunda ntabwo bivuze ko njye nawe twinjiye mu rukundo rwa babiri, kandi mbere y’uko Sacha aba Sister wanjye ngomba kumukunda!”

Bob- “Ambaaa! Si bwo tumurwaniye turi aba Djama!”

Njyewe- “Oya Bob! Ntabwo tuzabirwaniramo ndabizi nta bwo Sacha ari umukobwa upfa kwemera icyo ari cyose atabanje kuyungurura, ni na yo mpamvu yambwiye ko wantanze!”

Bob- “Hhh! Njye erega iyo nafashe ntabwo njya ndekura, ntiwarushanwa nanjye ubu ndamufite, ubu wasanga wari watagaguje ayawe ngo ukunde umwigarurire, wapi! Ahubwo ihangane gusa nimugoroba uze ngusengerere nako nkuyagire!”

Njyewe- “Nta kibazo Bob! Ndaza kuza rwose tubonane!”

Bob- “Ahubwo se ko mbona baziye rimwe noneho ndabigenza nte wana?”

Njyewe- “Ushatse kuvuga iki se Bob?

Bob- “Ewana noneho Christa yaje aje! Tayali yamaze kunsaba imbabazi ngo yarahubutse! Kandi urumva na cya Sacha cyiza birenze kimaze kumpitamo!”

Njyewe- “Eeeh! None se urabyifatamo ute Bob?”

Bob- “Wowe ntubyumva se! Christa nanjye nzamwishyura umuhanda yanyirukankishije mwinginga ngo anyumve, erega n’ubundi Sacha yari yaransenyeye yagombaga no kuba incungu!”

Njyewe- “Ahaaa! Sawa ubwo byose bizaba mpari nzabyibonera!”

Bob- “Hhh! Ni njyewe uriho kabisa! Ahubwo ndaje mbyinire ku rukoma!”

Njyewe- “Ryoherwa rwose Imana izabigufashemo!”

Bob- “Powa Man! Reka twongere soire tu!”

Njyewe- “Merci Mon Frere!”

Call end.

Namaze gukuraho telephone maze nsubira aho ba Nelson bari bari, nshimishwa no gusanga baganira nanjye ndicara nkomereza aho bari bageze!

Twakomeje kuganira hashize akanya katari gato mbona Zamu arampamagaye ndamwitaba maze ambwira ko amaze kuva mu modoka turishyura tujya kumufata aho imodoka zihagarara ubundi turagaruka twinjira mu modoka dufata urugendo twerekeza aho Zamu yatweretse.

Twakomeje kugenda aturangira mu gihe gitari gito twakase umuhanda w’amabuye tugeze imbere Zamu araduhagarika tuvamo, ajya imbere turamanuka tugeze ku nzu imwe turakomanga hashize akanya gato tubona hafunguye umugabo ukuze cyane ako kanya,

Nelson- “Eeeeeeh! Martin!?”

Nahise menya ko ari Martin nzi, wa wundi wakoreye ibara Dovine bikaba impamvu ya byose, agikubita amaso Nelson akubitaho urugi!”

Zamu- “Uuuh! Mariti? Ko ukinga?…………………………

 

10 Comments

  • mbaye uwambere gusa nejejwe nimbabazi sacha ahaye daddy thx umuseke

  • kari keza ariko nigato imbabazi Sacha ahaye daddy ziranshimishije cyane kuva bob cher arikumusaba imbabazi tayari Sacha na daddy murukundo

  • Mbega ukuntu ari kagufi weeee!!!!kucyumweru mujye muduha karekare rwose

  • Nshimishijwe na Brenda ubabariye papa we

  • Yewe guca bugufi nibyiza sacha ndamukunze cyane gusa nuko numva bob natitonda azabura byose natumva christa umusaba imbabazi ngo ategereje sacha kd azitamo neza .martin reka ibimwaro icyingure nelson n umuntu muzima aragusiga ucyeye umutima rwose nkaba shimishijwe nuko brendah yongeye kwicarana na babyeyi. Nelson jyenda lmana yaguhaye umutima mwiza igutoza no kwihanga uzahahe uronke rwose.

  • Sacha ejo yari yambabaje ariko birangiye bongeye gusubirana ahwiiii. Gusa Sunday mujye mutwongerera please

  • Byiza cyane kabisa Sacha ababarye Daddy ahubwo niwe bagiye gukundana kahave

  • Ark c mwe mwaba mwarabonye episode 133,134
    Sha maze nizindi nyinshi ntazo nabonye
    Please mundangire niba mwe har’ukundi muzibona????????

    • Reba neza zirahari rwose

  • SHA BIRI KUBA BYIZA, AHUBWO MARTIN AGIYE GUCA MU MURYANGO W’INYUMA AHUNGE NATAGWA MU MWOBO YIRUKA AHUNGA NELSON MUNGAYE

Comments are closed.

en_USEnglish